Bamurika nk’amatabaza mu mujyi w’umucyo
Bamurika nk’amatabaza mu mujyi w’umucyo
Fluctuat nec mergitur, cyangwa ngo “Wakubiswe n’umuraba ariko ntiwarohama,” ni amagambo bakunze kuvugira ku mujyi wa Paris.
KIMWE n’ubwato, mu gihe cy’imyaka isaga 2.000 ishize, umujyi wa Paris wagiye uhangana n’imiraba y’ibitero bitabarika by’abanyamahanga hamwe n’imyivumbagatanyo y’abaturage bawo kugira ngo utarohama. Ubu noneho ubwo Paris isigaye ari umwe mu mijyi myiza cyane yo mu isi, abantu bawukundira ko ari umujyi wubakitse mu buryo buhebuje, ufite imihanda minini iteyeho ibiti by’ubwoko bwose, hamwe n’inzu ndangamurage ziri mu zikomeye cyane ku isi. Hari bamwe batekereza ko uwo mujyi ari indiri y’abasizi, abanyabugeni n’abahanga mu bya filozofiya. Abandi bakunda uwo mujyi kuko urimo abatetsi b’abahanga kandi bakishimira imideri y’imyambaro yaho ihanitse.
Ku birebana n’amateka, kuva kera umujyi wa Paris ni igihome cy’idini Gatolika. Mu myaka magana abiri ishize, kubera ko wari ufite uruhare rw’ingenzi cyane mu muryango w’intiti z’i Burayi zo mu kinyejana cyitwaga icy’Umucyo, uwo mujyi wa Paris waje kwitwa Umujyi w’Umucyo. Muri iki gihe, abaturage benshi b’i Paris, baba babizi cyangwa batabizi, usanga filozofiya yo muri icyo gihe yarabagizeho ingaruka kurusha uko idini ryabagizeho ingaruka.
Ariko kandi, ubwenge bw’abantu ntibwigeze bumurikira imibereho y’abantu nk’uko byari byitezwe. Benshi muri iki gihe barimo barashakira umucyo ku isoko inyuranye n’iyo. Ubu hashize imyaka igera kuri 90 Abahamya ba Yehova bamurika nk’amatabaza mu mujyi wa Paris (Abafilipi 2:15). Kimwe n’abasare b’abahanga, byagiye biba ngombwa ko buri gihe bagira icyo bahindura kugira ngo bahangane n’imiyaga igenda ihindura icyerekezo cyangwa ibintu bigenda bibaho, kugira ngo barobe “ibyifuzwa n’amahanga yose.”—Hagayi 2:7.
Umujyi Uruhije Kubwirizwamo
Mu mwaka wa 1850, umujyi wa Paris wari ufite abaturage 600.000. Muri iki gihe, abaturage bawo ubariyemo n’abatuye mu nkengero zawo, basaga miriyoni icyenda. Uko kwiyongera kw’abaturage kwatumye Paris iba umujyi utuwe n’abantu banyuranye cyane kurusha indi mijyi yo mu Bufaransa. Ni ihuriro ry’isi ry’amashuri ya kaminuza, ukaba urimo imwe muri za kaminuza zimaze imyaka myinshi ku isi, kandi uwo mujyi urimo abanyeshuri bo muri kaminuza bagera ku 250.000. Uduce tumwe na tumwe two mu nkengero z’umujyi wa Paris, hamwe n’amazu yaho maremare yo guturamo, usanga twiganjemo inzererezi n’abantu batagira akazi, icyo kikaba ari kimwe mu bintu bidashimishije by’i Paris. Nta gushidikanya, bisaba ko Abahamya ba Yehova bakoresha ubwenge no kumenya guhuza n’imimerere kugira ngo batangarize abantu b’ingeri zose ubutumwa bwiza mu buryo bubareshya.—1 Timoteyo 4:10.
