Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nesha inzitizi zituma utagira amajyambere!

Nesha inzitizi zituma utagira amajyambere!

Nesha inzitizi zituma utagira amajyambere!

TEKEREZA, wakije imodoka yawe iraka na moteri irakora, ariko yanze kugenda. Yaba se ifite ikibazo muri moteri? Oya, ahubwo hari ikibuye kinini kiri imbere y’imwe mu mapine. Kukivanaho ni byo byonyine bikenewe kugira ngo imodoka igende.

Mu buryo nk’ubwo, bamwe mu bantu bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bafite inzitizi zishobora gutuma batagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Urugero, Yesu yatanze umuburo w’uko hari ibintu runaka, urugero nk’ “amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi” bishobora ‘kuniga iryo jambo’ ry’ukuri bigatuma ridakura.​—Matayo 13:22.

Ku bandi bo, ingeso cyangwa inenge zashinze imizi muri bo zikumira amajyambere yabo. Umugabo w’Umuyapani witwa Yutaka yakunze ubutumwa bwo muri Bibiliya, ariko kandi yari afite ikibazo gikomeye cyo gukina urusimbi. Incuro nyinshi, yari yaragiye agerageza kunesha iyo ngeso mbi ariko bikamunanira. Iyo ngeso yari yaramubase yari yaratumye atakaza amafaranga menshi, amazu atatu, icyubahiro yahabwaga n’umuryango we, ndetse n’igitinyiro cye. Mbese, yashoboraga kuvanaho izo nzitizi maze akaba Umukristo?

Cyangwa se, reka turebe uko byagendekeye umugore witwa Keiko. Yari yarashoboye gutera umugongo ingeso mbi, ari zo gusenga ibigirwamana, ubwiyandarike no kuragura, abifashijwemo na Bibiliya. Icyakora, Keiko yagize ati “inzitizi ikomeye cyane kurusha izindi nari mfite yari ukunywa itabi. Nagerageje kenshi kubicikaho ariko ntibyanshobokeye.”

Nawe ushobora kuba ufite ikintu runaka gisa n’aho ari inzitizi idashobora kuvanwaho ituma utagira amajyambere. Icyo cyaba ari cyo cyose, izere ko ushobora kukinesha binyuriye ku bufasha bw’Imana.

Ibuka inama Yesu yahaye abigishwa be nyuma y’aho bananiriwe kwirukana dayimoni ngo ave mu muntu wari urwaye igicuri. Mu gihe Yesu yari amaze gukora icyari cyabananiye, yabwiye abigishwa be ati “mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘va hano, ujye hirya,’ wahava; kandi ntakizabananira” (Matayo 17:14-20; Mariko 9:17-29). Ni koko, ingorane ishobora gusa n’aho ari umusozi urumbaraye imbere yacu, usanga ku Muremyi wacu ushobora byose ari akantu k’ubusa busa kandi katagize icyo kavuze.​—Itangiriro 18:14; Mariko 10:27.

Dutahure Ibintu Bibangamira Amajyambere Yacu

Mbere y’uko unesha inzitizi ufite, ugomba kumenya izo nzitizi izo ari zo. Ibyo wabigeraho ute? Rimwe na rimwe umwe mu bagize itorero, urugero nk’umusaza cyangwa umuntu mwigana Bibiliya ashobora kukumenyesha ikintu runaka. Aho kugira ngo urakazwe n’iyo nama yuje urukundo, wagombye ‘kumva ibyo uhugurwa, ukagira ubwenge’ (Imigani 8:33). Nanone hari ubwo wamenya intege nke zawe binyuriye mu cyigisho cyawe cya Bibiliya. Ni koko, ijambo ry’Imana ‘ni rizima, rifite imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bishobora gushyira ahabona ibitekerezo byawe byimbitse, ibyiyumvo n’intego zawe. Bigufasha kwisuzuma ukurikije amahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru. Bihishura kandi bikakumenyesha ibintu bishobora kukubuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.​—Yakobo 1:23-25.

Urugero, tuvuge ko umwigishwa wa Bibiliya amaze igihe afite ingeso yo kwibanda ku bitekerezo by’ubwiyandarike bisa n’inzozi. Ashobora kutabona akaga gashobora guterwa no kubigenza atyo, atekereza ko mu by’ukuri nta kibi arimo akora. Mu gihe arimo yiga, ashobora kugera ku magambo aboneka muri Yakobo 1:14, 15, agira ati “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita, rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura, bikabyara urupfu.” Icyo gihe noneho, abona ukuntu gukomeza kugira iyo myifatire byazangiza amajyambere ye! Ni gute se yavanaho iyo nzitizi?​—Mariko 7:21-23.

Tuneshe Inzitizi

Wenda uwo mwigishwa ashobora gukora ubushakashatsi bw’inyongera mu Ijambo ry’Imana, abifashijwemo n’Umukristo ukuze, yifashishije Index des publications de la Société Watch Tower. * Urugero, umutwe uvuga ngo “Ibitekerezo” uyobora umusomyi ku ngingo nyinshi zanditswe zibanda ku kunesha ibitekerezo bisa n’inzozi byangiza. Izo ngingo zitsindagiriza imirongo y’ingirakamaro ya Bibiliya, urugero nko mu Bafilipi 4:8, hagira hati “iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.” Koko rero, ibitekerezo by’ubwiyandarike bigomba gusimbuzwa ibitekerezo biboneye, byubaka!

