Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aburahamu—Yabaye intangarugero mu byo kwizera

Aburahamu—Yabaye intangarugero mu byo kwizera

Aburahamu​—Yabaye intangarugero mu byo kwizera

“[Aburahamu yari] sekuruza w’abizera bose.”​—ABAROMA 4:11.

1, 2. (a) Ni iki Abakristo b’ukuri muri iki gihe bibuka kuri Aburahamu? (b) Kuki Aburahamu yitwa “sekuruza w’abizera bose”?

YARI sekuruza w’ishyanga rikomeye, yari umuhanuzi, umucuruzi n’umuyobozi. Ariko kandi, mu Bakristo muri iki gihe, yibukwaho cyane cyane umuco wasunikiye Yehova Imana kumubona ko ari incuti ye​—uwo muco ukaba wari ukwizera kutajegajega (Yesaya 41:8; Yakobo 2:23). Izina rye ni Aburahamu, kandi Bibiliya imwita “sekuruza w’abizera bose.”​—Abaroma 4:11.

2 Mbese, abagabo babayeho mbere ya Aburahamu, urugero nka Abeli, Henoki na Nowa, bo ntibari bafite ukwizera? Yego rwose, ariko Aburahamu ni we wahawe isezerano ry’uko amahanga yose yo mu isi yari kuzahabwa umugisha binyuriye kuri we (Itangiriro 22:18). Nguko uko yaje kuba sekuruza, mu buryo bw’ikigereranyo, w’abantu bose bari kuzizera Imbuto yasezeranyijwe (Abagalatiya 3:8, 9). Mu rugero runaka, Aburahamu ashobora kubonwa ko ari sogokuru, kubera ko ukwizera kwe kwatubereye urugero dukwiriye kwigana. Imibereho ye yose ishobora kubonwa ko yaranzwe n’ukwizera, bitewe n’uko yari yiganjemo ibigeragezo byinshi. Koko rero, kera cyane mbere y’uko Aburahamu agerwaho n’icyo twakwita ko ari ikigeragezo gikomeye cyane kirebana no kwizera​—ni ukuvuga itegeko yahawe ryo gutamba umwana we Isaka​—Aburahamu yagaragaje ukwizera yari afite, mu gihe cy’ibigeragezo byinshi byoroheje kurushaho (Itangiriro 22:1, 2). Reka noneho ubu dusuzume bimwe mu bigeragezo birebana no kwizera byamugezeho mbere y’aho, maze turebe amasomo bishobora kutwigisha muri iki gihe.

Itegeko Yahawe ryo Kuva Muri Uri

3. Ni iki Bibiliya itubwira ku bihereranye n’imimerere Aburamu yakuriyemo?

3 Bibiliya itangira kutubwira ibyerekeye Aburamu (nyuma y’aho waje kwitwa Aburahamu) mu Itangiriro 11:26, hagira hati “Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani.” Aburamu yakomokaga kuri Shemu watinyaga Imana (Itangiriro 11:10-24). Dukurikije uko bivugwa mu Itangiriro 11:31, Aburamu yabanaga n’umuryango we mu mujyi wari ukungahaye wa “Uri y’Abakaludaya,” umujyi wahoze uherereye mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Ufurate. * Ku bw’ibyo, ntiyakuze ari umuntu uba mu mahema uhora yimuka, ahubwo yari umuntu wibera mu mujyi, ahantu hari ubutunzi bwinshi n’iraha. Ibintu byatumizwaga mu bindi bihugu byashoboraga kugurirwa mu masoko yo muri Uri. Amazu manini yera de yabaga afite isuku n’amazi hafi yayo, ni yo yabaga akikije imihanda y’uwo mujyi.

4. (a) Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi abasengaga Imana y’ukuri bahanganaga na byo muri Uri? (b) Ni gute Aburamu yaje kwizera Yehova?

