Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mube abasaruzi barangwa n’ibyishimo!

Mube abasaruzi barangwa n’ibyishimo!

Mube abasaruzi barangwa n’ibyishimo!

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”​—MATAYO 9:37, 38.

1. Ni iki kidufasha gukomeza gukora ibyo Imana ishaka nta gucogora?

IYO twibutse umunsi twabatirijweho tukaba bamwe mu bagaragu ba Yehova, twaba twarabatijwe mu myaka mike ishize cyangwa myinshi, bishobora gusa n’aho byabayeho ejo. Kuva icyo gihe, gusingiza Yehova ni byo twimiriza imbere mu buzima bwacu twamweguriye. Uko twagendaga ducungura igihe gikwiriye kugira ngo dufashe abandi kumva ubutumwa bw’Ubwami, kandi ngo nibishoboka babwemere, umurimo urangwa n’ibyishimo dukorera Yehova ni wo wabaye ikintu cy’ibanze kiduhangayikisha. (Abefeso 5:15, 16, gereranya na NW.) Kugeza kuri uyu munsi, tubona igihe gihita vuba cyane mu gihe duhugiye mu murimo, ‘dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Abakorinto 15:58, NW ). N’ubwo duhura n’ingorane, ibyishimo tubonera mu gukora ibyo Yehova ashaka bidushishikariza gukomeza gukora umurimo w’Umwami.​—Nehemiya 8:10.

2. Ni iki gituma tugira ibyishimo mu murimo wo gusarura w’ikigereranyo?

2 Twebwe Abakristo, dukora umurimo wo gusarura mu buryo bw’ikigereranyo. Yesu Kristo yagereranyije igikorwa cyo gukorakoranya abantu kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka n’umurimo wo gusarura (Yohana 4:35-38). Kubera ko twifatanya muri icyo gikorwa cyo gusarura, gusuzuma ibihereranye n’ibyishimo abasaruzi b’Abakristo ba mbere bari bafite biri budutere inkunga. Turi busuzume ibintu bitatu bigira uruhare mu gutuma tubonera ibyishimo mu murimo wo gusarura dukora muri iki gihe. Ibyo bintu ni (1) ubutumwa bwacu bw’ibyiringiro, (2) ingaruka nziza tugira mu gihe dushaka abigishwa, na (3) imyifatire tugira yo gushaka kugirana n’abandi amahoro mu gihe dukora umurimo wo gusarura.

Boherejwe Kujya Gukora Umurimo wo Gusarura

3. Ni mu biki Abigishwa ba mbere ba Yesu baboneyemo ibyishimo?

3 Mbega ukuntu imibereho y’abasaruzi ba mbere​—cyane cyane iy’intumwa za Yesu 11 zizerwa⁠—​yahindutse ku munsi umwe mu mwaka wa 33 I.C., igihe bazamukaga bakajya ku musozi umwe i Galilaya bagiye guhurirayo na Kristo wazutse (Matayo 28:16)! Kuri uwo munsi hashobora kuba hari hari “bene Data basāga magana atanu” (1 Abakorinto 15:6). Yesu yakomeje kubibutsa ubutumwa yabashinze. Yarababwiye ati “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). N’ubwo bagezweho n’ibitotezo bikaze, baboneye ibyishimo byinshi mu murimo wo gusarura mu gihe bagendaga babona amatorero y’abigishwa ba Kristo ashingwa mu turere twinshi. Nyuma y’igihe runaka, ‘ubutumwa bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.’​—Abakolosayi 1:23; Ibyakozwe 1:8; 16:5.

