Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ifatanye mu byishimo bibonerwa mu gutanga!

Ifatanye mu byishimo bibonerwa mu gutanga!

Ifatanye mu byishimo bibonerwa mu gutanga!

“Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—IBYAKOZWE 20:35.

1. Yehova agaragaza ate ibyishimo bibonerwa mu gutanga?

IBYISHIMO bibonerwa mu kumenya ukuri n’imigisha ibiturukaho ni impano z’agaciro zituruka ku Mana. Abamenye Yehova bafite impamvu nyinshi zituma bagira ibyishimo. Ariko kandi, n’ubwo umuntu agira ibyishimo iyo ahawe impano, no kuyitanga na byo bimuhesha ibyishimo. Yehova ni we Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye rwose,” kandi ni “Imana igira ibyishimo” (Yakobo 1:17; 1 Timoteyo 1:11, NW ). Atanga inyigisho ntangabuzima, akaziha abantu bose batega amatwi kandi yishimira ukumvira kw’abo yigisha, nk’uko ababyeyi bishimira kubona abana babo bitabira inyigisho zuje urukundo bahabwa.—Imigani 27:11.

2. (a) Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no gutanga? (b) Ni ibihe byishimo tubonera mu kwigisha abandi ukuri kwa Bibiliya?

2 Mu buryo nk’ubwo, igihe Yesu yari ku isi, yashimishwaga no kubona abantu bitabira neza inyigisho ze. Intumwa Pawulo yasubiye mu magambo yavuzwe na Yesu, igira iti “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ibyishimo tugira iyo twigishije abandi ukuri kwa Bibiliya ntibiba bishingiye ku byiyumvo byo kwishimira ko hari umuntu runaka wemeranyije natwe mu birebana n’imyizerere yacu y’idini. Igituma birenze ibyo kure cyane, ni uko ibyishimo tugira tubiterwa n’uko tuba tuzi ko turimo dutanga ikintu cy’agaciro nyako kandi karambye. Mu gihe dutanze ibintu by’agaciro ko mu buryo bw’umwuka, dushobora gufasha abantu kungukirwa haba muri iki gihe no mu gihe cy’iteka ryose.—1 Timoteyo 4:8.

Gutanga Bihesha Ibyishimo

3. (a) Ni gute intumwa Pawulo hamwe na Yohana bagaragaje ibyishimo batewe no gufasha abandi mu buryo bw’umwuka? (b) Kuki gutoza abana bacu ukuri kwa Bibiliya ari ikimenyetso kigaragaza urukundo?

3 Ni koko, nk’uko Yehova na Yesu bishimira gutanga impano zo mu buryo bw’umwuka, ni na ko bimeze ku Bakristo. Intumwa Pawulo yishimiye kumenya ko yari yarafashije abandi kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Yandikiye itorero ry’i Tesalonike ati “ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwīrāta? Si mwebwe se, mu maso y’Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n’ibyishimo byacu” (1 Abatesalonike 2:19, 20). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Yohana yerekeje ku bana bayo bo mu buryo bw’umwuka, yandika iti “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Tekereza nanone ku byishimo duterwa no gufasha abana bacu twibyariye bakaba abana bacu bo mu buryo bw’umwuka! Kurera abana ‘babahana, babatoza iby’Umwami wacu’ ni ikimenyetso kigaragaza urukundo ababyeyi bakunda abana babo (Abefeso 6:4). Muri ubwo buryo, ababyeyi baba bagaragaza ko bahangayikishwa n’icyazatuma abana babo bato bamererwa neza mu gihe cy’iteka. Iyo abana babyitabiriye, ababyeyi bagira ibyishimo byinshi kandi bakanyurwa.

