Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki ugomba kwiga Bibiliya?

Kuki ugomba kwiga Bibiliya?

Kuki ugomba kwiga Bibiliya?

BILL yari umusore, akora imyitozo ngororangingo, yarize kandi afite amafaranga. Ariko kandi, yumvaga atanyuzwe. Ubuzima bwe nta ntego bwari bufite, kandi ibyo byamubuzaga amahwemo cyane. Mu gihe yageragezaga kubona intego mu buzima, yagenzuye amadini atandukanye, ariko ntiyigeze abona icyo yashakaga. Mu mwaka wa 1991, yahuye n’umwe mu Bahamya ba Yehova, wamusigiye igitabo cyasobanuraga icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’intego y’ubuzima. Hashyizweho gahunda y’icyigisho cya Bibiliya kugira ngo Bill ashobore kwerekeza ibitekerezo kuri iyo ngingo hamwe n’izindi.

Bill yagize ati “twarize ku ncuro ya mbere, kandi kubera ko twarebaga muri Bibiliya incuro nyinshi cyane, namenye ko ibyo ari byo nari maze iminsi nshakisha. Ibisubizo nabonye muri Bibiliya byari bishishikaje cyane. Nyuma y’icyo cyigisho, nafashe imodoka ndazamuka njya mu misozi, mva mu modoka maze ndiyamirira cyane bitewe n’ibyishimo byari binsaze. Nashimishijwe cyane n’uko amaherezo nari ndimo menya ibisubizo by’ibibazo nibazaga.”

Birumvikana ariko ko buri wese umenye ukuri kwa Bibiliya atari ko arangurura ijwi ry’ibyishimo. Ariko kandi, kumenya ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi duhura na byo mu buzima, bituma abantu benshi bagira ibyishimo. Bagira ibyiyumvo nk’ibya wa mugabo uvugwa mu mugani wa Yesu waguye ku butunzi buhishwe mu murima. Yesu yavuze ko ‘umunezero wamuteye kugura ibyo yari atunze byose, ngo abone kugura uwo murima.’—Matayo 13:44.

Urufunguzo rwo Kugira Imibereho Ifite Ireme

Bill yahoraga atekereza ku kibazo cy’ingenzi kigira kiti ‘intego y’ubuzima ni iyihe?’ Abahanga mu bya filozofiya, abanyatewolojiya n’abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi barwana n’icyo kibazo. Hari ibitabo bitabarika byanditswe n’abantu bageragezaga kugisubiza. Imihati yabo yabaye imfabusa, kandi hari benshi bageze ku mwanzuro w’uko icyo kibazo kidashobora gusubizwa. Nyamara igisubizo kirahari. N’ubwo icyo gisubizo kirimo ubwenge bwimbitse, ntigikomeye. Gisobanurwa muri Bibiliya. Urufunguzo rwo kubona imibereho irangwa n’ibyishimo kandi ifite intego ni uru: tugomba kugirana imishyikirano ikwiriye na Yehova, Umuremyi wacu akaba na Data wo mu ijuru. Ni gute ibyo twabigeraho?

Hari ibitekerezo bibiri bisa n’aho bivuguruzanya ku birebana no kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana. Abagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana bagomba kuyitinya kandi bakayikunda. Nimucyo dusuzume imirongo ibiri y’Ibyanditswe ishyigikira icyo gitekerezo. Kera, Umwami w’umunyabwenge Salomo yakoze ubushakashatsi abyitondeye ku byerekeranye n’abantu, maze yandika ibyo yagezeho muri ubwo bushakashatsi mu gitabo cya Bibiliya cy’Umubwiriza. Mu gihe yavugaga muri make ibyo yabonye, yaranditse ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe [“utinye,” NW ] Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubwiriza 12:13). Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, igihe babazaga Yesu itegeko rikomeye kuruta andi yose mu Mategeko Mose yahawe, yarashubije ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.” (Matayo 22:37, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Mbese, wumva bisa n’aho bidashoboka ko twatinya Imana kandi tukayikunda? Nimucyo dusuzume akamaro ko gutinya no kugira urukundo, hamwe n’ukuntu byombi bigira uruhare mu gutuma umuntu agirana n’Imana imishyikirano ishimishije.

Icyo Gutinya Imana Bisobanura

Gutinya mu buryo burangwa no kubaha ni iby’ingenzi cyane niba twifuza gusenga Imana mu buryo yemera. Bibiliya igira iti “kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] ni ishingiro ry’ubwenge” (Zaburi 111:10). Intumwa Pawulo yaranditse iti “dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana, kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya” (Abaheburayo 12:28). Mu buryo nk’ubwo, umumarayika intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa aringanije ijuru, yatangiye gutangaza ubutumwa bwiza akoresheje amagambo agira ati “nimwubahe [“nimutinye,” NW ] Imana, muyihimbaze.”—Ibyahishuwe 14:6, 7.

