Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishimire ubumenyi ufite ku byerekeye Yehova

Ishimire ubumenyi ufite ku byerekeye Yehova

Ishimire ubumenyi ufite ku byerekeye Yehova

“Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera!”​—LUKA 11:28.

1. Ni ryari Yehova yatangiye kugira ibyo ageza ku bantu?

YEHOVA akunda abantu kandi ashishikazwa mu buryo bwimbitse n’icyatuma bamererwa neza. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba agira ibyo abagezaho. Uko kugira ibyo abagezaho byatangiriye mu busitani bwa Edeni. Dukurikije ibivugwa mu Itangiriro 3:8, igihe kimwe ari “mu mafu ya nimunsi,” Adamu na Eva “bumvise ijwi rya Yehova Imana” (NW ). Hari bamwe bavuga ko ibyo byumvikanisha ko Yehova yari afite akamenyero ko kuvugisha Adamu muri ayo masaha, bikaba bishoboka ko yabikoraga buri munsi. Uko byaba biri kose, Bibiliya igaragaza neza ko Imana yari yaragiye ifata igihe, atari ukugira ngo ihe umugabo wa mbere amabwiriza gusa, ahubwo nanone ari ukugira ngo imwigishe ibyo yari akeneye kumenya kugira ngo asohoze inshingano ze.—Itangiriro 1:28-30.

2. Ni mu buhe buryo umugabo n’umugore ba mbere bitandukanyije n’ubuyobozi buturuka kuri Yehova, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

2 Yehova yahaye Adamu na Eva ubuzima, abaha ububasha bwo gutegeka inyamaswa n’isi yose uko yakabaye. Ariko kandi, hari ikintu kimwe gusa bari babujijwe—ntibari bemerewe kurya ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi. Adamu na Eva bashutswe na Satani maze basuzugura itegeko ry’Imana (Itangiriro 2:16, 17; 3:1-6). Bahisemo kwigenga, kugira ngo bajye bihitiramo icyiza n’ikibi. Mu kubigenza batyo, bagize ubupfu bwo kwitandukanya n’ubuyobozi bw’Umuremyi wabo wuje urukundo. Ibyo byatumye bagerwaho n’akaga, baba bo ubwabo ndetse n’abari kuzabakomokaho. Adamu na Eva barashaje, maze amaherezo baza gupfa badafite ibyiringiro byo kuzazuka. Ababakomotseho barazwe icyaha n’ingaruka zacyo, ni ukuvuga urupfu.—Abaroma 5:12.

3. Kuki Yehova yavuganye na Kayini, kandi se, Kayini yabyitabiriye ate?

3 N’ubwo habayeho ukwigomeka muri Edeni, Yehova yakomeje kugira ibyo ageza ku bantu yaremye. Kayini, umwana w’imfura wa Adamu na Eva, yari ari mu kaga ko kuneshwa n’icyaha. Yehova yaramuburiye, amubwira ko yari arimo yikururira ingorane kandi amugira inama yo ‘gukora ibyiza.’ Kayini yanze kwemera iyo nama yuje urukundo maze yica murumuna we (Itangiriro 4:3-8). Nguko uko abantu batatu ba mbere bose uko bari ku isi bigometse ku mabwiriza asobanutse neza bari barahawe n’uwabahaye ubuzima, ni ukuvuga Imana yigisha ubwoko bwayo kugira ngo bibugirire akamaro (Yesaya 48:17). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarababaje Yehova akumva bamutengushye!

Yehova Yihishurira Abagabo Bizerwa bo mu Bihe bya Kera

4. Ni iki Yehova yari yiringiye ku bari kuzakomoka kuri Adamu, kandi se, ni ubuhe butumwa bw’ibyiringiro yabatangarije azirikana icyo kintu?

4 N’ubwo Yehova yari afite uburenganzira bwose bwo kutongera kugira ikintu na kimwe ageza ku bantu, si ko yabigenje. Yari yiringiye ko bamwe mu bari kuzakomoka kuri Adamu bari kuzagira ubwenge bwo gukurikiza ubuyobozi Bwe. Urugero, mu gihe Yehova yaciragaho iteka Adamu na Eva, yahanuye ibyo kuza kw’ “imbuto” yari kurwanya Inzoka, ari yo Satani Diyabule. Nyuma y’igihe runaka, Satani yari kuzakomeretswa mu mutwe uruguma ruzamuhitana (Itangiriro 3:15). Ubwo buhanuzi bwari ubutumwa bushimishije bw’ibyiringiro ku bantu ‘bumva ijambo ry’Imana bakaryitondera.’—Luka 11:28.

