Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inama ya buri mwaka izaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2001

Inama ya buri mwaka izaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2001

Inama ya buri mwaka izaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2001

INAMA YA BURI MWAKA y’abagize umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania izaterana ku itariki ya 6 Ukwakira 2001, mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri ku Muhanda wa 2932 Kennedy, i Jersey City, muri Leta ya New Jersey. Inama ibanza y’abagize uwo muryango gusa, izaba saa 3:15 za mu gitondo, ikurikirwe n’inama rusange ya buri mwaka saa 4:00 za mu gitondo.

Abagize uwo Muryango, bagombye kumenyesha uhereye ubu Ibiro by’Umunyamabanga ihinduka iryo ari ryo ryose ryaba ryarabaye kuri aderesi zabo muri uyu mwaka ushize, kugira ngo amabaruwa abatumira bohererezwa buri gihe hamwe n’impapuro zibemerera gutora badahari bizashobore kubageraho muri Nyakanga.

Izo mpapuro zitanga uburenganzira bwo gutora zizohererezwa abagize Sosayiti ziri hamwe n’ibaruwa ibatumira muri iyo nama ya buri mwaka, zigomba kugarurwa ku buryo zizagera mu Biro by’Umunyamabanga wa Sosayiti bitarenze tariki ya 1 Kanama. Buri wese mu bagize uwo Muryango agomba kuzuza urupapuro rumuha uburenganzira bwo gutora kandi akarwohereza bidatinze, akavuga niba azaba yibereye mu nama cyangwa atazaba ayirimo. Ibisobanuro bitangwa kuri buri rupapuro rutanga uburenganzira bwo gutora, bigomba kuba bifututse kuri iyo ngingo, kubera ko bizashingirwaho mu kugena abazaba bahari.

Hateganyijwe ko porogaramu yose uko yakabaye, hakubiyemo n’inama izabanza hamwe na za raporo zizatangwa, bizarangira saa 7:00, cyangwa nyuma y’aho gato. Nta porogaramu ya nyuma ya saa sita iteganyijwe. Kubera ko imyanya ari mike, abantu bazajya binjira ari uko berekanye urupapuro rubatumira. Nta gahunda zizakorwa zo gukurikirana porogaramu y’iyo nama ya buri mwaka mu yandi mazu binyuriye kuri telefoni.