Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakoresha neza ubusore bwawe

Uko wakoresha neza ubusore bwawe

Uko wakoresha neza ubusore bwawe

ABATURAGE bo mu gihugu kimwe cy’i Burayi basabwe guhitamo ikintu kimwe mu bintu bitatu: uburanga, ubukire cyangwa gukomeza kuba bato. Ikintu benshi bahisemo ku mwanya wa mbere ni ugukomeza kwibera bato. Ni koko, abantu bari mu kigero cy’imyaka iyo ari yo yose babona ko imyaka y’amabyiruka ari igihe cyihariye mu buzima. Kandi buri wese aba yifuza ko abakiri bato bakoresha neza icyo gihe, igihe baba bava mu bwana baba bakuru. Ariko se, babigeraho bate?

Mbese, Bibiliya ishobora kubafasha? Yego rwose! Nimucyo dusuzume ahantu habiri Ijambo ry’Imana rishobora kubera abakiri bato ubufasha bwihariye, wenda bikaba binashoboka ko rifasha abakiri bato kurusha uko ryafasha abantu bo mu kindi kigero cy’imyaka iyo ari yo yose.

Kubana Neza n’Abandi

Jugend 2000 ni raporo y’iperereza ryagutse ryakozwe ku birebana n’imyifatire, amahame agenga umuco, n’imyitwarire y’abakiri bato bo mu Budage basaga 5.000. Iryo perereza ryahishuye ko mu gihe abakiri bato bari mu bikorwa byo kwirangaza​—urugero nko mu gihe bumva umuzika, bari muri siporo cyangwa bitemberera byo kwirangaza gusa​—hafi buri gihe baba bari kumwe n’abandi bantu. Biranashoboka ko abakiri bato bifuza kuba hamwe n’urungano rwabo kurusha uko bimeze ku bantu bo mu kindi kigero cy’imyaka. Ku bw’ibyo rero, biragaragara rwose ko ibanga ryo kugira ngo abakiri bato bagire icyo bageraho ari ukubana neza n’abandi.

Ariko kandi, kubana neza n’abandi si ko buri gihe biba byoroshye. Koko rero, mu birebana n’imishyikirano abantu bagirana, abasore n’inkumi biyemerera ko ari ho bakunze gutsindirwa. Aho ngaho Bibiliya ishobora kuba ubufasha nyakuri. Ijambo ry’Imana rikubiyemo ubuyobozi bw’ibanze bugenewe abakiri bato mu byerekeranye no kugirana n’abandi imishyikirano ishyize mu gaciro. Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Rimwe mu mahame y’ingenzi cyane mu mishyikirano abantu bagirana ryitwa Itegeko rya Zahabu, rigira riti “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe.” Guha abandi icyubahiro, kutabatesha agaciro no kubagaragariza ubugwaneza, bibatera inkunga yo kugufata batyo na bo. Imyifatire irangwa n’ubugwaneza ishobora kuburizamo umwuka w’amakimbirane no guhangana. Iyo umenyekanye ko uri umuntu ufite imyifatire yo kwita ku bandi, biba bishoboka cyane ko bakwemera kandi bakifuza kuba hamwe nawe. Mbese, kwemerwa n’abandi biragushimisha?​—Matayo 7:12.

Bibiliya ikugira inama yo ‘gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Ugomba kwikunda mu buryo bw’uko wiyitaho kandi ukiyubaha mu buryo bushyize mu gaciro, udakabya kandi utitesha agaciro. Kuki ibyo ari ingirakamaro? Koko rero, iyo wowe ubwawe utiyubaha, ushobora gusanga ukabya kunenga abandi, kandi ibyo bibangamira imishyikirano myiza. Ariko kwiha agaciro nta kubogama, ni urufatiro ushobora gushingiraho ubucuti bukomeye.​—Matayo 22:39.

