Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Umukiranutsi ni we uzahabwa imigisha’

‘Umukiranutsi ni we uzahabwa imigisha’

‘Umukiranutsi ni we uzahabwa imigisha’

IGIHE Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yari ageze mu za bukuru, yaravuze ati “nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya” (Zaburi 37:25). Yehova Imana akunda abakiranutsi kandi abitaho abikuye ku mutima. Mu Ijambo rye, Bibiliya, atera abamusenga by’ukuri inkunga yo gushaka gukiranuka.​—Zefaniya 2:3.

Gukiranuka ni uguhuza n’amahame y’Imana agenga icyiza n’ikibi. Mu kudutera inkunga yo guhuza n’ibyo Imana ishaka, igice cya 10 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani kigaragaza imigisha ikungahaye yo mu buryo bw’umwuka igera ku babigenza batyo. Muri iyo migisha harimo kuba bahabwa ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye ku ntungamubiri, akazi gahesha ingororano kandi gashimishije, hamwe no kuba bagirana imishyikirano myiza n’Imana na bagenzi babo. Bityo, reka twerekeze ibitekerezo ku bivugwa mu Migani 10:1-14.

Impamvu Ihebuje Idushishikaza

Amagambo abimburira icyo gice ahita agaragaza neza uwanditse igika gikurikiraho mu gitabo cy’Imigani uwo ari we. Ayo magambo asomwa ngo “Imigani ya Salomo.” Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yagaragaje impamvu ihebuje idushishikariza gukora ibyo gukiranuka, agira ati “umwana w’umunyabwenge anezeza se; ariko umwana upfapfana ababaza nyina.”​—Imigani 10:1.

Mbega ukuntu ababyeyi bagira agahinda kenshi iyo umwe mu bana babo ateye umugongo gahunda yo gusenga Imana y’ukuri kandi nzima! Umwami w’umunyabwenge yahisemo kuvuga akababaro kagera kuri nyina w’umwana, wenda kugira ngo yumvikanishe ko ari we ugira agahinda mu buryo bwimbitse kurusha se. Ibyo rwose ni ko byagendekeye Doris. * Yagize ati “igihe umwana wacu w’imyaka 21 yarekaga ukuri, jye n’umugabo wanjye Frank byadushenguye umutima. Ni jye wagize akababaro kenshi mu buryo bw’ibyiyumvo kuruta Frank. Ubu hashize imyaka 12 ariko igikomere byanteye ntikirakira.”

Abana bashobora gutuma ba se bagira ibyishimo kandi bashobora gutuma ba nyina bashenguka umutima. Nimucyo tugaragaze ubwenge maze tunezeze ababyeyi bacu. Kandi icy’ingenzi kurushaho, nimucyo dushimishe umutima wa Data wo mu ijuru, ari we Yehova.

‘Umukiranutsi Ntazicwa n’Inzara’

Umwami agira ati “ubutunzi bubi nta cyo bumara; ariko gukiranuka kudukiza urupfu” (Imigani 10:2). Ku Bakristo b’ukuri bageze kure mu gihe cy’imperuka, ayo magambo ni ay’agaciro rwose (Daniyeli 12:4). Irimbuka ry’isi y’abatubaha Imana riregereje. Nta buryo bwateganyijwe n’abantu bwo gushyiraho umutekano​—waba umutekano mu by’ubutunzi, amafaranga cyangwa uwa gisirikare​—buzatanga uburinzi mu gihe cy’ ‘umubabaro mwinshi’ wegereje (Ibyahishuwe 7:9, 10, 13, 14). “Abakiranutsi” ni bo bonyine “bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma” (Imigani 2:21). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze ‘gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’​—Matayo 6:33.

Abagaragu ba Yehova ntibagomba gutegereza isi nshya yasezeranyijwe kugira ngo babone guhabwa imigisha y’Imana. “Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara; ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira” (Imigani 10:3). Yehova yaduhaye ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Nta gushidikanya ko umukiranutsi afite impamvu zituma ‘aririmbishwa n’umunezero wo mu mutima’ (Yesaya 65:14). Ubumenyi ni ikintu gishimisha ubugingo bwe. Gushakisha ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka ni byo yishimira. Umugome nta byishimo nk’ibyo agira.

