Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Reka amajyambere yawe agaragare

Reka amajyambere yawe agaragare

Reka amajyambere yawe agaragare

“Ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.”​—1 TIMOTEYO 4:15.

1. Ni gute ushobora kumenya igihe urubuto ruba rweze kandi rukwiriye kuribwa?

TEKEREZA urubuto ukunda cyane kurusha izindi​—icunga, avoka, umwembe, cyangwa ikindi kintu. Mbese, ushobora kumenya igihe ruba rweze bityo rukaba rushobora kuribwa? Yego rwose. Impumuro yarwo, ibara no gukandika, byose bituma amazi yuzura akanwa mu gihe utekereza uko uri bururye. Mu gihe umaze gushona kuri urwo rubuto, ushobora gutangira kwitsa umutima ibi byo kugaragaza ibyishimo. Mbega uburyohe! Mbega ngo biranurira! Bituma ugira ibyishimo byinshi n’umunezero.

2. Ni mu buryo ki umuntu agaragara ko akuze mu buryo bw’umwuka, kandi se, ni izihe ngaruka bigira ku mishyikirano ya bwite agirana n’abandi?

2 Icyo kintu cyoroheje ariko gishimishije gifite ibindi bigereranywa na cyo mu bindi bice by’imibereho. Urugero, nk’uko bimeze ku guhisha k’urubuto, kuba umuntu akuze mu buryo bw’umwuka na byo bigaragara mu buryo bunyuranye. Tumenya ko umuntu akuze mu buryo bw’umwuka iyo tubonye ukuntu uwo muntu agaragaza ko ajijutse, akagaragaza ubushishozi, ubwenge n’ibindi (Yobu 32:7-9). Nta gushidikanya, birashimishije kwifatanya no gukorana n’abantu bagaragaza iyo mico mu myifatire yabo no mu bikorwa byabo.​—Imigani 13:20.

3. Ni iki amagambo Yesu yavuze asobanura iby’abantu bo mu gihe cye ahishura ku bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka?

3 Ku rundi ruhande, umuntu ashobora kuba akuze mu buryo bw’umubiri, ariko amagambo avuga n’ibyo akora bishobora guhishura ko adakuze mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Urugero, mu gihe Yesu Kristo yerekezaga ku bantu bayobye bo mu gihe cye, yagize ati “Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘afite dayimoni.’ Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘dore, iki kirura cy’umunywi w’inzoga!’ ” N’ubwo abo bantu bari bakuze mu buryo bw’umubiri, Yesu yavuze ko bakoraga ibintu bimeze nk’iby’ “abana bato”​—ntibari bakuze rwose. Ni yo mpamvu yongeyeho ati “ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.”​—Matayo 11:16-19.

4. Ni mu buhe buryo amajyambere no gukura mu buryo bw’umwuka bigaragara?

4 Duhereye ku magambo yavuzwe na Yesu, dushobora kubona ko kuba umuntu afite ubwenge nyakuri​—akaba ari na cyo kimenyetso kiranga umuntu ukuze⁠—​bigaragazwa n’imirimo akora n’ingaruka igira. Mu birebana n’ibyo, zirikana inama intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo. Nyuma yo gushyira ku rutonde ibintu Timoteyo yagombaga kwitondera, Pawulo yagize ati “ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose” (1 Timoteyo 4:15). Ni koko, amajyambere Umukristo agira kugeza abaye umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka ‘aragaragara,’ cyangwa umuntu akayabona neza. Kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, kimwe n’urumuri rumurika, si umuco w’imbere utagaragara cyangwa uhishwe (Matayo 5:14-16). Ku bw’ibyo, turi busuzume uburyo bubiri bw’ingenzi dushobora kugaragazamo ko dufite amajyambere kandi ko dukuze mu buryo bw’umwuka: (1) gukura mu bihereranye n’ubumenyi, gusobanukirwa n’ubwenge; (2) kugaragaza ko twera imbuto z’umwuka.

