Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twatsinze urubanza mu Rukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga

Twatsinze urubanza mu Rukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga

Twatsinze urubanza mu Rukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga

ABAHAMYA BA YEHOVA bo mu Budage batsinze urubanza rudasanzwe mu Rukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga ruri ahitwa i Karlsruhe. Muri ubwo buryo bateye intambwe ikomeye mu birebana no kugira ngo bemerwe ko ari umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko.

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 100 babwiriza mu Budage. Barokotse ibitotezo bikomeye batejwe n’ubutegetsi bubiri bw’igitugu bwaranze ikinyejana cya 20​—ari bwo bw’abo mu Ishyaka rya Nazi n’ubw’Abakomunisiti. Kuva mu mwaka wa 1990, Abahamya bagiye bashakisha ukuntu bakwemerwa ko ari umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko. Nyuma y’imanza ebyiri batsinze n’urundi rumwe batsinzwe, Abahamya bajuririye mu Rukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga, rukaba rwaratangaje umwanzuro warwo ku itariki ya 19 Ukuboza 2000.

Umwanzuro Uhuriweho na Bose wo Kurenganura Abahamya ba Yehova

Abacamanza bagize urwo rukiko bose uko ari barindwi baciye urubanza barenganura Abahamya. Abo bacamanza basheshe icyemezo cyo mu mwaka wa 1997 cyafashwe n’Urukiko rwa Leta Rushinzwe Ibibazo Birebana n’Ubutegetsi maze bategeka urwo rukiko kongera gusuzuma ikibazo cy’Abahamya.

Urwo Rukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga rwaboneyeho umwanya wo kugira icyo ruvuga ku isano ry’ingenzi riri hagati ya Leta n’amadini. Mu buryo bw’ibanze, uko leta ibona idini “ntibiterwa n’imyizerere yaryo, ahubwo biterwa n’imyifatire yaryo.”

Nanone kandi, urwo rukiko rwavuze ko mu gihe Abahamya bakurikiza “ukutabogama kwa Gikristo” bataba “babangamiye amahame ya demokarasi,” kandi ko bataba “bifuza gusimbuza demokarasi ubundi buryo bwo gutegeka.” Ku bw’ibyo, kuba batifatanya mu matora ya politiki ntibyagombye kubonwa ko ari igihamya gishobora gutuma Abahamya badahabwa ubuzima gatozi.​—Yohana 18:36; Abaroma 13:1.

Urwo rukiko rwakomeje ruvuga ko umuntu wizera​—yaba ari Umuhamya cyangwa umuntu wo mu rindi dini​—ashobora rimwe na rimwe kubona ageze mu mimerere aho ibyo Leta imusaba n’ibyo asabwa n’idini rye bihabanye. Uwo muntu aramutse akurikije umutimanama we binyuriye mu “kumvira imyizerere y’idini rye kurusha amategeko,” Leta ishobora kubona ko ibyo bifite ishingiro, kandi ko ari bimwe mu bigize umudendezo mu by’idini.​—Ibyakozwe 5:29.

Icyemezo cy’urwo rukiko cyavuzwe cyane mu itangazamakuru. Nta kinyamakuru cyo mu Budage kitari kirimo inkuru yerekeranye n’urwo rubanza. Za televiziyo na radiyo bikomeye byose byavuze kuri urwo rubanza bigira n’abo bitumira bibabaza ibibazo. Nta kindi gihe mbere hose izina Yehova ryigeze ryamamazwa mu Budage mu buryo bwagutse bene ako kageni.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 1 yavuye]

AP Photo/Daniel Maurer