Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Yarihanganye kugeza imperuka’

‘Yarihanganye kugeza imperuka’

‘Yarihanganye kugeza imperuka’

MURI videwo yeretswe abakozi bashya bo ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1993, Lyman Alexander Swingle yagaragaje ibyiyumvo yari afite ku bihereranye no gukorera Yehova agira ati “pfa ucyambaye inkweto zawe!” *

Umuvandimwe Swingle wari ufite imyaka mirongo icyenda, yakoze ibyo na we yateragamo abandi inkunga ngo bakore. ‘Yarihanganye ageza imperuka’ (Matayo 24:13). N’ubwo yababaraga mu mubiri, ku wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe yagiye mu nama y’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba yari umwe mu bayigize. Ku wa Kabiri wakurikiyeho, ubuzima bwe bwarushijeho kuzahara, maze saa 10:26 mu rukerera, ku itariki ya 14 Werurwe, umuganga wamukurikiranaga atangaza ko yapfuye.

Lyman Swingle yatangiye umurimo we ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn muri leta ya New York ku itariki ya 5 Mata 1930. Yahakoze imyaka igera hafi kuri 71. Lyman yabanje gukora aho bateranyiriza ibitabo, hanyuma aza gukora aho babicapira, nanone kandi yafashije mu byo gukora wino yo gucapa. Mu by’ukuri, Umuvandimwe Swingle yamaze imyaka igera kuri 25 akora mu ruganda rwa wino. Nanone yamaze imyaka igera kuri 20 akora mu rwego rushinzwe ubwanditsi rwo ku biro bikuru. Mu myaka 17 ya nyuma y’ubuzima bwe, yakoze mu Biro by’Umubitsi.

Lyman yari umubwiriza w’Ubwami bw’Imana ufite ubushizi bw’amanga. Mu myaka ya mbere yamaze i Brooklyn, we na mugenzi we babanaga mu cyumba witwaga Arthur Worsley, bajyaga bafata bumwe mu bwato Abahamya bari bafite maze bakazamuka mu Ruzi rwa Hudson. Bajyaga bamara impera z’ibyumweru nyinshi batangaza ubutumwa bw’Ubwami mu baturage begereye inkombe bakoresheje ibyuma birangurura amajwi.

Umuvandimwe Swingle yavutse ku itariki ya 6 Ugushyingo 1910, avukira i Lincoln muri Nebraska, ariko hashize igihe gito nyuma y’aho, umuryango we wimukiye i Salt Lake City, muri Utah. Bakiri aho ngaho, mu mwaka wa 1913 ababyeyi be babaye Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Mu gihe cy’imyaka myinshi, umuryango wa ba Swingle wajyaga ucumbikira abashyitsi benshi babaga baje gutanga disikuru baturutse ku biro bikuru by’Abahamya biri i Brooklyn, kandi abo bagabo bagize ingaruka nziza kuri Lyman. Mu mwaka wa 1923, igihe yari afite imyaka 12, yarabatijwe agaragaza ko yiyeguriye Imana.

Nyuma y’aho yari amariye imyaka isaga 26 akorera i Brooklyn ari umuseribateri, ubuzima bwa Lyman bwakungahajwe bitavugwa igihe yashyingiranwaga na Crystal Zircher ku itariki ya 8 Kamena 1956. Bari incuti z’amagara, buri gihe bakaba barabaga bari kumwe bafatanya mu murimo wo kubwiriza kugeza igihe Crystal yapfiriye mu mwaka wa 1998. Mu myaka igera kuri itatu mbere y’aho, Crystal yari yararwaye indwara ituma udutsi tumwe two mu bwonko tuziba, iramumugaza cyane. Ukuntu Lyman yamwitagaho buri munsi, byari urugero rw’ubwitange rwakoze abantu bose ku mutima, cyane cyane ababonaga Lyman hafi y’aho bari batuye amusunika mu buryo bwuje urukundo mu kagare k’ibimuga iruhande rw’imihanda, mu gihe Crystal yabaga aha abahisi n’abagenzi amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!

Umuvandimwe Swingle yari umugabo ugira ukuri, urangwa n’umutima ususurutse watumaga abamuzi bose bamukunda. Kimwe n’uko byari bimeze kuri nyina na se, na we yari afite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzabana na Yesu Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, ibyo byiringiro tukaba twizeye ko noneho yabigezeho.—1 Abatesalonike 4:15-18; Ibyahishuwe 14:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Ibyo bisobanura ko umuntu apfa agikorana umwete mu murimo we.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Umuvandimwe Swingle yamaze imyaka 25 akora mu ruganda rwa wino

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Lyman na Crystal bari incuti z’amagara