5, 6. Ni mu buhe buryo Yehova yavuganye n’ubwoko bwe mbere y’ikinyejana cya mbere, kandi se, ni mu buhe buryo ibyo byabugiriye akamaro?

5 Yehova yavuganye n’abakurambere bizerwa bo mu gihe cya kera, urugero nka Nowa, Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yobu, abamenyesha ibyo ashaka (Itangiriro 6:13; Kuva 33:1; Yobu 38:1-3). Nyuma y’aho, yatanze amategeko yose yanditswe yari agenewe ishyanga rya Isirayeli binyuriye kuri Mose. Amategeko ya Mose yabunguraga mu buryo bwinshi. Mu kuyubahiriza, Isirayeli yatandukanyijwe n’andi mahanga yose, igirwa ubwoko bw’Imana bwihariye. Imana yijeje Abisirayeli ko mu gihe bari kuba bumviye ayo Mategeko, yari kubaha imigisha atari mu buryo bw’umubiri gusa ahubwo no mu buryo bw’umwuka, ikabahindura ubwami bw’abatambyi, ishyanga ryera. Ndetse Amategeko yanabashyiriragaho amabwiriza arebana n’ibyokurya hamwe n’isuku, amahame yatumaga bagira amagara mazima. Icyakora, Yehova yanatanze umuburo ku bihereranye n’ingaruka zibabaje zari guturuka ku kutumvira.—Kuva 19:5, 6; Gutegeka 28:1-68.

6 Hanyuma, ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya haje kongerwaho ibindi bitabo byahumetswe. Inkuru z’amateka zavugaga ibihereranye n’ibyo Yehova yagiye agirira amahanga. Ibitabo by’ibisigo byasobanuye imico ye mu buryo bwiza cyane. Ibitabo by’ubuhanuzi byahanuye ukuntu ibyo Yehova ashaka bizasohozwa mu gihe kizaza. Abagabo bizerwa bo mu bihe bya kera bigaga izo nyandiko zahumetswe babigiranye ubwitonzi kandi bakazishyira mu bikorwa. Umwe muri bo yaranditse ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Abantu bose babaga biteguye gutega amatwi, Yehova yabahaga inyigisho kandi akabamurikira.

Uko Umucyo Wagiye Urushaho Kumurika

7. N’ubwo Yesu yakoraga ibitangaza, ni iki mbere na mbere abantu bari bamuziho, kandi kuki?

7 Mu kinyejana cya mbere, amatsinda y’idini rya Kiyahudi yari yarongereye imigenzo y’abantu ku Mategeko. Amategeko yakoreshwaga nabi, kandi aho kugira ngo ababere isoko y’urumuri, yaje kuba umutwaro bitewe n’iyo migenzo bayongeyeho (Matayo 23:2-4). Icyakora, mu mwaka wa 29 I.C., Yesu yaje ari Mesiya. Ubutumwa yagombaga gusohoza ntibwari bukubiyemo gutanga ubuzima bwe ku bw’abantu gusa, ahubwo nanone bwari bukubiyemo no ‘guhamya ukuri.’ N’ubwo yakoraga ibitangaza, mbere na mbere yitwaga “Umwigisha.” Inyigisho ze zabaga zimeze nk’umucyo urasira mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka wabaga upfukiranye ubwenge bw’abantu. Mu buryo bukwiriye, Yesu ubwe yaravuze ati “ni jye mucyo w’isi.”—Yohana 8:12; 11:28; 18:37.

