Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ndashimira ku bw’ibintu by’agaciro byambayeho ncyibuka!

Ndashimira ku bw’ibintu by’agaciro byambayeho ncyibuka!

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Ndashimira ku bw’ibintu by’agaciro byambayeho ncyibuka!

BYAVUZWE NA DRUSILLA CAINE

Hari mu mwaka wa 1933, kandi ni bwo nari nkimara gushyingiranwa na Zanoah Caine, na we akaba yari umukoruporuteri kimwe nanjye​—ni ukuvuga umubwirizabutumwa w’igihe cyose. Nari nishimye cyane igihe niteguraga gusanga umugabo wanjye aho yakoreraga umurimo, ariko kugira ngo mbigereho nari nkeneye igare​—icyo kikaba ari ikintu cyari gihenze cyane ntari narigeze nshobora kwigurira bitewe n’uko ibihe byari bimeze nabi mu gihe cyo kugwa gukomeye k’ubukungu. Ni iki nashoboraga gukora?

BARAMU banjye bamaze kumva ingorane nari ndimo, bajyaga aho bamenaga ibishingwe mu karere k’iwabo bakabitera hejuru bagerageza kubona ibyuma by’amagare ashaje kugira ngo bazankorere igare. Ibyo byuma barabibonye maze barabiterateranya bakuramo igare rigenda! Nkimara kumenya kurigenderaho, jye na Zanoah twafashe inzira, tugenda ku magare twishimye tunyura mu turere two mu Bwongereza twa Worcester na Hereford, tubwiriza abantu bose twahuraga na bo.

Sinigeze menya ko iyo ntambwe yoroheje nari nteye mu byo kwizera yari kuzatuma ngira ubuzima bwuzuye ibintu bikungahaye nzahora nibuka. Icyakora, urufatiro rwo mu buryo bw’umwuka rw’imibereho yanjye nari nararushyiriweho n’ababyeyi banjye nkunda.

Imyaka Iruhije y’Intambara Ikomeye

Navutse mu kwezi k’Ukuboza 1909. Nyuma y’aho gato mama yabonye igitabo cyitwa Le divin Plan des Âges, maze mu mwaka wa 1914 ababyeyi banjye banjyana kureba “Photo-Drame de la Création” i Oldham muri Lancashire. (Ibyo byombi byari byarakozwe n’abitwa Abahamya ba Yehova ubu.) N’ubwo nari nkiri muto, ndacyibuka neza ukuntu natashye mbyina inzira yose kubera ko ibyo nari nabonye byari byanshimishije! Hanyuma, Frank Heeley yatangije itsinda ry’icyigisho cya Bibiliya i Rochdale aho twari dutuye. Guteranira muri iryo tsinda byafashije umuryango wacu gusobanukirwa Ibyanditswe.

Muri uwo mwaka, umutuzo twari dufite mu mibereho yacu waje guhungabanywa n’Intambara Ikomeye​—iyo twita ubu Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Papa yahamagajwe mu gisirikare ariko agaragaza ko nta ho abogamiye. Mu rukiko bavuze ko yari “umugabo w’inyangamugayo cyane,” kandi ikinyamakuru cyo mu karere k’iwacu cyatangaje ko hari amabaruwa menshi yoherejwe n’ “imfura zavugaga ko zari ziringiye ko nta buryarya yari afite mu kwanga gufata intwaro.”

Ariko kandi, aho kugira ngo papa asonerwe burundu, yanditswe mu rwego rw’abasonewe “Umurimo wo Kujya ku Rugamba gusa.” Yahise agirwa urw’amenyo, kimwe na mama nanjye. Amaherezo, iby’urwego bamushyizemo byasubiwemo, maze yoherezwa mu mirimo y’ubuhinzi, ariko abahinzi bamwe bari bafite amasambu buririye kuri iyo mimerere bakajya bamuhemba udufaranga duke cyangwa bakamwambura. Kugira ngo mama abone ibyo gutunga umuryango, yashatse akazi​—agahembwa udufaranga duke cyane​—agakora akazi k’ingufu mu imesero ry’umuntu wikoreraga ku giti cye. Icyakora, ubu ni bwo mbona ukuntu kumara imyaka y’ubuto bwanjye mpangana n’iyo mimerere igoranye byankomeje; byamfashije kumenya gushimira ku bw’ibintu by’agaciro kurushaho byo mu buryo bw’umwuka.

