Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka!

Komeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka!

Komeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka!

“Ababiba barira bazasarura bishima.”​—ZABURI 126:5.

1. Kuki muri iki gihe tugomba ‘kwinginga nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi’?

NYUMA y’urugendo rwa gatatu Yesu Kristo yakoze ajya kubwiriza i Galilaya, yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake” (Matayo 9:37). Uko ni na ko byari byifashe i Yudaya (Luka 10:2). Niba se ari uko byari bimeze imyaka igera hafi ku 2.000 ishize, byifashe bite muri iki gihe? Mu by’ukuri, mu mwaka w’umurimo ushize, Abahamya ba Yehova basaga 6.000.000 bakomeje gukora umurimo wo gusarura w’ikigereranyo nta kudohoka mu bantu batuye isi bagera kuri 6.000.000.000, abenshi muri bo bakaba “barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri.” Ku bw’ibyo, inama yatanzwe na Yesu yo ‘kwinginga nyir’ibisarurwa, [ngo] yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye,’ ifite ireme muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu binyejana byinshi byashize.​—Matayo 9:36, 38.

2. Ni iki gituma abantu batumenya?

2 Yehova Imana, ari we Nyir’ibisarurwa, yashubije isengesho ryo kwinginga ryasabaga ko yakohereza abakozi benshi kurushaho. Kandi se, mbega ukuntu biteye ibyishimo kwifatanya muri uyu murimo wo gusarura uyoborwa n’Imana! N’ubwo turi bake ugereranyije n’amahanga, kuba twifatanya tubigiranye umwete mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa bituma tumenyekana mu isi. Mu bihugu byinshi, tuvugwa kenshi mu itangazamakuru. Iyo inzogera yo ku muryango ivugiye mu mukino wo kuri televiziyo bishobora gutuma abantu bavuga ko ari Abahamya ba Yehova baje kubasura. Ni koko, umurimo wacu wa Gikristo dukora twebwe abasaruzi b’ikigereranyo urazwi neza cyane mu kinyejana cya 21.

3. (a) Tuzi dute ko umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wakorwaga mu kinyejana cya mbere wamenyekanye? (b) Kuki dushobora kuvuga ko abamarayika bashyigikira umurimo wacu?

3 Nanone kandi, abantu b’isi bamenye ibikorwa byo mu kinyejana cya mbere byo kubwiriza iby’Ubwami bityo batoteza ababwirizaga ubutumwa bwiza. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse iti “nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y’abandi, nk’abaciriwe urubanza rwo gupfa: kuko twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu” (1 Abakorinto 4:9). Mu buryo nk’ubwo, kuba dukomeza kuba ababwiriza b’Ubwami nta kudohoka tutitaye ku bitotezo bitugeraho, bituma isi itubona kandi ni iby’ingenzi ku bamarayika. Mu Byahishuwe 14:6 hagira hati “[jyewe intumwa Yohana nabonye] marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwir[e] abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.” Koko rero, dushyigikiwe n’abamarayika mu murimo wacu​—umurimo wacu wo gusarura!​—Abaheburayo 1:13, 14.

“Muzangwa”

4, 5. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abigishwa be? (b) Kuki abagaragu b’Imana bo muri iki gihe ‘bangwa’?

4 Mu gihe intumwa za Yesu zoherezwaga gukora umurimo wo gusarura, zumviye amabwiriza yari yazihaye y’uko zagombaga ‘kugira ubwenge nk’inzoka, kandi zikaba nk’inuma zitagira amahugu.’ Yesu yongeyeho ati “mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi, bazabashyīra abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani. . . . Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye: ariko uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa.”​—Matayo 10:16-22.

5 Muri iki gihe ‘turangwa’ bitewe n’uko “ab’isi bose bari mu mubi,” ari we Satani Diyabule, we mwanzi w’ibanze w’Imana n’ubwoko bwayo (1 Yohana 5:19). Abanzi bacu babona uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka dufite ariko bakanga kwemera ko buturuka kuri Yehova. Abaturwanya babona ukuntu mu maso hacu haba hakeye, bakahabona akanyamuneza tuba dufite mu gihe twifatanya mu murimo wo gusarura tubigiranye ibyishimo. Batangazwa no kubona ukuntu twunze ubumwe! Mu by’ukuri, bashobora kubyemera bagononwa baramutse bakoze urugendo bakajya mu kindi gihugu maze bagasanga Abahamya ba Yehova baho bakora umurimo umeze neza neza nk’uwo babona ukorerwa mu gihugu cyabo. Birumvikana ariko ko tuzi ko mu gihe cyagenwe, Yehova, we udushyigikiye kandi akaba ari we soko y’ubumwe burangwa hagati yacu, azamenyekana no mu banzi bacu.​—Ezekiyeli 38:10-12, 23.