Iyo ubucuti bumaze kuvuka, buba bugomba gushimangirwa binyuriye ku mihati y’impande zombi. Gukoresha igihe ushakisha incuti byagombye gutuma wumva wishimye kubera ko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.” Uburyo bumwe bwo gutanga ni ukubabarira, bikaba bikubiyemo kwirengagiza amakosa mato no kutitega ubutungane ku bandi. Bibiliya iratubwira iti “mureke gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Koko rero, “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.” Bigenda bite se iyo umuntu w’incuti akugaragarije aho ufite intege nke? Ubyifatamo ute? Zirikana iyi nama y’ingirakamaro iboneka muri Bibiliya igira iti “ntukihutire kurakara mu mutima,” kuko “iyo incuti igukubise akanyafu iba igamije ibyiza.” Mbese, si iby’ukuri ko incuti zawe zigira ingaruka ku bitekerezo byawe, imvugo yawe hamwe n’imyifatire yawe? Kubera iyo mpamvu, Bibiliya itanga umuburo igira iti “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” Ku rundi ruhande, “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we.”​—Ibyakozwe 20:35; Abafilipi 4:5; Abaroma 12:17, 18; Umubwiriza 7:9; Imigani 13:20; 27:6, REB; 1 Abakorinto 15:33.

Marco avuga ibyo ahuriyeho n’abandi basore n’inkumi benshi agira ati “amahame ya Bibiliya arafasha cyane mu bihereranye no kubana neza n’abandi. Hari abantu bamwe na bamwe nzi bafite imibereho y’ubwikunde, kandi baba bashaka icyabazanira inyungu gusa. Bibiliya itwigisha kudakabya kwitekerezaho, ahubwo tugatekereza no ku bandi. Uko mbibona, ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kugirana n’abandi imishyikirano myiza.”

Ibyo abakiri bato bameze nka Marco biga muri Bibiliya ntibibafasha mu busore bwabo gusa, ahubwo binabafasha mu myaka myinshi yo mu gihe kiri imbere. Kandi mu birebana n’iby’igihe kizaza, tubona ahandi hantu Bibiliya ishobora kubera abakiri bato ubufasha bwihariye.

Guhangayikishwa n’Ubuzima bwo mu Gihe Kizaza

Abakiri bato benshi bagira amatsiko cyane. Birashoboka ko ari bo baba bifuza kumenya ibirimo biba n’impamvu ibitera kurusha abantu bo mu kindi kigero cy’imyaka iyo ari yo yose. Kandi Bibiliya isobanura neza impamvu zitera imimerere iri ku isi kandi ikatubwira icyo igihe kizaza kiduhishiye, kurusha uko bimeze ku kindi gitabo icyo ari cyo cyose. Ngibyo ibyo abakiri bato bakeneye kumenya. Tubizi dute?

N’ubwo abantu benshi batekereza ko abakiri bato babaho birebera ibya none gusa, amaperereza amwe n’amwe yahishuye igitekerezo gitandukanye n’icyo. Yagaragaje ko abakiri bato bazirikana ibintu birimo bibera iruhande rwabo, hanyuma bakishakira imyanzuro yabo bwite ku bihereranye n’uko ubuzima bushobora kuzaba bumeze mu gihe kizaza. Igihamya kigaragaza ko ari uko biteye, ni uko bitatu bya kane by’abasore n’inkumi batekereza “kenshi” cyangwa “kenshi cyane” ku bihereranye n’igihe kizaza. N’ubwo abakiri bato muri rusange barangwa n’icyizere, abenshi muri bo bahangayikishwa n’imibereho yabo yo mu gihe kizaza.

