Twagerageje Yehova
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Twagerageje Yehova
BYAVUZWE NA PAUL SCRIBNER
“Mwaramutse Madamu Stackhouse. Muri iki gitondo naramutse nshakisha abantu nakorera gato za Pasika, kandi ndizera rwose ko mwakwishimira ko nayikorera umuryango wanyu.” Hari mu ntangiriro z’itumba ryo mu mwaka wa 1938, kandi nari i Atco muri New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mvugana n’umwe mu bakiriya banjye nari nsanzwe nshyira ibintu byinshi byakorwaga n’isosiyete yakoraga imigati yitwaga General Baking Company. Icyantangaje ni uko Madamu Stackhouse yampakaniye.
YARAMBWIYE ati “jye ntibinshishikaje. Ntitwizihiza Pasika.”
Ubwo nabuze uko nabifata. Ngo ntibizihiza Pasika? Birumvikana ariko ko ihame rya mbere rigenga abacuruzi, ari iry’uko umukiriya ari umwami. Ubwo se noneho nari gukora iki? Napfuye kuvuga nti “eeh, ni gato nziza cyane, kandi nzi ko mukunda ibintu dukora. Mbese, ntutekereza ko umuryango wawe wayishimira n’ubwo . . . , mutizihiza Pasika?”
Yongeye kunsubiriramo ati “reka da, ahubwo Bwana Scribner, hari ikintu nahoraga nifuza kukubwira, none ndabona iki ari cyo gihe gikwiriye cyo kukikubwira.” Icyo kiganiro cyari kigiye guhindura imibereho yanjye burundu! Madamu Stackhouse, wo mu Ikompanyi (cyangwa itorero) y’Abahamya ba Yehova y’i Berlin ho muri New Jersey, yansobanuriye aho ibyo kwizihiza Pasika byakomotse kandi ampa n’udutabo dutatu. Twari dufite imitwe ivuga ngo Safety, Uncovered na Protection. Utwo dutabo natujyanye imuhira, mfite amatsiko ariko kandi mfite n’ubwoba. Hari ikintu nari nsanzwe nzi mu byo Madamu Stackhouse yari yambwiye, ikintu nari narigeze kumva nkiri umwana.
Imishyikirano ya Mbere Nagiranye n’Abigishwa ba Bibiliya
Navutse ku itariki ya 31 Mutarama 1907, hanyuma mu mwaka wa 1915, igihe nari mfite imyaka umunani, data yicwa na kanseri. Kubera iyo mpamvu, jye na Mama twagiye kubana n’ababyeyi be mu nzu nini
i Malden, ho muri Massachusetts. Marume witwaga Benjamin Ransom n’umugore we na bo babaga muri iyo nzu mu igorofa rya gatatu. Mbere y’uko ikinyejana cya 20 gitangira, Marume Ben yari yaratangiye kwifatanya n’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Nakundaga Marume Ben cyane, ariko abandi bose bo mu muryango wa Mama batekerezaga ko yari yarasaze kuko bari Abametodisiti. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, mbere y’uko umugore we atana na we, yashoboye kumushyirisha mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe amaramo igihe gito, amuhora imyizerere y’idini rye! Kubera ko abaganga bo muri ibyo bitaro bahise batahura ko nta kibazo Marume Ben yari afite mu bwenge, bahise bamusezerera kandi bamusaba imbabazi cyane.Marume Ben yajyaga anjyana mu materaniro y’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya i Boston, cyane cyane iyo habaga hari abashyitsi baje gutanga disikuru cyangwa habaye ibintu bidasanzwe. Igihe kimwe, Charles Taze Russell wari ushinzwe kugenzura umurimo wo kubwiriza muri iyo minsi, ni we waje gutanga disikuru. Ikindi gihe, ikintu kidasanzwe cyabaye, ni uko herekanywe “Photo-drame de la création.” N’ubwo ibyo bintu byabaye mu mwaka wa 1915, kugeza uyu munsi ndacyibuka neza ifoto igaragaza Aburahamu afashe Isaka akamuzamukana ku musozi kumutambirayo (Itangiriro, igice cya 22). Ndacyabona Aburahamu na Isaka bazamuka kuri uwo musozi bafite umutwaro w’inkwi, kubera ko Aburahamu yiringiraga Yehova mu buryo bwimazeyo. Kubera ko nari imfubyi, ibyo byankoze ku mutima cyane.