6. Ni ikihe cyizere tuba dufite mu gihe dukora umurimo wo gusarura, ariko se, ni ikihe kibazo kivuka?

6 Nyir’ibisarurwa yahaye Umwana we, ari we Yesu Kristo, “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Nguko uko Yehova akoresha Yesu mu kuyobora umurimo wo gusarura binyuriye ku bamarayika bo mu ijuru hamwe n’abasizwe bari hano ku isi bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47; Ibyahishuwe 14:6, 7). Ariko se, ni gute dushobora guhangana n’abanzi baturwanya nyamara tugakomeza kugira ibyishimo mu gihe dukomeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka?

7. Ni iyihe myifatire twagombye kwihatira gukomeza kugira mu gihe twaba turwanyijwe cyangwa dutotejwe?

7 Mu gihe duhanganye n’abaturwanya cyangwa se n’ibitotezo bitaziguye, nimucyo tujye dusaba Imana ubufasha kugira ngo dukomeze kugira imyifatire nk’iyo Pawulo yari afite. Yaranditse ati “iyo badututse, tubasabira umugisha; iyo turenganijwe, turihangana; iyo dushebejwe, turinginga” (1 Abakorinto 4:12, 13). Iyo myifatire, iyo ijyaniranye n’umurimo ugenewe abantu bose dukorana amakenga, rimwe na rimwe ihindura imyifatire y’abaturwanya.

8. Ni ikihe cyizere uvana mu magambo yavuzwe na Yesu yanditswe muri Matayo 10:28?

8 Ndetse nta n’ubwo kudukangisha kutwica byagabanya umwete dufite twebwe abasaruzi. Dutangaza ubutumwa bw’Ubwami nta gutinya, tukabutangaza mu buryo bweruye uko bishoboka kose. Kandi tubonera icyizere gitera inkunga mu magambo yavuzwe na Yesu agira ati “ntimuzatinye abica umubiri, badashobora kwica ubugingo: ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu” (Matayo 10:28). Tuzi ko Data wo mu ijuru ari we Nyir’ugutanga ubuzima. Agororera abakomeza kumushikamaho kandi bagakomeza gukorana ubudahemuka umurimo wo gusarura nta kudohoka.

Ubutumwa Burokora Ubuzima

9. Ni gute abantu bamwe na bamwe bitabiriye amagambo yavuzwe na Ezekiyeli, kandi se, ni mu buhe buryo tubona ibintu nk’ibyo muri iki gihe?

9 Mu gihe umuhanuzi Ezekiyeli yatangazaga ubutumwa bwa Yehova abutangariza ‘amahanga yamusuzuguye’​—ni ukuvuga ubwami bwa Isirayeli n’ubwa Yuda​—hari abantu bamwe bishimiye kumva ibyo yagombaga kubabwira (Ezekiyeli 2:3). Yehova yagize ati “dore, ubamereye nk’indirimbo nziza cyane y’ufite ijwi ryiza, akamenya no gucuranga neza” (Ezekiyeli 33:32). N’ubwo bikundiraga amagambo yavugwaga na Ezekiyeli, bananiwe kuyashyira mu bikorwa. Byifashe bite se muri iki gihe? Mu gihe abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo batangazanya ubutwari ubutumwa bwa Yehova, hari bamwe bumva bikundiye kumva ibihereranye n’imigisha y’Ubwami, ariko kandi bakaba batabyitabira babigiranye ugushimira, ngo bahinduke abigishwa, bityo bifatanye mu murimo wo gusarura.

10, 11. Mu gice cya mbere cy’ikinyejana cya 20, hakozwe iki kugira ngo ubutumwa bwacu burokora ubuzima butangazwe, kandi se, byagize izihe ngaruka?

10 Ku rundi ruhande, hari benshi bitabiriye neza umurimo wo gusarura kandi bifatanya mu gutangaza ubutumwa bw’Imana. Urugero, mu gihe cy’amakoraniro ya Gikristo y’uruhererekane yabayeho kuva mu mwaka wa 1922 kugeza mu wa 1928, ubutumwa buhereranye n’urubanza ruzasohorezwa kuri gahunda mbi y’ibintu ya Satani bwatangajwe mu buryo bwumvikana neza. Za radiyo zakwirakwije ubwo butumwa bwo kwamagana bwabaga bwatangarijwe muri ayo makoraniro. Nyuma y’aho, ubwoko bw’Imana bwakwirakwije inyandiko zicapwe z’ubwo butumwa zibarirwa muri za miriyoni.