4. Ni ibihe bintu byabayeho bigaragaza ibyishimo umuntu abonera mu gutanga mu buryo bw’umwuka?

4 Dell ni umukozi w’umupayiniya w’igihe cyose kandi afite abana batanu. Yagize ati “nshobora kwiyumvisha neza cyane ibyiyumvo byari biherekeje amagambo y’intumwa Yohana bitewe n’uko nshimira cyane ku bwo kuba abana banjye bane ‘bagendera mu kuri.’ Nzi ko iyo imiryango yunze ubumwe mu gusenga k’ukuri bihesha Yehova icyubahiro n’ikuzo, bityo numva nishimye mu buryo bwimbitse ku bwo kubona ahira imihati nshyiraho mu gucengeza ukuri mu bana banjye. Kwiringira mu buryo buhebuje kuzabaho iteka muri Paradizo ndi kumwe n’umuryango wanjye bituma ngira ibyiringiro byuzuye kandi bikansunikira kwihangana n’ubwo mpura n’ingorane hamwe n’inzitizi.” Ikibabaje ariko, ni uko umwe mu bakobwa ba Dell yaciwe mu itorero bitewe n’uko yagize imyifatire itari iya Gikristo. Nyamara kandi, Dell akora uko ashoboye kose kugira ngo akomeze kugira imyifatire irangwa n’icyizere. Yagize ati “nizera ko umunsi umwe umukobwa wanjye azahindukirira Yehova yicishije bugufi kandi nta buryarya. Ariko kandi, nshimira Imana ku bwo kuba abenshi mu bana banjye bakomeza kuyikorera mu budahemuka. Ibyishimo numva mfite byambereye isoko nyakuri y’imbaraga.”—Nehemiya 8:10.

Dushake Incuti z’Iteka

5. Mu gihe twitanga mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, dushimishwa no kumenya iki?

5 Yesu yategetse abigishwa be ko bagomba guhindura abantu abigishwa b’Abakristo, kandi bakabigisha ibyerekeye Yehova n’ibyo adusaba (Matayo 28:19, 20). Mu buryo buzira ubwikunde, Yehova na Yesu, bombi bafashije abantu kumenya inzira y’ukuri. Bityo, mu gihe twitanga mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, twishimira kumenya ko turimo twigana urugero rwa Yehova na Yesu, nk’uko Abakristo ba mbere babigenje (1 Abakorinto 11:1). Iyo twifatanyije muri ubwo buryo n’Imana Ishoborabyose n’Umwana wayo ukundwa, ubuzima bwacu burushaho kugira ireme. Mbega ukuntu kuba mu mubare w’ “abakozi bakorana” n’Imana ari umugisha (1 Abakorinto 3:9, NW )! Kandi se, ntibishishikaje kuba n’abamarayika na bo bagira uruhare muri uwo murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?—Ibyahishuwe 14:6, 7.

6. Uko tugenda turushaho kwifatanya mu gutanga ibintu by’agaciro ko mu buryo bw’umwuka, ni bande batubera incuti?

6 Mu by’ukuri, binyuriye mu kwifatanya muri uyu murimo wo gutanga ko mu buryo bw’umwuka, dushobora kuba ikirenze abakozi bakorana n’Imana—dushobora kugera ubwo tugirana na yo ubucuti bw’iteka. Kubera ko Aburahamu yari afite ukwizera, yiswe incuti ya Yehova (Yakobo 2:23). Mu gihe duhatanira gukora ibyo Imana ishaka, natwe dushobora kuba incuti z’Imana. Iyo tubigenje dutyo, nanone tuba incuti za Yesu. Yabwiye abigishwa be ati “mbise incuti, kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje” (Yohana 15:15). Abantu benshi bishimira kuba incuti z’abantu bakomeye cyangwa abategetsi bo mu rwego rwo hejuru, ariko dushobora kuba incuti z’abantu babiri bakomeye cyane kuruta abandi bose mu isi no mu ijuru!

7. (a) Ni gute umugore umwe yaje kubona incuti nyakuri? (b) Mbese, ibintu nk’ibyo byaba byarakubayeho?

7 Byongeye kandi, iyo dufashije abantu kumenya Imana, na bo batubera incuti, bikaduhesha ibyishimo byihariye. Joan, utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangiye kwigana Bibiliya n’umugore witwa Thelma. N’ubwo abo mu muryango wa Thelma barwanyije icyigisho cye, yarihanganye maze abatizwa nyuma y’umwaka. Joan yaranditse ati “imishyikirano yacu ntiyarangiriye aho; ahubwo yahindutse ubucuti ubu bumaze imyaka 35. Twagiye tujyana mu murimo kenshi kandi tukajyana mu makoraniro. Amaherezo, naje kwimukira ahandi hantu mu birometero 800 uvuye aho nari ntuye. Nyamara kandi, Thelma akomeza kunyoherereza inzandiko zigaragaza urukundo kandi zisusurutsa, ambwira ko akunda kuntekerezaho kandi akanshimira kuba naramubereye incuti, nkamubera urugero, no kuba naramwigishije ukuri kwa Bibiliya. Kugira incuti nk’iyo ya bugufi kandi inkunda ni ingororano ihebuje ku bw’imihati nashyizeho kugira ngo mufashe kwiga ibyerekeye Yehova.”