4. Ni mu yihe mimerere Abigishwa ba Kristo boherejwemo?

4 Mbere y’aho mu murimo we i Galilaya, Yesu yari yarahamagaye intumwa ze 12 maze azohereza kubwiriza, cyane cyane zikaba zaragombaga gutangaza ziti “Ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 10:1-7). We ubwe yari ‘yaragenze mu midugudu n’ibirorero byose [by’i Galilaya], yigisha mu masinagogi, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.’ Yesu yagiriye impuhwe imbaga y’abantu “kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:35, 36). Kubera ko yabagiriye impuhwe mu buryo bwimbitse, yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa [Yehova Imana], yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Matayo 9:37, 38). Uko icyo gihe Yesu yabonaga ko hari hakenewe abasaruzi ni na ko yabibonaga igihe yari i Yudaya mu gihe hari hasigaye amezi atandatu gusa kugira ngo arangize umurimo we wo ku isi (Luka 10:2). Muri ibyo bihe byombi, yohereje abigishwa be kugira ngo bajye gukora umurimo wo gusarura.​—Matayo 10:5; Luka 10:3.

Ubutumwa Bwacu bw’Ibyiringiro

5. Ni ubuhe butumwa dutangaza?

5 Twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, twitabira tubigiranye ibyishimo itumira ridusaba kuba abasaruzi. Ikintu kimwe kigira uruhare rukomeye mu gutuma tugira ibyishimo, ni uko tugeza ku bantu bacitse intege kandi bihebye ubutumwa bw’ibyiringiro. Kimwe n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, mbega ukuntu dufite igikundiro cyo gutangaza ubutumwa bwiza, ni ukuvuga ubutumwa nyakuri bw’ibyiringiro​—tubugeza ku bantu “barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri”!

6. Ni uwuhe murimo intumwa zakoze mu kinyejana cya mbere?

6 Mu kinyejana cya mbere rwagati, intumwa Pawulo yari ihugiye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Kandi nta gushidikanya ko umurimo yakoze wo gusarura wagize ingaruka nziza, kubera ko mu gihe yandikiraga Abakristo b’i Korinto ahagana mu mwaka wa 55 I.C., yagize iti “bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo” (1 Abakorinto 15:1). Intumwa hamwe n’abandi Bakristo ba mbere bari abasaruzi bakorana umwete. N’ubwo Bibiliya itatubwira umubare w’intumwa zarokotse ibintu bikanganye cyane byarangiranye n’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C., tuzi ko mu myaka 25 nyuma y’aho intumwa Yohana yari ikibwiriza.​—Ibyahishuwe 1:9.

7, 8. Ni ubuhe butumwa bw’ibyiringiro abagaragu ba Yehova batangaza muri iki gihe bazirikana ko bwihutirwa cyane kuruta mbere hose?

7 Hanyuma haje gukurikiraho ibinyejana byinshi byaranzwe no kwiganza kw’abayobozi ba Kristendomu, ari na bo bagereranywa n’ ‘umunyabugome’ w’umuhakanyi (2 Abatesalonike 2:3). Ariko kandi, ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 19, abifuzaga guhuza imibereho yabo n’Ubukristo bwa mbere bakiriye ubutumwa bw’ibyiringiro, batangaza Ubwami. Mu by’ukuri, guhera ku nomero ya mbere y’iyi gazeti (inomero yo muri Nyakanga 1879), umutwe wayo wari ukubiyemo amagambo agira ati “Intumwa Itangaza Ukuhaba kwa Kristo,” “Intumwa Itangaza Ubwami bwa Kristo” cyangwa “Utangaza Ubwami bwa Yehova.”

8 Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buyobowe na Yesu Kristo bwimitswe mu mwaka wa 1914, kandi ubu turimo turatangaza ubutumwa bw’ibyiringiro tuzirikana ko byihutirwa kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Kubera iki? Ni ukubera ko mu bintu byiza bizakorwa n’ubutegetsi bw’Ubwami, harimo no kuba vuba aha, iyi gahunda mbi iriho ubu izavanwaho (Daniyeli 2:44). Ni ubuhe butumwa bwiza bwaruta ubwo? Kandi se, ni ibihe byishimo twagira byaruta ibyo kwifatanya mu gutangaza Ubwami mbere y’uko ‘umubabaro mwinshi’ utangira?​—Matayo 24:21; Mariko 13:10.