11 Mu mpera y’imyaka ya za 30, hari ubundi buryo bwo gutanga ubuhamya bwatangijwe​—bwitwaga ingendo zo kwamamaza. Mu mizo ya mbere, ubwoko bwa Yehova bwambaraga ibyapa byabaga biriho amagambo yo gutangaza disikuru z’abantu bose. Nyuma y’aho, bajyaga bambara ibyapa biriho amagambo nk’aya ngo “Idini ni umutego kandi ritera urujijo” na “Mukorere Imana na Kristo Umwami.” Mu gihe babaga barimo bagenda mu mihanda, abantu bose bahuraga na bo bibazaga ibyabaye. Umuvandimwe wajyaga wifatanya buri gihe muri uwo murimo mu mihanda igendwamo n’abantu benshi y’i Londres, mu Bwongereza, yagize ati ‘ibyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma Abahamya ba Yehova bamenyekana muri rubanda kandi byatumye bagira ubushizi bw’amanga.”

12. Uretse ubutumwa buhereranye n’urubanza rw’Imana, ni iki twagiye tugaragaza mu murimo wacu, kandi se, ubu ni bande bunze ubumwe mu kubwiriza ubutumwa bwiza?

12 Mu gihe dutangaza ubutumwa buhereranye n’urubanza rw’Imana, tuba tunamenyekanisha imigisha yasezeranyijwe ikubiye muri ubwo butumwa bw’Ubwami. Kuba dutanga ubuhamya mu isi tubigiranye ubushizi bw’amanga bidufasha gushakisha abakwiriye (Matayo 10:11). Abenshi mu ba nyuma bagize itsinda ry’abasizwe bitabiriye ijwi ryumvikana neza ryo mu murimo wo gusarura mu myaka ya za 20 na za 30. Hanyuma, mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1935, hamenyekanye inkuru zihebuje z’imigisha yari kuzahundagazwa ku bagize “[imbaga y’]abantu benshi” b’ “izindi ntama” ku isi izahinduka paradizo (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Bitondeye ubutumwa buhereranye n’urubanza rw’Imana kandi biyunze n’abasizwe mu kubwiriza ubutumwa bwiza burokora ubuzima.

13, 14. (a) Ni irihe humure dushobora kuvana mu bivugwa muri Zaburi 126:5, 6? (b) Nidukomeza kubiba no kuhira, bizagenda bite?

13 Abasaruzi b’Imana, cyane cyane abatotezwa, bahumurizwa cyane n’amagambo yo muri Zaburi 126:5, 6, agira ati “ababiba barira bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira, asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba ye.” Amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi ku bihereranye no kubiba hamwe no gusarura, agaragaza ukuntu Yehova yitaye ku basigaye bagarutse bavuye mu bunyage muri Babuloni ya kera kandi akabaha imigisha. Igihe barekurwaga barishimye cyane, ariko bashobora kuba bararize igihe babibaga imbuto mu mirima yari yarahindutse imisaka, itari yarigeze ihingwa mu gihe cy’imyaka 70 bamaze mu bunyage. Icyakora, abafashe iya mbere bakabiba kandi bagakora imirimo y’ubwubatsi barasaruye kandi banyurwa n’imirimo yabo.

14 Dushobora kurira mu gihe duhanganye n’ikigeragezo cyangwa mu gihe twebwe cyangwa bagenzi bacu duhuje ukwizera tubabazwa tuzira gukiranuka (1 Petero 3:14). Mu murimo wacu wo gusarura, mu mizo ya mbere dushobora kumva tubuze amahoro bitewe n’uko twaba dusa n’aho nta gihamya dufite cy’uko imihati yacu yagize icyo igeraho mu murimo. Ariko kandi, nidukomeza kubiba no kuhira, Imana izabikuza, akenshi ndetse kuruta uko twari tubyiteze (1 Abakorinto 3:6). Ibyo bigaragazwa neza n’ingaruka tubona mu gihe dutanga za Bibiliya n’ibitabo bishingiye ku Byanditswe.

15. Tanga urugero rw’ukuntu ibitabo bya Gikristo bigira akamaro mu murimo wo gusarura.

15 Reka turebe urugero rw’umugabo witwa Jim. Igihe yapfushaga nyina, yasanze mu bintu bye harimo igitabo gifite umutwe uvuga ngo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? * Yagisomye abishishikariye. Mu kiganiro Jim yagiranye n’Umuhamya wamusanze ku muhanda, yemeye ko uwo Muhamya yazamusura, kandi ibyo byatumye atangira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Jim yagize amajyambere mu buryo bwihuse, yiyegurira Yehova, kandi arabatizwa. Yabwiye abandi bagize umuryango we ibihereranye n’ibyo yari yarize. Ingaruka zabaye iz’uko mushiki we na mukuru we baje kuba Abahamya ba Yehova, kandi nyuma y’aho Jim yaje kugira igikundiro cyo kuba umukozi w’igihe cyose witangiye umurimo kuri Beteli y’i Londres.