Uko gutinya Imana gutandukanye no kugira ubwoba mu buryo budakwiriye, kukaba ari ukw’ingenzi cyane kugira ngo umuntu agire imibereho ifite ireme. Dushobora kugira ubwoba bwinshi mu gihe twaba twugarijwe n’umugizi wa nabi w’umugome kandi ushobora kutugirira nabi. Ariko gutinya Imana byo, ni ugutinya kurangwa no kubaha Umuremyi mu buryo bwimbitse. Nanone kandi, bikubiyemo gutinya mu buryo bukwiriye kugira ngo tutababaza Imana, kubera ko ari Umucamanza w’Ikirenga kandi Ushoborabyose, ufite imbaraga n’ububasha bwo guhana abatamwumvira.

Gutinya no Kugira Urukundo Birajyana

Ariko kandi, Yehova ntashaka ko abantu bamukorera babitewe gusa n’uko bamutinya. Yehova ni Imana igira urukundo mu rugero ruhebuje. Intumwa Yohana yasunikiwe kwandika iti ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Yehova Imana yagiye akorera abantu ibintu byinshi byuje urukundo, kandi yifuza ko abantu na bo babyitabira bamugaragariza urukundo. Ariko se, ni gute urwo rukundo ruhuje no gutinya Imana? Mu by’ukuri ibyo bintu byombi bifitanye isano rya bugufi. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “ibihishwe by’Uwiteka, bihishiwe abamwubaha [“ubucuti bwimbitse bwa Yehova bufitwe n’abamutinya,” NW ] .”—Zaburi 25:14.

Tekereza ukuntu umwana yumva yubashye se kandi akamutinya kuko aba afite imbaraga kandi azi ubwenge. Ariko nanone, uwo mwana yitabira urukundo rwa se. Uwo mwana yiringira se kandi akamushakiraho ubuyobozi, yiringiye rwose ko ubwo buyobozi buzamugirira akamaro. Mu buryo nk’ubwo, niba dukunda Yehova kandi tukaba tumutinya, tuzumvira ubuyobozi aduha, kandi ibyo bizatugirira umumaro. Iyumvire ibyo Yehova yavuze ku bihereranye n’Abisirayeli: “icyampa bagahorana umutima umeze utyo, ubanyubahisha [“utuma bantinya,” NW ] , ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza, bo n’urubyaro rwabo iteka ryose!”—Gutegeka 5:29.

Ni koko, gutinya Imana ntibishyira umuntu mu bubata ahubwo bimuha umudendezo, ntibimutera intimba ahubwo bituma agira ibyishimo. Yesaya yahanuye ibya Yesu agira ati “azanezezwa no kubaha [“gutinya,” NW ] Uwiteka” (Yesaya 11:3). Kandi umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “hahirwa uwubaha [“ugira ibyishimo ni utinya,” NW ] Uwiteka, akishimira cyane amategeko ye.”—Zaburi 112:1.

Uko bigaragara, ntidushobora gutinya Imana cyangwa ngo tuyikunde niba tutayizi. Ni yo mpamvu kwiga Bibiliya ari iby’ingenzi cyane. Icyo cyigisho kidufasha gusobanukirwa kamere y’Imana no kumenya tubigiranye ugushimira ko gukurikiza ubuyobozi bwayo ari iby’ubwenge. Uko tugenda turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, ni na ko twifuza gukora ibyo ishaka kandi tugasunikirwa gukomeza amategeko yayo, tuzi ko ari twe bizagirira akamaro.—1 Yohana 5:3.

Kumenya ko umuntu agendera mu nzira ikwiriye y’ubuzima birashimisha. Ibyo ni ko byagendekeye Bill, umwe twavuze tugitangira. Vuba aha yaravuze ati “mu myaka icyenda ishize uhereye igihe natangiriye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, narushijeho kugirana imishyikirano na Yehova. Bya byishimo nagize ngitangira byahindutse inzira y’ubuzima ishimishije by’ukuri. Buri gihe mbona ubuzima mu buryo burangwa n’icyizere. Iminsi yanjye iba yuzuye ibikorwa bifite ireme, si ukwiruka inyuma y’ibinezeza bitagira umumaro. Ubu mbona ko Yehova abaho koko, kandi nzi ko anyifuriza ibyangirira umumaro kurusha ibindi.”

Mu gice gikurikira, turi bukomeze dusuzuma ukuntu kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova bituma ababushyira mu bikorwa mu mibereho yabo bagira ibyishimo kandi bukabazanira inyungu.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Kugirana imishyikirano ya bugufi n’imana bisobanura ko tuyikunda kandi tukayitinya

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Yesu yashimishwaga no gutinya Yehova