Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, ufite umwuka udapfa?

Mbese, ufite umwuka udapfa?

Mbese, ufite umwuka udapfa?

INTUMWA Pawulo yaranditse iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Ni koko, Bibiliya ni igitabo kivuga ukuri cyaturutse ku Mana y’ukuri, ari yo Yehova.​—Zaburi 83:18, NW.

Kubera ko Yehova ari Umuremyi w’ibintu byose, hakubiyemo n’abantu, azi neza uko bitugendekera iyo dupfuye (Abaheburayo 3:4; Ibyahishuwe 4:11). Kandi mu Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya, yatanze ibisubizo by’ukuri kandi bishimishije ku bibazo birebana n’uko bigenda nyuma yo gupfa.

Umwuka Ni Iki?

Muri Bibiliya, amagambo yahinduwemo “umwuka” mu buryo bw’ibanze asobanura “umwuka uyu duhumeka.” Ariko kandi, ibyo bikubiyemo byinshi birenze igikorwa cyo guhumeka. Urugero, umwanditsi wa Bibiliya Yakobo yagize ati “umubiri udafite umwuka uba upfuye” (Yakobo 2:26). Ku bw’ibyo, umwuka ni imbaraga iha umubiri ubuzima.

Iyo mbaraga iha umubiri ubuzima ntishobora kuba umwuka uyu duhumeka gusa, cyangwa umwuka wo mu kirere, utemberera mu bihaha byacu. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo guhumeka birangiye, ingirabuzimafatizo z’umubiri zikomeza kugira ubuzima mu gihe gito​—“zikamara iminota myinshi,” nk’uko igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kibivuga. Kubera iyo mpamvu, imihati bashyiraho yo guhembura umuntu ishobora kugira icyo igeraho. Ariko iyo agashashi k’ubuzima kazimye mu ngirabuzimafatizo z’umubiri, imihati iyo ari yo yose yo kugarura ubuzima iba imfabusa. Umwuka wose duhumeka, cyangwa umwuka wo mu kirere wo ku isi hose, ntushobora guhembura ingirabuzimafatizo n’imwe. Bityo rero, umwuka uvugwa ni imbaraga y’ubuzima itaboneka​—ni agashashi k’ubuzima gatuma umuntu n’ingirabuzimafatizo ze bikomeza kubaho. Iyo mbaraga y’ubuzima ibeshwaho no guhumeka.​—Yobu 34:14, 15.

Mbese, uwo mwuka ukorera mu bantu gusa? Bibiliya idufasha kugera ku mwanzuro uhwitse ku byerekeranye n’icyo kibazo. Umwami w’umunyabwenge Salomo yiyemereye ko ari abantu ari n’inyamaswa “byose bihumeka kumwe,” maze arabaza ati “ni nde uzi yuko umwuka w’umuntu uzamuka ukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw’inyamaswa umanuka ukajya mu butaka?” (Umubwiriza 3:19-21). Bityo, inyamaswa kimwe n’abantu bivugwaho ko bifite umwuka. Ibyo bishoboka bite?

Umwuka, cyangwa imbaraga y’ubuzima, ushobora kugereranywa n’amashanyarazi anyura mu mashini runaka. Amashanyarazi atagaragara ashobora gukora ibintu bitandukanye, bitewe n’ubwoko bw’icyuma akoresha. Urugero, ishyiga ry’amashanyarazi rishobora gukoreshwa kugira ngo ritange ubushyuhe, orudinateri ikoreshwa kugira ngo ikore ibintu binyuranye, naho televiziyo ikoreshwa kugira ngo yerekane amashusho kandi itange amajwi. Ariko kandi, umuriro w’amashanyarazi ntiwigera ufata ibintu biranga imiterere y’icyuma ukoresha. Wo gusa ni ingufu. Mu buryo nk’ubwo, imbaraga y’ubuzima ntifata ibintu ibyo ari byo byose biranga ibiremwa ikoresha. Ntigira kamere, nta n’ubushobozi bwo gutekereza ifite. Abantu n’inyamaswa ‘bahumeka kumwe’ (Umubwiriza 3:19). Ku bw’ibyo, iyo umuntu apfuye, umwuka we ntukomeza kubaho ahandi hantu ari ikiremwa cy’umwuka.

