Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntimugacogorere gukora neza

Ntimugacogorere gukora neza

Ntimugacogorere gukora neza

“Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.”​—ABAGALATIYA 6:9.

1, 2. (a) Kuki dukeneye kwihangana kugira ngo dukorere Imana? (b) Ni gute Aburahamu yagaragaje ukwihangana, kandi se, ni iki cyamufashije kubigeraho?

TWEBWE Abahamya ba Yehova, twishimira gukora ibyo Imana ishaka. Nanone kandi, twumva tugaruye ubuyanja iyo twikoreye “umugogo” wo kuba abigishwa (Matayo 11:29, NW ). Nyamara kandi, gukorera Yehova na Kristo si ko buri gihe biba byoroshye. Ibyo intumwa Pawulo yabigaragaje neza ubwo yagiraga Abakristo bagenzi bayo inama igira iti “mukwiriye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe” (Abaheburayo 10:36). Kwihangana ni ngombwa kubera ko gukorera Imana bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi.

2 Nta gushidikanya ko imibereho ya Aburahamu ari igihamya cy’uko kuri. Incuro nyinshi, yagiye ahura n’ikibazo cyo kugira amahitamo mu bintu bikomeye kandi agera mu mimerere igoranye. Guhabwa itegeko ryo guhara imibereho yo kudamarara yabagamo muri Uri byari intangiriro gusa. Bidatinze, yahanganye n’ikibazo cy’inzara, kurwanywa n’abaturanyi, kuba yari ari hafi gutakaza umugore we, urwango yagaragarijwe na bamwe muri bene wabo n’imimerere ikaze y’intambara. Hari ibindi bigeragezo bikomeye kurushaho byari bimutegereje. Ariko kandi, Aburahamu ntiyigeze acogorera gukora neza. Ibyo bigaragara neza iyo uzirikanye ko atari afite Ijambo ry’Imana ryuzuye, nk’uko bimeze kuri twe muri iki gihe. Icyakora, yari azi rwose ibihereranye n’ubuhanuzi bwa mbere, muri bwo Imana ikaba yaravuze iti “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] n’urwe [“n’imbuto ye,” NW ]” (Itangiriro 3:15). Ubusanzwe, Aburahamu ni we wagombaga kwibasirwa n’urwango rwa Satani bitewe n’uko ari we Imbuto yari gukomokaho. Nta gushidikanya ko kwiyumvisha ibyo bintu byafashije Aburahamu kwihanganira ibigeragezo byamugezeho abigiranye ibyishimo.

3. (a) Kuki abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bagombye kwitega kugerwaho n’amakuba? (b) Ni iyihe nkunga duterwa n’ibivugwa mu Bagalatiya 6:9?

3 Ubwoko bwa Yehova muri iki gihe na bwo bwagombye kwitega kugerwaho n’amakuba (1 Petero 1:6, 7). N’ubundi kandi, mu Byahishuwe 12:17 haduha umuburo w’uko Satani ‘arwanya’ abasigaye basizwe. Kubera ko abagize “izindi ntama” bifatanya mu buryo bwa bugufi n’abasizwe, na bo bibasirwa n’umujinya wa Satani (Yohana 10:16). Uretse kuba Abakristo bashobora guhura n’ababarwanya mu murimo bakora ugenewe abantu bose, bashobora nanone gutsikamirwa n’ibigeragezo bigoranye mu mibereho yabo ya bwite. Pawulo atugira inama agira ati “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari” (Abagalatiya 6:9). Ni koko, n’ubwo Satani afite intego yo gusenya ukwizera kwacu, tugomba kumurwanya, dufite ukwizera gukomeye (1 Petero 5:8, 9). Byagenda bite turamutse tubaye abizerwa mu mibereho yacu? Muri Yakobo 1:2, 3 hagira hati “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.”

Igitero Kitaziguye

4. Ni mu buhe buryo Satani yagiye yifashisha ibitero bitaziguye mu kugerageza gutuma abagize ubwoko bw’Imana badakomeza gushikama?