8. Ni ibihe bitabo byahumetswe byanditswe mu kinyejana cya mbere, kandi se, ni gute byunguye Abakristo ba mbere?

8 Hanyuma haje kongerwaho Amavanjiri, akaba ari inkuru enye zanditswe zivuga iby’imibereho ya Yesu, hamwe n’igitabo cy’Ibyakozwe, kikaba gikubiyemo inkuru zivuga iby’ukuntu Ubukristo bwakwirakwijwe hirya no hino nyuma y’urupfu rwa Yesu. Nanone hari inzandiko zanditswe n’abigishwa ba Yesu, hamwe n’igitabo cy’ubuhanuzi cy’Ibyahishuwe. Izo nyandiko, zikomatanyirijwe hamwe n’Ibyanditswe bya Giheburayo, bigize urutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya. Abakristo bashoboraga ‘kumenyera hamwe n’abera bose ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo’ bw’ukuri, babifashijwemo n’ibyo bitabo byahumetswe (Abefeso 3:14-18). Bashoboraga kugira “gutekereza kwa Kristo” (1 Abakorinto 2:16). Icyakora, abo Bakristo ba mbere ntibari basobanukiwe mu buryo bwuzuye buri kantu kose mu byerekeye imigambi ya Yehova. Intumwa Pawulo yandikiye bagenzi bayo bari bahuje ukwizera iti “none turebera mu ndorerwamo ibirorirori” (1 Abakorinto 13:12). Iyo ndorerwamo yaberekaga ibintu muri rusange ariko ntiyaberekaga ibintu byose mu buryo burambuye. Ibyo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye byari kuzaza hanyuma.

9. Ni ukuhe kumurikirwa kwabayeho mu “minsi y’imperuka”?

9 Muri iki gihe, turi mu gihe cyitwa ‘iminsi y’imperuka,’ igihe kirangwa n’ “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1). Umuhanuzi Daniyeli yahanuye ko muri iki gihe “ubwenge [bwari k]uzagwira” (Daniyeli 12:4). Ku bw’ibyo, Yehova, akaba ari we Utugezaho Ubutumwa Mukuru, yafashije abantu bafite imitima itaryarya gusobanukirwa neza icyo Ijambo rye risobanura. Ubu abantu benshi basobanukiwe ko Kristo Yesu yimitswe mu ijuru ritaboneka mu mwaka wa 1914. Nanone kandi, bazi ko vuba aha azavanaho burundu ububi bwose maze isi akayihindura paradizo. Icyo kintu cy’ingenzi gikubiye mu butumwa bwiza bw’Ubwami ubu kirimo kirabwirizwa ku isi hose.—Matayo 24:14.

10. Mu binyejana byahise, abantu bagiye bitabira bate inama za Yehova?

10 Ni koko, mu mateka yose ya kimuntu, Yehova yagiye amenyesha abantu batuye isi ibyo ashaka n’umugambi we. Inkuru ya Bibiliya ivuga iby’abantu benshi bagiye batega amatwi ubwenge buva ku Mana, bakabushyira mu bikorwa, bityo bakaba barabiherewe umugisha. Itubwira iby’abandi banze kwemera inama zuje urukundo bagiriwe n’Imana, bagakurikiza imyifatire ya Adamu na Eva yo kubarimbuza. Yesu yagaragaje iyo mimerere igihe yavugaga ibyerekeye inzira ebyiri z’ikigereranyo. Inzira imwe ijyana abantu ku kurimbuka. Kubera ko ari ngari kandi ikaba ari nini, inyurwamo n’abantu benshi banze Ijambo ry’Imana. Indi nzira ijyana abantu mu buzima bw’iteka. N’ubwo ifunganye, ni yo nzira inyurwamo n’abantu bake bemera Bibiliya uko iri koko, ko ari Ijambo ry’Imana, bakabaho mu buryo buhuje na yo.—Matayo 7:13, 14.