Mu gihe uwo mwigishwa akora ubushakashatsi, nta gushidikanya ko azatahura andi mahame ya Bibiliya azamufasha kwirinda gutuma ingorane ye irushaho kuremera. Urugero, mu Migani 6:27 no muri Matayo 5:28, hatanga umuburo wo kwirinda kugaburira ubwenge ibintu bibyutsa irari ry’ibitsina. Umwanditsi wa Zaburi yarasenze ati “ukebukishe amaso yanjye, ye kureba ibitagira umumaro” (Zaburi 119:37). Birumvikana ko gusoma iyo mirongo ya Bibiliya gusa bidahagije. Umugabo w’umunyabwenge yagize ati “umutima w’umukiranutsi u[ra]tekereza” (Imigani 15:28). Mu gihe umwigishwa azaba adatekereza gusa ku byo Imana itegeka ahubwo nanone agatekereza ku mpamvu ibitegeka, ashobora kurushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ukuntu inzira za Yehova zirangwa n’ubwenge no gushyira mu gaciro.

Hanyuma, umuntu uhatanira kunesha inzitizi zituma atagira amajyambere yagombye kuba yiteguye gusaba Yehova ubufasha nta cyo yishisha. N’ubundi kandi, Imana izi imiterere yacu, izi ko tudatunganye, ko twakuwe mu mukungugu (Zaburi 103:14). Gusenga ubudatuza dusaba Imana ubufasha hamwe n’imihati ikomeye dushyiraho mu kwirinda kwirundumurira mu bitekerezo by’ubwiyandarike bisa n’inzozi, amaherezo bizagira ingaruka nziza cyane​—ni ukuvuga ko tuzagira umutimanama ukeye kandi utaducira urubanza.​—Abaheburayo 9:14.

Ntugacogore

Uko ingorane waba uhatana na zo zaba ziri kose, ugomba kumenya ko rimwe na rimwe dushobora kongera kugira intege nke. Mu gihe bigenze bityo, ni ibisanzwe rwose kumva dushobewe kandi tumanjiriwe. Ariko kandi, ibuka amagambo aboneka mu Bagalatiya 6:9, hagira hati “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.” Abagaragu b’Imana bayiyeguriye, urugero nka Dawidi na Petero, bagiye batsindwa mu buryo buteye isoni. Ariko ntibabivuyemo. Bemeye inama bicishije bugufi, bagira ihinduka rya ngombwa, kandi bakomeza kugaragaza ko ari abagaragu b’Imana b’intangarugero (Imigani 24:16). N’ubwo Dawidi yakoze amakosa, Yehova yamwise ‘umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka; uzakora ibyo ashaka byose’ (Ibyakozwe 13:22). Petero na we yanesheje amakosa ye maze aba inkingi mu itorero rya Gikristo.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abantu benshi bagiye bagira ingaruka nziza mu kunesha inzitizi. Yutaka, twigeze kuvuga, yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Yagize ati “kuba narashyigikirwaga na Yehova no kuba yarampaga imigisha kuri buri ntambwe yose nateraga, byamfashije kunesha ingorane yo gukina urusimbi. Ubu mfite ibyishimo byinshi kubera ko niboneye amanyakuri y’amagambo ya Yesu​—amagambo yavuze y’uko mu gihe umuntu afite ukwizera, n’ ‘imisozi’ ishobora kuvanwa mu mwanya wayo.” Nyuma y’igihe runaka, Yutaka yaje kuba umukozi w’imirimo mu itorero.

Bite se ku bihereranye na Keiko, wari warasabitswe n’itabi? Mushiki wacu wiganaga na we Bibiliya yamusabye ko yasoma ingingo zinyuranye zo muri Réveillez-vous! zibanda ku kibazo gihereranye no gusabikwa n’itabi. Ndetse Keiko yanditse amagambo yo mu 2 Abakorinto 7:1 mu modoka ye kugira ngo azajye amwibutsa gukomeza kuba umuntu utanduye mu maso ya Yehova. Ariko nabwo ntiyashoboye kurireka. Keiko yagize ati “numvaga nirakariye cyane. Bityo, natangiye kwibaza icyo nashakaga mu by’ukuri​—mbese, nifuzaga gukorera Yehova, cyangwa Satani?” Igihe yafataga umwanzuro w’uko ari Yehova yifuzaga gukorera, yasenganye umwete amusaba ko yamufasha. Yagize ati “icyantangaje, ni uko nashoboye kureka kunywa itabi bitangoye cyane. Mbabazwa gusa n’uko ntafashe ingamba hakiri kare kurushaho.”

Nawe ushobora kugira ingaruka nziza mu kunesha inzitizi zituma utagira amajyambere. Uko ugenda urushaho guhuza ibitekerezo byawe, ibyifuzo, amagambo yawe n’ibikorwa byawe n’amahame ya Bibiliya, ni na ko uzagenda urushaho kumva wiyubashye kandi ufite icyizere. Abavandimwe bawe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka, hamwe n’abagize umuryango wawe, bazumva bagaruye ubuyanja kandi batewe inkunga mu gihe bazaba bifatanya nawe. Icy’ingenzi cyane kurushaho, ni uko uzagirana na Yehova Imana imishyikirano yimbitse kurushaho. Yasezeranyije ko ‘azakura ibisitaza mu nzira y’ubwoko bwe’ mu gihe buzaba buhunga buva mu maboko ya Satani (Yesaya 57:14). Kandi ushobora kwiringira udashidikanya ko nushyiraho imihati mu kuvanaho no kunesha inzitizi zikubuza kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, Yehova azaguha imigisha ikungahaye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Yandikwa n’Abahamya ba Yehova mu ndimi nyinshi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Yesu yasezeranyije ko ukwizera gushobora gutuma inzitizi zimeze nk’umusozi zivanwaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Gusoma Bibiliya bishimangira imihati dushyiraho mu kunesha inenge zo mu buryo bw’umwuka