Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mugire ukwizera nk’ukwa Aburahamu!

Mugire ukwizera nk’ukwa Aburahamu!

Mugire ukwizera nk’ukwa Aburahamu!

‘Abiringira kwizera ni bo bana ba Aburahamu.’​—ABAGALATIYA 3:7.

1. Ni gute Aburamu yahanganye n’ikindi kigeragezo cyamugezeho igihe yari i Kanaani?

ABURAMU yari yaravuye muri Uri asize imibereho yo kudamarara abitewe no kumvira itegeko rya Yehova. Ingorane nyinshi zamugezeho mu myaka yakurikiyeho zabanjirije ikigeragezo kirebana n’ukwizera yahanganye na cyo mu Misiri. Inkuru ya Bibiliya igira iti “inzara itera muri icyo gihugu.” Mbega ukuntu byari kuba byoroshye ko Aburamu yumva arakajwe n’imimerere yari agezemo! Aho kugira ngo arakare, yafashe ingamba z’ingirakamaro kugira ngo atunge umuryango we. “Aburamu aramanuka ajya mu Egiputa, asuhukirayo; kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.” Umuryango mugari wa Aburamu ntiwashoboraga kwisoba Abanyamisiri. Mbese, Yehova yari kuzasohoza amasezerano ye akarinda Aburamu kugerwaho n’akaga?​—Itangiriro 12:10; Kuva 16:2, 3.

2, 3. (a) Kuki Aburamu atahishuye icyo umugore we yari cyo? (b) Mu kwitabira iyo mimerere, ni gute Aburamu yagenjereje umugore we?

2 Mu Itangiriro 12:11-13, dusoma ngo “ari bugufi bwo gusohora mu Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “dore, nzi yuko uri umugore w’igikundiro: nuko Abanyegiputa nibakubona, bazavuga bati ‘uyu ni umugore we,’ maze banyice, nawe bagukize. Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘ndi mushiki we: kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.’ ” N’ubwo Sarayi yari afite imyaka isaga 65, yari agifite uburanga buhebuje. Ibyo byashyize ubuzima bwa Aburamu mu kaga * (Itangiriro 12:4, 5; 17:17). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko byarebanaga n’umugambi wa Yehova, kubera ko yari yaravuze ko binyuriye ku rubyaro rwa Aburamu, amahanga yose yo mu isi yari kuzihesha umugisha (Itangiriro 12:2, 3, 7). Kubera ko Aburamu yari ataragira umwana, byari iby’ingenzi cyane ko akomeza kubaho.

3 Aburamu yavuganye n’umugore we ibihereranye no gukoresha amayeri bari bumvikanyeho mbere hose, ni ukuvuga ko yagombaga kuvuga ko ari mushiki we. Zirikana ko n’ubwo yari umutware w’umuryango atakoresheje ubutware bwe mu buryo bwo gukagatiza, ahubwo yamusabye ko yafatanya na we kandi akamushyigikira (Itangiriro 12:11-13; 20:13). Mu bihereranye n’ibyo, Aburamu yatanze urugero ruhebuje abagabo bakurikiza mu kuyobora imiryango yabo mu buryo bwuje urukundo, naho Sarayi we, yatanze urugero ku bagore muri iki gihe, binyuriye mu kuganduka kwe.​—Abefeso 5:23-28; Abakolosayi 4:6.

4. Ni iyihe myifatire abagaragu b’Imana bizerwa bo muri iki gihe bagombye kugira mu gihe ubuzima bw’abavandimwe babo bwaba buri mu kaga?

4 Sarayi yashoboraga kuvuga ko yari mushiki wa Aburamu bitewe n’uko mu by’ukuri yari mwene se (Itangiriro 20:12). Byongeye kandi, ntiyahatirwaga kumenyesha abantu ibintu badafitiye uburenganzira (Matayo 7:6). Abagaragu b’Imana bizerwa bo muri iki gihe bakurikiza itegeko rya Bibiliya ribasaba kuba inyangamugayo. (Abaheburayo 13:18, gereranya na NW .) Urugero, nta na rimwe bazigera barahira ibinyoma mu rukiko. Ariko kandi, iyo ubuzima bw’abavandimwe babo buri mu kaga, haba mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’umwuka, urugero nko mu gihe cy’itotezwa cyangwa ubushyamirane bw’abaturage, bakurikiza inama yatanzwe na Yesu y’uko bagomba ‘kugira ubwenge nk’inzoka, kandi bakaba nk’inuma batagira amahugu.’​—Matayo 10:16; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1996, ipaji ya 32, paragarafu ya 19.

