Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Yobu yamaze igihe kingana iki ababazwa?

Hari abantu bamwe batekereza ko ibigeragezo bya Yobu byamaze imyaka myinshi, ariko igitabo cya Yobu ntikigaragaza ko yagize imibabaro mu gihe kirekire gutyo.

Igice cya mbere cy’ibigeragezo bya Yobu cyari gikubiyemo gupfusha abagize umuryango we no gutakaza ibintu yari atunze, gisa n’aho cyamaze igihe gito cyane. Dusoma ngo “maze umunsi umwe, abahungu [ba Yobu] n’abakobwa be barasangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Abantu baje kubwira Yobu inkuru z’ibyo yari yatakaje baje bikurikiranya​—yari yatakaje amapfizi, indogobe, intama, ingamiya n’abagaragu be baragiraga ayo matungo. Uko bigaragara, ako kanya Yobu yahise amenya iby’urupfu rw’abahungu be n’abakobwa be “basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo.” Bisa n’aho ibyo byose byabereye umunsi umwe.​—Yobu 1:13-19.

Igice cyakurikiyeho cy’ibigeragezo bya Yobu gishobora kuba cyaramaze igihe kirekire kurushaho. Satani yegereye Yehova maze yihandagaza avuga ko Yobu yari gutsindwa n’ikigeragezo cy’ugushikama iyo imibabaro imugeraho mu buryo bwa bwite​—ikagera ku mubiri we bwite. Hanyuma, Yobu yatejwe “ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.” Kugira ngo iyo ndwara ikure ikwire umubiri wose, bishobora kuba byaratwaye igihe runaka. Kandi bishobora kuba byaratwaye igihe runaka kugira ngo inkuru z’ibyo “byago byose” zigere ku bantu bitwaga ko bari kumuhumuriza, bahise baza kumureba.​—Yobu 2:3-11.

Elifazi yaturukaga mu karere ka Temani mu gihugu cya Edomu, naho Zofari yaturukaga mu karere k’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Arabiya, bityo uturere bari batuyemo ntitwari kure y’aho Yobu yari atuye muri Usi, hashobora kuba hari mu majyaruguru ya Arabiya. Icyakora, Biludadi yari Umushuhi, kandi twumva ko ubwoko bwe bwari butuye ku nkengero y’uruzi rwa Ufurate. Niba icyo gihe Biludadi yari iwe mu karere k’iwabo, bishobora kuba byarafashe ibyumweru cyangwa amezi kugira ngo yumve ibyabaye kuri Yobu kandi akore urugendo rwo kujya muri Usi. Birumvikana ariko ko binashoboka ko abo uko ari batatu baba bari bari hafi yo kwa Yobu igihe imibabaro ye yatangiraga. Uko byaba biri kose ariko, igihe bagenzi ba Yobu batatu bazaga, bakomeje ‘kwicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi,’ nta wuragira icyo amubwira.​—Yobu 2:12, 13.

Hanyuma, haje igice cya nyuma cy’ibigeragezo bya Yobu, ibintu binyuranye bigize icyo gice bikaba bivugwa mu bice byinshi by’icyo gitabo. Habanje kubaho uruhererekane rwa za disikuru z’abo bitwaga ko baje kumuhumuriza, kandi akenshi Yobu yagiraga icyo abasubiza. Ibyo bimaze kurangira, umusore Elihu yaramucyashye, kandi Yehova yakosoye Yobu ari mu ijuru.​—Yobu 32:1-6; 38:1; 40:1-6; 42:1.

Ku bw’ibyo, imibabaro ya Yobu no gucogora kwayo bishobora kuba byaramaze amezi make, wenda atageze no ku mwaka. Ushobora kuba uzi uhereye ku byakubayeho ko ibigeragezo bikomeye bisa n’aho bidashira. Ariko kandi, ntitugomba kwibagirwa ko bigera aho bikarangira nk’uko ibya Yobu byarangiye. Uko ibigeragezo duhangana na byo byakomeza bikamara igihe kirekire kose, nimucyo dukomeze kuzirikana ko Imana idushyigikira, nk’uko bigaragazwa n’amagambo yahumetswe agira ati “kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye” (2 Abakorinto 4:17). Intumwa Petero yaranditse iti “Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo, ibakomeze, ibongerere imbaraga, nimumara kubabazwa akanya gato.”​—1 Petero 5:10.