Umurimo Ugira Ingaruka Nziza wo Gushaka Abakwiriye

9. Ni ayahe mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be, kandi se, abantu bitabiriye bate ubutumwa bw’Ubwami?

9 Ikindi kintu kigira uruhare mu gutuma tugira ibyishimo, twebwe abasaruzi, ni uko tugira ingaruka nziza mu murimo dukora wo gushakisha ababa abigishwa maze bakifatanya natwe mu murimo wo gusarura. Mu mwaka wa 31-32 I.C., Yesu yategetse abigishwa be ati “umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye” (Matayo 10:11). Abantu bose si ko bari bakwiriye, nk’uko byagaragazwaga n’uko bitabiraga ubutumwa bw’Ubwami. Nyamara kandi, abigishwa ba Yesu babwirije ubutumwa bwiza babigiranye umwete, basanga abantu aho babaga bari hose.

10. Ni gute Pawulo yakoze umurimo we wo gushaka abakwiriye?

10 Nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, umurimo wo gushaka abakwiriye wakomeje gukoranwa imbaraga. Pawulo yunguranaga ibitekerezo n’Abayahudi mu isinagogi yabo hamwe n’abantu bari baje mu iguriro ryo muri Atenayi. Igihe yatangaga ubuhamya mu Areyopago muri uwo mujyi w’Abagiriki, ‘abagabo bamwe bifatanyije na we, barizera; harimo Diyonisiyo wo mu b’Areyopago, kandi n’umugore witwaga Damari, n’abandi hamwe na bo.’ Nanone kandi, aho Pawulo yajyaga hose yabaga ari intangarugero mu bihereranye no kubwiriza “imbere ya rubanda no mu ngo [zabo] rumwe rumwe.”​—Ibyakozwe 17:17, 34; 20:20.

11. Ni ubuhe buryo bwo gukora umurimo bwakoreshwaga mu myaka yashize?

11 Mu myaka mike ya nyuma ibarirwa muri za mirongo yo mu kinyejana cya 19, Abakristo basizwe batangiye gukora umurimo wo gushakisha abakwiriye babigiranye ubushizi bw’amanga. Igazeti ya Zion’s Watch Tower (Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni) yasohotse muri Nyakanga/Kanama 1881, mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Basigiwe Kugira ngo Babwirize,” yagize iti “ubutumwa bwiza bukomeje kubwirizwa . . . ‘abicisha bugufi’​—ni ukuvuga abiteguye kandi bakaba bashoboye kumva, kugira ngo muri bo habonekemo abagize umubiri wa Kristo, abaraganwa na we.” Incuro nyinshi, abasaruzi b’Imana bajyaga bahura n’abantu babaga bavuye mu misa maze bakabaha inkuru z’Ubwami zikubiyemo ubutumwa bushingiye ku Byanditswe bwabaga bugamije gutuma abakwiriye babwitabira neza. Nyuma yo gusuzumana ubwitonzi ibihereranye n’ukuntu ubwo buryo bwo gutanga ubuhamya bwagiraga ingaruka nziza, igazeti ya Watch Tower (Umunara w’Umurinzi) yo ku itariki ya 15 Gicurasi 1903, yasabye abasaruzi ko batanga izo nkuru z’Ubwami “ku nzu n’inzu, ku Cyumweru mbere ya saa sita.”