4 Imibereho ya Aburahamu igaragaza rwose ‘ibigeragezo bitari bimwe’ Umukristo ashobora guhangana na byo muri iki gihe. Urugero, byabaye ngombwa ko ahangana n’igitero cy’abantu bari baturutse i Shinari (Itangiriro 14:11-16). Ntibitangaje rero kuba Satani akomeza gukoresha ibitero bitaziguye mu buryo bw’ibitotezo. Kuva aho Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiriye, mu bihugu byinshi, ubutegetsi bwashyizeho amategeko yo kubuzanya umurimo wa Gikristo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 2001 kivuga ukuntu Abakristo bo muri Angola bagiye bihanganira urugomo bagirirwaga n’abanzi babo. Abavandimwe bo mu bihugu bimeze nk’icyo bagiye bashikama bakanga kudohoka, kubera ko babaga bishingikirije kuri Yehova! Ntibabyitabiriye bitabaza urugomo cyangwa ukwigomeka, ahubwo babyitabiriye bakomeza gukora umurimo wo kubwiriza ubutadohoka babigiranye amakenga.​—Matayo 24:14.

5. Ni gute Abakristo bakiri bato bashobora kugerwaho n’ibitotezo ku ishuri?

5 Ariko kandi, ibitotezo ntibiba bikubiyemo urugomo byanze bikunze. Amaherezo Aburahamu yaje guhabwa umugisha abyara abahungu babiri​—Ishimayeli na Isaka. Mu Itangiriro 21:8-12 hatubwira ko igihe kimwe Ishimayeli yajyaga ‘aseka’ Isaka. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya, yagaragaje ko ibyo byari bikomeye cyane kuruta udukino dusanzwe tw’abana, kubera ko avuga ko Ishimayeli yatotezaga Isaka! (Abagalatiya 4:29, gereranya na NW.) Gukobwa n’abanyeshuri twigana no gutukwa n’abaturwanya bishobora mu buryo bukwiriye kwitwa ibitotezo. Umukristo ukiri muto witwa Ryan yibuka ukuntu yababazwaga n’abanyeshuri biganaga, agira ati “iminota 15 nagendaga muri bisi njya kandi mva ku ishuri yasaga n’aho ari amasaha menshi kuko nabaga ntukwa. Bajyaga bantwikisha utwuma dufata impapuro babaga bashyuhishije umuriro w’ibibiriti.” Kuki yagirirwaga nabi bene ako kageni? Agira ati “imyitozo nahawe mu muteguro w’Imana yatumye mba umuntu utandukanye n’abandi banyeshuri bose.” Icyakora, Ryan yashoboye kwihangana mu budahemuka, abifashijwemo n’ababyeyi be. Mwebwe abakiri bato, mbese, ibitutsi by’urungano rwanyu byaba byaratumye mwumva mucitse intege? Niba ari ko biri, ntimugacogore! Nimukomeza kwihangana mu budahemuka, muzasohorerwaho n’amagambo yavuzwe na Yesu, agira ati “namwe muzahirwa, ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi, babampora.”​—Matayo 5:11.

Imihangayiko ya Buri Munsi

6. Ni ibihe bintu bishobora kuzana igitotsi mu mishyikirano iba hagati y’Abakristo muri iki gihe?

6 Ibyinshi mu bigeragezo duhangana na byo muri iki gihe biba bikubiyemo imihangayiko isanzwe ya buri munsi. Aburahamu ubwe yagombaga guhangana n’impagarara zari zavutse hagati y’abashumba be n’aba muhungu wabo Loti (Itangiriro 13:5-7). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, kamere zitandukanye n’utuntu duto duto tw’ishyari ridafashije, bishobora kuzana igitotsi mu mishyikirano, ndetse wenda bikaba byabangamira amahoro y’itorero. “Aho amakimbirane n’intonganya biri, [ni] ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose” (Yakobo 3:16). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kudacogora, ahubwo tukimiriza imbere amahoro tukayarutisha ubwibone, nk’uko Aburahamu yabigenje, maze tugaharanira inyungu z’abandi!​—1 Abakorinto 13:5; Yakobo 3:17.

7. (a) Ni iki umuntu yagombye gukora niba yarakomerekejwe n’Umukristo mugenzi we? (b) Ni mu buhe buryo Aburahamu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kubumbatira imishyikirano myiza umuntu agirana n’abandi?

