Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Origène—Ni gute inyigisho ze zagize ingaruka kuri Kiliziya?

Origène—Ni gute inyigisho ze zagize ingaruka kuri Kiliziya?

Origène​—Ni gute inyigisho ze zagize ingaruka kuri Kiliziya?

“Umuyobozi wa Kiliziya wubahwa cyane kurusha abandi bose hanyuma y’Intumwa.” Uko ni ko Jérôme, umuhinduzi wa Bibiliya y’Ikilatini yitwa Vulgate yashimagije umuhanga mu bya tewolojiya wo mu kinyejana cya gatatu witwaga Origène. Ariko kandi, si ko abantu bose bahaga Origène agaciro cyane batyo. Hari bamwe babonaga ko yari umuzi mubi ibitekerezo binyuranya n’ibya Kiliziya byashibutseho. Dukurikije amagambo yavuzwe n’umwanditsi wo mu kinyejana cya 17, abajoraga Origène baravugaga bati “muri rusange inyigisho ze ni ubupfu kandi zirangiza, ni Inzoka yarutse mu isi ifite ubumara bwica.” Mu by’ukuri, hashize ibinyejana bisaga bine nyuma y’urupfu rwe, Origène yatangajwe ku mugaragaro ko yari afite ibitekerezo binyuranya n’ibya kiliziya.

KUKI Origène yakunzwe n’abantu bamwe naho abandi bakamurwanya? Ni uruhe ruhare yagize mu majyambere y’inyigisho za Kiliziya?

Yarwaniye Kiliziya Ishyaka

Origène yavutse ahagana mu mwaka wa 185 I.C., avukira mu mujyi wa Alexandrie ho mu Misiri. Yahawe inyigisho zinonosoye mu buvanganzo bw’Ikigiriki, ariko yahatiwe na se, witwaga Leonides, gushyiraho imihati nk’iyo yiga Ibyanditswe. Igihe Origène yari agejeje ku myaka 17, umwami w’abami w’Abaroma yaciye iteka ryavugaga ko guhindura idini ari icyaha. Se wa Origène yarafunzwe azira ko yari yarahindutse Umukristo. Kubera ko Origène yari afite ishyaka rirangwa n’amashagaga ya gisore, yiyemeje kuzamukurikira muri gereza kandi bakazapfira hamwe bahowe Imana. Nyina wa Origène abibonye atyo, yahishe imyenda ye kugira ngo amubuze kuva mu rugo. Origène yinginze se mu rwandiko yamwandikiye ati “uramenye ntuhindure ibitekerezo byawe ngo ni twe ugirira.” Leonides yakomeje gushikama aza kwicwa, asiga umuryango we utagira epfo na ruguru. Ariko kandi, Origène yari yarakataje mu mashuri ye ku buryo yashoboraga gutunga nyina na barumuna be batandatu binyuriye mu kwigisha ubuvanganzo bwa Kigiriki.

Uwo mwami w’abami w’Abaroma yari agamije guhagarika ikwirakwira ry’Ubukristo. Kubera ko iteka yaciye ritibasiraga abanyeshuri gusa ahubwo ryanibasiraga n’abarimu babo, abarimu bose bigishaga iby’idini rya Gikristo barahunze bava muri Alexandrie. Igihe abantu batari Abakristo bashakaga kwiga Ibyanditswe bingingaga Origène kugira ngo abafashe, yishimiye gukora uwo murimo yumva ko ari ubutumwa ahawe n’Imana. Benshi mu banyeshuri be bishwe bazira imyizerere yabo, ndetse bamwe bapfa batararangiza amashuri yabo. Origène yishyiraga mu kaga gakomeye, agatera inkunga abanyeshuri be ku mugaragaro, baba bari imbere y’umucamanza, muri gereza cyangwa bagiye kwicwa. Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya kane witwaga Eusèbe yavuze ko igihe babaga babajyanye kubica, Origène “yabasuhuzaga abasoma n’ubushizi bw’amanga bwinshi.”