5. Kuki Sarayi yari yiteguye kubahiriza ibyo yasabwe na Aburamu?

5 Ni gute Sarayi yitabiriye ibyo Aburamu yamusabye? Intumwa Petero ivuga ko abagore bameze nka we ‘biringira Imana.’ Ku bw’ibyo rero, Sarayi yashoboraga kwiyumvisha ibintu byo mu buryo bw’umwuka byari bikubiye muri icyo kibazo. Uretse n’ibyo kandi, yakundaga umugabo we kandi akamwubaha. Ni yo mpamvu Sarayi yahisemo ‘kugandukira umugabo we’ akanga guhishura ko yari umugore we (1 Petero 3:5). Birumvikana ko kubigenza atyo byamushyize mu kaga. “Aburamu ageze mu Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane. Abatware ba Farawo baramureba, baramumushimira; wa mugore ajyanwa kwa Farawo.”​—Itangiriro 12:14, 15.

Uko Yehova Yamukijije

6, 7. Ni mu yihe mimerere ibabaje Aburamu na Sarayi bari barimo, kandi se, ni gute Yehova yakijije Sarayi?

6 Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarababaje Aburamu na Sarayi! Byagaragaraga ko Sarayi yari ari hafi gufatwa ku ngufu. Byongeye kandi, Farawo, wari utaramenya ko burya bwose Sarayi yari afite umugabo, yahundagaje impano kuri Aburamu, ku buryo “yari afite intama n’inka n’indogobe z’ingabo n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya” * (Itangiriro 12:16). Mbega ukuntu Aburamu agomba kuba yarumvise izo mpano zimuteye ishozi! N’ubwo imimerere yasaga n’aho idatanga icyizere, Yehova ntiyari yatereranye Aburamu.

7 “Uwiteka ahanisha Farawo n’inzu ye ibyago bikomeye amuhora Sarayi umugore wa Aburamu” (Itangiriro 12:17). Mu buryo runaka butavuzwe, Farawo yaje kubwirwa impamvu nyayo yatumye atezwa ibyo ‘byago.’ Yahise abyitabira mu maguru mashya: “Farawo ahamagaza Aburamu ati ‘icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe? Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe? Nanjye nkamwenda nkamugira [“nkaba nari ndi hafi kumugira,” NW ] umugore wanjye: nuko nguyu umugore wawe, mujyane, wigendere.’ Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n’umugore we n’ibyo yari afite byose.”​—Itangiriro 12:18-20; Zaburi 105:14, 15.

8. Ni ubuhe burinzi Yehova asezeranya guha Abakristo muri iki gihe?

8 Muri iki gihe, Yehova ntatwizeza ko azaturinda gushengurwa n’urupfu, kugerwaho n’ubugizi bwa nabi, inzara, cyangwa impanuka kamere. Duhabwa isezerano ry’uko buri gihe Yehova azajya aduha uburinzi mu bintu bishobora gushyira mu kaga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 91:1-4). Mbere na mbere, abikora aduha umuburo uziye igihe binyuriye mu Ijambo rye no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Byagenda bite se mu gihe twaba twugarijwe n’akaga ko kwicwa igihe dutotezwa? N’ubwo Imana ishobora kureka abantu bamwe ku giti cyabo bagapfa, ntizigera na rimwe yemera ko ubwoko bwayo muri rusange butsembwaho (Zaburi 116:15). Kandi abagaragu bizerwa bamwe na bamwe baramutse bahitanywe n’urupfu, dushobora kwiringira tudashidikanya ko bazazurwa.​—Yohana 5:28, 29.