Ba mukerarugendo basaga miriyoni 20 basura umujyi wa Paris buri mwaka. Bashobora gushishikazwa cyane no kurira Umunara
wa Eiffel, bagatembera ku nkombe z’uruzi rwa Seine, cyangwa bakaba bacunga ko igihe gihita bibereye muri za resitora n’utubari byo hafi y’umuhanda, bishimira ubuzima. Ariko kandi, buri munsi usanga abantu b’i Paris bahora birukanka. Uwitwa Christian akaba ari umukozi w’igihe cyose yagize ati “buri gihe abantu baba basiganwa n’igihe. Mu gihe basubiye imuhira bavuye ku kazi, baba baguye agacuho.” Kuganiriza abantu nk’abo bahora bafite ibyo bahugiyemo ntibyoroshye.Ariko kandi, kimwe mu bibazo bikomeye Abahamya ba Yehova bahangana na byo mu mujyi wa Paris, ni icyo kutabona uko bagera ku bantu mu ngo zabo. Amazu amwe n’amwe afite telefoni zo ku muryango. Ariko kandi, bitewe n’ikibazo cy’ubugizi bwa nabi kigenda cyiyongera, ku muryango haba hari imashini wandikamo ijambo ryo gufungura, bityo ugasanga kwinjiramo bidashoboka ku muntu utarizi. Nta gushidikanya ko ibyo ari byo bituma mu turere tumwe na tumwe Umuhamya umwe aba agomba kubwiriza abantu 1.400. Ku bw’ibyo, uburyo bwo kubwiriza kuri telefoni no gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho buragenda burushaho gukoreshwa. Mbese, Abahamya ba Yehova baba barashoboye kureka ngo ‘umucyo wabo umurike’ mu bundi buryo?—Matayo 5:16.
Hari uburyo bwinshi n’ahantu henshi ushobora gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Martine yabonye umugore wasaga n’ufite agahinda ahagaze aho bisi zihagarara. Uwo mugore yari amaze gupfusha umwana we w’umukobwa w’ikinege. Martine yamuhaye agatabo karimo ibyiringiro bihumuriza by’umuzuko biboneka muri Bibiliya. Hanyuma, haje guhita amezi runaka batongeye kubonana. Igihe Martine yongeraga kubona uwo mugore, yashoboye kumutangiza icyigisho cya Bibiliya. N’ubwo umugabo we yamurwanyije, uwo mugore yabaye Umuhamya.
Kubwiriza mu Buryo Bufatiweho Bigira Ingaruka Nziza Cyane
Gahunda yo gutwara abantu mu mujyi wa Paris, ni imwe mu zimeze neza cyane kurusha izindi mu isi yose. Za gari ya moshi zigezweho zinyura munsi y’ubutaka zitwa métros zitwara abagenzi 5.000.000 buri munsi. Aho bategera izo modoka zigendera munsi y’ubutaka mu mujyi wa Paris rwagati, hitwa Châtelet-Les-Halles, havugwaho ko ari ho hanini cyane ku isi kandi hahora abantu benshi cyane. Aho ngaho hari uburyo bwinshi bwo guhura n’abantu. Alexandra agenda muri iyo gari ya moshi buri munsi agiye ku kazi. Umunsi umwe yaganiriye n’umugabo ukiri muto wari urwaye kanseri yo mu maraso yamurenze. Alexandra yamuhaye inkuru y’Ubwami yavugaga ibihereranye n’ibyiringiro bya Paradizo. Ku isaha nk’iyo aho hantu, bamaze ibyumweru bitandatu bagirana ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya buri munsi. Hanyuma, igihe kimwe uwo mugabo ntiyongeye kugaruka. Hashize igihe gito nyuma y’aho, umugore we yaterefonnye Alexandra maze amubwira ko yagombaga kuza ku bitaro kubera ko umugabo we yari arembye cyane. Ikibabaje ariko, Alexandra yahageze atinze. Nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, umugore we yimukiye i Bordeaux, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa, aho yasuwe n’Abahamya bo muri ako karere. Mbega inkuru nziza kuri Alexandra, igihe yumvaga nyuma y’umwaka umwe ko wa mupfakazi yari yarabaye Umukristokazi wabatijwe w’Umuhamya wa Yehova, afite ibyiringiro byo kuzabona umugabo we yazutse!—Yohana 5:28, 29.