Hanyuma, Marume Ben n’umugore we bimukiye i Maine, naho Mama ashakana n’undi mugabo maze umuryango wacu wimukira i New Jersey. Bityo, hashize igihe kirekire ntabona Marume Ben cyane. Mu gihe nari ingimbi ndi muri New Jersey, nahuye na Marion Neff, akaba yari umwe mu bana icyenda b’umuryango w’Abaperesibiteriyani nakundaga gusura. Incuro nyinshi cyane, ku Cyumweru nimugoroba nabaga ndi muri uwo muryango no mu itsinda ry’urubyiruko rwa paruwasi, ku buryo amaherezo nanjye ubwanjye nabaye Umuperesibiteriyani. Icyakora, bimwe mu bintu nari narigiye mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya narabigumanye. Jye na Marion twashyingiranywe mu mwaka wa 1928, maze mu mwaka wa 1935 n’uwa 1938 tubyara abana b’abakobwa, ari bo Doris na Louise. Kubera ko mu muryango wacu twari dufitemo akana gato n’akandi k’agahinja, twembi twumvaga ko dukeneye ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo turere abana bacu.
Mbona Ukuri Muri twa Dutabo
Jye na Marion twashakaga idini twajyamo, maze tuza gukora gahunda y’ukuntu tuzaribona. Buri gihe ku Cyumweru twajyaga ibihe, umwe akaguma imuhira agasigarana abana, mu gihe undi yabaga yagiye gusura idini twashoboraga kuzajyamo. Igihe kimwe ari ku Cyumweru, Marion ni we wari utahiwe gusigara ku rugo, ariko namwemereye ko ndi busigarane abana kugira ngo nshobore gusoma agatabo Safety, aka mbere muri twa tundi dutatu nari narahawe na Madamu Stackhouse. Maze gutangira kugasoma, sinashoboraga kugashyira hasi! Nagendaga ndushaho kwemera ko nari mbonye ikintu idini iryo ari ryo ryose ritashoboraga gutanga. No mu cyumweru cyakurikiyeho ni uko byagenze, nemeye gusigarana abana mu gihe nasomaga agatabo ka kabiri gafite umutwe uvuga ngo Uncovered. Ibyo nasomaga, mu buryo runaka byasaga n’ibyo nari nsanzwe nzi. Mbese, ibi ni byo Marume Ben yizeraga? Mu muryango wacu twatekerezaga ko idini rye ryari iry’abasazi. Ni iki Marion yari kubitekerezaho? Ntibyari ngombwa ko ibyo byirirwa bimpangayikisha. Igihe nari ngarutse imuhira mvuye ku kazi hashize iminsi mike nyuma y’aho nsomeye agatabo Uncovered, Marion yarantunguye igihe yambwiraga ati “nasomye twa dutabo
wazanye. Mu by’ukuri turashimishije.” Ibyo numvise binduhuye!Ku bifubiko by’utwo dutabo inyuma hari hariho ibisobanuro byerekeranye n’igitabo cyari giherutse gusohoka cyashyiraga ahagaragara mu buryo bukomeye idini ry’ikinyoma, cyari gifite umutwe uvuga ngo Enemies. Twiyemeje gushaka uburyo twabona icyo gitabo. Ariko kandi, mbere y’uko dushyira ibaruwa yo kugisaba mu iposita, hari Umuhamya wakomanze ku rugi rwacu maze aduha icyo gitabo twashakaga. Icyo gitabo cyadufashije gufata umwanzuro! Twaretse gusubira mu madini yandi, maze dutangira kujya mu materaniro y’Ikompanyi y’Abahamya ba Yehova y’i Camden, ho muri New Jersey. Hashize amezi make gusa nyuma y’aho, ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 1938, itsinda ry’abantu bagera kuri 50, natwe turimo, ryateraniye mu gacaca ko ku nzu ya Madamu Stackhouse—kuri ya nzu nari ndimo ngerageza kugurishaho gato za Pasika—maze dutega amatwi disikuru y’umubatizo yari yarafashwe amajwi yatanzwe na Juji Rutherford. Hanyuma twagiye guhindurira imyenda mu nzu maze tujya ku kagezi kari hafi aho tubatirizwayo turi abantu 19.