7 Kuba umunyamahoro bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi mu gihe twaba twumva twararenganyijwe na mugenzi wacu duhuje ukwizera. Mu Migani 12:18 hagira hati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota.” Amagambo ahubukiwe, n’ubwo umuntu yayavuga atabigiranye ubugome, ashobora kubabaza umuntu mu buryo bwimbitse. Uwo mubabaro ushobora kurushaho kwiyongera iyo twumva twashebejwe cyangwa twabeshyewe mu buryo burangwa n’ubugome. (Zaburi 6:7, 8, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, Umukristo ntashobora kureka ngo ibyiyumvo byakomerekejwe bitume acogora. Niba uri muri iyo mimerere, fata iya mbere kugira ngo ukosore ibintu, ubivuganeho n’uwagukoshereje mu buryo burangwa n’ubugwaneza (Matayo 5:23, 24; Abefeso 4:26). Gira ubushake bwo kubabarira uwo muntu (Abakolosayi 3:13). Mu gihe twirinze kubika inzika, dutuma bishoboka gukiza ibikomere byo mu byiyumvo byacu bwite no kugarura imishyikirano dufitanye n’umuvandimwe wacu. Aburahamu ntiyigeze agirira Loti inzika mu buryo ubwo ari bwo bwose. N’ikimenyimenyi, Aburahamu yarirukanse ajya gutabara Loti n’umuryango we!​—Itangiriro 14:12-16.

Ibigeragezo Twikururira

8. (a) Ni mu buhe buryo Abakristo bashobora ‘kwihandisha imibabaro myinshi’? (b) Kuki Aburahamu yashoboye kubona ibihereranye n’ibintu by’umubiri mu buryo bushyize mu gaciro?

8 Ni iby’ukuri ko ibigeragezo bimwe na bimwe ari twe tubyikururira. Urugero, Yesu yategetse abigishwa be ati “ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba” (Matayo 6:19). Nyamara kandi, hari abavandimwe bamwe na bamwe ‘bihandisha imibabaro myinshi’ binyuriye mu gushyira inyungu z’iby’ubutunzi mu mwanya wa mbere bakazirutisha inyungu z’Ubwami (1 Timoteyo 6:9, 10). Aburahamu yari yiteguye guhara iraha ry’ibintu by’umubiri kugira ngo ashimishe Imana. “Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo, akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe, kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse, ikawurema” (Abaheburayo 11:9, 10). Kuba Aburahamu yarizeraga kuzabona “umudugudu,” cyangwa ubutegetsi bw’Imana, byamufashije kutishingikiriza ku butunzi. Mbese, ntibyaba ari iby’ubwenge ko natwe tubigenza dutyo?

9, 10. (a) Ni gute icyifuzo cyo kuba umuntu ukomeye gishobora kuba ikigeragezo? (b) Ni gute umuvandimwe muri iki gihe ashobora kwitwara nk’ ‘uworoheje hanyuma y’abandi’?

9 Reka turebe ikindi kintu. Bibiliya itanga aya mabwiriza afite ireme muri aya magambo ngo “umuntu niyibwira ko ari ikintu, kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye” (Abagalatiya 6:3). Byongeye kandi, tugirwa inama yo ‘kutagira icyo dukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko tutari, ahubwo [ko tugomba] kwicisha bugufi mu mitima’ (Abafilipi 2:3). Hari bamwe bikururira ibigeragezo bitewe n’uko bananirwa gushyira mu bikorwa iyo nama. Kubera ko baba basunitswe n’icyifuzo cyo kuba abantu bakomeye aho kugira icyifuzo cyo gukora “umurimo mwiza,” bacika intege kandi bakaba abarakare iyo badahawe inshingano mu itorero.​—1 Timoteyo 3:1.

10 Aburahamu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no ‘kwifata uko [umuntu] atari’ (Abaroma 12:3). Mu gihe Aburahamu yahuraga na Melikisedeki, ntiyifashe nk’aho yamurutaga bitewe n’uko yari afite ubutoni ku Mana. Ibinyuranye n’ibyo, yemeye umwanya ukomeye Melikisedeki yari arimo kubera ko yari umutambyi, amuha icya cumi (Abaheburayo 7:4-7). Mu buryo nk’ubwo, Abakristo muri iki gihe bagombye kuba biteguye kwemera ko ‘boroheje hanyuma y’abandi bose’ maze ntibifuze kuba mu mwanya wa mbere (Luka 9:48). Niba abashinzwe kuyobora mu itorero basa n’aho bataguha inshingano runaka, isuzume nta buryarya kugira ngo urebe ibintu ushobora kunonosora muri kamere yawe cyangwa mu buryo witwara mu bintu. Aho guhinduka umurakare bitewe n’uko hari inshingano udahabwa, ungukirwa mu buryo bwuzuye n’igikundiro ufite​—igikundiro cyo gufasha abandi kumenya Yehova. Ni koko, ‘icishe bugufi uri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izagushyire hejuru mu gihe gikwiriye.’​—1 Petero 5:6.