Intangiriro Nto

Bidatinze, Daniel Hughes wari umwigishwa wa Bibiliya w’umunyamwete yatangiye kuvugwa mu mibereho yacu. Yakoraga mu kirombe cya nyiramugengeri cy’i Ruabon, umudugudu uri ku birometero 20 uvuye i Oswestry, aho twari twarimukiye. Marume Dan, nk’uko nakundaga kumwita, yakomeje gusura umuryango wacu, kandi iteka iyo yazaga kutureba, ibiganiro bye buri gihe byabaga bishingiye ku Byanditswe. Ntiyigeraga na rimwe atandukira. Mu mwaka wa 1920, itsinda ry’icyigisho cya Bibiliya ryatangijwe i Oswestry, kandi mu mwaka wa 1921 Marume Dan yampaye igitabo La harpe de Dieu. Icyo gitabo naragikundaga cyane kubera ko cyatumye ndushaho gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya mu buryo bworoshye cyane.

Nanone kandi, hari Pryce Hughes, * nyuma y’aho akaba yaraje kuba umugenzuzi w’inzu ya Beteli ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Londres. Yabanaga n’umuryango we i Bronygarth, ku mupaka w’igihugu cya Galles, kandi mushiki we, Cissie, yabaye incuti magara ya mama.

Ndibuka ukuntu twishimye cyane mu mwaka wa 1922 igihe twatumirirwaga ‘gutangaza Umwami n’Ubwami.’ Mu myaka yakurikiyeho, n’ubwo nari nkiri mu ishuri, nifatanyaga mu gutanga inkuru z’Ubwami zihariye mbishishikariye, cyane cyane iyari ifite umutwe uvuga ngo Acte d’accusation contre le clergé yasohotse mu mwaka wa 1924. Dushubije amaso inyuma muri iyo myaka, mbega ukuntu kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu bizerwa byari igikundiro​—muri bo hakaba hari harimo Maud Clark * na mugenzi we Mary Grant, * Edgar Clay, * Robert Hadlington, Katy Roberts, Edwin Skinner, * hamwe na Percy Chapman na Jack Nathan, * bombi bakaba baragiye muri Kanada gukorerayo umurimo.

Disikuru ishingiye kuri Bibiliya yari ifite umutwe uvuga ngo “Za Miriyoni z’Abantu Bariho Ubu Ntibazigera Bapfa,” yagaragaye ko yari uburyo buhuje n’igihe bwo gutanga ubuhamya mu ifasi yacu yagutse. Ku itariki ya 14 Gicurasi 1922, mwene wabo wa Pryce Hughes witwaga Stanley Rogers yaturutse i Liverpool aje gutanga iyo disikuru mu mudugudu wa Chirk, uri mu majyaruguru y’uwacu, maze ayitanga nimugoroba mu nzu yaberagamo sinema y’i Oswestry yitwa The Picture Playhouse. Ndacyafite urupapuro rutumira rwacapwe kubera iyo disikuru. Muri icyo gihe cyose, itsinda ryacu rito ryakomeje guterwa inkunga binyuriye ku gusurwa n’abagenzuzi basura amatorero batatu​—tukaba twarabitaga pèlerins​—ari bo Herbert Senior, Albert Lloyd, na John Blaney.