Niyemeje Kuba Umupayiniya
Nyuma gato y’aho mbatirijwe, umwe muri bashiki bacu bo mu ikompanyi yambwiye iby’abantu bitwa abapayiniya, bashyiraga umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere mu bikorwa byabo. Nahise
ngira amatsiko maze bidatinze nza kumenyana n’umuryango w’abapayiniya wose uko wakabaye. Umugabo wari ugeze mu za bukuru, Umuvandimwe Konig, umugore we hamwe n’umukobwa wabo mukuru, bose bari abapayiniya mu itorero twari duturanye. Kubera ko nari umubyeyi w’umuryango ukiri muto, nakozwe ku mutima n’ibyishimo umuryango wa Konig waboneraga mu murimo. Incuro nyinshi najyaga mpagera ngahagarara, ngahagarika imodoka natwaragamo imigati maze nkamarana na bo igihe runaka mu murimo wo ku nzu n’inzu. Nyuma y’igihe gito numvaga nanjye nshaka kuba umupayiniya. Ariko se, gute? Jye na Marion twari dufite abana babiri bakiri bato, kandi akazi kanjye kansabaga igihe kirekire. Mu by’ukuri, igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga mu Burayi n’abasore benshi kurushaho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakajya mu gisirikare, twe abari baragumye mu mirimo ya gisivili twari dufite akazi kenshi. Bansabye kujya njyana imigati mu tundi duce, kandi nari nzi ko ntashoboraga gukora umurimo w’ubupayiniya mfite gahunda y’akazi iteye ityo.Igihe nabwiraga Umuvandimwe Konig ko nifuzaga gukora umurimo w’ubupayiniya, yarambwiye ati “komeza gukorana umwete mu murimo wa Yehova, kandi ukomeze kumubwira intego zawe mu isengesho. Azagufasha kuzigeraho.” Mu gihe gisaga umwaka, ni uko nakomeje kubigenza. Akenshi natekerezaga ku mirongo y’Ibyanditswe, urugero nko muri Matayo 6:8, hatwizeza ko Yehova aba azi ibyo dukeneye na mbere y’uko tubimusaba. Kandi nakomeje kugerageza gukurikiza inama iboneka muri Matayo 6:33, yo gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Nanone kandi, Umuvandimwe Melvin Winchester, wari umukozi wa zone (ubu witwa umugenzuzi w’akarere), yanteye inkunga.
Nabwiye Marion imigambi nari mfite. Twagize icyo tuvuga ku magambo yo muri Malaki 3:10, hadutera inkunga yo kugerageza Yehova maze tukirebera ko atazaduhundagazaho imigisha. Natewe inkunga n’ukuntu yanshubije ambwira ati “niba ushaka gukora umurimo w’ubupayiniya, ntubireke ngo ni ukubera jye. Nshobora kuba nita ku bana mu gihe ukora umurimo w’ubupayiniya. Ibyo ari byo byose ntidukeneye gutunga ibintu byinshi by’umubiri.” Nyuma y’imyaka 12 twari tumaze dushyingiranywe, nari maze kumenya ko Marion yari umugore uzi gucunga umutungo kandi ugira ubwitonzi. Mu gihe cy’imyaka myinshi, yambereye mugenzi wanjye uhebuje mu murimo w’ubupayiniya, kandi rimwe mu mabanga yatumye tugira icyo tugeraho mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri 60 y’umurimo w’igihe cyose, ryabaye iry’uko yari afite ubushobozi bwo kunyurwa na duke, agasa n’aho yari afite byinshi.
Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1941, nyuma y’amezi menshi twamaze dukora imyiteguro kandi tubishyira mu isengesho, jye na Marion twari twarazigamye amafaranga ahagije maze tugura inzu yimukanwa umuryango wacu washoboraga kubamo ya metero 5,5. Naretse akazi maze mba umupayiniya w’igihe cyose muri Nyakanga 1941, kandi kuva icyo gihe ndacyari mu murimo w’igihe cyose. Nabanje kubwiriza mu ifasi yari igizwe n’ahantu icumi imodoka zihagarara ku muhanda wa 50 hagati ya New Jersey na St. Louis ho muri leta ya Missouri, aho ikoraniro ryacu ryagombaga kubera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama. Bari baranyoherereje amazina y’abavandimwe bari baturiye uwo muhanda hamwe na za aderesi zabo, maze mbandikira mbere y’igihe kugira ngo mbamenyeshe igihe bagombaga kuntegerereza. Igihe twari kuba tugeze mu ikoraniro, nagombaga gushaka ahari urwego rw’abapayiniya ngahabwa indi fasi.
“Ngiye Kugerageza Yehova”
Akazu kacu gato kimukanwa twagapakiye ibitabo maze tujya mu materaniro yacu ya nyuma i Camden, tugiye gusezera ku bavandimwe. Kubera ko twari dufite utwana tubiri tw’udukobwa tukiri duto twagombaga kwitaho kandi tukaba tutari tuzi aho tuzerekera nyuma y’ikoraniro, abavandimwe bamwe na bamwe bagomba kuba barabonaga ko imishinga yacu itari ihuje n’ukuri, kandi benshi muri bo baratubwiye bati “muzagaruka bidateye kabiri.” Ndibuka igihe nababwiraga nti “simvuze ko ntazagaruka. Yehova yavuze ko azanyitaho, none ngiye kumugerageza.”
Nyuma y’imyaka igera kuri 60 y’umurimo w’ubupayiniya twakoreye mu mijyi 20 uhereye i Massachusetts ukagera i Mississippi, dushobora kuvuga ko Yehova yasohoje isezerano rye, ndetse birenze kurisohoza. Imigisha yaduhundagajeho, jye, Marion hamwe n’abakobwa bacu babiri, irenze ikintu icyo ari cyo cyose dushobora kuba twari twiringiye mu mwaka wa 1941. Iyo migisha ikubiyemo kuba abakobwa bacu babiri ari abapayiniya bizerwa mu matorero duturanye, no kuba ubu dufite abahungu n’abakobwa bo mu buryo bw’umwuka bagera ku ijana bakwirakwiriye ku Nkombe y’u Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Niganye n’abantu 52 begurira Yehova ubuzima bwabo, naho Marion yiganye n’abantu 48.
Muri Kanama 1941, twagiye i St. Louis, maze duhurirayo n’Umuvandimwe T. J. Sullivan wo kuri Beteli. Yari anzaniye ibaruwa yemeza ko ndi umukozi w’idini, nkaba nari nyikeneye bitewe n’intambara yari yugarije, kandi bakaba barashakaga abantu bo kujya mu gisirikare. Nabwiye Umuvandimwe Sullivan ko umugore wanjye yamaraga amasaha nk’ayo namaraga mu murimo kandi ko yifuzaga gukorana nanjye umurimo w’ubupayiniya. N’ubwo hari hatarashyirwaho urwego rushinzwe abapayiniya mu ikoraniro, Umuvandimwe Sullivan wakoraga muri urwo rwego yashyize Marion mu mubare w’abapayiniya maze aratubaza ati “muzakorera he umurimo w’ubupayiniya nyuma y’ikoraniro?” Ntitwari tuhazi. Yaratubwiye ati “ntimugire ikibazo, muzabona umuntu mu ikoraniro ukomoka mu karere gakeneye abapayiniya, kandi ibintu bizikora. Gusa muzatwandikire mutumenyesha aho muri, natwe tuzaboherereza ibaruwa ibashyirayo.” Ibyo ni ko byagenze. Twaje gusanga Umuvandimwe Jack DeWitt, wahoze ari umukozi wa zone, yari azi abantu bamwe bo muri New Market ho muri Virijiniya, bari bafite inzu y’abapayiniya yari igikeneye abandi bapayiniya bake. Bityo, nyuma y’ikoraniro twerekeje iya New Market.