4 Uretse ubutunzi bwose bwari muri Uri, kuba muri uwo mujyi byari ikibazo cy’ingorabahizi ku muntu uwo ari we wese wifuzaga gukorera Imana y’ukuri. Ni umujyi wari wiganjemo ibikorwa byo gusenga ibigirwamana n’imiziririzo. Koko rero, inzu yagaragaraga cyane muri uwo mujyi ni urusengero rwubatswe ku munara muremure cyane rweguriwe imana y’ukwezi yitwaga Nanna. Nta gushidikanya ko Aburamu yahatirwaga cyane kuba yakwifatanya muri uko gusenga kw’akahebwe, wenda akaba yaranabihatirwaga na bamwe muri bene wabo. Dukurikije uko zimwe mu nyigisho z’Abayahudi zibivuga, se wa Aburamu, ari we Tera, we ubwe yaremaga ibigirwamana (Yosuwa 24:2, 14, 15). Uko byari biri kose, Aburamu ntiyifatanyaga mu gusenga kw’ikinyoma kw’akahebwe. Sekuru wari ugeze mu za bukuru witwaga Shemu yari akiriho kandi nta gushidikanya ko yamuhaye ubumenyi yari afite ku byerekeye Imana y’ukuri. Ibyo byatumye Aburamu yizera Yehova, aho kwizera Nanna!​—Abagalatiya 3:6.

Ikigeragezo Kirebana no Kwizera

5. Ni irihe tegeko n’isezerano Imana yahaye Aburamu igihe yari akiri muri Uri?

5 Ukwizera kwa Aburamu kwagombaga kugeragezwa. Imana yaramubonekeye maze iramutegeka iti “va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka: nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha: kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma: kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”​—Itangiriro 12:1-3; Ibyakozwe 7:2, 3.

6. Kuki byasabaga ukwizera nyakuri kugira ngo Aburamu ave muri Uri?

6 Aburamu yari ageze mu za bukuru kandi nta mwana yari afite. Ni gute yashoboraga kugirwa “ishyanga rikomeye”? Kandi se, icyo gihugu yategetswe kujyamo cyari giherereye he? Icyo gihe Imana ntiyabimubwiye. Ku bw’ibyo, byasabaga ukwizera nyakuri kugira ngo Aburamu ave mu mujyi wari ukungahaye wa Uri, yigomwe n’iraha yashoboraga kuhabona. Igitabo cyitwa Family, Love and the Bible, kigira icyo kivuga ku bihereranye n’ibihe bya kera, kigira kiti “igihano gikomeye cyane kurusha ibindi byashoboraga guhabwa umwe mu bagize umuryango wabaga yakoze igikorwa gikomeye cy’ubugizi bwa nabi, cyari ukumuca, akamburwa uburenganzira bwo kuba ‘umwe mu bagize’ umuryango. . . . Ni yo mpamvu ubwo Aburamu atavuye mu gihugu cye gusa, ahubwo agasiga na bene wabo, mu kumvira itegeko ry’Imana, yagaragaje mu buryo buhebuje ko yumviraga Imana kandi akayiringira mu buryo budashidikanywaho.”

7. Ni gute Abakristo muri iki gihe bashobora kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyageze kuri Aburamu?

7 Abakristo muri iki gihe bashobora kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyo. Kimwe na Aburamu, dushobora kumva duhatiwe gushyira inyungu z’iby’umubiri mu mwanya wa mbere tukazirutisha inyungu z’ibintu birebana n’ugusenga k’ukuri (1 Yohana 2:16). Dushobora kurwanywa n’abagize umuryango batizera, hakubiyemo na bene wacu baciwe mu muteguro, bashobora kugerageza kudukurura kugira ngo twifatanye n’incuti mbi (Matayo 10:34-36; 1 Abakorinto 5:11-13; 15:33). Ku bw’ibyo, Aburamu yadusigiye urugero ruhebuje. Yashyiraga mu mwanya wa mbere ubucuti yari afitanye na Yehova akaburutisha ibintu byose​—ndetse n’imirunga ihuza abagize umuryango. Ntiyari azi neza neza uko amasezerano y’Imana yari kuzasohozwa, igihe yari kuzasohorera, cyangwa se aho yari kuzasohorezwa. Nyamara kandi, yari yiteguye gushingira ubuzima bwe ku kwiringira ayo masezerano. Mbega ukuntu iyo ari inkunga ihebuje duterwa yo gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu muri iki gihe!​—Matayo 6:33.

8. Ni izihe ngaruka ukwizera kwa Aburamu kwagize ku bagize umuryango we ba bugufi, kandi se, ni irihe somo Abakristo bashobora kubivanaho?