Baratotezwa Nyamara Bafite Ibyishimo

16. (a) Kuki umurimo wo gusarura wagiye ugira ingaruka nziza? (b) Ni uwuhe muburo Yesu yatanze ku bihereranye n’ingaruka zari guturuka ku butumwa bwiza, ariko se, tubwiriza abantu dufite iyihe myifatire?

16 Kuki umurimo wo gusarura wagiye ugira ingaruka nziza bene ako kageni? Ni ukubera ko Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bakurikije amabwiriza bahawe na Yesu agira ati “ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro: n’ibyo mwongorewe muzabirangurure, hejuru y’amazu” (Matayo 10:27). Ariko kandi, dushobora kwitega ko tuzagerwaho n’ingorane, kuko Yesu yatanze umuburo agira ati “umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, n’abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe.” Yesu yakomeje agira ati “mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi: sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota” (Matayo 10:21, 34). Yesu ntiyagambiriye ku bushake kuzana amacakubiri mu miryango. Ariko kandi, rimwe na rimwe ubutumwa bwiza bwagiye bugira ingaruka nk’izo. Uko ni na ko biri ku bagaragu b’Imana muri iki gihe. Iyo dusuye imiryango, ntituba tugamije kuyizanamo amacakubiri. Tuba twifuza ko buri wese yakwemera ubutumwa bwiza. Ku bw’ibyo, tugerageza kuvugana n’abagize umuryango bose mu bugwaneza, kandi tukabagaragariza ko twishyira mu mwanya wabo, ku buryo ubutumwa tubwiriza bushishikaza ‘abari mu mimerere ikwiriye yazatuma babona ubuzima bw’iteka.’​—Ibyakozwe 13:48, NW.

17. Ni mu buhe buryo abashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana batandukanye n’abandi, kandi se, ni uruhe rugero rumwe rubigaragaza?

17 Ubutumwa bw’Ubwami bwatumye abashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana baba abantu batandukanye n’abandi. Urugero, zirikana ukuntu bagenzi bacu duhuje ukwizera bagaragaje ko batandukanye n’abandi bitewe n’uko ‘ibya Kayisari babihaye Kayisari, iby’Imana bakabiha Imana’ mu gihe cy’Ishyaka rya Nazi mu Budage (Luka 20:25). Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bayobozi ba kidini n’Abakristo ku izina gusa bari mu madini ya Kristendomu, abagaragu ba Yehova bo barashikamye, banga gutandukira amahame ya Bibiliya (Yesaya 2:4; Matayo 4:10; Yohana 17:16). Umwarimukazi wo muri kaminuza witwa Christine King, wanditse igitabo cyitwa The Nazi State and the New Religions, yagize ati “Abahamya ni bo bonyine ubutegetsi [bwa Nazi] butashoboye, kuko n’ubwo bishwe ari ibihumbi, umurimo warakomeje kandi muri Gicurasi 1945 umuryango w’Abahamya ba Yehova wari ukiriho mu gihe ishyaka rya Nazi ryo ryari ritakiriho.”

18. Ni iyihe myifatire ubwoko bwa Yehova bugaragaza n’ubwo butotezwa?

18 Mu by’ukuri, imyifatire igaragazwa n’ubwoko bwa Yehova mu gihe buhanganye n’ibitotezo ni iy’ingenzi cyane. N’ubwo abategetsi bashobora gutangazwa n’ukwizera kwacu, barumirwa cyane iyo babona nta rwango tugira cyangwa inzika. Urugero, Abahamya barokotse mu gihe cy’itsembatsemba ry’Abayahudi akenshi bagaragaza ibyishimo no kunyurwa mu gihe basubiza amaso inyuma bakibuka ibyababayeho. Bazi ko Yehova yabahaye imbaraga “zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7). Abasizwe bari muri twe bafite icyizere cy’uko ‘amazina yabo yanditswe mu ijuru’ (Luka 10:20). Ukwihangana kwabo gutuma bagira ibyiringiro bidashobora gutuma bamanjirwa, kandi abasaruzi bizerwa bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi na bo bafite icyizere nk’icyo.​—Abaroma 5:4, 5.