Dushimire ku bw’Ibyo Dufite

11. Kuba tuzi Bibiliya kandi tukaba tuyizera ni igihamya kigaragaza iki?

11 Mbese, uri umwe mu bantu bahisemo kunyura mu nzira ijyana abantu mu buzima? Niba ari ko biri, nta gushidikanya ko wifuza kuyigumamo. Ibyo wabigeraho ute? Jya utekereza buri gihe ku nyungu wagiye ubona ubikesheje kuba waramenye ukuri kwa Bibiliya kandi ugire umutima ushimira. Kuba waritabiriye ubutumwa bwiza ubwabyo ni igihamya cy’uko wahawe imigisha n’Imana. Ibyo Yesu yabigaragaje ubwo yasengaga Se muri aya magambo ngo “ndagushima, Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato” (Matayo 11:25). Abarobyi n’abakoresha b’ikoro basobanukiwe inyigisho za Yesu, mu gihe abayobozi ba kidini bari barize amashuri menshi bo batazisobanukiwe. Yesu yakomeje agira ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Niba waramenye Bibiliya, ukaba wemera kandi ukurikiza inyigisho zayo, icyo ni igihamya cy’uko Yehova yakureheje. Iyo ni impamvu ituma wishima.

12. Ni mu buhe buryo Bibiliya itumurikira?

12 Ijambo ry’Imana rikubiyemo ukuri kubatura abantu kandi kukabamurikira. Ababaho mu buryo buhuje n’ubumenyi buturuka muri Bibiliya babaturwa ku miziririzo, ku nyigisho z’ibinyoma no mu bujiji byiganje mu buzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni. Urugero, kumenya ukuri ku bihereranye n’ubugingo bitubatura ku gutinya mu buryo ubwo ari bwo bwose ko abapfuye bashobora kutugirira nabi, cyangwa ko abo twakundaga bapfuye barimo bababara (Ezekiyeli 18:4). Kumenya ukuri ku byerekeye abamarayika babi bidufasha kwirinda akaga gashobora guterwa n’ubupfumu. Inyigisho y’umuzuko ihumuriza abapfushije abo bakundaga (Yohana 11:25). Ubuhanuzi bwa Bibiliya butwereka aho tugeze uko igihe kigenda gihita, kandi bugatuma twiringira amasezerano y’Imana arebana n’igihe kizaza. Nanone, bushimangira ibyiringiro dufite byo kuzabaho iteka ryose.

13. Ni mu buhe buryo kumvira Ijambo ry’Imana bitwungura mu buryo bw’umubiri?

13 Amahame y’Imana aboneka muri Bibiliya atwigisha kubaho mu buryo buduhesha inyungu zo mu buryo bw’umubiri. Urugero, twiga kwirinda ibikorwa byangiza imibiri yacu, nko gusabikwa n’itabi hamwe n’ibindi biyobyabwenge. Twirinda gusabikwa n’inzoga (2 Abakorinto 7:1). Kubahiriza amategeko y’Imana agenga ibihereranye n’umuco biturinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (1 Abakorinto 6:18). Kubera ko twubahiriza inama duhabwa n’Imana yo kwirinda gukunda amafaranga, ntiduhungabanya amahoro yacu yo mu bwenge, nk’uko benshi bagiye babigenza binyuriye mu kwiruka inyuma y’ubutunzi (1 Timoteyo 6:10). Ni mu buhe buryo wungukiwe mu buryo bw’umubiri bitewe n’uko washyize mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu mibereho yawe?

14. Ni izihe ngaruka umwuka wera ugira ku mibereho yacu?

14 Niba tubaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana, tuzabona umwuka wera wa Yehova. Twihingamo kamere nk’iya Kristo, irangwa n’imico ishishikaje, nko kugira imbabazi n’impuhwe (Abefeso 4:24, 32). Umwuka w’Imana na wo utuma twera imbuto zawo—ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo mico ituma tugirana n’abandi, hakubiyemo n’abagize umuryango wacu, imishyikirano irangwa n’ibyishimo kandi ifite ireme. Udutera imbaraga z’imbere mu mutima zidufasha guhangana n’ingorane tubigiranye ubutwari. Mbese, waba wiyumvisha ukuntu umwuka wera wahinduye imibereho yawe ikarushaho kuba myiza?