8 Bite se ku bihereranye n’abari bagize umuryango wa Aburamu ba bugufi? Birashoboka ko ukwizera kwa Aburamu n’igihagararo cye kitajegajega byabagizeho ingaruka mu buryo bugaragara, kubera ko umugore we Sarayi n’umuhungu wabo wari imfubyi, Loti, bombi basunikiwe kumvira itegeko ry’Imana bava muri Uri. Umuvandimwe wa Aburamu witwaga Nahori hamwe na bamwe mu bana be, nyuma y’aho baje kuva muri Uri bajya gutura i Harani, aho ngaho bakaba barasengaga Yehova (Itangiriro 24:1-4, 10, 31; 27:43; 29:4, 5). Ndetse na se wa Aburamu, Tera, yemeye kujyana n’umuhungu we! Bityo, Bibiliya yavuze ko Tera ari we wimutse, kuko ari we wari umutware w’umuryango, akerekeza i Kanaani (Itangiriro 11:31). None se, natwe dushobora kugira ingaruka nziza mu rugero runaka turamutse tubwirije bene wacu tubigiranye amakenga?

9. Ni iyihe myiteguro Aburamu yakoze kugira ngo akore urugendo, kandi se, kuki ibyo bishobora kuba byari bikubiyemo kwigomwa?

9 Mbere y’uko batangira urugendo, Aburamu yari afite ibintu byinshi agomba gukora. Yagombaga kugurisha umutungo we maze akagura amahema, ingamiya, ibyokurya n’ibikoresho bari kuzakenera. Ashobora kuba yaragize igihombo mu bihereranye n’amafaranga mu gukora iyo myiteguro huti huti, ariko yishimiraga kumvira Yehova. Mbega ukuntu ugomba kuba wari umunsi utazibagirana igihe Aburamu n’abo bari kumwe bari barangije imyiteguro, bakaba bari bahagaze inyuma y’inkike z’umujyi wa Uri biteguye kugenda! Bagiye berekeza mu majyaruguru y’uburengerazuba bakurikiye Uruzi rwa Ufurate. Nyuma y’ibyumweru byinshi, bamaze gukora urugendo rw’ibirometero bigera ku 1.000, bageze mu mujyi wo mu majyaruguru ya Mezopotamiya witwa Harani, aho hakaba ari ho abantu bari ku rugendo bajyaga baruhukira.

10, 11. (a) Ni iki gishobora kuba cyaratumye Aburamu amara igihe runaka i Harani? (b) Ni iyihe nkunga Abakristo bita ku babyeyi bageze mu za bukuru bashobora guterwa?

10 Aburamu ashobora kuba yaratuye i Harani azirikana se, Tera, wari ugeze mu za bukuru (Abalewi 19:32). Abakristo benshi muri iki gihe na bo bafite inshingano yo kwita ku babyeyi babo bageze mu za ukuru cyangwa barwaye, ndetse kuri bamwe bikaba byaba ngombwa ko bagira icyo bahindura kugira ngo babigereho. Mu gihe ibyo byaba bibaye ngombwa, bene abo bantu bashobora kwiringira badashidikanya ko imihati yabo yo kwigomwa mu buryo bwuje urukundo ‘izemerwa mu maso y’Imana.’​—1 Timoteyo 5:4, NW.

11 Hahise igihe runaka. “Iminsi Tera yaramye ni imyaka magana abiri n’itanu: Tera apfira i Harani.” Nta gushidikanya ko Aburamu yatewe agahinda n’uko yari apfushije se, ariko ubwo igihe cy’icyunamo cyari kirangiye, yahise agenda. “Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse. Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanāni.”​—Itangiriro 11:32; 12:4, 5.