None se, imimerere y’abapfuye ni iyihe? Kandi se, bigendekera bite umwuka iyo umuntu apfuye?

“Mu Mukungugu Ni Mo Uzasubira”

Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yasuzuguraga itegeko ry’Imana ku bwende, Imana yaramubwiye iti “gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Adamu yari he mbere y’uko Yehova amurema mu mukungugu? Nta ho yari ari! Gusa yari atarabaho. Bityo, igihe Yehova Imana yavugaga ko Adamu yari ‘kuzasubira mu butaka,’ yashakaga kuvuga ko Adamu yari gupfa maze akongera kuba ifumbire y’igitaka. Adamu ntiyari kwambuka ngo ajye kwibera mu buturo bw’imyuka. Igihe Adamu yari kuba apfuye, yari kongera gusubira mu mimerere yo kutabaho. Igihano yahawe cyari urupfu​—kutagira ubuzima⁠—​nticyari ukwimurirwa ahandi hantu.​—Abaroma 6:23.

Bite se ku birebana n’abandi bapfuye? Imimerere y’abapfuye igaragazwa neza mu Mubwiriza 9:5, 10, aho dusoma ngo “abapfuye nta cyo bazi . . . Mu mva nta murimo ubayo, nta mugambi, nta n’ubumenyi cyangwa ubwenge” (Moffatt). Ku bw’ibyo rero, urupfu ni imimerere yo kutabaho. Umwanditsi wa Zaburi yanditse avuga ko iyo umuntu apfuye, “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.”​—Zaburi 146:4.

Uko bigaragara, abapfuye ntibariho. Nta kintu na kimwe bashobora kumenya. Ntibashobora kukubona, kukumva cyangwa kukuvugisha. Nta n’ubwo bashobora kugufasha cyangwa kukugirira nabi. Rwose, si ngombwa ko utinya abapfuye. Ariko se, ni mu buhe buryo umwuka ‘uva’ mu muntu iyo apfuye?

Umwuka ‘Usubira ku Mana’

Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye, ‘umwuka usubira ku Mana yawutanze’ (Umubwiriza 12:7). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko hari igice cy’umwuka cyambukiranya ikirere kigasanga Imana aho iri? Reka da! Uburyo Bibiliya ikoreshamo ijambo ‘usubira’ ntibusaba ko habaho ukwimuka uva ahantu hamwe ujya ahandi. Urugero, Abisirayeli b’abahemu barabwiwe ngo “ ‘nimungarukire, nanjye ndabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Malaki 3:7). Kuba Abisirayeli bari ‘kugarukira’ Yehova byasobanuraga ko bari guhindukira bakava mu nzira yabo mbi maze bakongera kubaho mu buryo buhuje n’inzira ikiranuka y’Imana. Naho kuba Yehova yari ‘kugarukira’ Abisirayeli byasobanuraga ko yari kongera kureba neza ubwoko bwe. Muri iyo mimerere yombi ‘kugaruka’ byari bikubiyemo imyifatire, si ukwimuka uva mu karere kamwe ujya mu kandi.

Mu buryo nk’ubwo, iyo umuntu apfuye nta rugendo rwo kuva mu isi ujya mu buturo bwo mu ijuru umwuka ukora mu gihe ‘usubira’ ku Mana. Iyo imbaraga y’ubuzima ivuye mu muntu, Imana yonyine ni yo ishobora kuyimugaruramo. Bityo, umwuka ‘usubira ku Mana’ mu buryo bw’uko ibyiringiro ibyo ari byo byose by’uko mu gihe kizaza uwo muntu yazongera kuba muzima biba biri mu maboko y’Imana.