Yari Yiteguye Kwigomwa Kugira ngo Amahoro Ahinde

9. Ni iki kigaragaza ko Aburamu atakomeje gutura ahantu hamwe igihe yari i Kanaani?

9 Uko bigaragara mu gihe inzara yari yarateye i Kanaani yari irangiye, ‘Aburamu yavuye mu Egiputa n’umugore we n’ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu [akarere kajya kuba umutarwe kari mu majyepfo y’imisozi y’u Buyuda]. Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw’amatungo n’ifeza n’izahabu’ (Itangiriro 13:1, 2). Bityo, abaturage b’i Kanaani bashoboraga kubona ko ari umugabo ufite imbaraga n’ububasha, umutware ukomeye (Itangiriro 23:6). Aburamu nta cyifuzo yari afite cyo gutura ngo yinjire muri politiki y’Abanyakanaani. Ahubwo, ‘yaragiye, ava i Negebu, agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye hagati y’i Beteli na Ayi.’ Nk’uko byagendaga buri gihe, Aburamu yimirizaga imbere gahunda yo gusenga Yehova aho yajyaga hose.​—Itangiriro 13:3, 4.

10. Ni ikihe kibazo cyavutse hagati y’abashumba ba Aburamu n’aba Loti, kandi se, kuki byari iby’ingenzi cyane ko cyakemurwa mu maguru mashya?

10 “Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu yari afite imikumbi n’amashyo n’amahema. Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo; kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. Habaho intonganya z’abashumba b’inka za Aburamu n’ab’iza Loti: kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n’Abaferizi babaga muri icyo gihugu” (Itangiriro 13:5-7). Muri icyo gihugu ntihabonekagamo amazi n’ubwatsi byahaza imikumbi ya Aburamu n’iya Loti. Ni yo mpamvu abashumba bagiranye intonganya kandi bakarakaranya. Bene iyo myifatire yo guterana amagambo ntiyari ikwiriye ku basenga Imana y’ukuri. Iyo ibyo bikorwa byo gushotorana bikomeza, hari kuvuka amakimbirane y’urudaca. None se, ni gute Aburamu yari gukemura icyo kibazo? Yari yarareze Loti nyuma y’aho se apfiriye, akaba ashobora kuba yaramureze nk’umwana we bwite. None se ko Aburamu ari we wari mukuru, si we wari ukwiriye kwijyanira ibyiza cyane kurusha ibindi?

11, 12. Ni iki Aburamu yahaye Loti abigiranye ubuntu, kandi se, kuki amahitamo Loti yagize atarangwaga n’ubwenge?

11 Ariko kandi, “Aburamu abwira Loti ati ‘he kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu; kuko turi abavandimwe. Mbese, igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye: nuhitamo kujya ibumoso, nanjye nzajya iburyo; cyangwa nuhitamo kujya iburyo, nanjye nzajya ibumoso.’ ” Hafi y’i Beteli, hari icyo bise “umwe mu misozi ikomeye yo muri Palesitina.” Birashoboka ko aho ngaho ari ho Loti yahagaze “a[ka]rambura amaso, a[ka]bona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n’i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka nk’igihugu cya Egiputa.”​—Itangiriro 13:8-10.

12 N’ubwo Bibiliya ivuga ko Loti yari “umukiranutsi,” kubera impamvu runaka ntiyigeze aharira Aburamu muri icyo kibazo, ndetse birasa n’aho atigeze agisha inama uwo mukambwe (2 Petero 2:7). “Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani; ajya iburasirazuba, baratandukana. Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanāni, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu” (Itangiriro 13:11, 12). Sodomu yari ikungahaye kandi yari ifite ubutunzi bwinshi (Ezekiyeli 16:49, 50). N’ubwo amahitamo ya Loti ashobora kuba yarasaga n’aho arangwa n’ubwenge dukurikije uko byari byifashe ku birebana n’ibintu by’umubiri, yahisemo nabi mu buryo bw’umwuka. Kubera iki? Ni ukubera ko mu Itangiriro 13:13 havuga ko “Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane.” Umwanzuro Loti yafashe wo kuhimukira amaherezo wari kuzatuma umuryango we ugira agahinda kenshi.

13. Ni gute urugero rwa Aburamu rwafasha Abakristo bashobora kugirana amakimbirane ashingiye ku mafaranga?

13 Icyakora, Aburamu yagaragaje ko yizeraga isezerano rya Yehova ry’uko amaherezo imbuto ye yari kuzahabwa igihugu cyose; ntiyiriwe ajya impaka kubera agace gato k’icyo gihugu. Yagize ubuntu akora ibihuje n’ihame nyuma y’aho ryaje kwandikwa mu 1 Abakorinto 10:24, hagira hati “ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.” Ayo ni amagambo meza agira icyo yibutsa abashobora kugirana na bagenzi babo bahuje ukwizera amakimbirane ashingiye ku mafaranga. Aho gukurikiza inama iboneka muri Matayo 18:15-17, hari bamwe bagiye bajyana abavandimwe babo mu nkiko (1 Abakorinto 6:1, 7). Urugero rwa Aburamu rugaragaza ko byaba byiza kurushaho gutakaza amafaranga kuruta uko twashyira umugayo ku izina rya Yehova cyangwa tugahungabanya amahoro y’itorero rya Gikristo.​—Yakobo 3:18.