12. Ni mu buhe buryo twatumye umurimo wacu wo kubwiriza urushaho kugira ingaruka nziza? Tanga urugero.

12 Mu myaka ya vuba aha, twaguye umurimo wacu binyuriye mu gusanga abantu ahandi hantu hatari mu ngo zabo. Ibyo byagaragaye ko bigira ingaruka nziza cyane mu bihugu aho usanga imimerere y’iby’ubukungu n’ibikorwa byo kwirangaza bituma abantu baba batari mu ngo zabo mu gihe ubusanzwe tuba twabasuye. Mu gihe Umuhamya wo mu Bwongereza hamwe na mugenzi we babonaga abashyitsi basubira iwabo muri bisi buri gihe bavuye ku nkengero z’inyanja aho babaga biriwe bishimisha, igihe kimwe bishyizemo akanyabugabo burira izo bisi maze batangira kwereka abagenzi amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Mu kwezi kumwe, batanze amagazeti 229. Bagize bati “ntidutinya kubwiriza ku nkengero z’inyanja, mu ifasi y’ubucuruzi, cyangwa ngo dutinye izindi nzitizi izo ari zo zose dushobora guhura na zo bitewe n’uko tuzi ko Yehova buri gihe aba ari kumwe natwe.” Babonye ahantu bajyaga bajyana amagazeti uko asohotse, batangiza icyigisho cya Bibiliya, kandi bombi bifatanyije mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.

13. Ni irihe hinduka dusabwa kugira mu murimo wacu mu duce tumwe na tumwe?

13 Mu gihe dukomeza gushaka abakwiriye, mu turere tumwe na tumwe hashobora gusabwa ko twongera gusuzuma uko dusohoza umurimo wacu tubigiranye ubwitonzi. N’ubwo ubusanzwe Abahamya benshi bari bafite akamenyero ko kujya kubwiriza ku nzu n’inzu ku Cyumweru mu gitondo, mu duce tumwe na tumwe basanga ko kujya gusura abantu mu ngo zabo hakiri mu gitondo kare bitagira ingaruka nziza cyane bitewe n’uko ba nyir’ingo baba bacyiryamiye. Abahamya benshi bagize icyo bahindura kuri gahunda zabo, ku buryo ubu basigaye bashaka abakwiriye bumaze gucya, wenda nka nyuma y’amateraniro ya Gikristo. Kandi ubwo buryo bwo gushakisha abakwiriye bwagaragaje ko bwera imbuto rwose. Umwaka ushize, umubare w’ababwiriza b’Ubwami ku isi hose wiyongereyeho 2,3 ku ijana. Ibyo bihesha ikuzo Nyir’ibisarurwa kandi bigatuma tugira ibyishimo mu mitima yacu.

Komeza Kurangwa n’Amahoro mu Murimo wo Gusarura

14. Tubwiriza ubutumwa bwacu dufite iyihe myifatire, kandi kuki?

14 Indi mpamvu ituma tugira ibyishimo ifitanye isano n’imyifatire tugira yo kwimakaza amahoro mu murimo wo gusarura. Yesu yagize ati “nimwinjira mu nzu, mubaramutse: inzu niba ikwiriye, amahoro yanyu ayizemo” (Matayo 10:12, 13). Indamukanyo ya Giheburayo hamwe n’imvugo ihuje na yo mu Kigiriki gikoreshwa muri Bibiliya, byombi byumvikanisha iki gitekerezo ngo ‘tubifurije kugubwa neza.’ Iyo myifatire ituyobora mu bihereranye n’uko twitwara ku bantu mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza. Icyo tuba twiringiye ni uko bazitabira neza ubutumwa bw’Ubwami. Ku bantu babwitabira neza, haba hari icyizere cy’uko baziyunga n’Imana mu gihe bicujije ibyaha byabo, bagahindukira, kandi bagakora ibyo ishaka. Hanyuma, kugirana amahoro n’Imana na byo bikayobora ku buzima bw’iteka.​—Yohana 17:3; Ibyakozwe 3:19; 13:38, 48; 2 Abakorinto 5:18-20.

15. Ni gute dushobora gukomeza kugira imyifatire irangwa n’amahoro mu gihe abantu batitabiriye neza ibyo tubabwira mu murimo wacu wo kubwiriza?