12. Ni iki Aburamu yakoze igihe yari atuye i Harani?

12 Birashishikaje kuzirikana ko mu gihe Aburamu yari i Harani, yaje kuhagirira “ubutunzi.” N’ubwo igihe Aburamu yavaga muri Uri yari yaragize ubutunzi bw’ibintu by’umubiri yigomwa, yavuye i Harani ari umukungu. Uko bigaragara, ibyo yabikesheje imigisha yahawe n’Imana. (Umubwiriza 5:18, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.) N’ubwo Imana idasezeranya ubwoko bwayo bwose ko izabuha ubukire, isohoza isezerano yatanze ry’uko izita ku ‘basize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki babo’ ku bw’inyungu z’Ubwami, ikabaha ibyo bakeneye (Mariko 10:29, 30). Nanone kandi, Aburamu ‘yaronse abantu,’ ni ukuvuga abagaragu benshi. Ubuhinduzi bwa Bibiliya bw’Icyarameyi busubiramo ibyavuzwe mu yandi magambo, buvuga ko Aburamu ‘yahinduye abantu bakaba abayoboke b’idini rye’ (Itangiriro 18:19). Mbese, ukwizera kwawe kugusunikira kugira icyo ubwira abaturanyi bawe, bagenzi bawe mukorana cyangwa abanyeshuri mwigana? Aho kugira ngo Aburamu yihamire aho yibagirwe itegeko ry’Imana, yakoresheje igihe cye yamaze i Harani mu buryo buzana inyungu. Ariko noneho igihe yagombaga kuhamara cyari kirangiye. “Aburamu aragenda, nk’uko Uwiteka yamutegetse.”​—Itangiriro 12:4.

Yambuka Uruzi rwa Ufurate

13. Ni ryari Aburamu yambutse Uruzi rwa Ufurate, kandi se, icyo gikorwa cyasobanuraga iki?

13 Nanone, byari bibaye ngombwa ko Aburamu akora urugendo. We n’abantu bari kumwe na we bahagurutse i Harani, berekeza mu burengerazuba, bakora urugendo rw’ibirometero bigera kuri 90. Aburamu ashobora kuba yarahagaze ahantu runaka abagenzi baruhukiraga, hakurya y’Uruzi rwa Ufurate uvuye mu mujyi w’ubucuruzi wa kera witwaga Karikemeshi. Aho ni ho hari icyambu cy’ingenzi abantu babaga bari ku rugendo bambukiragaho. * Ni ryari Aburamu n’abari kumwe na we bambutse urwo ruzi? Bibiliya igaragaza ko barwambutse imyaka 430 mbere y’uko Abayahudi bakora urugendo rwo Kuva mu Misiri ku itariki ya 14 Nisani 1513 M.I.C. Mu Kuva 12:41 hagira hati “iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize, hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Birashoboka rero ko isezerano rya Aburahamu ryatangiye ku itariki ya 14 Nisani 1943 M.I.C., mu gihe Aburamu yambukaga Uruzi rwa Ufurate abigiranye ukumvira.

14. (a) Ni iki Aburamu yashoboraga kurebesha amaso ye yo kwizera? (b) Ni gute ubwoko bw’Imana muri iki gihe bufite imigisha kuruta uko byari bimeze kuri Aburamu?

14 Aburamu yari yaravuye mu mujyi ukungahaye. Ariko kandi, ubwo noneho yashoboraga gutekereza “umudugudu wubatswe ku mfatiro,” ni ukuvuga ubutegetsi bukiranuka buzategeka abantu (Abaheburayo 11:10). Ni koko, yari yaratangiye kwiyumvisha ibintu runaka byari bikubiye mu mugambi w’Imana wo kuzacungura abantu bapfa, n’ubwo nta bintu byinshi yari abiziho. Muri iki gihe, dufite imigisha yo kuba dusobanukiwe mu buryo bwagutse kurushaho ibihereranye n’imigambi y’Imana kuruta uko byari bimeze kuri Aburamu (Imigani 4:18). Uwo ‘mudugudu,’ cyangwa ubutegetsi bw’Ubwami Aburamu yiringiraga, ubu urahari​—wubatswe mu ijuru kuva mu mwaka wa 1914. Ku bw’ibyo se, ntitwagombye gusunikirwa gukora ibikorwa bigaragaza ukwizera kandi tukiringira Yehova?

Batangira Kuba mu Gihugu cy’Isezerano

15, 16. (a) Kuki byasabaga ubutwari kugira ngo Aburamu yubakire Yehova igicaniro? (b) Ni gute muri iki gihe Abakristo bashobora kugira ubushizi bw’amanga nk’ubwa Aburamu?

