Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Daniyeli yari he igihe Abaheburayo batatu bageragerezwaga imbere y’igishushanyo kinini Nebukadinezari yari yashinze mu kibaya cya Dura?

Bibiliya nta cyo ibivugaho, bityo muri iki gihe nta muntu ushobora kumenya aho Daniyeli yari aherereye igihe icyo kigeragezo cyabaga.

Hari bamwe bagiye bavuga ko Daniyeli ashobora kuba yari atonnye cyane kuri Nebukadinezari kurusha Saduraka, Meshaki na Abedenego, kandi ko kubera iyo mpamvu Daniyeli atigeze ahatirwa kujya mu kibaya cya Dura. Muri Daniyeli 2:49 hagaragaza ko mu gihe runaka yari afite umwanya wo hejuru usumba uwa bagenzi be batatu. Ariko kandi, ntidushobora kwemeza ko ibyo byatumye avanirwaho itegeko ryo gukoranira hamwe n’abandi imbere y’icyo gishushanyo.

Mu gihe abandi bo bageragezaga gusobanura impamvu Daniyeli atari ahari, bavuze ko ashobora kuba yari yaragiye mu butumwa bw’akazi cyangwa se akaba yari arwaye bityo ntashobore kujyayo. Ariko kandi, ibyo Bibiliya ntibivuga. Ibyo ari byo byose ariko, nta muntu washoboraga kubona icyo anenga ku myifatire ya Daniyeli, kuko iyo biza kuba atari uko bimeze, nta gushidikanya ko abategetsi b’Abanyababuloni bari bamufitiye ishyari bari kubyuririraho kugira ngo bamurege (Daniyeli 3:8). Haba mbere y’icyo gihe na nyuma yaho, Daniyeli yakomeje gushikama, aba indahemuka ku Mana atitaye ku bigeragezo yahuraga na byo. (Daniyeli 1:8; 5:17; 6:5, 11, 12, umurongo wa 4, 10 n’uwa 11 muri Biblia Yera.) Bityo rero, n’ubwo Bibiliya itavuga impamvu Daniyeli atari ari mu kibaya cya Dura, dushobora kwiringira tudashidikanya ko yakomeje kuba uwizerwa kuri Yehova Imana nta guteshuka.​—Ezekiyeli 14:14; Abaheburayo 11:33.