Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingaruka zirambye

Ingaruka zirambye

Ingaruka zirambye

BURI mwaka, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu binyuranye batuyemo, bateranira hamwe mu makoraniro ya Gikristo, amato n’amanini. Ibyo babikorera kugira ngo babone inyigisho zubaka mu buryo bw’umwuka kandi bifatanye na bagenzi babo. Ariko kandi, ibindi bintu biba bigize amakoraniro yabo, na byo bishobora kugira ingaruka zirambye ku bantu babasura.

Urugero, muri Nyakanga 1999, Abahamya babarirwa mu bihumbi bo muri Mozambike bamaze iminsi itatu ikungahaye bateraniye mu Makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi.” Benshi mu bari bahari, bwari ubwa mbere baza mu ikoraniro. Ntibashimishijwe gusa n’amagambo bumvise kuri platifomu, ahubwo nanone ibyo babonye byabakoze ku mutima.

Umuntu umwe mu bari bateraniye mu Nzu y’Amakoraniro y’i Maputo yagize ati “kuva nitwa jye, sinari narigeze mbona ahantu heza nk’aha! Mu byumba biyuhagiriramo hari harimo amasabune n’indorerwamo, kandi hahumuraga neza cyane. Ahantu hose harangwaga n’amahoro, nta nduru y’abana barwana. Kandi nta muvundo waharangwaga! Nabonye abakiri bato bishimye baganira ibintu byubaka. Nanone kandi, ukuntu buri wese yari yambaye neza cyane byankoze ku mutima. Ubutaha nzazana n’abana banjye kandi nzemeza umugabo wanjye ko tugomba kuzazana muri iryo koraniro.”

Ni koko, ubupfura, gushikama n’isuku y’umubiri by’Abahamya ba Yehova ntibyisoba abandi. Kuki Abahamya batandukanye n’abandi bantu? Ni ukubera ko bagerageza rwose gushyira mu bikorwa ibyo biga muri Bibiliya. Kuki utakwiyemeza kuzateranira hamwe na bo muri uyu mwaka mu makoraniro bagira mu bihugu byabo cyangwa mu materaniro yabo ya buri cyumweru abera ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’aho utuye, maze ukihera ijisho?

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

ZAMBIYA

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

KENYA

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

MOZAMBIKE