Kugira ‘Umwete Bitera Ubukire’

Umukiranutsi yungukirwa no mu bundi buryo. “Ukoresha ukuboko kudeha azakena; ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi, ni umwana ufite ubwenge; ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.”​—Imigani 10:4, 5.

Amagambo umwami yabwiye abakozi mu gihe cy’isarura afite ireme mu buryo bwihariye. Mu isarura si igihe cyo kuryamira. Ni igihe cyo gukorana umwete kandi umuntu agakora amasaha menshi. Mu by’ukuri, kiba ari igihe cyo kuzirikana ko ibintu byihutirwa.

Mu kuzirikana umurimo wo gusarura abantu, aho kuba uw’ibinyampeke, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa [Yehova Imana], yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Matayo 9:35-38). Mu mwaka wa 2000, abantu basaga miriyoni 14 bateranye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu​—umubare ukubye incuro ebyiri zisaga uw’Abahamya ba Yehova. None se, ni nde ushobora guhakana ko ‘imirima imaze kwera ngo isarurwe’ (Yohana 4:35)? Abasenga Imana by’ukuri basaba Nyir’ibisarurwa kugira ngo yohereze abasaruzi, mu gihe na bo ubwabo bihata mu murimo wo guhindura abantu abigishwa mu buryo buhuje n’amasengesho yabo (Matayo 28:19, 20). Kandi se, mbega ukuntu Yehova yahiriye imihati yabo mu buryo bukungahaye! Mu mwaka w’umurimo wa 2000, habatijwe abantu bashya basaga 280.000. Abo na bo bihatira kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana. Turifuza ko twazabonera ibyishimo no kunyurwa muri iki gihe cy’isarura binyuriye mu kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.

‘Umutwe We Ni Wo Uzahabwa Imigisha’

Salomo yakomeje agira ati “amahirwe ari ku mutwe w’umukiranutsi [“umutwe w’umukiranutsi ni wo uzahabwa imigisha,” “NW” ]; ariko urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa.”​—Imigani 10:6.

Umuntu ufite umutima ukeye kandi ukiranuka atanga igihamya gihagije cy’uko ari umukiranutsi. Amagambo avuga arangwa n’ubugwaneza kandi arubaka, ibikorwa bye ni byiza kandi birangwa no kugira ubuntu. Abandi bishimira kuba bari kumwe na we. Bene uwo muntu bamuha agaciro​—bakamusabira imigisha​—mu buryo bw’uko bamuvuga neza.

Ku rundi ruhande, umuntu w’umugome arangwa n’urwango cyangwa ubugome kandi mu buryo bw’ibanze ahora afite imigambi yo kugirira abandi nabi. Amagambo ye ashobora kuba aryohera amatwi kandi ashobora ‘gutwikira urugomo’ rwihishe mu mutima we, ariko amaherezo ugasanga atangiye kurwana cyangwa gutukana (Matayo 12:34, 35). Cyangwa se tubivuze mu bundi buryo, ‘urugomo rutwikira [cyangwa ruzafunga] akanwa k’abakiranirwa’ (Imigani 10:6). Ibyo bigaragaza ko umuntu w’umugome ubusanzwe agirirwa ibyo na we agaragariza abandi, ni ukuvuga urwango. Mu buryo runaka, ibyo bitwikira, cyangwa bifunga akanwa ke maze ntiyongere kugira icyo avuga. None se, ni iyihe migisha bene uwo muntu ashobora kwitega gusabirwa n’abandi?

