“Mbese koko, Imana yaba icira abantu ho iteka ryo kubatwikira ikuzimu?”
“Mbese koko, Imana yaba icira abantu ho iteka ryo kubatwikira ikuzimu?”
“Mbese, mwiga mu ishuri rya tewolojiya?”
Icyo kibazo cyatunguye Joel na Carl. Abo basore—bombi bakaba baritangiye umurimo ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn ho muri New York—barimo barambura amapaji mu bitabo mu nzu icuruza ibitabo yo hafi y’aho batuye. Mu gihe Joel yasuzumaga ibitabo bivuga kuri Bibiliya, Carl yamubwiye iby’ikiganiro gishimishije yari yagiranye n’umuntu mu murimo. Umugabo wari uhagaze iruhande rwabo amaze kumva icyo kiganiro, yumvise ashaka kubavugisha.
Ariko kandi, yari yifitiye ikindi kibazo cye bwite cyari kimuhangayikishije kuruta ibyo kumenya niba abo basore babiri barigaga mu ishuri rya tewolojiya. Yarababwiye ati “ndi Umuyahudi, kandi zimwe mu ncuti zanjye z’Abakristo zambwiye ko nzahira mu muriro w’ikuzimu kubera ko Abayahudi banze Yesu. Ibyo bimbuza amahwemo cyane. Igihano kimeze gityo giturutse ku Mana yuje urukundo ntigisa n’igihuje n’ubutabera. Mbese koko, Imana yaba icira abantu ho iteka ryo kubatwikira ikuzimu?”
Joel na Carl babwiye uwo mugabo wari ufite umutima utaryarya ko biga Bibiliya babigiranye ubwitonzi. Bamweretse mu Byanditswe ko abapfuye nta kintu bumva kandi ko baba basinziririye mu rupfu gusa, bategereje kuzazuka. Ku bw’ibyo, ntibababazwa cyangwa ngo bagerweho n’imibabaro yo mu muriro w’ikuzimu (Zaburi 146:3, 4; Umubwiriza 9:5, 10; Daniyeli 12:13; Yohana 11:11-14, 23-26). Nyuma y’ikiganiro bagiranye cyamaze iminota 45, uwo mugabo yahaye Joel na Carl aderesi ye kandi abasaba ko bazamugezaho ibisobanuro birenzeho kuri iyo ngingo.
Iyo ikuzimu haza kuba ari ahantu ho kubabarizwa mu muriro, hari umuntu uwo ari we wese wari kwisabira koherezwayo? Nyamara kandi, igihe umukurambere Yobu yifuzaga guhunga imibabaro ye, yarisabiye ati “icyampa ukampisha ikuzimu, ukandindira mu rwihisho, kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira” (Yobu 14:13). Uko bigaragara, Yobu ntiyizeraga ko ikuzimu ari ahantu ho kubabarizwa. Ahubwo, yashakaga kubonerayo uburinzi. Urupfu ni imimerere yo kutabaho, kandi ikuzimu havugwa muri Bibiliya ni imva rusange y’abantu bose.
Niba wifuza kubona ibisobanuro birenzeho ku bihereranye n’uko bitugendekera igihe dupfuye hamwe n’ibyiringiro bihari nyuma yo gupfa, tugutumiranye ibyishimo byinshi cyane ngo witabire iri tumira rikurikira.