15 Ni gute dushobora gukomeza kurangwa n’amahoro mu gihe abantu baba batitabiriye neza ibyo tubabwira? Yesu yagize ati “niba [inzu] idakwiriye, amahoro yanyu abagarukire” (Matayo 10:13). Inkuru yavuzwe na Luka ivuga ibihereranye n’ukuntu abigishwa 70 boherejwe, ikubiyemo amagambo ya Yesu agira ati “niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we: natahaba, amahoro yanyu azabagarukira” (Luka 10:6). Iyo tugeza ku bantu ubutumwa bwiza, tubikora mu buryo bukwiriye dufite akanyamuneza mu maso kandi mu buryo burangwa n’amahoro. Kutubwira ijambo rigaragaza ko batishimiye ibyo tubabwira, kutwitotombera, cyangwa wenda na nyir’inzu akatubwira nabi, nta kindi bikora uretse gutuma ubutumwa bwacu bw’amahoro ‘butugarukira.’ Ariko nta na kimwe muri ibyo kituvutsa amahoro, yo akaba ari imbuto y’umwuka wera wa Yehova.​—Abagalatiya 5:22, 23.

Intego Nziza Abasaruzi Bakwishyiriraho

16, 17. (a) Ni iyihe ntego tuba dufite mu gihe dusubiye gusura? (b) Ni gute twafasha abantu bafite ibibazo bibaza kuri Bibiliya?

16 Twebwe abasaruzi dushimishwa no kugira uruhare mu gukorakoranya abantu kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka. Kandi mbega ukuntu tugira ibyishimo iyo umuntu tubwirije abyitabiriye neza, akifuza kumenya byinshi kurushaho, kandi akaba “umunyamahoro”! Wenda hari ubwo aba afite ibibazo byinshi yibaza kuri Bibiliya maze tukabona ko bidashoboka ko byose twabisubiriza icyarimwe. Kubera ko byaba bidakwiriye ko twahatinda kuri iyo ncuro ya mbere tumusuye, ni iki twakora? Dushobora gushyiraho intego imeze nk’iyo twatewemo inkunga mu myaka 60 ishize.

17 “Abahamya ba Yehova bose bagombye kuba biteguye kuyobora ibyigisho bifashishije Bibiliya.” Iyo nteruro yari iri mu gatabo ka gatatu mu dutabo tw’uruhererekane tw’inyigisho twari dufite umutwe uvuga ngo Étude​—modèle, twanditswe kuva mu mwaka wa 1937 kugeza mu wa 1941. Kakomeje kagira kati “ababwiriza [b’Ubwami] bose bagomba kugira umwete wo gufasha mu buryo bwose bushoboka abantu Imana yishimira bagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Abo bantu bagomba kongera gusurwa, tugasubiza ibibazo binyuranye baba bafite . . . , hanyuma tukabatangiza icyigisho . . . vuba uko bishoboka kose.” Ni koko, intego tuba dufite igihe dusubiye gusura ni iyo gutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kandi tukakiyobora buri gihe. * Kugaragariza umuntu ushimishijwe ubucuti no kumwitaho mu buryo burangwa n’urukundo, bidushishikariza gutegura neza no kuyobora icyigisho mu buryo bugira ingaruka nziza.

18. Ni gute twafasha abashya kuzaba abigishwa ba Yesu Kristo?

18 Dushobora kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigira ingaruka nziza twifashishije igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, kandi muri ubwo buryo dushobora kugira uruhare mu gufasha abashimishijwe kuzahinduka abigishwa. Mu gihe twigana Umwigisha Mukuru, ari we Yesu Kristo, birashoboka ko bene abo bigishwa ba Bibiliya bazanagira icyo biga binyuriye ku myitwarire tugira irangwa n’amahoro n’ibyishimo, ku kutagira uburyarya no ku kuba twubaha amahame ya Yehova n’amabwiriza ye. Mu gihe dufasha abashya kubona ibisubizo by’ibibazo bibaza, nimucyo nanone tujye dukora ibishoboka byose kugira ngo tubigishe uko bazajya basubiza abagize ibyo bababaza (2 Timoteyo 2:1, 2; 1 Petero 2:21). Twebwe abasaruzi b’ikigereranyo, dushobora rwose gushimishwa no kuba, umwaka ushize, ku isi hose harayobowe ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigera kuri 4.766.631, ukoze mwayeni. Dufite ibyishimo mu buryo bwihariye niba twebwe ku giti cyacu turi mu basaruzi bagira uruhare mu murimo wo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo.

