Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dipolome yo guhebuza

Dipolome yo guhebuza

Dipolome yo guhebuza

ICYO ni cyo gihembo gitangwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’Abanyekongo ryitwa Association des Journalistes Congolais et Africains pour le Développement (AJOCAD), kugira ngo ‘rigororere abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango iharanira imibereho myiza y’abaturage, baba baragaragaje ko bahebuje abandi binyuriye mu ruhare bagize mu iterambere rya [Kongo].’

Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2000, iyo Dipolome yo Guhebuza yashyikirijwe Abahamya ba Yehova ku bwo kuba “bagira uruhare mu gutuma Abanyekongo buri muntu ku giti cye batera imbere [binyuriye] mu burere n’inyigisho biboneka mu nyandiko zabo.”

Ikinyamakuru cyandikirwa i Kinshasa cyitwa Le Phare cyagize icyo kivuga kuri icyo gihembo kigira kiti “biragoye kubona Umunyekongo utarasoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Revéillez-vous! cyangwa ibindi bitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova. Ayo magazeti [asuzuma] ibintu byose bigize imibereho.” Iyo ngingo yanavuze ko ayo magazeti yerekana “uburyo bugira ingaruka nziza bwo guhangana n’ingorane zo muri iki gihe” kandi akagaragaza “ibisobanuro nyakuri by’ibintu bibaho muri iki gihe.” Buri nomero ya Revéillez-vous! “yirinda kugira aho ibogamira mu bya politiki kandi ntitonesha ubwoko bumwe ngo iburutishe ubundi.” Byongeye kandi, inyandiko zabo zitera abantu inkunga yo “kwiringira isezerano ry’Umuremyi ry’uko vuba aha, isi irangwa n’amahoro n’umutekano izasimbura gahunda mbi y’ibintu iriho ubu, itubahiriza amategeko.”

Nk’uko byagaragajwe na rya shyirahamwe ryitwa AJOCAD, inyandiko z’Abahamya ba Yehova zagaragaye ko ari ingirakamaro ku gice kinini cy’abaturage bo muri Kongo. Kubera ko ziboneka mu ndimi zibarirwa mu magana, nawe ubutumwa buzikubiyemo buhesha ibyiringiro bushobora kukugirira umumaro.

Turagusaba ko wasoma ibivugwa aha kugira ngo urebe uko ushobora kungukirwa na zo.