Origène yikongereje uburakari bw’abantu benshi batari Abakristo, bamushinjaga ko ari we watumye incuti zabo zihindura idini agatuma zinapfa. Akenshi yajyaga arokoka ibitero by’inzererezi kandi akarusimbuka ku ka burembe. N’ubwo Origène yahatiwe kujya yihisha ava mu nzu imwe ajya mu yindi kugira ngo ababaga bamuhiga batamubona, ntiyigeze acogora mu kwigisha kwe. Uko gushirika ubwoba no kwitangira umurimo we byatangaje umwepisikopi wa Alexandrie witwaga Démétrius. Ku bw’ibyo, igihe Origène yari afite imyaka 18 gusa, Démétrius yamugize umuyobozi w’ishuri ryigisha inyigisho z’idini ryari muri Alexandrie.

Amaherezo, Origène yaje kuba intiti y’ikirangirire n’umwanditsi w’ibitabo byinshi. Hari bamwe bagiye bavuga ko yanditse ibitabo 6.000, n’ubwo ibyo bishobora kuba ari ugukabya. Azwi cyane kubera igitabo yanditse cyitwa Hexapla, igitabo kinini cyane kigizwe n’imibumbe 50 y’Ibyanditswe bya Giheburayo. Origène yanditse iyo Hexapla mu nkingi esheshatu ziteganye zikubiyemo: (1) umwandiko w’Igiheburayo n’Icyarameyi, (2) ubuhinduzi bw’Ikigiriki bw’amagambo y’umwimerere y’uwo mwandiko, (3) ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Aquila, (4) ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Symmachus, (5) ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante, Origène akaba yarabusubiyemo kugira ngo buhuze neza neza n’umwandiko w’Igiheburayo n’iya (6) y’ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Théodotion. Intiti mu bya Bibiliya yitwa John Hort yaranditse iti “binyuriye muri uko guhuriza hamwe iyo myandiko, Origène yari yiringiye kugaragaza neza icyo imirongo myinshi isobanura, imirongo yari kujijisha cyangwa ikayobya umusomyi usoma ururimi rw’Ikigiriki afite ubuhinduzi bwa Septante bwonyine.”

‘Kudatekereza Ibirenze Ibyanditswe’

Icyakora, umwuka w’urujijo mu by’idini wari uriho mu kinyejana cya gatatu, wagize ingaruka mu buryo bwimbitse ku buryo Origène yigishaga Ibyanditswe. N’ubwo ari bwo Kristendomu yari igitangira, yari yaramaze kwanduzwa n’imyizerere idashingiye ku Byanditswe, kandi kiliziya zayo zari zitataniye hirya no hino zigishaga inyigisho zitandukanye.

Origène yemeye zimwe muri izo nyigisho zidashingiye ku Byanditswe, avuga ko ari inyigisho z’intumwa. Ariko kandi, yumvaga nta n’icyamubuza gukekeranya ku bindi bibazo. Icyo gihe benshi mu banyeshuri be barimo barwana n’ibibazo bya filozofiya yari iriho icyo gihe. Kugira ngo Origène abafashe, yakoze ubushakashatsi bwitondewe ku bitekerezo binyuranye bya filozofiya byari birimo bihindura ubwenge bw’abanyeshuri be bari bakiri bato. Yatangiye guha abanyeshuri be ibisubizo bibanyuze ku bibazo bya filozofiya bibazaga.

Mu mihati ya Origène yo guhuza Bibiliya na filozofiya, yishingikirizaga cyane ku buryo bwo gusobanura Ibyanditswe buvuga ko ibikubiyemo byose ari ibimenyetso. Yavugaga ko buri gihe Ibyanditswe byabaga bifite ibisobanuro byo mu buryo bw’umwuka, ariko ko atari ko byanze bikunze byabaga bifite ibisobanuro bihuje n’icyo amagambo asobanura mu buryo bw’ibanze. Nk’uko intiti imwe yabivuze, ibyo byatumye Origène abona “uburyo bwo kuvana muri Bibiliya ibitekerezo ibyo ari byo byose bidashingiye kuri Bibiliya byabaga bihuje na tewolojiya ye, ari na ko yemezaga (kandi nta gushidikanya ko yibwiraga nta buryarya) ko yari umuntu usobanura igitekerezo cya Bibiliya abigiranye umwete kandi mu budahemuka.”