14. Ni gute Aburamu yahawe umugisha bitewe n’uko yagize ubuntu?

14 Imyifatire ya Aburamu yo kugira ubuntu yagombaga kugororerwa. Imana yagize iti “nzagwiza urubyaro rwawe, ruhwane n’umukungugu wo hasi: umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.” Mbega ukuntu iryo hishurwa rigomba kuba ryarateye inkunga Aburamu wari udafite umwana! Hanyuma, Imana yaramutegetse iti “haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo; kuko ari wowe nzagiha” (Itangiriro 13:16, 17). Aburamu ntiyashoboraga rwose kwemererwa gutura mu mujyi ngo yidamararire. Yagombaga gukomeza kwitandukanya n’Abanyakanaani. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Abakristo bagomba gukomeza kwitandukanya n’isi. Ntibumva ko basumba abandi, ariko ntibifatanya mu buryo bwa bugufi n’umuntu uwo ari we wese ushobora kuboshya kugira ngo bishore mu myifatire idahuje n’Ibyanditswe.​—1 Petero 4:3, 4.

15. (a) Kuba Aburamu yaragendaga yimuka bishobora kuba byarasobanuraga iki? (b) Ni uruhe rugero Aburamu yasigiye imiryango ya Gikristo muri iki gihe?

15 Mu bihe bya Bibiliya, mbere y’uko umuntu ahabwa isambu ho gakondo, yagombaga kuyitambagira. Muri ubwo buryo, kuba Aburamu yaragendaga yimuka muri icyo gihugu, iteka bishobora kuba byarajyaga bimwibutsa ko hari igihe icyo gihugu cyari kuzaturwamo n’urubyaro rwe. Abigiranye ukumvira, “Aburamu yimu[ye] ihema rye, aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure, biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro” (Itangiriro 13:18). Nanone, Aburamu yagaragaje ukuntu yimirizaga imbere cyane ibintu bihereranye no gusenga. Mbese, icyigisho cy’umuryango, gusengera hamwe mu rwego rw’umuryango no kujya mu materaniro ni byo mwimiriza imbere cyane mu muryango wanyu?

Baterwa n’Umwanzi

16. (a) Kuki amagambo abimburira mu Itangiriro 14:1 yumvikana ko afite ikintu yerekezaho? (b) Ni iyihe mpamvu yatumye abami bane bo mu burasirazuba bagaba igitero?

16 “Ku ngoma za Amurafeli umwami w’i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, * na Tidali umwami w’i Goyimu, abo bami [bararwana].” Mu Giheburayo cy’umwimerere, amagambo abimburira uwo murongo (“ku ngoma za . . . ”) yumvikana mu buryo bwo gusura ikintu runaka, yerekeza ku ‘gihe cy’ikigeragezo kirangirana n’imigisha.’ (Itangiriro 14:1, 2, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ikigeragezo cyatangiye igihe abo bami bane b’iburasirazuba hamwe n’ingabo zabo bagabaga igitero cya kirimbuzi i Kanaani. Bari bafite iyihe ntego? Bari bagamije kuburizamo ukwigomeka kw’imidugudu itanu ari yo Sodomu, Gomora, Adima, Seboyimu na Bela. Abo bami bagendaga banesha ababarwanyaga, “bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y’Umunyu).” Loti n’umuryango we bari batuye hafi aho.​—Itangiriro 14:3-7.