Tugeze i New Market twakiriwe mu buryo budasanzwe. Ni nde wundi wari kuza aturutse muri Philadelphie kugira ngo dufatanye umurimo w’ubupayiniya utari Benjamin Ransom? Rwose, ni Marume Ben. Mbega ukuntu byari bishimishije gukorana na we mu murimo wo ku nzu n’inzu nyuma y’imyaka isaga 25 abibye izo mbuto z’ukuri mu mutima wanjye igihe twari i Boston! N’ubwo Marume Ben yamaze imyaka myinshi ahanganye n’abantu batitabiraga ibyo yababwiraga, abamunnyegaga ndetse n’abo mu muryango we bamutotezaga, ntiyari yarigeze areka gukunda Yehova n’umurimo we.
Twishimiye kuba mu nzu y’abapayiniya y’i New Market mu gihe cy’amezi umunani. Muri icyo gihe, mu bintu twitoje harimo no kugurana inkoko n’amagi ibitabo. Hanyuma, Marume Ben, Marion nanjye hamwe n’abandi bapayiniya batatu twoherejwe gukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite i Hanover ho muri Pennsylvania—akaba ari ho ha mbere twari twoherejwe mu hantu hatandatu twari kuzoherezwa muri Pennsylvania hagati y’umwaka wa 1942 na 1945.
Abapayiniya ba Bwite mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose
Hari igihe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose byabaga ngombwa ko duhangana n’urugomo bitewe n’igihagararo cyacu cyo kutagira aho tubogamira, ariko Yehova ntiyigeze ananirwa kudushyigikira. Igihe kimwe turi i Provincetown ho muri Massachusetts, imodoka yacu yari ishaje yarapfuye, maze biba ngombwa ko nkora urugendo rw’ibirometero byinshi ku maguru mu karere kari gatuwe n’Abagatolika b’abanyamahane kugira ngo nsubire gusura umuntu. Nanyuze ku gatsiko k’insoresore z’inkozi z’ibibi ziramenya maze zitangira kunkomera. Narirutse zigenda zintera amabuye akanyura ku matwi avuza ubuhuha, niringiye ko izo nsoresore zitari gukomeza kunyirukaho. Nashoboye kugera ku nzu y’umuntu wari ushimishijwe ntakomeretse. Ariko kandi, nyir’urugo wari umugabo wubahwa mu muryango wa ba sekombata b’Abanyamerika, yanyihohoyeho ambwira ati “ntidushoboye kuganira kuri uyu mugoroba, kubera ko nibagiwe kukubwira ko twari bujye kureba sinema mu mujyi.” Numvise ngize ubwoba mu gihe nibukaga ka gatsiko k’insoresore zari zahoze zintera amabuye zari zirekerereje ahantu ko ngaruka. Ariko kandi, numvise ngize akanyabugabo igihe uwo mugabo utagira uko asa yongeragaho ati “kuki utaza ngo tumanukane? Dushobora kugenda tuganira mu nzira.” Bityo, naboneyeho kumubwiriza kandi na ha hantu nashoboraga kubonera akaga mpanyura nta nkomyi.
Nshyira mu Gaciro ku Birebana n’Inshingano z’Umuryango n’Umurimo
Nyuma y’intambara, twoherejwe gukorera umurimo ahantu henshi muri Virijiniya, hakubiyemo n’imyaka umunani twamaze turi abapayiniya ba bwite n’ab’igihe cyose muri Charlottesville. Mu mwaka wa 1956, abakobwa bacu bari barakuze kandi barashatse, kandi jye na Marion twongeye kwimuka, dukorera umurimo w’ubupayiniya i Harrisonburg ho muri Virijiniya, tuba n’abapayiniya ba bwite i Lincolnton ho muri Carolina y’Amajyaruguru.
Mu mwaka wa 1966, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere, mva mu itorero rimwe njya mu rindi, ari na ko ntera abavandimwe inkunga nk’uko Umuvandimwe Winchester yari yaranteye inkunga igihe nari muri New Jersey mu myaka ya za 30. Mu gihe cy’imyaka ibiri, nakoreye mu matorero yo mu karere ko muri Tennessee. Hanyuma, jye na Marion twasabwe gusubira mu murimo twakundaga cyane, ni ukuvuga umurimo w’ubupayiniya bwa bwite. Kuva mu mwaka wa 1968 kugeza mu wa 1977, twabaye abapayiniya mu karere k’amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uturutse muri Géorgie ukagera muri Mississippi.