Komeza Gukora Umurimo wo Gusarura Nta Gucogora

19. Ni ubuhe buryo bugira ingaruka nziza bwagiye bukoreshwa mu murimo wa Gikristo?

19 Ntituzi igihe gisigaye Yehova azaduha ngo dukomeze gukora umurimo wo gusarura w’ikigereranyo. Hagati aho, twagombye kuzirikana ko abasaruzi bafite uburyo bwihariye bakoramo umurimo wabo. Mu buryo nk’ubwo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko gukoresha mu budahemuka uburyo bwageragejwe bwo kubwiriza bizagira ingaruka nziza. Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati “ndabinginga, kugira ngo munyigane” (1 Abakorinto 4:16). Mu gihe Pawulo yahuriraga n’abakuru b’itorero ryo mu Efeso i Mileto, yabibukije ko atari yarikenze kubigishiriza ‘imbere ya rubanda no mu ngo zabo rumwe rumwe’ (Ibyakozwe 20:20, 21). Timoteyo mugenzi wa Pawulo yari yarize uburyo bwakoreshwaga n’intumwa, kandi ku bw’ibyo yashoboraga kubwigisha Abakorinto (1 Abakorinto 4:17). Imana yahaye imigisha uburyo bwo kwigisha Pawulo yakoreshaga, nk’uko izahira imihati yacu mu gihe dukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza nta gucogora, tukabwiriza mu ruhame ku nzu n’inzu, tugasubira gusura, tukayobora n’ibyigisho bya Bibiliya kandi tukabwiriza ahantu aho ari ho hose abantu bashobora kuboneka.​—Ibyakozwe 17:17.

20. Ni gute Yesu yagaragaje ko hari kuzabaho umusaruro mwinshi mu buryo bw’umwuka, kandi se, ibyo byasohojwe bite mu myaka ya vuba aha?

20 Mu gihe Yesu yari amaze kubwiriza umugore w’Umusamariyakazi hafi y’i Sukara mu mwaka wa 30 I.C., yavuze ibyerekeranye no gusarura mu buryo bw’umwuka. Yabwiye abigishwa be ati “nimwubure amaso, murebe imirima, yuko imaze kwera ngo isarurwe. Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho, ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe” (Yohana 4:34-36). Wenda Yesu ashobora kuba yari amaze kubona ingaruka kuba yaravuganye n’Umugore w’Umusamariyakazi byari bimaze kugira, kuko hari benshi bari barimo bamwizera biturutse ku buhamya bari bamaze guhabwa n’uwo mugore (Yohana 4:39). Mu myaka ya vuba aha, ibihugu byinshi byagiye bikuraho amategeko yabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova cyangwa bikabaha ubuzima gatozi, bigatuma haboneka imirima mishya yo gusarura. Ingaruka zabaye iz’uko hakomeje kuboneka umusaruro mwinshi wo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, ku isi hose haragenda haboneka imigisha ikungahaye mu gihe dukomeza gukora umurimo wo gusarura mu buryo bw’umwuka tubigiranye ibyishimo.

21. Kuki dufite impamvu ituma dukomeza kuba abasaruzi barangwa n’ibyishimo kandi badacogora?

21 Iyo imyaka yeze itegereje gusarurwa, abasaruzi baba bagomba gukora bazirikana ko ibintu byihutirwa. Bagomba guhagurukira umurimo hakiri kare. Muri iki gihe, tugomba gukorana umwete kandi tuzirikana ko ibintu byihutirwa bitewe n’uko turi mu ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Ni koko, tugerwaho n’ibigeragezo, ariko ubu hari umusaruro mwinshi w’abasenga Yehova kuruta mbere hose. Ku bw’ibyo rero, uyu ni umunsi w’ibyishimo. (Yesaya 9:2, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Nimucyo rero twebwe abakozi barangwa n’ibyishimo dukomeze dukore umurimo wo gusarura nta gucogora!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Cyanditswe kandi gikwirakwizwa n’Abahamya ba Yehova.

Ni Gute Wasubiza?

Ni mu buhe buryo Nyir’ibisarurwa yashubije isengesho ryo kwinginga ryasabaga abasaruzi benshi kurushaho?

N’ubwo ‘twangwa’ ni iyihe myifatire dukomeza kugira?

Kuki tugira ibyishimo n’ubwo twaba dutotezwa?

Kuki tugomba gukomeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka tuzirikana ko wihutirwa?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Abakora umurimo wo gusarura mu buryo bw’umwuka bashyigikirwa n’abamarayika

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Uburyo bwo gutanga ubuhamya bwitwaga ingendo zo kwamamaza bwatumye abantu benshi bamenya ibyerekeye ubutumwa bw’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Turabiba tukuhira, ariko Imana ni yo ikuza