8. Ni iyihe myifatire irangwa n’icyizere izadufasha mu murimo?

8 Kuba twiringira ko umunsi umwe tuzabona umuntu wifuza kwiga ukuri bishobora kudufasha kwihangana n’ubwo abantu benshi duhura na bo baba badashishikazwa cyane cyangwa ntibanashishikazwe rwose n’Ijambo rya Yehova. Kudashishikarira ibintu muri ubwo buryo bishobora kutubera ikibazo cy’ingorabahizi mu bihereranye no kwizera hamwe no kwihangana kwacu. Ariko kandi, kugira imyifatire irangwa n’icyizere bishobora kudufasha. Fausto, ukomoka muri Guatemala, yagize ati “iyo mbwiriza abandi, ntekereza ukuntu byaba ari byiza cyane uwo muntu mbwiriza aramutse abaye umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wo mu buryo bw’umwuka. Niyumvisha ko nibura nzahura n’umuntu umwe amaherezo uzamenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Icyo gitekerezo gituma nkomeza kubwiriza nta gucogora kandi bikampesha ibyishimo nyakuri.”

Twibikire Ubutunzi mu Ijuru

9. Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’ubutunzi bubitswe mu ijuru, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha?

9 Guhindura abantu abigishwa, baba abana bacu cyangwa abandi bantu, si ko buri gihe biba byoroshye. Bishobora gusaba igihe kirekire, kwihangana no kudacogora. Ariko kandi, wibuke ko abantu benshi baba biteguye gukora bivuye inyuma kugira ngo bibikire ubutunzi bwinshi bw’ibintu by’umubiri, ibintu ubusanzwe bidatuma bagira ibyishimo kandi bikaba bidahoraho iteka. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ko byari kurushaho kubabera byiza baramutse bakoreye ibintu bifite agaciro ko mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati “ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba; ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe” (Matayo 6:19, 20). Binyuriye mu kwishyiriraho intego z’iby’umwuka—zikubiyemo kwifatanya mu murimo w’ingenzi wo guhindura abantu abigishwa—dushobora gushimishwa no kumenya ko turimo dukora ibyo Imana ishaka kandi ko izatugororera. Intumwa Pawulo yaranditse iti ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.’—Abaheburayo 6:10.

10. (a) Kuki Yesu yari afite ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute Yesu yitanze, kandi se, ni izihe nyungu zikomeye byahesheje abandi?

10 Iyo dukorana umwete mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, tuba turimo twibikira “ubutunzi mu ijuru,” mu buryo buhuje n’ibyo Yesu yavuze. Ibyo bituma tugira ibyishimo duheshwa no guhabwa. Iyo dutanze mu buryo buzira ubwikunde, amaherezo dusanga ari twe ubwacu twikungahaza. Yesu ubwe yari yarakoreye Yehova mu budahemuka mu gihe cy’imyaka itabarika. Tekereza ku butunzi yari yaribikiye mu ijuru! Nyamara kandi, Yesu ntiyigeze yishakira inyungu ze bwite. Intumwa Pawulo yaranditse iti ‘[Yesu] yitangiye ibyaha byacu, ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse’ (Abagalatiya 1:4). Nta bwo Yesu yitangiye gukora umurimo mu buryo buzira ubwikunde gusa, ahubwo nanone yatanze ubuzima bwe ho incungu kugira ngo abandi bashobore kubona uburyo bwo kwibikira ubutunzi mu ijuru.

11. Kuki impano zo mu buryo bw’umwuka ziruta izo mu buryo bw’umubiri?

11 Mu gihe twigisha abantu ibyerekeye Imana, tuba turimo tubafasha kubona ukuntu na bo bashobora kwibikira ubutunzi butabora bwo mu buryo bw’umwuka. Ni iyihe mpano ikomeye watanga yaruta iyo? Uramutse uhaye incuti yawe isaha ihenda cyane, imodoka, cyangwa se ukayiha inzu, iyo ncuti yawe ishobora kugushimira kandi ikagira ibyishimo, kandi nawe wagira ibyishimo bituruka ku gutanga. Ariko se, iyo mpano izaba iri mu yihe mimerere mu myaka 20? Mu myaka 200? Mu myaka 2.000? Ku rundi ruhande, niwitangira gufasha umuntu gukorera Yehova, azungukirwa n’iyo mpano iteka ryose.