Mukomeze Kwishimira Umusaruro

19. Kuki hari impamvu nziza zo kwishimira umusaruro mu gihe cy’umurimo wa Yesu na nyuma y’aho gato?

19 Mu gihe cy’umurimo wa Yesu na nyuma y’aho gato, hari impamvu nziza zo kugira ibyishimo. Icyo gihe benshi bitabiraga neza ubutumwa bwiza. Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., ni bwo cyane cyane ibyishimo byiyongereye kubera ko icyo gihe abantu bagera ku 3.000 bemeye ibyo babwiwe na Petero, bahabwa umwuka wera wa Yehova, kandi baba mu bagize ishyanga ry’Imana rigizwe n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, umubare wabo wakomezaga kugenda wiyongera kandi ibyishimo byabaye byinshi cyane mu gihe ‘Umwami Imana yabongereraga abakizwa.’​—Ibyakozwe 2:37-41, 46, 47; Abagalatiya 6:16; 1 Petero 2:9.

20. Ni iki gituma tubonera ibyishimo byinshi mu murimo wacu wo gusarura?

20 Icyo gihe, ubuhanuzi bwa Yesaya bwari burimo busohora, ubuhanuzi bugira buti “wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo, bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago.” (Yesaya 9:2, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) N’ubwo ubu tubona ‘ishyanga ryagwijwe’ rigizwe n’abasizwe risa n’iryuzuye, ibyishimo byacu birushaho kwiyongera mu gihe tureba umubare w’abandi basaruzi ugenda urushaho kwiyongera uko umwaka utashye.​—Zaburi 4:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; Zekariya 8:23; Yohana 10:16.

21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Nta gushidikanya, dufite impamvu zumvikana zituma dukomeza kwishima mu murimo wacu wo gusarura. Ubutumwa bwacu bw’ibyiringiro, umurimo dukora wo gushakisha abakwiriye hamwe n’imyifatire yacu yo kwimakaza amahoro​—ibyo byose bidutera ibyishimo twebwe abasaruzi. Nyamara, usanga bituma abantu benshi baturwanya. Intumwa Yohana na yo byayigezeho. Yari ifungiwe mu kirwa cya Patimo ‘bayihora ijambo ry’Imana no guhamya Yesu’ (Ibyahishuwe 1:9). None se, ni gute dushobora gukomeza kugira ibyishimo mu gihe twaba duhanganye n’ibitotezo kandi turwanywa? Ni iki kizadufasha kwihanganira imyifatire yo kwinangira igaragazwa n’abantu benshi tubwiriza muri iki gihe? Igice cyacu gikurikira gitanga ubufasha bushingiye ku Byanditswe kugira ngo dusubize ibyo bibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Habanje kujya hateganywa gahunda yo kuyobora ibyigisho ahantu amatsinda y’abantu bashimishijwe yashoboraga gukoranyirizwa hamwe. Icyakora, bidatinze, ibyigisho byanayoborerwaga umuntu ku giti cye n’imiryango.​—Reba igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 574, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni Gute Wasubiza?

• Umurimo wo gusarura w’ikigereranyo ni uwuhe?

• Ni ubuhe butumwa dutangaza?

• Kuki tugira ingaruka nziza mu murimo dukora wo gushaka abigishwa?

• Ni mu buhe buryo dukomeza kurangwa n’amahoro mu murimo wo gusarura?

• Kuki dukomeza kwishimira ibisarurwa?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Uko umurimo wo kubwiriza wakorwaga mu kinyejana cya mbere no mu cya 20

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kimwe na Pawulo, abasaruzi bo muri iki gihe bagerageza kugera ku bantu aho bari hose

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Tangaza ubutumwa bwiza uri mu mimerere ishimishije