Ni iki gituma wizera ibyo wemera?
Ni iki gituma wizera ibyo wemera?
Kwemera ikintu bisobanura ko wizera ko ari ukuri cyangwa ko kibaho koko. Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ry’Umuryango w’Abibumbye rishyigikira ko umuntu wese afite “uburenganzira bwo kugira umudendezo wo gutekereza ibyo ashaka, gukoresha umutimanama we no kwihitiramo idini.” Ubwo burenganzira, bukubiyemo n’umudendezo wo “guhindura idini rye cyangwa imyizerere ye,” niba ashaka kubihindura.
NONE se, kuki umuntu yakwifuza guhindura idini rye cyangwa imyizerere ye? Abantu benshi bakunze kuvuga ngo “mfite imyizerere yanjye kandi iranyuze.” Ndetse bumva ko n’iyo baba bafite imyizerere y’ibinyoma nta cyo biba bitwaye umuntu uwo ari we wese. Urugero, birashoboka ko nta cyo biba bitwaye umuntu wizera ko isi ishashe, cyangwa ngo bigire icyo bitwara undi muntu wese. Hari bamwe bavuga ngo “icya ngombwa ni uko twemera ko tubona ibintu mu buryo butandukanye kandi tukabyemera dutyo.” Mbese, ibyo ni ko buri gihe biba bihuje n’ubwenge? Mbese, umuganga yakwemera ko bikwiriye ko umwe mu baganga bakorana akomeza kwemera ko ashobora gukorakora intumbi ziri mu buruhukiro bw’ibitaro agahita ajya gusuzuma abarwayi ku bitanda byabo adakarabye ngo ni uko gusa babona ibintu mu buryo butandukanye?
Ku bihereranye n’idini bwo, imyizerere y’ibinyoma kuva kera yagiye iteza akaga gakomeye cyane. Tekereza ibikorwa by’agahomamunwa byabayeho igihe abayobozi ba kidini “bashishikarizaga Abakristo b’abafana kugira urugomo rutarangwa n’impuhwe” mu byitwaga Intambara Ntagatifu z’Abanyamisaraba zo mu Gihe Rwagati. Cyangwa se tekereza “Abakristo” bo muri iki gihe bagiye barwanisha intwaro mu ntambara ya vuba aha yashyamiranyije abenegihugu, bari bometse amashusho ya Bikira Mariya ku bibuno by’imbunda zabo, “kimwe n’abarwanyi bo mu gihe rwagati bari bafite ku birindi by’inkota amazina y’abatagatifu.” Abo bantu bose b’abafana batekerezaga ko bakoraga ibiboneye. Icyakora uko bigaragara, muri ubwo bushyamirane n’intambara byari bishingiye ku idini hari harimo ikintu gikomeye kitagendaga neza.
Ibyahishuwe 12:9; 2 Abakorinto 4:4; 11:3). Intumwa Pawulo yatanze umuburo w’uko, mu buryo bubabaje, abantu benshi bibanda ku by’idini bari ‘kuzarimbuka’ kubera ko bari kuzaba barayobejwe na Satani wari ‘gukora ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma.’ Pawulo yavuze ko bene abo bantu “batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe,” kandi ko muri ubwo buryo bari ‘kwizera ibinyoma’ (2 Abatesalonike 2:9-12). Ni gute wagabanya akaga ko kuba ushobora kwemera ibinyoma? Mu by’ukuri se, ni iki gituma wizera ibyo wemera?
Kuki hariho urujijo n’ubushyamirane byinshi? Bibiliya isubiza ivuga ko biterwa n’uko Satani Diyabule ‘ayobya abari mu isi bose’ (Mbese, Waba Warabitojwe Kuva Ukiri Muto?
Wenda ushobora kuba waratojwe imyizerere y’umuryango wawe kuva ukiri muto. Ibyo rwose bishobora kuba byiza. Imana ishaka ko ababyeyi bigisha abana babo (Gutegeka 6:4-9; 11:18-21). Urugero, umusore witwaga Timoteyo yungukiwe cyane no gutega amatwi nyina na nyirakuru (2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15). Ibyanditswe bidutera inkunga yo kubaha ibyo ababyeyi bacu bemera (Imigani 1:8; Abefeso 6:1). Ariko se, Umuremyi yaba yaraguteganyirije ko uzemera ibintu ngo ni uko gusa wasanze ababyeyi bawe babyemera? Gupfa kwizirika ku byo abo mu bihe byatubanjirije bemeraga hamwe n’ibyo bakoraga utabanje kubitekerezaho, mu by’ukuri bishobora guteza akaga.—Zaburi 78:8; Amosi 2:4.