Umwami wa Isirayeli yaranditse ati “kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha; ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora” (Imigani 10:7). Umukiranutsi abandi bamwibukaho ibyiza, cyane cyane Yehova Imana. Kubera ko Yesu yabaye uwizerwa kugeza ku gupfa, ‘yahawe izina riruta’ ay’abamarayika (Abaheburayo 1:3, 4). Abagabo n’abagore bizerwa babayeho mbere y’Ubukristo na n’ubu bibukwa n’Abakristo b’ukuri ko babaye intangarugero ku buryo bakwiriye kwiganwa (Abaheburayo 12:1, 2). Mbega ukuntu ibyo bitandukanye cyane n’izina ry’abagome, izina riba ikizira kandi rikangwa urunuka! Ni koko, “kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi; no gukundwa kuruta ifeza n’izahabu” (Imigani 22:1). Nimucyo twiheshe izina ryiza imbere ya Yehova na bagenzi bacu.

‘Ugenda Atunganye, Aba Agenda Akomeye’

Mu gushyira itandukaniro hagati y’umunyabwenge n’umupfapfa, Salomo yagize ati “umunyabwenge mu mutima yemera amategeko; ariko umupfu w’umunyamagambo azagwa” (Imigani 10:8). Umuntu w’umunyabwenge aba azi neza ko ‘bitari mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze’ (Yeremiya 10:23). Yemera ko ari ngombwa gushakira ubuyobozi kuri Yehova kandi akemera amategeko y’Imana atajijinganya. Ku rundi ruhande, umuntu w’umupfu w’umunyamagambo ananirwa gusobanukirwa uko kuri kw’ingenzi. Kuvugagura ibigambo bitagira shinge na rugero kwe biramurimbuza.

Nanone kandi, umuntu w’umukiranutsi agira umutekano utabonwa n’umugome. “Ugenda atunganye, aba agenda akomeye; ariko uyobya inzira ze, azamenyekana. Uwicanirana amaso atera umubabaro; kandi umupfu w’umunyamagambo azagwa.”​—Imigani 10:9, 10.

Umuntu ushikamye aba ari inyangamugayo mu migirire ye. Yubahwa n’abandi kandi bakamwizera. Umuntu w’inyangamugayo usanga ari umukozi baha agaciro kandi akenshi ahabwa inshingano zikomeye kurushaho. Kubera ko aba azwiho kuba ari inyangamugayo, bishobora gutuma atabura akazi ndetse n’igihe akazi kaba kabaye ingume. Byongeye kandi, imyifatire ye yo kuba inyangamugayo igira uruhare mu gutuma mu rugo rwe harangwa umwuka ushimishije kandi urangwa n’amahoro. (Zaburi 34:14, 15, umurongo wa 13 n’uwa 14 muri Biblia Yera.) Yumva afite umutekano mu mishyikirano agirana n’abo mu muryango we. Mu by’ukuri, kugira umutekano ni imbuto ituruka ku gushikama.

Ibyo bitandukanye n’umuntu uhemuka agamije inyungu zishingiye ku bwikunde. Umuntu ubeshya ashobora kugerageza guhishira ibinyoma bye agoreka imvugo ye cyangwa akoresha ibimenyetso by’umubiri (Imigani 6:12-14). Kwica ijisho afite imigambi mibisha cyangwa uburiganya bishobora gutuma abibasirwa bagira akababaro kenshi mu bwenge. Ariko byatinda cyangwa byatebuka, ubutiriganya bw’uwo muntu bushyira kera bukamenyekana. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma. Uko ni ko n’imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka” (1 Timoteyo 5:24, 25). Uwo ibyo byaba bireba wese​—yaba umubyeyi, incuti, umwe mu bashakanye, cyangwa uwo muziranye⁠—​ubuhemu amaherezo bushyirwa ahabona. Ni nde ushobora kwiringira umuntu uzwiho kuba ari umuhemu?

‘Akanwa Ke Ni Isoko y’Ubugingo’

Salomo yagize ati “akanwa k’umukiranutsi ni isōko y’ubugingo; ariko urugomo rupfuka umunwa w’abanyabyaha” (Imigani 10:11). Amagambo aturuka mu kanwa ashobora gukiza cyangwa agakomeretsa. Ashobora kugarurira umuntu ubuyanja akamusubizamo intege, cyangwa se ashobora kumuca intege.