15. Uko tugenda duhuza imibereho yacu n’ibyo Imana ishaka, twungukirwa dute?

15 Uko tugenda duhuza imibereho yacu n’ibyo Imana ishaka, ni ko tugenda turushaho gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova. Tugenda turushaho kwemera tudashidikanya ko atwumva kandi ko adukunda. Twiga binyuriye ku bintu duhura na byo mu buzima ko adushyigikira mu bihe by’akaga. (Zaburi 18:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Twiyumvisha ko mu by’ukuri yumva amasengesho yacu. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Tugera ubwo twishingikiriza ku buyobozi bwe, twiringiye tudashidikanya ko buzatwungura. Kandi tugira ibyiringiro bihebuje by’uko mu gihe gikwiriye Imana izageza abantu bizerwa ku butungane kandi ikabaha impano yayo y’ubuzima bw’iteka (Abaroma 6:23). Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Mbese, waba wumva ko imishyikirano ufitanye na Yehova yagiye irushaho gushimangirwa uko wagiye urushaho kumwegera?

Ukuri kwa Bibiliya ni Ubutunzi Butagereranywa

16. Ni irihe hinduka Abakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere bagize?

16 Pawulo yibukije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basizwe umwuka ko hari igihe bamwe muri bo bigeze kuba abasambanyi, abahehesi, abagabo bendana, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi (1 Abakorinto 6:9-11). Ukuri kwa Bibiliya kwatumye bagira ihinduka rikomeye; ‘baruhagiwe, barezwa.’ Gerageza kwiyumvisha uko ubuzima bwawe buba bumeze iyo utaza kuba waramenye ukuri kubatura wize muri Bibiliya. Ukuri ni ubutunzi butagereranywa rwose. Mbega ukuntu twishimira kuba Yehova agira ibyo atugezaho!

17. Ni gute Abahamya ba Yehova bagiye bagaburirwa mu buryo bw’umwuka mu materaniro ya Gikristo?

17 Byongeye kandi, tekereza ku migisha dufite mu muryango wacu w’abavandimwe ugizwe n’abantu b’amoko menshi! ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye, hakubiyemo za Bibiliya, amagazeti hamwe n’ibindi bitabo mu ndimi nyinshi (Matayo 24:45-47). Mu materaniro y’itorero yo mu mwaka wa 2000, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi basuzumye ingingo z’ingenzi mu bitabo umunani by’ingenzi byo mu Byanditswe bya Giheburayo. Basuzumye hafi bitatu bya kane by’igitabo Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine kandi basuzuma igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango hafi ya cyose. Mu Munara w’Umurinzi hasuzumwe ingingo 36 zitari izo kwigwa, n’ibice byo kwigwa 52. Byongeye kandi, ubwoko bwa Yehova bwagaburiwe inyigisho zo mu Murimo Wacu w’Ubwami wasohotse ari inomero 12 hamwe na za disikuru z’abantu bose za buri cyumweru zibandaga ku ngingo zinyuranye za Bibiliya. Mbega ubutunzi bw’ubumenyi bwo mu buryo bw’umwuka twagejejweho!

18. Ni mu buhe buryo dufashwa mu itorero rya Gikristo?

18 Ku isi hose, hari amatorero asaga 91.000 adushyigikira kandi akadutera inkunga binyuriye ku materaniro no ku kwifatanyiriza hamwe. Nanone kandi, dushyigikirwa n’Abakristo bagenzi bacu bakuze baba biteguye kudufasha mu buryo bw’umwuka (Abefeso 4:11-13). Ni koko, twaboneye inyungu mu buryo bukomeye mu guhabwa ubumenyi ku byerekeye ukuri. Kumenya Yehova no kumukorera ni ibintu bishimishije. Mbega ukuntu amagambo yanditswe n’umwanditsi wa Zaburi ari ukuri, amagambo agira ati “hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.”—Zaburi 144:15.

Mbese, Uribuka?

• Ni bande Yehova yavuganye na bo mu bihe byabanjirije Ubukristo?

• Ni mu buhe buryo urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwarushijeho kwiyongera mu kinyejana cya mbere, kandi se, ni gute rwarushijeho kumurika muri iki gihe?

• Ni izihe nyungu dukesha kuba tubaho mu buryo buhuje n’ubumenyi ku byerekeye Yehova?

• Kuki twishimira ubumenyi dufite ku byerekeye Imana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Yehova yamenyesheje Mose, Nowa na Aburahamu ibyo ashaka

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Muri iki gihe, Yehova yatanze umucyo ku byerekeye Ijambo rye

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Tekereza ku migisha dufite mu muryango wacu wa kivandimwe ugizwe n’abantu b’amoko menshi!