Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Muri 1 Petero 4:3, NW, dusoma ko Abakristo bamwe na bamwe bari barahoze bifatanya “mu gusenga ibishushanyo mu buryo butemewe n’amategeko.” Mbese, uburyo bwose bwo gusenga ibishushanyo ntibunyuranyije n’amategeko, bukaba bucirwaho iteka n’Imana kandi bubuzanyijwe?

Ni koko, dukurikije uko Imana ibibona, uburyo bwose bwo gusenga ibishushanyo ntibwemewe n’amategeko. Abashaka kwemerwa na yo ntibashobora gukora ibikorwa byo gusenga ibishushanyo.​—1 Abakorinto 5:11; Ibyahishuwe 21:8.

Ariko kandi, birasa n’aho intumwa Petero yari irimo yerekeza ku gusenga ibishushanyo mu bundi buryo. Impamvu imwe ni uko mu mahanga menshi ya kera, gusenga ibishushanyo byari byogeye kandi nta mategeko y’abategetsi yashyiragaho imipaka mu birebana n’ibyo. Ibyo bishaka kuvuga ko amategeko y’igihugu atabuzanyaga bene uko gusenga ibishushanyo. Ndetse, uburyo bumwe na bumwe bwo gusenga ibishushanyo bwabaga ari kimwe mu bigize politiki y’igihugu. Muri ubwo buryo, hari bamwe bari baragiye bifatanya ‘mu gusenga ibishushanyo nta mategeko abibabuza’ mbere y’uko baba Abakristo (New World Translation, icapwa ryo mu mwaka wa 1950). Urugero, dushobora kuzirikana ko Umwami Nebukadinezari wa Babuloni yashinze igishushanyo cy’izahabu kugira ngo abantu bagisenge, ariko abagaragu ba Yehova, ari bo Saduraka, Meshaki na Abedenego banze kugisenga.​—Daniyeli 3:1-12.

Ku rundi ruhande, imihango myinshi yakorwaga mu gihe cyo gusenga ibishushanyo yabaga ikubiyemo ibikorwa by’agahomamunwa binyuranye n’amategeko ayo ari yo yose ya kamere cyangwa y’umuco aturuka mu mutimanama twarazwe (Abaroma 2:14, 15). Intumwa Pawulo yanditse ku birebana n’ibikorwa by’akahebwe byari ‘binyuranye n’icyo imibiri yaremewe’ kandi ‘biteye isoni,’ kandi akenshi bene ibyo bikorwa byabaga bifite umwanya mu mihango y’idini (Abaroma 1:26, 27). Abagabo n’abagore bifatanyaga mu gusenga ibishushanyo mu buryo butemewe n’amategeko ntibakurikizaga amategeko kamere y’abantu yababuzaga ibyo bikorwa. Rwose byari bikwiriye ko ababaga Abakristo bareka ibyo bikorwa by’akahebwe.

Uretse ibyo tumaze kuvuga kandi, bene ibyo bikorwa byo gusenga ibishushanyo byari byogeye mu batari Abayahudi byacirwagaho iteka na Yehova Imana. Muri ubwo buryo, ntibyari bihuje n’amategeko. *​—Abakolosayi 3:5-7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Umwandiko w’Ikigiriki wo muri 1 Petero 4:3 ufashwe uko wakabaye usobanurwa ngo “gusenga ibishushanyo mu buryo budahuje n’amategeko.” Iyo nteruro yagiye ihindurwa mu buryo bunyuranye muri za Bibiliya z’Icyongereza zagiye zikoresha imvugo zimwe na zimwe nk’izi ngo “ibikorwa bitemewe byo gusenga ibishushanyo,” “ibikorwa bibujijwe byo gusenga ibigirwamana,” n’ “ibikorwa bidahuje n’amategeko byo gusenga ibishushanyo.”