Igihe cyo Gufata Umwanzuro

Mu mwaka wa 1929, nafashe umwanzuro wo kubatizwa. Nari mfite imyaka 19 kandi icyo gihe nahanganye n’ikigeragezo nyacyo cya mbere. Nahuye n’umusore wari ufite se w’umunyapolitiki. Twarakundanye maze ansaba ko twabana. Mu mwaka wabanjirije uwo, hari harasohotse igitabo cyitwa Gouvernement, bityo namuhaye kopi yacyo. Ariko kandi, bidatinze byahise bigaragara ko atari ashishikajwe na busa n’ubutegetsi bwo mu ijuru, ari bwo bwari bugize umutwe w’ibanze w’icyo gitabo. Nari nzi binyuriye mu byo nari narize ko Abisirayeli bo mu gihe cya kera bategetswe kudashyingiranwa n’abantu batizera kandi ko iryo hame rireba n’Abakristo. Ku bw’ibyo, nanze gushyingiranwa na we n’ubwo kubyanga byari bikomeye.​—Gutegeka 7:3; 2 Abakorinto 6:14.

Navanye imbaraga mu magambo y’intumwa Pawulo agira ati “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari” (Abagalatiya 6:9). Marume Dan nakundaga, na we yanteye inkunga igihe yanyandikiraga ambwira ati “mu gihe cy’ibigeragezo, byaba bito cyangwa ibikomeye, jya ushyira mu bikorwa ibivugwa mu Baroma igice cya 8 umurongo wa 28,” hagira hati “kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.” Ntibyari byoroshye, ariko kandi nari nzi ko nafashe umwanzuro uboneye. Muri uwo mwaka nabaye umukoruporuteri.

Mpangana n’Ibibazo by’Ingorabahizi

Mu mwaka wa 1931 twahawe izina rishya ry’Abahamya ba Yehova, kandi muri uwo mwaka twagize kampeni ikomeye dukoresheje agatabo Le Royaume, l’espérance du monde. Buri munyapolitiki, umukuru w’idini n’umucuruzi, yahawe kopi. Ifasi yanjye yaheraga i Oswestry ikagarukira i Wrexham, ahantu hareshya n’ibirometero 25 ugana mu majyaruguru. Kuyibwirizamo yose byari bigoye.

Mu ikoraniro ryabereye i Birmingham mu mwaka wakurikiyeho, hatangajwe ko hakenewe abantu 24 bitangira umurimo. Twatanze amazina yacu turi 24 twishimye cyane kugira ngo tuzahabwe umurimo w’ubundi bwoko, ariko tutazi uwo ari wo. Tekereza ukuntu twumvise dutunguwe igihe twoherezwaga babiri babiri kugira ngo tujye gutanga ka gatabo Le Royaume, l’espérance du monde, mu gihe twabaga twambaye ibyapa biremereye byo kwamamaza Ubwami!

Mu gihe twakoreraga mu ifasi yo hafi ya katedarali, numvise mbuze amahwemo cyane kubera ko abantu bose bari bantumbiriye, ariko nkihumuriza nibwira ko nta muntu wari unzi muri uwo mujyi. Nyamara umuntu wa mbere twavuganye, yari incuti yanjye twiganye mu ishuri, wahagaze akantumbira akavuga ati “dore re, urakora iki hano wambaye utyo?” Ibyo byamfashije kwikuramo ubwoba ubwo ari bwo bwose nashoboraga kuba naragize bwo gutinya abantu!

Nimukira mu Karere ka Kure

Mu mwaka wa 1933, nashyingiranywe na Zanoah, umupfakazi wandushaga imyaka 25. Umugore we wa mbere yari umwigishwa wa Bibiliya ugira umwete, kandi Zanoah yari yarakomeje kuba uwizerwa nyuma y’urupfu rwe. Bidatinze twarimutse tuva mu Bwongereza tujya mu ifasi yacu nshya mu Majyaruguru ya Galles, mu birometero bigera kuri 50. Ibikarito, amavarisi, n’ibindi bintu by’agaciro twari dutunze twabiziritse uko tubonye ku mahembe y’amagare yacu ibindi tubitsindagira munsi y’amafarashi n’ibindi tubipakira mu bitebo byari ku ntebe z’inyuma, ibyo ari byo byose ariko twageze iyo twajyaga amahoro! Muri iyo fasi amagare yacu yari ingirakamaro cyane​—twayagendagaho aho twajyaga hose, ndetse no mu mpinga y’umusozi wa Cader Idris, umusozi wo muri Galles ufite ubutumburuke bwa metero 900. Kubona abantu bifuzaga cyane kumva ‘ubu butumwa bwiza bw’ubwami’ byari ingororano ikomeye.​—Matayo 24:14.

