Ikintu kiramba kurusha zahabu yatunganyijwe
Ikintu kiramba kurusha zahabu yatunganyijwe
ZAHABU ihabwa agaciro cyane bitewe n’ubwiza bwayo hamwe no kuramba kwayo. Ikintu kimwe gituma yifuzwa cyane, ni uko isa n’ikomeza kurabagirana kandi nticuye ubuziraherezo. Ibyo biterwa n’uko amazi, umugese, aside, n’ikindi kintu cyose, nta cyo bitwara zahabu. Ibintu byinshi bikozwe muri zahabu bagiye babisanga mu mato yarohamye n’ahandi henshi, bagasanga bikirabagirana nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana.
Mu buryo bushishikaje ariko, Bibiliya ivuga ko hari ikintu kiramba kurushaho kandi ‘kirusha zahabu igiciro cyinshi, ishira n’ubwo igeragereshwa umuriro’ (1 Petero 1:7). Zahabu ‘yageragejwe,’ cyangwa yacenshuwe, hakoreshejwe umuriro cyangwa ubundi buryo, ishobora gutungana kugeza kuri 99,9 ku ijana. Ariko kandi, na zahabu yacenshuwe irashira, cyangwa irashonga iyo ishyizwe mu cyo bita aqua regia (amazi y’abami), akaba ari uruvange rw’ibice bitatu bya acide chlorhydrique n’igice kimwe cya acide nitrique. Muri ubwo buryo, mu kuvuga ko ‘zahabu ishira,’ Bibiliya iba ivuga ukuri mu bihereranye na siyansi.
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ukwizera kw’Abakristo b’ukuri ‘gukiza ubugingo bwabo’ (Abaheburayo 10:39). Abantu bashobora kwica umuntu ufite ukwizera gukomeye, nk’uko bishe Yesu Kristo. Ariko abantu bafite ukwizera nyakuri bahawe isezerano rigira riti “ujye ukiranuka, ugeze ku gupfa: nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo” (Ibyahishuwe 2:10). Abantu bapfa bari mu byo kwizera, bakomeza kwibukwa n’Imana kandi ikazabazura (Yohana 5:28, 29). Nta zahabu, n’iyo yaba ingana ite, ishobora gukora ikintu nk’icyo. Mu birebana n’ibyo, ukwizera gufite igiciro cyinshi cyane kurusha zahabu. Ariko kandi, kugira ngo ukwizera kugire ako gaciro gahebuje, kugomba kugeragezwa. Mu by’ukuri, ‘ukwizera kwageragejwe’ ni ko Petero yavuze ko gufite igiciro cyinshi kurusha zahabu. Abahamya ba Yehova bakwishimira kugufasha kwiga Bibiliya kugira ngo wihingemo kwizera Imana y’ukuri Yehova hamwe n’Umwana wayo Yesu Kristo mu buryo bukomeye, kandi ukomeze kubizera. Dukurikije uko Yesu yabivuze, ‘ubwo ni bwo bugingo buhoraho.’—Yohana 17:3.