Muri Eastman ho muri Géorgie, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’itorero (ubu witwa umugenzuzi Migani 3:5, 6, hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Binyuriye mu gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kuganira kuri ibyo bibazo mu bwisanzure, twashoboye kunga itorero, kandi bigira ingaruka nziza kuri bose.
uhagarariye itorero), kugira ngo nsimbure Powell Kirkland, umuvandimwe twakundaga wari ugeze mu za bukuru wari waramaze imyaka myinshi ari umugenzuzi w’akarere ariko akaba yari afite ubuzima bwazahaye. Yari umuntu urangwa no gushimira mu buryo buhebuje kandi utera abandi inkunga. Inkunga ye yari ingirakamaro cyane kubera ko mu itorero hari amacakubiri kandi abantu bamwe na bamwe bari bafite inshingano bakaba bari babifitemo uruhare. Ikibazo cyaje gukomera, kandi najyaga mara igihe kirekire nsenga Yehova. Nibutse imirongo y’Ibyanditswe imwe n’imwe, urugero nko muByageze mu mwaka wa 1977 twaratangiye kumva ingaruka z’iza bukuru mu rugero ruto, kandi twongeye koherezwa gukorera umurimo mu karere ka Charlottesville, aho abakobwa bacu bari batuye n’imiryango yabo. Muri iyi myaka 23 ishize, twashimishijwe no gukorera muri ako karere, tugira uruhare mu gutangiza itorero ry’i Ruckersville ho muri Virijiniya, kandi twiboneye ukuntu abana n’abuzukuru b’abantu twiganye Bibiliya mbere bakura bakaba abasaza b’itorero, abapayiniya n’abakozi ba Beteli. Jye na Marion turacyashobora gukurikiza gahunda nziza y’umurimo wo kubwiriza, kandi mfite igikundiro cyo gukorana umwete ndi umusaza mu itorero
rya East Charlottesville, nkayobora icyigisho cy’igitabo kandi ngatanga za disikuru.Mu gihe cy’imyaka myinshi twagiye duhura n’ingorane, kimwe n’uko bigenda kuri buri wese. Urugero, n’ubwo twashyizeho imihati myinshi mu kumurera, Doris yamaze igihe runaka yaracitse intege mu buryo bw’umwuka igihe yari atarageza ku myaka 20, kandi yashyingiranywe n’umugabo utari Umuhamya. Ariko kandi, ntiyigeze areka burundu gukunda Yehova, kandi umuhungu we Bill amaze imyaka 15 akora kuri Beteli y’i Wallkill ho muri New York. Doris na Louise ubu bombi ni abapfakazi, ariko bakorana ibyishimo mu karere twegeranye ari abapayiniya b’igihe cyose.
Amasomo Nize mu Gihe cy’Imyaka Myinshi
Nagiye nitoza gushyira mu bikorwa amahame yoroheje atuma umuntu agira icyo ageraho mu gukorera Yehova: oroshya ubuzima. Ba intangarugero mu byo ukora byose, hakubiyemo n’imibereho yawe bwite. Kurikiza ubuyobozi butangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ mu bintu byose.—Matayo 24:45.
Marion yakoze urutonde rugufi ariko rw’ingirakamaro rw’ibitekerezo by’ukuntu umuntu yashobora gukora umurimo w’ubupayiniya ari na ko arera abana be: jya ukora gahunda ishoboka kandi uyikurikize. Umurimo wawe w’ubupayiniya wugire umwuga nyakuri. Komeza kugira indyo nziza. Jya ugira ikiruhuko gikwiriye. Ntugakabye mu byo kwirangaza. Jya ushyiraho imihati kugira ngo ukuri, hakubiyemo n’ibice byose bigize umurimo, kube ikintu gishimishije mu mibereho y’abana bawe. Jya utuma umurimo wo kubwiriza uba ikintu kibashishikaza ibihe byose.