Ubumwe bwo Kwizera no Kugira Ubumenyi

5. Gukura bisobanurwa bite?

5 Inkoranyamagambo nyinshi zisobanura ijambo gukura ko ari imimerere yo gukura mu buryo bwuzuye, ukaba umuntu ushyitse, kandi wageze ku ntera ya nyuma cyangwa ku gihagararo cyifuzwa. Nk’uko twigeze kubivuga, urubuto ruba rukuze, cyangwa rweze, iyo rurangije igihe rwagenewe cyo gukura maze isura yarwo, ibara, impumuro n’uburyohe bikaba uko babona ko byifuzwa. Ku bw’ibyo, gukura bifatwa ko ari kimwe no guhebuza, kuba ikintu cyuzuye rwose, ndetse gitunganye.​—Yesaya 18:5; Matayo 5:45-48; Yakobo 1:4.

6, 7. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova ashishikazwa cyane n’uko abamusenga bose bagira amajyambere bagakura mu buryo bw’umwuka? (b) Gukura mu buryo bw’umwuka bifitanye isano rya bugufi n’iki?

6 Yehova Imana ashishikazwa cyane n’uko abamusenga bose bagira amajyambere bagakura mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo babigereho, yashyize mu itorero rya Gikristo impano zihebuje. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso iti “aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi; n’abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza; n’abandi kuba abungeri n’abigisha: kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo: kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya [“kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye,” NW ] Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo: kugira ngo tudakomeza kuba abana, duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya.”​—Abefeso 4:11-14.

7 Muri iyo mirongo, Pawulo yasobanuye ko mu mpamvu zatumye Imana igenera itorero ibyo bintu byinshi byo mu buryo bw’umwuka, ari uko bose bagomba ‘gusohora ku bumwe bwo kwizera no kumenya [“kugira ubumenyi nyakuri,” NW ]’ bakaba ‘abantu bashyitse,’ kandi ‘bakageza ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.’ Ubwo ni bwo gusa twaba dufite umutekano ku buryo tutamera nk’abana mu buryo bw’umwuka duteraganwa n’imitekerereze n’imyigishirize y’ibinyoma. Bityo, tubona isano rya bugufi riri hagati yo kugira amajyambere ukaba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka no “kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya [“kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye,” NW ] Umwana w’Imana.” Hari ingingo zitari nke zikubiye mu nama yatanzwe na Pawulo twagombye kwitondera.

8. ‘Kugira ubumwe bwo kwizera’ no ‘kugira ubumenyi nyakuri’ bisaba iki?

8 Mbere na mbere, kubera ko tugomba kubumbatira “ubumwe,” mu bihereranye no kwizera hamwe n’ubumenyi, Umukristo ukuze agomba kunga ubumwe kandi agahuza mu buryo bwuzuye na bagenzi be bahuje ukwizera. Ntaharanira ibitekerezo bye bwite cyangwa ngo abitsimbarareho, cyangwa se ngo abe yagira ibitekerezo bye bwite yihererana mu bihereranye n’uko dusobanukirwa Bibiliya. Ahubwo, yiringira ukuri mu buryo bwuzuye, nk’uko guhishurwa na Yehova Imana binyuriye ku Mwana we, Yesu Kristo, no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzakomeza kunga “ubumwe” n’Abakristo bagenzi bacu mu bihereranye no kwizera hamwe n’ubumenyi, nidukomeza buri gihe kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangirwa ‘igihe cyabyo’ binyuriye mu bitabo bya Gikristo, mu materaniro, no mu makoraniro mato n’amanini.​—Matayo 24:45.

9. Vuga icyo imvugo ngo “kwizera” isobanura nk’uko Pawulo yayikoresheje mu rwandiko yandikiye Abefeso.

9 Icya kabiri, imvugo ngo “kwizera” ntiyerekeza ku kwemera kwa buri Mukristo ku giti cye, ahubwo yerekeza ku myizerere yacu yose muri rusange, ni ukuvuga “ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’ikijyepfo” bwayo (Abefeso 3:18; 4:5; Abakolosayi 1:23; 2:7). Mu by’ukuri se, Umukristo yabasha ate kunga ubumwe na bagenzi be bahuje ukwizera niba yizera cyangwa yemera gusa igice runaka cy’uko “kwizera”? Ibyo bisobanura ko tutagomba kunyurwa no kumenya inyigisho z’ibanze za Bibiliya gusa cyangwa kugira ubumenyi budafututse cyangwa bw’igice ku bihereranye n’ukuri. Ahubwo, twagombye gushishikazwa no kungukirwa n’ibyo Yehova yateganyije byose binyuriye ku muteguro we kugira ngo bidufashe gukora ubushakashatsi bwimbitse mu Ijambo rye. Tugomba kwihatira gusobanukirwa mu buryo nyakuri kandi bwuzuye uko bishoboka kose ibyo Imana ishaka n’imigambi yayo. Ibyo bikubiyemo gufata igihe cyo gusoma no kwiga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, gusenga dusaba Imana ubufasha n’ubuyobozi, kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.​—Imigani 2:1-5.