Urwandiko Origène yandikiye umwe mu banyeshuri be ruhishura byinshi ku mitekerereze ye. Origène yagaragaje ko Abisirayeli bakoze ibikoresho byo mu rusengero rwa Yehova muri zahabu bavanye mu Misiri. Muri ibyo yabonyemo ibisobanuro by’ibimenyetso bishyigikira ibikorwa bye byo kwifashisha filozofiya ya Kigiriki kugira ngo yigishe Ubukristo. Yaranditse ati “ibintu abana ba Isirayeli bavanye mu Misiri byabagiriye akamaro cyane, ibintu Abanyamisiri batari barakoresheje mu buryo bukwiriye, ariko Abaheburayo bo, bayobowe n’ubwenge bw’Imana, babikoresheje mu murimo w’Imana.” Muri ubwo buryo, Origène yateye umunyeshuri we inkunga yo “kuvana muri filozofiya y’Abagiriki ibyashoboraga gukoreshwa mu buryo bwo kwigisha Ubukristo cyangwa kubutegurira inzira.”

Ubwo buryo bwo gusobanura Bibiliya butagira imipaka bwubahiriza bwatumye bigorana kumenya itandukaniro ryari riri hagati y’inyigisho za Gikristo na filozofiya ya Kigiriki. Urugero, mu gitabo Origène yanditse cyitwa On First Principles, yerekeje kuri Yesu avuga ko ari ‘Umwana w’ikinege, wavutse, ariko utaragiraga intangiriro.’ Hanyuma yongeyeho ati ‘yahozeho kandi azahoraho iteka. Icyatumye yitwa Umwana si uko yahawe umwuka w’ubuzima, si n’uko hari ikindi gikorwa runaka cyakozwe, ahubwo ni uko yari afite kamere y’Imana ubwayo.’

Icyo gitekerezo Origène ntiyigeze agisanga muri Bibiliya, kubera ko Ibyanditswe byigisha ko Umwana w’ikinege w’Imana ari we “mfura mu byaremwe byose” kandi akaba ari “inkomoko y’ibyo Imana yaremye” (Abakolosayi 1:15; Ibyahishuwe 3:14). Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka y’idini witwa Augustus Neander yabivuze, Origène yageze ku gitekerezo cy’uko Yesu “yahozeho kandi akaba azahoraho iteka” binyuriye ku “nyigisho za filozofiya yigiye mu ishuri rya Platon.” Muri ubwo buryo, Origène yarenze ku ihame rishingiye ku Byanditswe ryo “kudatekereza ibirenze ibyanditswe.”​—1 Abakorinto 4:6.

Yashinjwe Kuba Yari Afite Ibitekerezo Binyuranya n’Ibya Kiliziya

Mu myaka ya mbere Origène agitangira kuba umwarimu, Sinodi ya Alexandrie yamwambuye ubupadiri. Ibyo bishobora kuba byaratewe n’uko Umwepisikopi Démétrius yari afitiye ishyari Origène wagendaga arushaho kuba ikirangirire. Origène yimukiye muri Palesitina, aho abantu bari bakimukundira ko yarengeye inyigisho za Gikristo mu budahemuka, maze agezeyo akomeza kuba umupadiri. Mu by’ukuri, mu gihe “ibitekerezo binyuranya n’ibya kiliziya” byadukaga i Burasirazuba, bamusabye ko yabafasha kwemeza abepisikopi bayobye bakagaruka ku murongo wa kiliziya. Nyuma y’urupfu rwa Origène mu mwaka wa 254 I.C., izina rye ryavuzwe nabi cyane mu buryo bwihariye. Byatewe n’iki?

Mu gihe Ubukristo bwo ku izina bwari bumaze kuba idini rikomeye, ibyo kiliziya yemeraga ko ari inyigisho zihuje n’umurongo wayo byasobanutse neza kurushaho. Ku bw’ibyo, abanyatewolojiya bo mu bihe byakurikiyeho ntibemeraga ibitekerezo bya filozofiya bya Origène byo gukekeranya kandi rimwe na rimwe byabaga bitanuzuye. Ku bw’ibyo, inyigisho ze zakongeje impaka zikaze muri kiliziya. Mu gihe kiliziya yari irimo igerageza gukemura izo mpaka no kubumbatira ubumwe bwayo, yashinje Origène ku mugaragaro ko yari afite inyigisho zinyuranya n’iza kiliziya.