Dushakishe Abifuza Kumenya Ukuri

12. Ni gute abantu benshi bagiye bitangira gufasha abandi mu buryo bw’umwuka?

12 Abagize ubwoko bwa Yehova bagiye bagera ku mpera y’isi kugira ngo bifatanye mu byishimo bibonerwa mu gutanga ko mu buryo bw’umwuka. Ababarirwa mu bihumbi basize ingo zabo n’imiryango yabo kugira ngo bakorere umurimo w’ubumisiyonari mu bindi bihugu, aho byagiye biba ngombwa ko bimenyereza indimi zaho n’imico yaho. Abandi na bo bagiye bimukira mu turere two mu bihugu byabo aho ababwiriza b’Ubwami babaga bakenewe cyane kurushaho. Ndetse hari n’abandi bize indimi zo mu mahanga, bikaba byaratumye babona uburyo bushya bwo kubwiriza abimukira babaga batuye mu turere tw’iwabo. Urugero, umugabo n’umugore bashakanye bo muri New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya maze biga ururimi rw’Igishinwa, mu gihe abana babo babiri bari bamaze kuba bakuru, ubu bakaba bakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Mu gihe cy’imyaka itatu, bayoboreye ibyigisho bya Bibiliya abantu 74 bavuga Igishinwa bigaga muri kaminuza yari iri hafi aho. Mbese, ushobora kwagura umurimo wawe mu buryo runaka kugira ngo ubonere ibyishimo byinshi kurushaho mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?

13. Ni iki wakora niba wifuza ko umurimo wawe urushaho kwera imbuto?

13 Wenda ushobora kuba wifuza cyane kuyobora icyigisho cya Bibiliya ariko ukaba utarashoboye kubigeraho. Mu bihugu bimwe na bimwe, kubona abantu bashimishijwe biragoye. Wenda abantu uhura na bo bagaragaza ko badashishikajwe na Bibiliya. Niba ari uko biri, ushobora kuvuga icyifuzo cyawe mu isengesho kenshi, uzi ko Yehova na Yesu Kristo bombi bashishikajwe n’umurimo kandi ko bashobora kukuyobora ku muntu ugereranywa n’intama. Saba bagenzi bawe mwifatanya mu itorero b’inararibonye kurushaho cyangwa bakora umurimo mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho, ko bakungura ibitekerezo. Ntucikanwe n’imyitozo hamwe n’ibitekerezo bitangwa mu materaniro ya Gikristo. Ungukirwa n’inama zitangwa n’abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo. Ikirenze byose, ntugacogore. Umugabo w’umunyabwenge yaranditse ati “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe; kuko utazi ikizera” (Umubwiriza 11:6). Hagati aho, ujye wibuka abagabo bizerwa nka Nowa na Yeremiya. N’ubwo abantu bitabiriye neza ubutumwa babwirizaga ari bake cyane, umurimo wabo wageze ku ntego yawo. Ikirenze byose, washimishije Yehova.

Kora Uko Bigushobokera Kose

14. Yehova abona ate abasaziye mu murimo we?

14 Imimerere urimo ishobora kuba itakwemerera gukora byinshi mu murimo nk’uko wabyifuzaga. Urugero, imyaka y’iza bukuru ishobora gushyira imipaka ku byo ushobora gukora mu murimo wa Yehova. Ariko kandi, ujye wibuka ibyo umugabo w’umunyabwenge yanditse muri aya magambo ngo “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro; bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imigani 16:31). Kuri Yehova, igihe umuntu amara mu buzima amukorera kiramushimisha. Byongeye kandi, Ibyanditswe bigira biti “nkabageza mu za bukuru, [jyewe Yehova] ndi We; muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka; ni jye waremye, ni jye uzaheka; ni koko nzaheka; kandi nzajya nkiza” (Yesaya 46:4). Data wo mu ijuru wuje urukundo asezeranya ko azajya akomeza indahemuka ze kandi akazishyigikira.

15. Mbese, wemera ko Yehova yumva imimerere urimo? Kuki ubyemera?

15 Ushobora kuba uhanganye n’ikibazo cy’indwara, cyo kurwanywa n’uwo mwashakanye, inshingano ziremereye zo mu muryango, cyangwa indi ngorane ikomeye. Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira, azi n’imimerere turimo, kandi adukundira imihati ivuye ku mutima dushyiraho kugira ngo tumukorere. Ibyo ni ko biri n’ubwo ibyo dukora bishobora kuba ari bike kuruta iby’abandi bakora (Abagalatiya 6:4). Yehova azi ko tudatunganye, kandi ashyira mu gaciro mu byo aba atwitezeho (Zaburi 147:11). Nidukora ibidushobokera byose, dushobora gutuza twiringiye tudashidikanya ko dufite agaciro mu maso y’Imana kandi ko itazibagirwa ibikorwa byacu byo kwizera.—Luka 21:1-4.