Hashize igihe gito tugezeyo, abantu batubwiye ko hari umuntu witwaga Tom Pryce wajyaga ababwiriza nk’uko natwe twababwirizaga. Amaherezo twaje kubona uwo Tom wari utuye i Long Mountain, hafi ya Welshpool​—kandi se, mbega ibintu byiza byadutunguye! Mu minsi ya mbere ngitangira kubwiriza, nari naramuhaye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyari gifite umutwe uvuga ngo Réconciliation. Yaracyiyigishije, maze yandikira ibiro by’i Londres asaba ibindi bitabo, kandi kuva ubwo yari yaragiye akorana umwete mu kugeza ku bandi ukwizera gushya yari amaze kuronka. Twamaranye amasaha menshi twishimye, incuro nyinshi twese uko twari batatu tukigira hamwe kugira ngo duterane inkunga.

Ibyago Byatumye Tubona Imigisha

Mu mwaka wa 1934, abakoruporuteri bo mu Majyaruguru ya Galles bose batumiriwe kujya mu mujyi wa Wrexham kugira ngo bafashe mu birebana no gutanga agatabo Le juste Souverain. Hasigaye umunsi umwe kugira ngo dutangire iyo kampeni yihariye, mu gihugu habaye ibyago. Ikirombe cya nyiramugengeri cy’ahitwa Gresford cyararidutse maze cyica abantu 266 bagikoragamo, kikaba cyari mu birometero 3 mu majyaruguru y’i Wrexham. Abana basaga 200 babuze ba se, n’abagore 160 barapfakara.

Twagombaga gukora urutonde rw’abantu bapfushije, tukabasura twe ubwacu maze tukabasigira ako gatabo. Rimwe mu mazina nahawe ni irya Madamu Chadwick wari wapfushije umwana w’umuhungu w’imyaka 19. Igihe nabasuraga, umuhungu we mukuru yari yaje gusura nyina kugira ngo amuhumurize. Uwo musore yarambonye aramenya, ariko ntiyagira icyo avuga. Nyuma y’aho, yasomye ako gatabo, hanyuma ashakisha agatabo kari gafite umutwe uvuga ngo Le Combat final, kakaba ari akandi gatabo nari naramusigiye mu myaka mike mbere y’aho.

Jack n’umugore we, May, baje kumenya aho nari ntuye maze baza kunsaba ibindi bitabo. Mu mwaka wa 1936 bemeye ko amateraniro abera mu nzu yabo i Wrexham. Nyuma yo gusurwa na Albert Lloyd hashize amezi atandatu nyuma y’aho, hashinzwe itorero, Jack Chadwick aribera umugenzuzi urihagarariye. Ubu muri Wrexham hari amatorero atatu.

Ubuzima bwo mu Nzu Yimukanwa Yubatswe mu Buryo bw’Abatzigane

Kugeza icyo gihe, twaryamaga aho tubonye kubera ko twagendaga twimuka tuva mu karere kamwe tujya mu kandi, ariko Zanoah yafashe icyemezo cy’uko igihe cyari kigeze kugira ngo tugire inzu yacu bwite, iyo twashoboraga kuzajya dukurura tuyivana ahantu hamwe tuyijyana ahandi. Umugabo wanjye yari umubaji kabuhariwe wakomokaga ku bantu bo mu bwoko bw’Abatzigane, maze atwubakira inzu yimukanwa yubatswe mu buryo bw’Abatzigane. Twayitaga Elizabeti, rikaba ari izina rya Bibiliya risobanurwa ngo “Imana Itanga Byose.”