Urugero, reka dusuzume icyo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’urupfu rwa Yesu Kristo. Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka yagize ati “Yesu avuga ijwi rirenga ati ‘Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye [“umwuka wanjye,” NW ] .’ Amaze kuvuga atyo, umwuka urahera” (Luka 23:46). Mu gihe umwuka wa Yesu wari urimo umuvamo ntiyari afashe inzira agana mu ijuru. Yesu ntiyazuwe mu bapfuye mbere y’umunsi wa gatatu, kandi hashize iminsi 40 nyuma y’aho ni bwo yazamutse akajya mu ijuru (Ibyakozwe 1:3, 9). Ariko kandi, igihe Yesu yapfaga, yashyize umwuka we mu maboko ya Se afite icyizere, yiringiye mu buryo bwuzuye ubushobozi Yehova afite bwo kumugarurira ubuzima.

Ni koko, Imana ishobora kugarurira umuntu ubuzima (Zaburi 104:30). Mbega ukuntu ibyo bituma tugira ibyiringiro bihebuje!

Ibyiringiro Bizima

Bibiliya ivuga ko hari “igihe kizaza, ubwo abari mu bituro [“mu mva z’urwibutso,” NW ] bose bazumva ijwi [rya Yesu], bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Ni koko, Yesu Kristo yasezeranyije ko abantu bose Yehova yibuka bazazuka, cyangwa bazagarurirwa ubuzima. Koko rero, muri abo ngabo hazaba harimo abantu bagize imibereho yo gukiranuka ari abagaragu ba Yehova. Ariko kandi, hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bataragaragaza niba bari kuzakurikiza amahame akiranuka y’Imana. Bashobora kuba bataramenye ibyo Yehova adusaba, cyangwa bakaba batarabonye igihe gihagije kugira ngo bagire ihinduka rikenewe. Abantu nk’abo na bo bari mu bo Imana yibuka kandi bazazurwa, kubera ko Bibiliya ivuga ngo “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—Ibyakozwe 24:15.

Muri iki gihe, isi yuzuye inzangano n’ubushyamirane, urugomo no kumena amaraso, guhumanya ibidukikije n’indwara. Abapfuye baramutse bazutse bakaba ku isi imeze itya, nta gushidikanya ko ibyishimo ibyo ari byo byose bagira byaba iby’akanya gato. Ariko kandi, Umuremyi yasezeranyije ko vuba aha azakuraho umuryango uriho muri iki gihe w’abantu bo ku si bayoborwa na Satani Diyabule (Imigani 2:21, 22; Daniyeli 2:44; 1 Yohana 5:19). Kubaho k’umuryango w’abantu bakiranuka​—ni ukuvuga “isi nshya”​—icyo gihe bizaba ukuri guhebuje.​—2 Petero 3:13.

Icyo gihe “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Ndetse n’agahinda gaterwa n’urupfu kazavanwaho, kuko Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:4). Mbega ukuntu ibyo ari ibyiringiro ku bantu bari “mu mva z’urwibutso”!

Igihe Yehova azakuraho ububi ku isi, ntazarimburana abakiranutsi n’abantu babi (Zaburi 37:10, 11; 145:20). Mu by’ukuri, ‘[imbaga y’]abantu benshi bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,’ izarokoka ‘umubabaro mwinshi’ uzarimbura iyi si mbi (Ibyahishuwe 7:9-14). Ku bw’ibyo, imbaga y’abantu benshi izaba ihari kugira ngo yakire abapfuye bazaba bazutse.

Mbese, wifuza cyane kuzongera kubona abawe ukunda? Mbese, urifuza kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo? Ubwo rero, ugomba kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeranye n’ibyo Imana ishaka n’imigambi yayo (Yohana 17:3). Yehova ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.”​—1 Timoteyo 2:3, 4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

“Uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira”

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Umwuka ushobora kugereranywa n’amashanyarazi

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Umuzuko uzatuma abantu bagira ibyishimo birambye