15 Mu Itangiriro 12:5, 6, hagira hati “Kanāni ubwaho ni ho basohoye. Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More.” Shekemu yari iri ku birometero 50 uvuye mu majyaruguru ya Yerusalemu kandi yari iherereye mu kibaya kirumbuka cyavuzweho kuba ari “paradizo yo mu gihugu cyera.” Nyamara kandi, “muri icyo gihe Umunyakanāni yari muri icyo gihugu.” Kubera ko Abanyakanaani bari bafite imyifatire y’akahebwe mu by’umuco, Aburamu yagombaga gushyiraho imihati kugira ngo arinde umuryango we kwanduzwa n’ibikorwa byabo byonona.​—Kuva 34:11-16.

16 Ku ncuro ya kabiri, ‘Uwiteka yabonekeye Aburamu, aramubwira ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” ’ Mbega ukuntu byari bishimishije! Birumvikana ko byasabaga ukwizera kugira ngo Aburamu yishimire ikintu cyari kuzabonwa gusa n’abari kuzamukomokaho. Nyamara, mu kubyitabira Aburamu ‘yubakiyeyo igicaniro Uwiteka wamubonekeye’ (Itangiriro 12:7). Intiti imwe mu bya Bibiliya igira iti “kuba yarubatse igicaniro muri icyo gihugu mu by’ukuri bwari uburyo bwo kwigarurira icyo gihugu ku mugaragaro bishingiye ku burenganzira yahawe no kwizera kwe.” Kubaka icyo gicaniro na byo byari igikorwa cy’ubutwari. Nta gushidikanya, icyo gicaniro cyari kimeze neza neza nk’igicaniro nyuma y’aho cyaje kuvugwa mu isezerano ry’Amategeko, cyabaga cyubakishijwe amabuye y’umwimerere (atabajwe) (Kuva 20:24, 25). Cyari kugaragara ko gitandukanye mu buryo bugaragara cyane n’ibicaniro byakoreshwaga n’Abanyakanaani. Muri ubwo buryo, Aburamu yagaragarije mu ruhame abigiranye ubutwari ko asenga Imana y’ukuri, ari yo Yehova, yitegeza ubugome n’imimerere byashoboraga gutuma agerwaho n’akaga. Byifashe bite se kuri twe muri iki gihe? Mbese, bamwe muri twe​—cyane cyane abakiri bato​—twaba twifata ntidutume abaturanyi bacu cyangwa bagenzi bacu twigana bamenya ko dusenga Yehova? Turifuza ko urugero rw’ubutwari rwatanzwe na Aburamu rwadutera twese inkunga yo kumva dutewe ishema no kuba abagaragu ba Yehova!

17. Ni gute Aburamu yagaragaje ko yabwirizaga ibihereranye n’izina ry’Imana, kandi se, ni iki ibyo byibutsa Abakristo muri iki gihe?

17 Aho Aburamu yajyaga hose, gusenga Yehova ni byo buri gihe yimirizaga imbere. Nyuma y’aho, “avayo, ajya ku musozi w’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Beteli, abamba ihema rye, Beteli iri iruhande rw’iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw’iburasirazuba: yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka” (Itangiriro 12:8). Interuro y’Igiheburayo ‘kwambaza izina’ inasobanurwa ngo “gutangaza (kubwiriza ibihereranye n’)iryo zina.” Nta gushidikanya ko Aburamu yatangaje izina rya Yehova mu baturanyi be b’Abanyakanaani abigiranye ubushizi bw’amanga (Itangiriro 14:22-24). Ibyo bitwibutsa inshingano dufite muri iki gihe yo kwifatanya mu buryo bwagutse uko bishoboka kose mu ‘gutangariza mu ruhame izina rye.’​—Abaheburayo 13:15, NW; Abaroma 10:10.