Umukecuru w’Umukristokazi yaganiriye na Renata igihe bari muri gari ya moshi yari ivuye i Paris yerekeza i Limoges mu Bufaransa rwagati. Igihe Renata yari akiri mu gihugu cye kavukire cya Polonye, yari yaramaze imyaka itanu yiga tewolojiya, Igiheburayo n’Ikigiriki, ariko ntiyari acyizera Imana. Mu mezi atatu yabanjirije icyo kiganiro, yari yarasenze Imana. N’ubwo mu by’ukuri atari ashishikajwe n’ibyo uwo mushiki wacu w’umukecuru yamubwiraga, kandi akaba yaratekerezaga ko atari kuzongera kumwumva ukundi, Renata yamuhaye nomero za telefoni ze. Ariko kandi, uwo mushiki wacu yakomeje kumukurikirana, maze akora gahunda zo kugira ngo Renata azasurwe bidatinze. Igihe umugabo n’umugore bashakanye b’Abahamya bazaga kumureba, Renata yaratekereje ati ‘ubundi se ni iki banyigisha?’ N’ubwo Renata yari yarize muri seminari, yicishije bugufi yemera ukuri kwa Bibiliya. Yagize ati “ako kanya nahise menya ko ari ukuri.” Ubu yishimira kugeza ku bandi ubutumwa bwa Bibiliya.
Michèle yigaga mu ishuri ryo gutwara imodoka. Abandi banyeshuri biganaga mu ishuri ry’amategeko y’umuhanda batangiye kuvuga ibyo kugira imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa. Michèle yagaragaje ko atabyemera. Hashize icyumweru kimwe nyuma y’aho, umwarimukazi wabigishaga witwa Sylvie yaramubajije ati “mbese, uri umwe mu Bahamya ba Yehova?” Sylvie yari yakozwe ku mutima n’ibitekerezo bya Michèle bishingiye kuri Bibiliya. Sylvie yatangijwe icyigisho cya Bibiliya, maze nyuma y’umwaka umwe arabatizwa.
Usanga ubusitani bwinshi n’ahantu henshi abantu batemberera biri mu mujyi wa Paris ari ahantu heza
ku bantu bashaka kwiganirira. Mu gihe cy’ikiruhuko, Josette yaboneyeho umwanya wo kujya ahantu batemberera, aho umukecuru witwa Aline yari yagiye kunanura amaguru. Josette yamusobanuriye amasezerano ahebuje aboneka muri Bibiliya. Bakoze gahunda y’icyigisho cya Bibiliya, maze nyuma y’igihe gito Aline agira amajyambere kugeza ubwo abatijwe. Ubu Aline ufite imyaka 74, ni umupayiniya w’igihe cyose ugira ingaruka nziza cyane mu murimo, wishimira kugeza ku bandi ukuri kwa Gikristo.Umucyo Ugenewe Amahanga Yose
Abahamya bo mu mujyi wa Paris ntibakeneye kujya mu bihugu bya kure kugira ngo bakunde bamenye abantu b’imico itandukanye cyane. Hafi 20 ku ijana by’abaturage b’uwo mujyi ni abanyamahanga. Hari amatorero ya Gikristo n’amatsinda akoresha indimi zinyuranye zigera kuri 25.
Gukoresha ubuhanga no gutekereza neza, akenshi bigira ingaruka nziza muri uyu murimo wihariye wo kuvuga ubutumwa. Umuhamya umwe ukomoka muri Filipine yishakiye ifasi ye bwite yihariye. Mu gihe yabaga ari mu iduka rye acuruza, yashoboye gutangiza abantu benshi ibyigisho bya Bibiliya binyuriye mu gutangiza ibiganiro abandi bantu bakomoka muri Filipine bari mu maduka.
Gufata iya mbere kugira ngo umuntu abwirize bigira ingaruka nziza. Mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 1996, Abahamya bo mu itorero rimwe rikoresha ururimi rw’amahanga bamaze kumva ko hari itsinda ry’abakinnyi b’ibirangirire mu isi berekana imikino irimo inyamaswa zatojwe bari kuzaza muri uwo mujyi, biyemeje kuzagerageza kuganiriza abo bakinnyi. Ku mugoroba umwe nyuma yo kwerekana imikino, bashoboye kuvugisha abakinnyi bari basubiye mu mahoteli yabo. Kuba barafashe iya mbere byatumye batanga Bibiliya 28, ibitabo bya Gikristo 59 n’udutabo 131 hamwe n’amagazeti 290. Ibyumweru bitatu bagombaga kuhamara birangiye, umwe mu bakinnyi b’imikino ngororangingo yo kwihotagura yarabajije ati “ni gute naba umwe mu Bahamya ba Yehova?” Undi yaravuze ati “ningera mu gihugu cyanjye nzajya mbwiriza!”