16. Ni mu buhe buryo itorero ryose uko ryakabaye rigira uruhare mu guhindura umwigishwa?

16 Nanone kandi, wibuke ko umurimo wo guhindura abantu abigishwa ari umurimo dukorera hamwe. Nta muntu ku giti cye uhindura umwigishwa wenyine, kimwe n’uko igitonyanga kimwe cyonyine cy’imvura kidashobora gukuza ikimera. Ni iby’ukuri ko Umuhamya umwe ashobora kubona umuntu ushimishijwe akamuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Ariko iyo uwo muntu ushimishijwe aje ku Nzu y’Ubwami, itorero ryose rimufasha kumenya ukuri. Igishyuhirane kirangwa mu muryango wa kivandimwe kigaragaza imbaraga z’umwuka w’Imana (1 Abakorinto 14:24, 25). Abana hamwe n’ingimbi n’abangavu batanga ibitekerezo bishishikaje, bituma uwo muntu mushya abona ko abakiri bato bo mu matorero yacu batandukanye n’urubyiruko rw’isi. Abarwayi, abafite ubumuga mu mubiri n’abageze mu za bukuru bari mu itorero bigisha abashya icyo kwihangana bisobanura. Uko imyaka dufite yaba ingana kose cyangwa uko imimerere turimo yaba iri kose, twese tugira uruhare rw’ingenzi mu gufasha abashya uko bagenda barushaho gukunda ukuri kwa Bibiliya mu buryo bwimbitse kandi bakagenda bagira amajyambere bagana ku kubatizwa. Buri saha yose tumara mu murimo, buri ncuro yose dusubiye gusura, buri kiganiro tugirana n’umuntu ushimishijwe ku Nzu y’Ubwami, byo ubwabyo bishobora gusa n’aho nta cyo bivuze, ariko kandi byose biri mu bigize umurimo ukomeye Yehova arimo asohoza.

17, 18. (a) Uretse kwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, ni gute dushobora kwifatanya mu byishimo bibonerwa mu gutanga? (b) Mu gihe twifatanya mu byishimo bibonerwa mu gutanga, ni nde tuba turimo twigana?

17 Birumvikana ariko ko uretse kuba twifatanya mu murimo w’ingenzi wo guhindura abantu abigishwa, twebwe Abakristo tunifatanya mu byishimo bibonerwa mu gutanga mu bundi buryo. Dushobora kuzigama amafaranga yo gushyigikira ugusenga kutanduye kandi tugafasha abakeneye ubufasha (Luka 16:9; 1 Abakorinto 16:1, 2). Dushobora gushakisha uburyo bwo kugaragariza abandi umwuka wo kwakira abashyitsi (Abaroma 12:13). Dushobora guhatanira ‘kugirira bose neza, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Kandi, mu buryo bworoheje ariko bw’ingenzi, dushobora guha abandi—tukabaha binyuriye mu kubandikira, kubaterefona, kubaha impano, kugira ikintu tubafasha cyangwa kubabwira amagambo abatera inkunga.

18 Binyuriye mu gutanga, tuba tugaragaza ko twigana Data wo mu ijuru. Nanone, tuba tugaragaza urukundo rwa kivandimwe, icyo kikaba ari cyo kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri (Yohana 13:35). Kwibuka ibyo bintu bishobora kudufasha kwifatanya mu byishimo bibonerwa mu gutanga.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Ni mu buhe buryo Yehova na Yesu batanze urugero mu bihereranye no gutanga mu buryo bw’umwuka?

• Ni gute dushobora kubona incuti z’iteka?

• Ni izihe ngamba twafata kugira ngo umurimo wacu urusheho kugira ingaruka nziza?

• Ni gute abagize itorero bose bashobora kwifatanya mu byishimo bibonerwa mu gutanga?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Iyo abana bitabiriye neza uburere bahabwa n’ababyeyi babo, ababyeyi bagira ibyishimo byinshi kandi bakumva banyuzwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Tubonera incuti nyakuri mu guhindura abantu abigishwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Yehova ni we uduheka iyo tugeze mu za bukuru

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Mu buryo bworoheje ariko bw’ingenzi, tubonera ibyishimo mu gutanga