Ndibuka mu buryo bwihariye ahantu hamwe twabaye​—hari mu murima w’imbuto hafi y’umugezi. Jye nabonaga hameze neza nko muri Paradizo! Nta kintu cyigeze kituvutsa ibyishimo mu myaka yose twamaze tubana muri iyo nzu yimukanwa, n’ubwo byagaragaraga ko yari ntoya. Mu gihe cy’imbeho, akenshi imyenda twararagamo yahindukaga ubutita igafatana n’imbaho z’inzu, kandi buri gihe twabaga dufite ikibazo cy’amazi yazaga ku nkuta. Amazi na yo twagombaga kujya kuyavoma, rimwe na rimwe tukayavana kure, ariko kandi izo ngorane zose twafatanyirizaga hamwe tukazitsinda.

Igihe kimwe ari mu itumba, nari ndwaye kandi twari dufite ibyokurya bike nta n’amafaranga dufite. Zanoah yicaye ku buriri, amfata ikiganza maze ansomera muri Zaburi 37:25, hagira hati “nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.” Yarandebye maze aravuga ati “nihatagira igihinduka mu maguru mashya, tuzasabiriza, kandi simbona ukuntu Imana yareka ibyo bintu bikabaho!” Hanyuma yagiye kubwiriza abaturanyi.

Igihe Zanoah yagarukaga imuhira ku gicamunsi aje kunshakira icyo kunywa, hari ibaruwa yari imutegereje. Yari irimo amafaranga y’u Bwongereza 50 yari yohererejwe na se. Mu myaka runaka mbere y’aho, Zanoah bari baramubeshyeye ko yanyereje umutungo, ariko ubwo bari bamaze kubona ko arengana. Ayo mafaranga bari bayamuhayeho indishyi. Mbega ukuntu yari abonetse akenewe!

Isomo ry’Ingirakamaro

Rimwe na rimwe tujya tubonera isomo ku bintu ari uko hashize imyaka myinshi nyuma y’aho bibereye. Urugero, mbere y’uko mva mu ishuri mu mwaka wa 1927, nabwirije abanyeshuri twiganaga n’abarimu banjye bose​—uretse umwe, witwaga Lavinia Fairclough. Kubera ko nta muntu n’umwe wari ushishikajwe n’icyo nateganyaga gukora mu mibereho yanjye, kandi nkaba ntarumvikanaga na Madamazela Fairclough, nahisemo kutagira icyo nirirwa mubwira. Tekereza ukuntu byantunguye​—kandi bikanshimisha​—ubwo nyuma y’imyaka igera kuri 20 mama yambwiraga ko uwo mwarimukazi yari yarasubiye gusura incuti ze za kera zose n’abanyeshuri yigishije kugira ngo ababwire ko noneho na we yari umwe mu Bahamya ba Yehova!

Igihe twahuraga namusobanuriye impamvu mbere hose ntigeze mubwira iby’ukwizera kwanjye n’umwuga nateganyaga gutangira. Yanteze amatwi atuje, maze nyuma y’aho aravuga ati “buri gihe nahoraga nshaka aho nabona ukuri. Ni cyo kintu nahoraga nshakisha mu buzima bwanjye!” Ibyo bintu byambereye isomo ry’ingirakamaro​—kutigera na rimwe ndeka kubwiriza abantu bose duhuye no kutazigera ngira umuntu uwo ari we wese ngirira urwikekwe.

Indi Ntambara​—Hamwe n’Ibindi Byambayeho Nyuma y’Aho

Igicu cy’indi ntambara cyongeye gututumba mu mpera z’imyaka ya za 30. Musaza wanjye Dennis narushaga imyaka icumi, yasonewe ku murimo wa gisirikare ariko asabwa gukomeza akazi ke k’umubiri. Ntiyari yarigeze agaragaza ko ashimishijwe n’ukuri cyane, bityo jye n’umugabo wanjye twabajije abapayiniya bo mu karere yari atuyemo, ari bo Rupert Bradbury na murumuna we David, niba barashoboraga kuzamusura. Baramusuye maze bigana na we Bibiliya. Dennis yabatijwe mu mwaka wa 1942, nyuma y’aho atangira umurimo w’ubupayiniya, aza kuba umugenzuzi usura amatorero mu mwaka wa 1957.