Ubutunzi Buhishwe Bugomba Gushakishwa
Abantu basuye umujyi wa Paris, aho berekeje amaso hose bavumbura ubutunzi bushimishije bwo mu nyubako zo mu bihe byahise. Ariko kandi, hari ubutunzi bw’agaciro kenshi kurushaho bugitegereje ko abantu babubona. Aniza yaje mu Bufaransa ari kumwe n’umugabo wa nyirasenge, wari umukozi uhagarariye igihugu cye mu mahanga. Buri gihe yajyaga asoma Bibiliya ari imuhira. Igihe kimwe, ubwo yari avuye imuhira yihuta, umupayiniya yamuhaye inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Pourquoi avoir confiance en la Bible. Bashyizeho gahunda yo guhura mu cyumweru cyari gukurikiraho maze icyigisho cya Bibiliya kiratangira. Aniza yarwanyijwe cyane n’abo mu muryango we. Yateye imbere mu cyigisho cye kugeza ubwo abatijwe. Ni gute abona igikundiro afite cyo kugeza ukuri ku bandi? Yagize ati “mu mizo ya mbere, umurimo wo kubwiriza wari unkomereye bitewe n’uko ngira amasonisoni. Ariko kandi, iyo nsomye Bibiliya, inshishikariza kuwukora. Sinakumva nguwe neza ntakoze uwo murimo.” Iyo myifatire ni yo iranga Abahamya benshi bo mu mujyi wa Paris, ‘bafite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.’—1 Abakorinto 15:58, NW.
Nanone, ukuri kwa Bibiliya kumurika mu mishinga yo kubaka amazu yo kubamo mu nkengero z’umujyi wa Paris, kugahishura ibindi “bintu by’umurimbo by’agaciro.” Bruce yagiye kureba incuti ye, yari imaze igihe gito ibaye umwe mu Bahamya ba Yehova, kugira ngo imutize indirimbo zicuranze. Bruce agezeyo, yasanze iyo ncuti ye iganira kuri Bibiliya n’abantu bamwe yari azi, na we atega amatwi icyo kiganiro. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, ariko yari afite ibibazo bimwe na bimwe. Yagize ati “muri ako karere abantu bose bari banzi cyane. Mukuru wanjye yahoraga arwana, kandi ni jye wateguraga ibitaramo byo kubyina birimo urusaku rwinshi. Ni gute abandi bari kwemera ko ngiye kuba Umuhamya?” N’ubwo bamuhozaga ku nkeke bamusaba gutegura ibyo birori, Bruce yahagaritse ibyo bikorwa. Hashize ukwezi kumwe nyuma y’aho, yatangiye kubwiriza: agira ati “buri wese mu karere nari ntuyemo yifuzaga kumenya impamvu nari narabaye Umuhamya.” Hashize igihe gito nyuma y’aho, yarabatijwe. Nyuma y’igihe runaka, yagize igikundiro cyo kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo.
Gushakisha ubutunzi bishobora gusaba gushyiraho imihati ikomeye. Ariko se, mbega ibyishimo umuntu agira iyo uwo murimo ugeze ku ntego yawo! Jacky, Bruno, na Damien, bakoraga imigati mu mujyi wa Paris. Jacky yagize ati “kutugeraho byasaga n’ibidashoboka, kubera ko twakoraga iminsi yose, kandi nta na rimwe twabaga turi imuhira.” Patrick, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose, yabonye ko hari ibyumba bitoya hejuru y’inzu bari batuyemo, kandi yatekereje ko nibura icyumba kimwe cyaba gituwe. Imihati yakomeje gushyiraho nta kudohoka kugira ngo agere ku bantu batuye aho ngaho, yagize ingaruka
nziza igihe umunsi umwe nyuma ya saa sita amaherezo yabonanaga na Jacky, wari uhari by’akanya gato. Ingaruka zabaye izihe? Abo bantu batatu bari incuti babaye Abahamya, kandi bashoboye kubona akandi kazi katumye bashobora kwifatanya mu buryo bwuzuye kurushaho mu bikorwa bya gitewokarasi.Bacubya Umuraba
Ibinyamakuru bimwe na bimwe byo mu Bufaransa byasize Abahamya ba Yehova ibara, bivuga ko ari agatsiko k’idini gashobora guteza akaga. Mu mwaka wa 1996, Abahamya bifatanyije babigiranye umutima wabo wose mu gutanga kopi miriyoni icyenda z’ubutumwa bwihariye bwari bufite umutwe uvuga ngo Les Témoins de Jéhovah—ce que vous devez savoir. Ingaruka zabaye nziza cyane.