10. Amagambo yakoreshejwe mu Befeso 4:13 agira ati “kugeza ubwo twese tuzasohora,” asobanura iki?

10 Icya gatatu, mu gusobanura intego ikubiyemo eshatu, Pawulo yatangije amagambo agira ati “kugeza ubwo twese tuzasohora.” Ku bihereranye n’imvugo ngo “twese,” igitabo kimwe gisobanura Bibiliya kiyitangaho ibisobanuro by’uko iterekeza “ku bantu bose, umwe umwe, buri muntu ku giti cye, ahubwo ko ari bose hamwe muri rusange.” Mu yandi magambo, buri wese muri twe yagombye gushyiraho imihati ishyize mu gaciro kugira ngo akurikirane intego yo kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka yifatanyije n’umuryango w’abavandimwe wose uko wakabaye. Igitabo cyitwa The Interpreter’s Bible kigira kiti “gukura mu buryo bw’umwuka mu rugero rushyitse ntibigomba kugerwaho na nyamwigendaho, nk’uko urugingo rumwe rw’umubiri rudashobora gukura rwonyine keretse umubiri wose uramutse ukomeje gukura neza.” Pawulo yibukije Abakristo bo muri Efeso, bifatanyirije “hamwe n’abera bose, ko bagombaga guhatanira kumenya neza icyo kwizera bisobanura.”​—Abefeso 3:18a.

11. (a) Kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka ni iki bitumvikanisha? (b) Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire amajyambere?

11 Amagambo yavuzwe na Pawulo agaragaza neza ko kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka bidasobanura kuzuza ubumenyi mu bwenge bwacu no kwiga cyane gusa. Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka si wa muntu ukanga abandi abahundagazaho ubuhanga bwe. Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya igira iti “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu” (Imigani 4:18). Ni koko, ni “inzira” ‘ikomeza gukura’ aho kuba umuntu ku giti cye. Nidushyiraho imihati ya buri gihe kugira ngo dukomeze kugendana n’umucyo urushaho kwiyongera wo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, umucyo Yehova arimo aha ubwoko bwe, tuzaba turimo tugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Aha ngaha, gukomeza kugendana bisobanura kujya mbere, kandi ibyo ni ibintu twese dushobora gukora.​—Zaburi 97:11; 119:105.

Garagaza ko Wera “Imbuto z’Umwuka”

12. Kuki kugaragaza ko twera imbuto z’umwuka ari iby’ingenzi mu mihati dushyiraho yo gushaka kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka?

12 N’ubwo “kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya [“kugira ubumenyi nyakuri,” NW ]” ari iby’ingenzi, ni iby’ingenzi nanone ko tugaragaza ko twera imbuto z’umwuka w’Imana mu bice byose bigize imibereho yacu. Kubera iki? Ibyo biterwa n’uko, nk’uko twabibonye, gukura mu buryo bw’umwuka atari ibintu bikorerwa imbere muri twe cyangwa byihishe, ahubwo birangwa n’ibintu bibonwa mu buryo bugaragara bishobora kungura no kubaka abandi. Birumvikana ko imihati dushyiraho kugira ngo tugire amajyambere mu buryo bw’umwuka atari imihati iba igamije gusa gutuma tugaragara ko turi intiti cyangwa kwibonekeza. Ahubwo, uko tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, dukurikiza ubuyobozi bw’umwuka w’Imana, ni na ko tuzagenda tugira ihinduka rihebuje mu myifatire yacu no mu bikorwa. Intumwa Pawulo yaravuze iti “ ‘muyoborwe n’[u]mwuka,’ kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira.”​—Abagalatiya 5:16.