Umukobwa wacu Elizabeth yavutse mu mwaka wa 1938, kandi kugira ngo duhuze n’ibyo umuryango wari ukeneye, Zanoah yaguye inzu yacu yimukanwa. Igihe umukobwa wacu wa kabiri Eunice yavukaga mu mwaka wa 1942, byasaga n’aho byari iby’ubwenge gushaka inzu itimukanwa duturamo. Kubera iyo mpamvu, yabaye ahagaritse umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’imyaka mike, maze twimukira mu kazu gato kari hafi y’i Wrexham. Nyuma y’aho, twagiye gutura muri Middlewich mu karere gahana imbibi n’akarere ka Cheshire. Aho ngaho ni ho umugabo wanjye nakundaga yaguye mu mwaka wa 1956.

Abakobwa bacu babiri babaye ababwirizabutumwa b’igihe cyose kandi bombi ubu baguwe neza mu ngo zabo. Eunice n’umugabo we, akaba ari umusaza w’itorero, baracyari abapayiniya ba bwite i Londres. Umugabo wa Elizabeth na we ni umusaza w’itorero, kandi biranshimisha kuba bo, abana babo n’abuzukuruza banjye bane bari hafi yanjye i Preston, muri Lancashire.

Ndashimira ku bwo kuba ngishobora kugenda nkava ku muryango w’inzu ntuyeho nkagera ku Nzu y’Ubwami iri hakurya y’umuhanda. Mu myaka ya vuba aha natangiye kwifatanya n’itsinda rikoresha ururimi rw’Ikigujarati na ryo riteranira aho ngaho. Kwiga urwo rurimi ntibyanyoroheye kubera ko ubu ntacyumva neza. Rimwe na rimwe biba bigoranye kumenya kumva no gusobanukirwa amajwi menshi ajya kuvugika kimwe muri urwo rurimi nk’uko abakiri bato babishobora. Ariko kandi, kugerageza birashishikaje.

Ndacyashobora kujya kubwiriza ku nzu n’inzu no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya iwanjye mu rugo. Iyo incuti zansuye, buri gihe biranshimisha kongera kubanyuriramo ibyambayeho mu myaka yo hambere. Ndashimira cyane ku bw’ibintu by’agaciro byambayeho ncyibuka, bihereranye n’imigisha nabonye mu gihe nifatanyaga n’ubwoko bwa Yehova mu myaka igera hafi kuri 90.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Pryce Hughes, yari ifite umutwe uvuga ngo “Nkomeza Kugendana n’Umuteguro Wizerwa,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1963.​—Mu Cyongereza.

^ par. 14 Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abo bagaragu ba Yehova bizerwa zasohotse mu nomero zo hambere z’Umunara w’Umurinzi.

^ par. 14 Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abo bagaragu ba Yehova bizerwa zasohotse mu nomero zo hambere z’Umunara w’Umurinzi.

^ par. 14 Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abo bagaragu ba Yehova bizerwa zasohotse mu nomero zo hambere z’Umunara w’Umurinzi.

^ par. 14 Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abo bagaragu ba Yehova bizerwa zasohotse mu nomero zo hambere z’Umunara w’Umurinzi.

^ par. 14 Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abo bagaragu ba Yehova bizerwa zasohotse mu nomero zo hambere z’Umunara w’Umurinzi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Urupapuro rwatumiriraga abantu kuza kumva disikuru ishingiye kuri Bibiliya yari ifite umutwe uvuga ngo “Za Miriyoni z’Abantu Bariho Ubu Ntibazigera Bapfa,” nkaba narayikurikiye ku itariki ya 14 Gicurasi 1922

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Zanoah nyuma gato y’ishyingiranwa ryacu mu mwaka wa 1933

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Mpagaze iruhande rw’inzu yacu yimukanwa yitwaga “Elizabeti,” yubatswe n’umugabo wanjye