Kwizera Ibitaboneka

11, 12. (a) Kuki bamwe mu itorero bashobora kuba batacyiyumvisha ko ibintu byihutirwa? (b) Ni gute Aburahamu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no gushingira imibereho ye ku kwizera amasezerano y’Imana?

11 Ikindi kigeragezo gishobora kuba kirebana no kuba imperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu isa n’aho itinze. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 3:12, Abakristo bagomba ‘gutegereza bagatebutsa umunsi w’Imana.’ Nyamara, hari benshi bamaze imyaka myinshi, ndetse bamwe bamaze ibarirwa muri za mirongo bategereje uwo ‘munsi.’ Ibyo bishobora gutuma bamwe bacika intege bityo ntibabe bakibona ko ibintu byihutirwa.

12 Reka nanone dusuzume urugero rwa Aburahamu. Imibereho ye yose yari ishingiye ku kwizera amasezerano y’Imana, n’ubwo nta cyizere yari afite cy’uko yose yashoboraga kuzasohozwa mu gihe cye. Ni iby’ukuri ko yabayeho igihe kirekire bihagije ku buryo yabonye umuhungu we Isaka akura. Ariko kandi, hari guhita ibinyejana byinshi kugira ngo urubyaro rwa Aburahamu rugwire ruhwane n’ “inyenyeri zo mu ijuru” cyangwa n’ “umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja” (Itangiriro 22:17). Icyakora, Aburahamu ntiyarakaye cyangwa ngo acike intege. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yerekeje kuri Aburahamu hamwe n’abandi bakurambere ikandika iti “abo bose bapfuye bacyizera, batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga bikiri kure cyane, bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.”​—Abaheburayo 11:13.

13. (a) Ni gute Abakristo muri iki gihe bameze nk’ “abimukīra”? (b) Kuki Yehova azavanaho burundu iyi gahunda y’ibintu?

13 Niba Aburahamu yarashoboraga gushingira imibereho ye ku masezerano yari kuzasohozwa mu gihe cya “kure cyane,” mbega ukuntu twagombye kurushaho kuyashingiraho imibereho yacu muri iki gihe, mu gihe isohozwa ryayo ryegereje cyane! Kimwe na Aburahamu, tugomba kubona ko turi ‘abimukira’ muri gahunda ya Satani, tukanga rwose kuba mu mibereho irangwa no kwinezeza. Ubusanzwe, twakwifuza ko iryo ‘herezo rya byose’ ritakwegereza gusa, ahubwo ko ryasohora aka kanya (1 Petero 4:7). Wenda dushobora kuba dufite ibibazo bikomeye by’ubuzima. Cyangwa se dushobora gutsikamirwa cyane n’imihangayiko iterwa n’imimerere y’iby’ubukungu. Icyakora, tugomba kwibuka ko Yehova atazazana imperuka kugira ngo atugobotore mu mimerere ibabaje gusa, ahubwo ko azayizana kugira ngo yeze izina rye bwite (Ezekiyeli 36:23; Matayo 6:9, 10). Imperuka ntizaza byanze bikunze mu gihe kitunogeye, ahubwo izaza mu gihe kiberanye neza n’imigambi ya Yehova.

14. Ni mu buhe buryo ukwihangana kw’Imana kungura Abakristo muri iki gihe?

14 Nanone kandi, wibuke ko ‘Umwami Imana idatinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo ibihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Zirikana ko Imana ‘ibihanganira’​—mwebwe abagize itorero rya Gikristo. Birashoboka ko bamwe muri twe dukeneye igihe kinini kurushaho kugira ngo tugire ihinduka kandi tugire ibyo tunonosora ku buryo amaherezo ‘twazasangwa mu mahoro, tutagira ikizinga, tutariho umugayo mu maso ye’ (2 Petero 3:14). Ku bw’ibyo se, ntitwagombye gushimira ku bwo kuba Imana yaragaragaje uko kwihangana?

Dushobora Kubona Ibyishimo n’Ubwo Duhura n’Inzitizi

15. Ni iki cyafashije Yesu gukomeza kugira ibyishimo mu gihe yari ahanganye n’ibigeragezo, kandi se, ni gute kumwigana byungura Abakristo muri iki gihe?