17. Kuki kuba Loti yarafashwe mpiri byagerageje ukwizera kwa Aburamu?

17 Abami b’Abanyakanaani barwanyije babigiranye ubukana abari babagabyeho igitero, ariko baraneshejwe mu buryo bukojeje isoni. “Banyaga ibintu by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose, baragenda. Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu, wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye, barigendera.” Inkuru y’ibyo bintu bishengura umutima yahise igera kuri Aburamu: “haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo: yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu. [Nguko uko] Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri” (Itangiriro 14:8-14). Mbega ukuntu byagerageje ukwizera kwe! Mbese, Aburamu yari kwihemberamo ibyiyumvo byo kugirira umuhungu wabo inzika bitewe n’uko yatoranyije igihugu cyiza cyane? Nanone kandi, wibuke ko abo bantu bari bagabye igitero baturukaga mu gihugu cy’iwabo, i Shinari. Kujya kubarwanya byari kuba ari ukuburizamo igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kuba yazongera gusubira iwabo. Uretse n’ibyo, ni iki Aburamu yashoboraga gukora kugira ngo arwanye ingabo zari zanesheje ingabo z’i Kanaani zari zishyize hamwe?

18, 19. (a) Ni gute Aburamu yashoboye gutabara Loti? (b) Ni nde yakesheje uko kunesha?

18 Nanone, Aburamu yiringiye Yehova mu buryo bwimazeyo nk’uko yari asanzwe abigenza. “Atabarana n’umutwe [w’abantu b]igishijwe kurwana, bavukiye iwe mu rugo rwe, magana atatu na cumi n’umunani barabakurikira bagera i Dani. Aburamu n’abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro, barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri i bumoso bw’i Damasiko. Agarura iminyago yose na Loti mwene wabo n’ibye n’abagore na bo n’abandi bantu” (Itangiriro 14:14-16). Mu kugaragaza ko yizeraga Yehova mu buryo bukomeye, Aburamu yayoboye ingabo ze zari nke cyane ugereranyije n’izari zagabye igitero, ziranesha, abohoza Loti n’umuryango we. Aburamu Yaje guhura na Melikisedeki, wari umwami akaba n’umutambyi mukuru w’i Salemu. “Melikisedeki umwami w’i Salemu azana imitsima na vino: yari umutambyi w’Imana Isumbabyose. Amuhesha umugisha, ati ‘Aburamu ahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, nyiri ijuru n’isi: kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.’ Nuko Aburamu amuha kimwe cya cumi cya byose.”​—Itangiriro 14:18-20.

19 Ni koko, Yehova ni we wamuhesheje kunesha. Kubera ko Aburamu yari afite ukwizera, yongeye gukizwa na Yehova. Ubwoko bw’Imana muri iki gihe ntiburwana mu ntambara nyantambara, ariko buhura n’ibigeragezo byinshi ndetse n’ibibazo by’ingorabahizi. Igice cyacu gikurikira kizatwereka ukuntu urugero rwa Aburamu rushobora kudufasha guhangana na byo mu buryo bugira ingaruka nziza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Dukurikije uko igitabo Étude perspicace des Écritures (cyanditswe n’Abahamya ba Yehova) kibivuga, “inyandiko ya kera yanditswe ku mfunzo ivuga ibihereranye na Farawo wohereje abagabo bari bitwaje intwaro kujya gufata umugore wari ufite uburanga maze bakica umugabo we.” Ku bw’ibyo, kuba Aburamu yaragize ubwoba ntibyari agakabyo.

^ par. 6 Hagari, nyuma y’aho waje kuba inshoreke ya Aburamu, ashobora kuba yari mu baja Aburamu yahawe icyo gihe.​—Itangiriro 16:1.

^ par. 16 Abantu bajora bigeze kuvuga ko Elamu itari yarigeze iba umudugudu ukomeye utyo muri Shinari kandi ko ngo inkuru ivuga ibihereranye n’igitero cyagabwe na Kedorulawomeri ari impimbano. Niba wifuza ibisobanuro bihereranye n’ibihamya bishingiye ku bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo bishyigikira inkuru ya Bibiliya, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1989, ku ipaji ya 4-7.​—Mu Gifaransa.

Mbese, Wazirikanye?

• Ni gute inzara yateye mu gihugu cya Kanaani yagerageje ukwizera kwa Aburamu?

• Ni gute Aburamu na Sarayi batanze urugero rwiza ku bagabo no ku bagore muri iki gihe?

• Ni ayahe masomo tuvana ku buryo Aburamu yakemuye amakimbirane yari hagati y’abashumba be n’aba Loti?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Aburamu ntiyatsimbaraye ku burenganzira bwe, ahubwo yashyize inyungu za Loti imbere y’ize bwite

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Aburamu yagaragaje ko yishingikirizaga kuri Yehova mu gihe yatabaraga Loti umuhungu wabo