Ubu dufite imyaka ibarirwa muri 90. Hashize imyaka 62 uhereye igihe twumviye disikuru y’umubatizo wacu mu gacaca k’inzu Stackhouse yari atuyemo, kandi tumaze imyaka 60 mu murimo w’igihe cyose. Jye na Marion dushobora kuvugisha ukuri ko mu buryo bwuzuye kandi bwimbitse tunyuzwe n’imimerere turimo. Nshimira mu buryo bwimbitse inkunga nagiye nterwa igihe nari nkiri umubyeyi muto, yo gushyira intego z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere no gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo nzazigereho, kandi nshimira umugore wanjye nkunda, Marion, n’abakobwa banjye ku bw’inkunga bagiye bantera mu gihe cy’imyaka myinshi. N’ubwo tudatunze ibintu byinshi by’umubiri, akenshi niyerekezaho amagambo yo mu Mubwiriza 2:25, amagambo agira ati “none se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?”
Mu by’ukuri, mu mibereho yacu Yehova yasohoje mu buryo buhambaye cyane isezerano rye riboneka muri Malaki 3:10. Koko rero, ‘yadusutseho umugisha tubura aho tuwukwiza’!
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 29]
IBINTU TWIBUKA MU MYAKA Y’INTAMBARA
Nyuma y’imyaka igera hafi kuri 60 intambara irangiye, umuryango wose uko wakabaye uracyibuka neza ibyabaye muri iyo myaka.
Doris agira ati “i Pennsylvania habaga hakonje. Igihe kimwe ari nijoro hari ubukonje bwa dogere 35 munsi ya zeru.” Louise yongeraho ati “jye na Doris twasimburanaga kwicarana ku birenge mu ntebe y’inyuma mu modoka yacu kugira ngo ibirenge byacu bidakonja.”
Doris agira ati “ariko ntitwigeze twumva turi abakene cyangwa hari ibyo twavukijwe. Twari tuzi ko tugomba kwimuka kenshi kurusha abandi bose, ariko buri gihe twaryaga neza, kandi twari dufite imyenda myiza incuti zacu zo muri Ohio zari zifite abakobwa baturutaho gato badukuburiraga ikiri mizima.”
Louise agira ati “buri gihe Mama na Data batumaga twumva dukunzwe kandi twishimiwe, kandi twamaranaga na bo igihe kirekire mu murimo. Byatumaga twumva tumeze neza, kandi bigatuma tugirana na bo imishyikirano ya bugufi.”
Paul agira ati “nari mfite imodoka yo mu bwoko bwa Buick Special yakozwe mu mwaka wa 1936, kandi izo modoka zari zizwi cyane kubera ko zari zifite ibyuma bifunga amapine byacikaga ubusa. Ntekereza ko zari zifite moteri irusha ingufu igice gisigaye cy’imodoka. Byasaga n’aho ibyo byuma buri gihe byacikaga mu ijoro ryabaga rikonje kurusha andi muri uko kwezi, hanyuma nkajya hanze ku bimodoka bajugunye ngakuramo ikindi cyuma. Naje kuba kabuhariwe mu gusimbura ibyo byuma.”
Marion agira ati “ntiwibagirwe amakarita twafatiragaho ibintu. Ikintu cyose cyatangwaga werekanye ikarita—inyama, peteroli, amapine y’imodoka, ikintu cyose ni ko cyatangwaga. Igihe cyose twabaga twoherejwe ahantu hashya, twagombaga kujya ku biro byo muri ako karere byatangaga ayo makarita maze tugasaba ikarita tuzajya dufatiraho ibintu. Washoboraga kumara amezi menshi utarabona ikarita, kandi byasaga n’aho buri gihe iyo amaherezo twabaga tumaze kubona ikarita yacu, twoherezwaga ahandi hantu twagombaga gukorera umurimo, maze bikaba ngombwa ko twongera gutangira bundi bushya. Ariko kandi, buri gihe Yehova yatwitagaho.”
[Ifoto]
Jye na Marion turi kumwe na Doris (ibumoso) hamwe na Louise mu mwaka wa 2000
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ndi kumwe na mama mu mwaka wa 1918, igihe nari mfite imyaka 11
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ndi kumwe na Louise, Marion na Doris mu mwaka wa 1948 igihe abakobwa bacu babatizwaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ifoto y’ubukwe bwacu, mu kwezi k’Ukwakira 1928
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Jye n’abakobwa bacu (hirya ibumoso no hirya iburyo) turi i Yankee Stadium mu mwaka wa 1955