Origène si we wenyine wari warayobye. Mu by’ukuri, Bibiliya yari yarahanuye ko muri rusange abantu bari kuzatandukira bakava mu nyigisho zitanduye za Kristo. Ubwo buhakanyi bwatangiye gusagamba mu mpera z’ikinyejana cya mbere, intumwa za Yesu zimaze gupfa (2 Abatesalonike 2:6, 7). Amaherezo, bamwe mu biyitaga Abakristo bishyizeho baba abagize “umurongo kiliziya igenderaho,” batangaza ko abandi bose “bafite ibitekerezo binyuranya n’ibya kiliziya.” Ariko mu by’ukuri, Kristendomu yose yatandukiriye mu buryo bukomeye Ubukristo bw’ukuri.

“Ingirwabwenge”

N’ubwo Origène yari afite ibitekerezo byinshi byo gukekeranya, ibitabo bye bikubiyemo ibintu by’ingirakamaro. Urugero, cya gitabo Hexapla cyagumishije izina ry’Imana mu mwanya waryo w’umwimerere mu nyuguti enye z’Igiheburayo, zitwa Tétragramme. Ibyo bitanga igihamya gikomeye cy’uko Abakristo ba mbere bari bazi izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova, kandi bakaba bararikoreshaga. Nyamara kandi, igihe kimwe umukurambere wa kiliziya wo mu kinyejana cya gatanu witwaga Théophile yatanze umuburo agira ati “ibitabo bya Origène bimeze nk’igisambu kirimo indabo z’ubwoko bwose. Iyo mbonyemo ururabo rwiza urwo ari rwo rwose, ndaruca: ariko iyo mbonye harimo ikintu gisa n’aho gifite amahwa, ncyirinda nk’uko nakwirinda ko ihwa rinjomba.”

Binyuriye mu kuvanga inyigisho za Bibiliya na filozofiya ya Kigiriki, tewolojiya ya Origène yahindanyijwe n’amakosa, kandi ingaruka zabaye mbi cyane kuri Kristendomu. Urugero, n’ubwo ibyinshi mu bitekerezo bya Origène byo gukekeranya bitagira shinge na rugero nyuma y’aho byaje kwangwa, ibitekerezo bye ku bihereranye n’uko Kristo “yahozeho kandi akaba azahoraho iteka” byagize uruhare mu gushyiraho urufatiro rw’inyigisho y’Ubutatu idashingiye kuri Bibiliya. Igitabo cyitwa The Church of the First Three Centuries cyagize kiti “ibyo gukunda filozofiya [byazanywe na Origène] byarakomeje bimara igihe kirekire.” Ingaruka zabaye izihe? “Ukwizera kwa Gikristo kwari gusobanutse neza kwarahumanyijwe, kandi amakosa atagira ingano yisukiranya muri Kiliziya.”

Origène ku ruhande rwe yagombaga kuba yarumviye inama yatanzwe n’intumwa Pawulo, maze akirinda kugira uruhare muri ubwo buhakanyi binyuriye mu ‘kuzibukira amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana.’ Ibinyuranye n’ibyo, binyuriye mu gushingira igice kinini cy’inyigisho ze kuri izo ‘ngirwabwenge,’ ‘byateye [Origène] kuyoba, ava mu byo kwizera.’​—1 Timoteyo 6:20, 21; Abakolosayi 2:8.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Igitabo cyanditswe na Origène cyitwa “Hexapla” kigaragaza ko izina ry’Imana ryakoreshejwe mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo

[Aho ifoto yavuye]

Uburenganzira bwo kugicapa bwatanzwe n’Abakozi Bakuru b’Inzu y’Ibitabo ya Kaminuza ya Cambridge, T-S 12.182

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 29 yavuye]

Culver Pictures