Hashyizweho imihati idasanzwe kugira ngo buri wese abone kopi. Abategetsi benshi bagaragaje ko bashimira Abahamya. Umujyanama umwe wa burugumesitiri yaranditse ati “Abahamya ba Yehova bagize neza kuba batanze ubu butumwa. Bitumye ibinyoma byakwirakwijwe binyomozwa.” Umuganga umwe yagize ati “hashize igihe kirekire ntegereje ubutumwa nk’ubu!” Umugabo umwe wo mu karere ka Paris yaranditse ati “nasomye ubutumwa bwavugaga ngo Les Témoins de Jéhovah—ce que vous devez savoir mu buryo bw’impanuka. None nifuzaga kumenya byinshi kurushaho kandi nkayoborerwa icyo cyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu.” Undi mugore yaranditse ati “ndabashimira ukuntu muri inyangamugayo.” Umugore umwe w’Umugatolika yabwiye Abahamya ati “noneho mwagize icyo mukora kuri ibyo binyoma.”
Abahamya bakiri bato benshi bo mu mujyi wa Paris bagize ibyishimo bidasanzwe igihe hategurwaga kampeni yo kubwiriza mu gihe cy’Iminsi y’Urubyiruko Gatolika rw’Isi mu mwaka wa 1997. N’ubwo ubushyuhe bwageraga kuri dogere 35, Abahamya bagera ku 2.500 barifatanyije. Mu minsi mike gusa bahaye abasore n’inkumi baturutse mu mpande zose z’isi kopi 18.000 z’agatabo Un livre pour tous. Uretse no kuba izina rya Yehova ryaratanzweho ubuhamya bwiza kandi hakabibwa imbuto z’ukuri, iyo kampeni yatumye Abahamya bakiri bato bashishikarira umurimo. Mushiki wacu umwe ukiri muto wagabanyije iminsi yari kumara mu kiruhuko kugira ngo yifatanye mu buryo bwuzuye muri iyo kampeni yihariye, yaranditse ati “Yehova afite abantu bishimye hano ku isi, bakoresha imbaraga zabo kugira ngo basingize izina rye. Iyi minsi ibiri yose uko yakabaye kandi ihesha ingororano cyane, mu by’ukuri irusha agaciro iminsi y’ikiruhuko yose umuntu ashobora gufata mu buzima bwe bwose (Zaburi 84:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera)”!
Ku itariki ya 28 Gashyantare 1998, wari umwaka wa 65 uhereye igihe Hitler yaciriye iteka ryatumye umurimo w’Abahamya ba Yehova ubuzanywa mu Budage. Abahamya bo mu Bufaransa bakoresheje iyo tariki kugira ngo bereke abantu kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie, igaragaza neza ukuntu ubwoko bwa Yehova bwatotejwe, bayerekanira mu mazu bari bakodesheje. Batanze impapuro zisaga miriyoni zirindwi zo gutumira. Abahanga mu by’amateka hamwe n’abantu bafunganywe mu nkambi batanze ubuhamya bukomeye. Mu karere ka Paris, abantu bagera hafi ku 5.000 barateranye, hakubiyemo n’abantu benshi batari Abahamya.
Abantu benshi bo mu mujyi wa Paris bafatana uburemere cyane umucyo wo mu buryo bw’umwuka, kandi bishimira ko ababwiriza b’Ubwami bamurika cyane nk’amatabaza. Ni nk’uko Yesu yabivuze agira ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake” (Matayo 9:37). Kuba Abahamya ba Yehova bariyemeje bamaramaje kunesha ingorane zo kubwiriza mu mijyi, byatumye umujyi wa Paris uba Umujyi w’Umucyo mu buryo bwihariye, ibyo bituma Yehova ashimwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
City Hall
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Inzu y’Imikino yitiriwe Garnier
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Inzu ndangamurage y’i Louvre
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Bageza ubutumwa bwa Bibiliya ku bantu bahuze aho bashobora kuboneka hose