Mu kugaragaza impamvu isunikira abantu kuvuga amagambo, umwami wa Isirayeli yagize ati “urwangano rubyutsa intonganya: ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose” (Imigani 10:12). Urwangano rubyutsa intonganya mu muryango wa kimuntu, rugatuma habamo umwiryane. Abakunda Yehova bagomba kurandura inzangano mu mibereho yabo. Mu buhe buryo? Bazirandura bazisimbuza urukundo. “Urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Petero 4:8). Urukundo “rwihanganira ibintu byose,” ni ukuvuga ko “rutwikira ibintu byose” (1 Abakorinto 13:7; Kingdom Interlinear ). Urukundo rurangwa no kubaha Imana ntirwitega ubutungane ku bantu badatunganye. Aho kugira ngo rwamamaze amakosa y’abandi, bene urwo rukundo rudufasha kuyirengagiza keretse gusa baramutse bakoze icyaha gikomeye. Urukundo ndetse runihanganira kugirirwa nabi mu murimo wo kubwiriza, ku kazi, cyangwa ku ishuri.

Umwami w’umunyabwenge akomeza agira ati “ku munwa w’ujijutse haboneka ubwenge; ariko ibitugu by’udafite umutima bihanishwa inkoni” (Imigani 10:13). Ubwenge bw’umuntu ujijutse buyobora intambwe ze. Amagambo yubaka ava mu kanwa ke afasha abandi kugendera mu nzira yo gukiranuka. Yaba we cyangwa abamutega amatwi, bagomba kuyoborwa mu nzira ikwiriye ku gahato​—ni ukuvuga agahato k’inkoni ihana.

‘Ikoranyirize Kumenya’

Ni iki gituma amagambo tuvuga aba ‘nk’akagezi gasuma kuzuye ubwenge’ aho kuba nk’akagezi gasuma kuzuye ibitagira shinge na rugero (Imigani 18:4)? Salomo asubiza agira ati “abanyabwenge bikoranyiriza kumenya, ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba.”​—Imigani 10:14.

Ikintu cya mbere gisabwa ni uko ubwenge bwacu bwagombye kuba bwuzuyemo ubumenyi bwubaka ku byerekeye Imana. Hari isoko imwe gusa y’ubwo bumenyi. Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Tugomba kwikoranyiriza ubumenyi kandi tugacukumbura mu Ijambo ry’Imana nk’abashaka ubutunzi buhishwe. Mbega ukuntu gukora ubwo bushakashatsi bishishikaje kandi bikaba bihesha ingororano!

Kugira ngo mu kanwa kacu haboneke ubwenge, ubumenyi bw’Ibyanditswe na bwo bugomba gucengera mu mutima wacu. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwo mu mutima we: n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi: kuko ibyuzuye mu mutima, ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). Ku bw’ibyo, tugomba kugira akamenyero ko gutekereza ku byo twiga. Ni iby’ukuri ko kwiga no gutekereza ku byo twiga bisaba imihati, ariko se, mbega ukuntu bene icyo cyigisho gikungahaza mu buryo bw’umwuka! Nta mpamvu yatuma uwo ari we wese agira imyifatire yamurimbuza binyuriye mu kuba umuntu uvugagura ibigambo atabitekerejeho.

Ni koko, umuntu w’umunyabwenge akora ibikwiriye mu maso y’Imana kandi agira ingaruka nziza ku bandi. Yigaburira ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka kandi agira byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami uhesha ingororano. (1 Abakorinto 15:58, gereranya na NW.) Kubera ko aba ari umuntu ushikamye, agenda yumva afite umutekano kandi yemewe n’Imana. Koko rero, umukiranutsi agira imigisha myinshi. Nimucyo dushake gukiranuka binyuriye mu guhuza imibereho yacu n’amahame y’Imana agenga icyiza n’ikibi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Amazina yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Kuba inyangamugayo bigira uruhare mu gutuma tugira imibereho y’ibyishimo mu muryango

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

‘Abanyabwenge bikoranyiriza ubwenge’