15 Imibereho ya Aburahamu yigisha Abakristo amasomo menshi muri iki gihe. Ntiyagaragaje ukwizera gusa ahubwo yanagaragaje ukwihangana, ubuhanga, ubutwari n’urukundo ruzira ubwikunde. Yashyiraga gahunda yo kuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Icyakora, tugomba kwibuka ko urugero ruhebuje dukwiriye kwigana ari urwatanzwe na Yesu Kristo. Na we yahanganye n’ibigeragezo byinshi, ariko muri ibyo byose ntiyigeze atakaza ibyishimo bye. Kubera iki? Ni ukubera ko yakomeje kwerekeza ubwenge bwe ku byiringiro byamushyizwe imbere (Abaheburayo 12:2, 3). Ni yo mpamvu Pawulo yasenze agira ati “ubu noneho turifuza ko Imana itanga ukwihangana n’ihumure yabaha kugira hagati yanyu imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite” (Abaroma 15:5, NW ). Mu gihe dufite imyifatire yo mu bwenge ikwiriye, dushobora kubona ibyishimo n’ubwo twahura n’inzitizi Satani ashobora kudushyira imbere.

16. Twakora iki mu gihe ingorane zitugeraho zaba zisa n’aho ziturenze?

16 Mu gihe ingorane zaba zisa n’aho zirenze urugero, ibuka ko nk’uko Yehova yakundaga Aburahamu, ari na ko nawe agukunda. Yifuza ko wagira icyo ugeraho (Abafilipi 1:6). Iringire Yehova mu buryo bwuzuye, wiringiye rwose ko ‘atazagukundira kugeragezwa ibiruta ibyo ushobora, ahubwo hamwe n’ikikugerageza azagucira akanzu, kugira ngo ubone uko ubasha kucyihanganira’ (1 Abakorinto 10:13). Ihingemo akamenyero ko gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi (Zaburi 1:2). Komeza gusenga ushikamye, usaba Yehova ko yagufasha kwihangana (Abafilipi 4:6). ‘Azaha umwuka wera abawumusabye’ (Luka 11:13). Ungukirwa n’ibintu byose Yehova yaduteganyirije kugira ngo bidukomeze mu buryo bw’umwuka, urugero nk’ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone, shakira ubufasha mu muryango w’abavandimwe (1 Petero 2:17). Jya mu materaniro ya Gikristo ubudasiba, kubera ko ari ho uzabonera inkunga ukeneye kugira ngo wihangane (Abaheburayo 10:24, 25). Ishimire kuba wemera udashidikanya ko kwihangana kwawe kuzatuma uba mu mimerere yo kwemerwa mu maso y’Imana kandi ko imyifatire yawe y’ubudahemuka ishimisha umutima wayo!​—Imigani 27:11; Abaroma 5:3-5.

17. Kuki Abakristo batiheba?

17 Aburahamu yakundwaga n’Imana kuko yari “incuti” yayo (Yakobo 2:23). Nyamara kandi, imibereho ya Aburahamu yari yiganjemo uruhererekane rw’ibigeragezo bibabaje n’amakuba. Ku bw’ibyo, Abakristo bashobora kugerwaho n’ibintu nk’ibyo muri iyi “minsi [mibi] y’imperuka.” Mu by’ukuri, Bibiliya iduha umuburo w’uko “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1, 13). Aho kugira ngo wihebe, menya ko imihangayiko itugeraho ari igihamya cy’uko iherezo rya gahunda mbi ya Satani ryegereje. Ariko kandi, Yesu atwibutsa ko “uwihangana akageza imperuka, [ari] we uzakizwa” (Matayo 24:13). Ku bw’ibyo, ‘ntugacogorere gukora neza!’ Igana Aburahamu, maze ube mu ‘baragwa amasezerano, babiheshejwe no kwizera no kwihangana.’​—Abaheburayo 6:12.

Mbese, Wazirikanye?

• Kuki abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bagombye kwitega ko bazagerwaho n’ibigeragezo hamwe n’amakuba?

• Ni mu buhe buryo Satani ashobora kwifashisha ibitero bitaziguye?

• Ni mu buhe buryo amakimbirane ya bwite hagati y’Abakristo ashobora guhoshwa?

• Ni gute ubwibone n’ubwikunde bishobora gukurura ibigeragezo?

• Ni mu buryo ki Aburahamu yatanze urugero rwiza mu bihereranye no gutegereza isohozwa ry’ibyo Imana yasezeranyije?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abakristo benshi bakiri bato batotezwa binyuriye mu gutukwa n’urungano rwabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mu gihe cya Aburahamu, isohozwa ry’ibyo Imana yasezeranyije ryari riri “kure cyane,” nyamara imibereho ye yari ishingiye kuri ibyo byasezeranyijwe