13. Ni irihe hinduka rigaragaza neza ko dufite amajyambere?

13 Pawulo yakomeje agaragaza urutonde rw’ “imirimo ya kamere,” ikaba ari myinshi kandi ‘igaragara.’ Mbere y’uko umuntu asobanukirwa agaciro ko kumenya ibyo Imana idusaba, aba akurikiza inzira z’isi mu mibereho ye, ishobora kuba irangwa n’ibintu bimwe na bimwe mu byo Pawulo yavuze, agira ati “gusambana, no gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga, no kwangana, no gutongana, n’ishyari, n’umujinya, n’amahane, no kwitandukanya, no kwirema ibice, no kugomanwa, no gusinda, n’ibiganiro bibi, n’ibindi bisa bityo” (Abagalatiya 5:19-21). Ariko uko umuntu agenda agira amajyambere mu buryo bw’umwuka, ni na ko gahoro gahoro agenda anesha iyo ‘mirimo ya kamere’ itifuzwa kandi akagenda ayisimbuza ‘imbuto z’umwuka.’ Iryo hinduka rigaragarira amaso ni ikimenyetso kigaragara cy’uko uwo muntu aba arimo agira amajyambere azatuma aba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.​—Abagalatiya 5:22.

14. Sobanura izi mvugo ebyiri: “imirimo ya kamere” n’ ‘imbuto z’umwuka.’

14 Twagombye kuzirikana izi mvugo ebyiri: “imirimo ya kamere” n’ ‘imbuto z’umwuka.’ “Imirimo” ni ingaruka z’ibyo umuntu akora, ni ukuvuga ikiva mu bikorwa bye. Mu yandi magambo, ibintu Pawulo yashyize ku rutonde avuga ko ari imirimo ya kamere bigerwaho binyuriye ku mihati umuntu ashyiraho abyishakiye cyangwa biturutse ku mbaraga z’umubiri wa kimuntu wahenebereye (Abaroma 1:24, 28; 7:21-25). Ku rundi ruhande, imvugo ngo ‘imbuto z’umwuka’ yumvikanisha ko imico ivugwa, itagerwaho biturutse ku mihati umuntu ashyiraho mu kugira imico runaka cyangwa mu kunonosora ibintu runaka muri kamere, ahubwo ko bituruka ku kuba umwuka w’Imana ukorera ku muntu. Kimwe n’uko igiti cyera imbuto iyo cyitaweho mu buryo bukwiriye, ni na ko umuntu azagaragaza ko yera imbuto z’umwuka mu gihe umwuka wera ukorera mu mibereho ye nta nkomyi.​—Zaburi 1:1-3.

15. Kuki ari iby’ingenzi kwitondera ibintu byose bigize ‘imbuto z’umwuka’?

15 Indi ngingo tugomba kwitaho ni ukuntu Pawulo yakoresheje ijambo “imbuto” kugira ngo akomatanyirize hamwe imico myiza yose yavuze. Umwuka ntiwera imbuto nyinshi zinyuranye kugira ngo twihitiremo iyo twumva twikundiye cyane kurusha izindi. Imico yose yavuzwe na Pawulo​—urukundo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda​—yose uko yakabaye ni iy’ingenzi mu rugero rumwe, kandi iyo ikomatanyirijwe hamwe ituma umuntu agira kamere nshya ya Gikristo (Abefeso 4:24; Abakolosayi 3:10). Ku bw’ibyo, n’ubwo dushobora gusanga hari imico imwe muri iyo yiganje mu mibereho yacu kurusha iyindi bitewe na kamere yacu bwite n’ibyo tubogamiraho, ni iby’ingenzi kwita ku bintu byose byavuzwe na Pawulo. Mu kubigenza dutyo, dushobora mu buryo bwuzuye kurushaho kugira kamere nk’iya Kristo mu mibereho yacu.​—1 Petero 2:12, 21.

16. Mu gihe dushyiraho imihati kugira ngo tube Abakristo bakuze, ni iyihe ntego tuba dufite, kandi se, yagerwaho ite?

16 Isomo ry’ingenzi dushobora kuvana mu byo Pawulo yavuze, ni uko mu gihe dushyiraho imihati kugira ngo tube Abakristo bakuze, intego yacu itagombye kuba iyo kwironkera ubumenyi buhanitse no kuba abantu bazi byinshi, ndetse nta n’ubwo yagombye kuba iyo kwihingamo kamere inonosoye kurushaho. Yagombye kuba iyo gutuma umwuka w’Imana ukorera mu mibereho yacu nta nkomyi. Urugero tugezamo twitabira ubuyobozi bw’umwuka w’Imana mu mitekerereze yacu no mu bikorwa byacu, ni rwo tugezamo tuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Ni gute dushobora kugera kuri iyo ntego? Tugomba kugurura imitima yacu n’ubwenge bwacu, umwuka w’Imana ugakoreramo. Ibyo bikubiyemo kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no kuyifatanyamo. Tugomba nanone kwiga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri gihe, tukareka amahame arikubiyemo akatuyobora mu mishyikirano tugirana n’abandi hamwe n’amahitamo tugira n’imyanzuro dufata. Nta gushidikanya rero ko amajyambere yacu azagaragara neza.

