Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburenganzira bwawe bwo kugira ibyo wemera

Uburenganzira bwawe bwo kugira ibyo wemera

Uburenganzira bwawe bwo kugira ibyo wemera

Birashoboka ko waba wishimira cyane uburenganzira ufite bwo kwemera ibyo ushaka kwemera byose. Ni na ko bimeze ku bantu abo ari bo bose hafi ya bose. Binyuriye mu gukoresha ubwo burenganzira, abaturage b’isi bagera kuri miriyari esheshatu badukanye imyizerere inyuranye mu buryo butangaje. Nk’uko mu byaremwe tubona amabara, umubyimba, imiterere y’ibintu, uburyohe, impumuro n’amajwi bitandukanye cyane, ni na ko imyizerere itandukanye akenshi igira icyo yongera ku kuntu abantu bita ku buzima, uko bubashishikaza n’uko babwishimira. Koko rero, bene iryo tandukaniro rishobora kugereranywa n’ibirungo by’ubuzima.​—Zaburi 104:24.

ARIKO kandi, ni ngombwa kugira amakenga. Imyizerere imwe n’imwe usanga idatandukanye n’indi gusa, ahubwo usanga ishobora no guteza akaga. Urugero, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abantu bamwe na bamwe batangiye gutekereza ko Abayahudi n’abayoboke b’umuryango wakoreraga mu ibanga witwaga franc-maçonnerie bari bafite imigambi yo “gusenya isanzuramuco rya Gikristo maze bagashyiraho leta y’isi yose iyobowe n’ubutegetsi bahuriyeho.” Ahantu hamwe iyo myizerere yaturukaga, ni ku nyandiko ya poropagande yanditswe n’abantu banga Abayahudi, ikaba yari ifite umutwe uvuga ngo Protocols of the Learned Elders of Zion (Amahame Remezo y’Abakuru b’Intiti z’i Siyoni). Iyo nyandiko yavugaga ko iyo migambi yari ikubiyemo gushyigikira imisoro ihanitse, guteza imbere ibyo gucura intwaro, gutera inkunga amasosiyete y’ibihangange yikubira ubucuruzi bwose, kugira ngo ‘ubukungu bw’ibihugu by’Abanyamahanga busenyuke mu buryo bwihuse.’ Nanone kandi, baregwaga ko bashakaga kwigarurira gahunda y’uburezi ku buryo ‘bahindura Abanyamahanga inyamaswa zidatekereza,’ ndetse bakanubaka inzira za gari ya moshi zihuza imirwa mikuru zinyuze munsi y’ubutaka kugira ngo abakuru b’Abayahudi bashobore ‘kuniga ababarwanya abo ari bo bose babakureho.’

Birumvikana ariko ko ibyo byari ibinyoma bisa​—byari bigamije gukongeza ibyiyumvo byo kwanga Abayahudi. Uwitwa Mark Jones ukora mu nzu ndangamurage y’u Bwongereza yagize ati ‘iyo nkuru itagira aho ishingiye yakwirakwijwe mu bihugu byo hirya no hino iturutse mu Burusiya,’ aho yabonetse bwa mbere mu ngingo y’ikinyamakuru mu mwaka wa 1903. Yageze mu kinyamakuru cya The Times cy’i Londres ku itariki ya 8 Gicurasi 1920. Hashize igihe gisaga umwaka nyuma y’aho, icyo kinyamakuru The Times cyavuze ko iyo nyandiko ari ibinyoma. Hagati aho ariko, yari yararikoze. Jones yagize ati ‘ibinyoma nk’ibyo ntibyoroha kubizimangatanya.’ Iyo abantu bamaze kwemera ibyo binyoma, bituma bagira imyizerere ibatera kugira urugomo, y’uburozi kandi ishobora guteza akaga​—akenshi bikaba byagira ingaruka mbi cyane, nk’uko amateka yo mu kinyejana cya 20 yabigaragaje.​—Imigani 6:16-19.

Mu Gihe Imyizerere Ihabanye n’Ukuri

Birumvikana ariko ko bidasaba ko habaho ibinyoma bigambiriwe kugira ngo abantu bagire imyizerere idashingiye ku kuri. Rimwe na rimwe hari igihe dufata ibintu uko bitari. Ni bangahe bagiye bapfa imburagihe bazira gukora ibintu bemeraga ko byari biboneye? Nanone kandi, akenshi twemera ikintu kubera ko gusa dushaka kucyemera. Umwarimu umwe wo muri kaminuza yavuze ko ndetse n’abahanga mu bya siyansi “incuro nyinshi bumva bashishikajwe cyane n’inyigisho n’imyanzuro byabo bwite bagezeho mu bushakashatsi.” Imyizerere yabo ituma badashobora gusuzuma ibintu mu buryo butarangwa n’urwikekwe. Hanyuma, bashobora kumara igihe cy’ubuzima bwabo cyose bagerageza ay’ubusa gushyigikira imyizerere yabo y’ibinyoma.​—Yeremiya 17:9.

Ibintu nk’ibyo byagiye bibaho mu birebana n’imyizerere y’amadini​—aho usanga harimo ibintu byinshi bivuguruzanya (1 Timoteyo 4:1; 2 Timoteyo 4:3, 4). Umuntu umwe avuga ko yizera Imana mu buryo bwimbitse. Undi akavuga ko abantu badafite igihamya icyo ari cyo cyose cyashyigikira impamvu bizera Imana. Umwe akemeza ko ufite ubugingo budapfa, bukomeza kubaho nyuma yo gupfa. Undi we akaba yizera ko iyo upfuye udakomeza kubaho, uba upfuye burundu. Uko bigaragara, imyizerere ivuguruzanya nk’iyo ngiyo ntishobora kuba ukuri yose. None se ubwo, ntibihuje n’ubwenge ko ugenzura neza ukareba ko ibyo wemera ari ukuri koko, aho kuba ibyo ushaka kwemera gusa (Imigani 1:5)? Ni gute ibyo wabikora? Igice gikurikira kirasuzuma iyo ngingo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Ingingo yasohotse mu kinyamakuru mu mwaka wa 1921 yashyiraga ahagaragara “Amahame Remezo y’Abakuru b’Intiti z’i Siyoni”