Umugore w’Umusamariyakazi wahuye na Yesu Kristo yari yaratojwe kwemera idini rye ry’Abasamariya kuva akiri muto (Yohana 4:20). Yesu yubahirije umudendezo we wo kwihitiramo ibyo yashakaga kwemera, ariko nanone yaramubwiye ati “mwebweho musenga icyo mutazi.” Imyinshi mu myizerere ye y’idini, mu by’ukuri yari ibinyoma, kandi Yesu yamubwiye ko yagombaga kugira ibyo ahindura mu myizerere niba yarifuzaga gusenga Imana mu buryo yemera—akayisenga ‘mu mwuka no mu kuri.’ Aho kugira ngo uwo mugore hamwe n’abandi bari bameze nka we batsimbarare ku myizerere bagomba kuba bari bakomeyeho nta kabuza, bageze ubwo “bumvira uko kwizera” kwahishuwe binyuriye muri Yesu Kristo.—Yohana 4:21-24, 39-41; Ibyakozwe 6:7.
Mbese, Ni Ibyo Wigishijwe?
Abarimu benshi n’abantu baminuje mu bumenyi bakwiriye kubahwa cyane. Ariko kandi, mu mateka harimo ingero nyinshi z’abarimu bubahwaga cyane bigishaga ibinyoma mu buryo budasubirwaho. Urugero, ku bihereranye n’ibitabo bibiri bivuga ibya siyansi byanditswe n’umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Aristote, umuhanga mu by’amateka witwa Bertrand Russell yavuze ko “muri ibyo bitabo bigoye kubonamo interuro n’imwe gusa wakwemera ubigereranyije na siyansi yo muri iki gihe.” Ndetse n’abantu baminuje bo muri iki gihe bajya bibeshya ku bintu mu buryo bukomeye. Mu mwaka wa 1895, umuhanga mu bya siyansi w’Umwongereza witwaga Lord Kelvin, yemeje afite icyizere cyinshi ati “nta mashini iremereye kurusha umwuka igendera mu kirere ishobora kubaho.” Ku bw’ibyo, umuntu uzi ubwenge ntapfa kwemera buhumyi ko ikintu ari ukuri bitewe n’uko gusa umwarimu abantu bemera avuze ko ari ukuri.—Zaburi 146:3.
Mu buryo nk’ubwo, ni ngombwa kuba maso mu birebana n’inyigisho z’iby’idini. Intumwa Pawulo yari yarigishijwe cyane n’abigisha ba kidini, kandi yarushaga benshi ‘kugira ishyaka ry’imigenzo yahawe na ba sekuruza.’ Ariko kandi, ishyaka yagiraga mu bihereranye n’imyizerere gakondo ya ba sekuruza, mu by’ukuri ryamuteje ibibazo. Ryatumye akabya “kurenganya itorero ry’Imana no kuririmbura” (Abagalatiya 1:13, 14; Yohana 16:2, 3). Ikibabaje kurushaho, ni uko Pawulo yamaze igihe kirekire ‘atera imigeri ku mihunda,’ yanga kwemera imbaraga zagombaga gutuma yizera Yesu Kristo. Byasabye ko Yesu ubwe agira icyo akora mu buryo bw’igitangaza kugira ngo Pawulo ahindure imyizerere ye.—Ibyakozwe 9:1-6; 26:14.
Mbese, Ibyo Wemera Wabitewe n’Itangazamakuru?