Gira Amajyambere Kugira ngo Uheshe Imana Ikuzo

17. Ni irihe sano kugira amajyambere bifitanye no guhesha Data wo mu ijuru ikuzo?

17 Amaherezo, nitureka amajyambere yacu akagaragara si twe bizahesha ikuzo n’ishimwe, ahubwo ni Data wo mu ijuru, ari we Yehova, we utuma dushobora kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Mu ijoro ryabanjirije iyicwa rye, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” (Yohana 15:8). Byaba binyuriye ku kwera imbuto z’umwuka hamwe no ku mbuto z’Ubwami umurimo wabo weraga, abigishwa baheshaga Yehova ikuzo.​—Ibyakozwe 11:4, 18; 13:48.

18. (a) Ni uwuhe murimo ushimishije wo gusarura urimo ukorwa muri iki gihe? (b) Uwo murimo utuma havuka ikihe kibazo cy’ingorabahizi?

18 Muri iki gihe, Yehova aha ubwoko bwe imigisha mu gihe bukora umurimo wo gusarura mu buryo bw’umwuka ku isi hose. Ubu hashize imyaka itari mike abantu bashya bagera ku 300.000 biyegurira Yehova buri mwaka, kandi bakagaragaza ko bamwiyeguriye babatizwa mu mazi. Ibyo bituma tugira ibyishimo kandi nta gushidikanya ko binashimisha umutima wa Yehova (Imigani 27:11). Ariko kandi, kugira ngo bakomeze kubera Yehova isoko y’ibyishimo n’ishimwe, abo bashya bose bagomba ‘[gukomeza] kugendera muri [Kristo], bashoreye imizi muri we, bubatswe muri we, bakomejwe no kwizera’ (Abakolosayi 2:6, 7). Ibyo bisaba abagize ubwoko bw’Imana guhangana n’ikibazo cy’ingorabahizi cy’uburyo bubiri. Ku ruhande rumwe, niba ubatijwe vuba, mbese, uzemera guhangana n’ikibazo cy’ingorabahizi wihatira kugira ngo “kujya mbere kwawe kugaragarire bose”? Ku rundi ruhande se, niba umaze igihe runaka mu kuri, uzemera guhangana n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo gusohoza inshingano yo kwita ku bashya kugira ngo bamererwe neza mu buryo bw’umwuka? Ku mpande zombi, biragaragara neza ko tugomba kujya mbere tukaba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka.​—Abafilipi 3:16; Abaheburayo 6:1, NW.

19. Ni ikihe gikundiro n’imigisha ushobora kuronka niba ureka amajyambere yawe akagaragara?

19 Abantu bose bakorana umwete kugira ngo amajyambere yabo agaragare bahishiwe imigisha ihebuje. Wibuke amagambo atera inkunga Pawulo yavuze nyuma yo gutera Timoteyo inkunga yo kugira amajyambere, amagambo agira ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva” (1 Timoteyo 4:16). Nawe ushobora kugira igikundiro gihebuje cyo guhesha ikuzo izina ry’Imana no kuronka imigisha yayo, binyuriye mu gushyiraho umwete kugira ngo ureke amajyambere yawe agaragare.

Mbese, Uribuka?

• Ni mu buhe buryo gukura mu buryo bw’umwuka bishobora kugaragara?

• Ni ubuhe bumenyi no gusobanukirwa bigaragaza ko dukuze mu buryo bw’umwuka?

• Ni gute kwera ‘imbuto z’umwuka’ bigaragaza ko dufite amajyambere mu buryo bw’umwuka?

• Ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi tugomba kwemera guhangana na cyo mu gihe tujya mbere kugira ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kwera cyangwa gukura birigaragaza

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Tugira amajyambere mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gukomeza kugendana n’ukuri kwahishuwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Isengesho ridufasha kwera ‘imbuto z’umwuka’