18. Ni iyihe mishyikirano Aburamu yagiranaga n’abaturage b’i Kanaani?

18 Aho hantu hose Aburamu yagiye ahagarara nta na hamwe yamaze igihe kirekire cyane. ‘Aburamu yakomeje kugenda yerekeje i Negebu’​—akarere gakakaye gaherereye mu majyepfo y’imisozi y’u Buyuda (Itangiriro 12:9). Mu gihe bakomezaga kugenda bimuka kandi aho bageraga hose bakimenyekanisha ko basenga Yehova, Aburamu n’ab’inzu ye ‘bavugaga [“batangarizaga mu ruhame,” NW ] ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi.’ (Abaheburayo 11:13). Buri gihe birindaga kugirana ubucuti bwa bugufi n’abaturanyi babo b’abapagani. Abakristo muri iki gihe na bo bagomba gukomeza ‘kutaba ab’isi’ (Yohana 17:16). N’ubwo twagaragariza ubugwaneza n’ikinyabupfura abaturanyi bacu hamwe n’abo dukorana, twitondera kutirundumurira mu myifatire igaragaza umwuka w’isi yitandukanyije n’Imana.​—Abefeso 2:2, 3.

19. (a) Kuki imibereho yo guhora bimuka yabereye Aburamu na Sarayi ikibazo cy’ingorabahizi? (b) Ni izihe ngorane zindi zari zitegereje Aburamu?

19 Ntitukazigere na rimwe twibagirwa ko kumenyera ingorane zijyanirana n’imibereho yo guhora bimuka bishobora kuba bitari byoroheye Aburamu cyangwa Sarayi. Batungwaga n’ibyavaga ku matungo yabo aho kuba ibyokurya bashoboraga kugura muri rimwe mu masoko yabonekagamo ibiribwa byinshi yo muri Uri; babaga mu mahema aho kuba mu nzu yubatswe neza cyane (Abaheburayo 11:9). Imibereho ya Aburamu yari yiganjemo ibikorwa; yari afite byinshi byo gukora bihereranye no kwita ku mukumbi we no ku bagaragu be. Nta gushidikanya ko Sarayi yakoraga imirimo yakorwaga n’abagore mu buryo buhuje n’umuco karande: guponda ifarini, gukora imigati, gutunganya ipamba arikuramo ubudodo no kuboha imyambaro (Itangiriro 18:6, 7; 2 Abami 23:7; Imigani 31:19; Ezekiyeli 13:18). Ariko kandi, hari ibindi bigeragezo byari bibategereje. Mu gihe kitarambiranye, Aburamu n’umuryango we bari kugerwaho n’imimerere yari gushyira ubuzima bwabo mu kaga! Mbese, ukwizera kwa Aburamu kwari kuba gukomeye ku buryo yari gushobora guhangana n’icyo kibazo cy’ingorabahizi?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 N’ubwo ubu Uruzi rwa Ufurate ruri mu birometero 16 mu burasirazuba bw’ahahoze umujyi wa Uri, hari ibihamya bigaragaza ko mu bihe bya kera urwo ruzi rwatembaga rukagera mu burengerazuba bw’uwo mujyi. Ni yo mpamvu nyuma y’aho Aburamu yashoboraga kuvugwaho kuba yaraturukaga “hakurya y’uruzi [Ufurate].”​—Yosuwa 24:3.

^ par. 13 Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Umwami wa Ashuri, Assournasirpal II yakoresheje ibihare kugira ngo yambuke Uruzi rwa Ufurate hafi ya Karikemeshi. Niba byarabaye ngombwa ko Aburamu ashaka ibihare kugira ngo yambuke cyangwa niba we n’abo bari kumwe baravogereye mu mazi, nta cyo Bibiliya ibivugaho.

Mbese, Wazirikanye?

• Kuki Aburamu yitwa “sekuruza w’abizera bose”?

• Kuki byasabaga ukwizera kugira ngo Aburamu ave muri Uri y’Abakaludaya?

• Ni gute Aburamu yagaragaje ko yashyiraga mu mwanya wa mbere gahunda yo gusenga Yehova?

[Ibibazo]

[Ikarita yo ku ipaji ya 16]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

IBIHUGU ABURAMU YANYUZEMO

Uri

Harani

Karikemeshi

KANAANI

Inyanja Nini

[Aho ifoto yavuye]

Bishingiye ku ikarita yakozwe na Pictorial Archive (Near Eastern History) Est. and Survey of Israel

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Byasabye ukwizera kugira ngo Aburamu ave mu mibereho y’umudamararo yo muri Uri

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Mu gihe Aburamu n’ab’inzu ye babaga mu mahema, ‘bavugaga [“batangarizaga mu ruhame,” “NW” ] ko ari abasuhuke n’abimukira’