Birashoboka ko itangazamakuru ryaba ryaragize ingaruka zikomeye ku myizerere yawe. Abantu benshi bishimira ko hari umudendezo wo kuvuga icyo ushaka mu itangazamakuru, ibyo bikaba bituma bashobora kubona amakuru ashobora kubabera ingirakamaro. Ariko kandi, hari imbaraga zikomeye zishobora kugira itangazamakuru igikoresho cyazo, kandi incuro nyinshi zirabikora. Akenshi usanga amakuru atangazwa arangwa no kubogama kandi ashobora kugira
ingaruka ku mitekerereze yawe mu buryo bufifitse.Byongeye kandi, kugira ngo itangazamakuru rishiture cyangwa rireshye abantu benshi uko bishoboka kose, usanga rigerageza kogeza amakuru ashyushya imitwe n’avuga ibintu bidasanzwe. Ibintu mu myaka mike ishize batashoboraga kuvugira mu ruhame cyangwa kwandika mu binyamakuru bisomwa na rubanda, muri iki gihe byabaye ibintu bisanzwe. N’ubwo bidakorwa mu buryo bwihuse, amahame yemewe agenga imyifatire agenda yibasirwa kandi agasenywa buhoro buhoro. Imitekerereze y’abantu igenda irushaho kugorekwa buhoro buhoro. Batangira kwemera ko ‘ikibi ari icyiza n’icyiza bakacyita ikibi.’—Yesaya 5:20; 1 Abakorinto 6:9, 10.
Uburyo bwo Kubona Urufatiro Ruhamye rwo Gushingiraho Imyizerere
Kubaka ku bitekerezo by’abantu na filozofiya zabo ni kimwe no kubaka ku musenyi (Matayo 7:26; 1 Abakorinto 1:19, 20). None se, ni iki washingiraho imyizerere yawe ufite icyizere? Kubera ko Imana yaguhaye ubushobozi bw’ubwenge bwo kugenzura ibintu bigukikije no kubaza ibibazo ku byerekeranye n’ibintu by’umwuka, mbese, ntibihuje n’ubwenge ko yanaguha uburyo bwo kubona ibisubizo bihuje n’ukuri ku bibazo wibaza (1 Yohana 5:20)? Birumvikana rwose ko yabuguha! Ariko se, ni gute wamenya ikintu cy’ukuri, cyangwa kiriho koko mu byerekeranye no gusenga? Ntidushidikanya kuvuga ko Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ritanga urufatiro rumwe rukumbi rwo kubigeraho.—Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17.
Wenda umuntu azakubwira ati “ba uretse di. Mbese abantu bafite Bibiliya si bo nyirabayazana w’ubushyamirane hafi ya bwose hamwe n’urujijo birangwa mu isi?” Ni iby’ukuri ko abayobozi ba kidini bihandagaza bavuga ko bakurikiza Bibiliya ari bo badukanye ibitekerezo byinshi bitera urujijo kandi bikavuguruzanya. Ibyo biterwa n’uko mu by’ukuri batashingiye imyizerere yabo kuri Bibiliya. Intumwa Petero yaberekejeho ivuga ko ari “abahanuzi b’ibinyoma” n’ “abigisha b’ibinyoma” bari kuzazana “inyigisho zirema ibice, zitera kurimbuka.” Petero yavuze ko ibikorwa byabo byari ‘gutukisha inzira y’ukuri’ (2 Petero 2:1, 2). Icyakora, Petero yaranditse ati “dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima.”—2 Petero 1:19; Zaburi 119:105.
Bibiliya idutera inkunga yo kongera kugenzura imyizerere yacu tukayigereranya n’ibyo yigisha (1 Yohana 4:1). Abantu babarirwa muri za miriyoni basoma iyi gazeti bashobora kwemeza ko kubigenza batyo byatumye barushaho kugira intego mu mibereho yabo kandi bituma idahungabana. Bityo, mera nk’abaturage b’i Beroya bari beza. Jya ‘ushaka mu byanditswe iminsi yose’ mbere y’uko ufata umwanzuro ku birebana n’icyo ugomba kwemera (Ibyakozwe 17:11). Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kubigeraho. Birumvikana ariko ko ari wowe ugomba kwifatira umwanzuro ku birebana n’icyo wifuza kwemera. Ariko kandi, ni iby’ubwenge kubanza kureba neza niba imyizerere yawe yarahawe isura n’Ijambo ry’Imana ryahishuwe ry’ukuri, aho kuba ubwenge n’ibyifuzo by’abantu.—1 Abatesalonike 2:13; 5:21.
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Ushobora gushingira imyizerere yawe kuri Bibiliya ufite icyizere