Kuki ibahangayikisha? Abenshi mu rubyiruko rwo muri iki gihe usanga baragize ibibazo bifitanye isano n’ubugizi bwa nabi, urugomo n’ibiyobyabwenge. Abakiri bato bahangayikishwa n’ukuntu bazabona akazi gahamye mu muryango w’abantu bahora bapiganwa cyane. Bumva bahatirwa kubona amanota meza ku ishuri cyangwa kuba abantu bakora akazi neza cyane. Umukobwa umwe w’imyaka 17 yitotombye agira ati “turi mu muryango w’abantu batagira icyo bitaho kandi bikunda. Buri wese aba agerageza gukora icyo yifuza cyose. Buri gihe uba ugomba kugaragaza icyo ushoboye gukora, kandi jye ibyo birambabaza cyane.” Undi musore ufite imyaka 22 yagize ati “abafite ibyo bagezeho mu buzima baba banezerewe kandi babaho neza. Naho abo amahirwe atasekeye, biturutse ku mpamvu zinyuranye bakaba badashobora gukora nka bagenzi babo, basigara inyuma gusa.” Kuki ubuzima burangwa no gupiganwa cyane? Mbese, ni uko ubuzima buzahora bumeze?

Ibisobanuro Bihuje n’Ukuri

Mu gihe abakiri bato bitegereza umuryango w’abantu bikababuza amahwemo cyangwa bikabahangayikisha, baba barimo bemeranya na Bibiliya​—baba babizi cyangwa batabizi. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umuryango wo muri iki gihe w’abantu batagira icyo bitaho kandi bikunda, ari ikimenyetso kiranga ibihe turimo. Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye umusore witwaga Timoteyo ku bihereranye n’igihe turimo, yagize iti “hazaza ibihe birushya.” Kuki ibyo bihe byagombaga kuba birushya? Ni ukubera ko nk’uko Pawulo yakomeje yandika, abantu bari kuzaba “bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, . . . indashima, batari abera, . . . bagira urugomo.” Mbese, ubwo si uburyo buhuje n’ukuri bwo gusobanura ukuntu abantu benshi bo muri iki gihe bitwara?​—2 Timoteyo 3:1-3.

Bibiliya ivuga ko ibyo bihe bikomeye byari kuzaza mu “minsi y’imperuka,” mbere y’uko ihinduka rikomeye rigera ku muryango w’abantu. Iryo hinduka rizagira ingaruka kuri buri muntu, yaba umuto cyangwa umukuru. Ni ihinduka bwoko ki? Vuba aha, ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka abantu, kandi abayoboke babwo “bazishimira amahoro menshi” aho bazaba bari hose. “Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Imihangayiko izaba ari inkuru ishaje.​—Zaburi 37:11, 29.

Bibiliya yonyine ni yo itanga ubumenyi bwiringirwa ku bihereranye n’igihe kizaza. Mu gihe umuntu ukiri muto amenye ibizabaho mu myaka mike iba iri imbere, ashobora kubyitegura kandi akumva afite umutekano, kandi akarushaho kumenya icyo agomba gukora mu buzima. Ibyo byiyumvo bigabanya imihangayiko. Muri ubwo buryo, ibyo abakiri bato bakenera mu buryo bwihariye​—ni ukuvuga gusobanukirwa umuryango w’abantu no kumenya icyo igihe kizaza gihatse​—bivugwa muri Bibiliya.

Kugira Icyo Umuntu Ageraho mu Busore Bwe

Ni iki ureberaho kugira ngo umenye ko umuntu yagize icyo ageraho mu busore bwe? Mbese, ni ukuba yarize amashuri ya kaminuza, atunze ibintu by’umubiri kandi akaba afite incuti nyinshi zitandukanye? Hari benshi babitekereza batyo. Imyaka y’amabyiruka, yagombye gutuma umuntu abona intangiriro nziza mu buzima. Mu yandi magambo, kugira icyo umuntu ageraho mu busore bwe bishobora kuba ikimenyetso cy’ibyo azageraho mu gihe kizaza.

Nk’uko twabibonye, Bibiliya ishobora gufasha umuntu ukiri muto gukoresha neza imyaka y’ubusore bwe. Abakiri bato benshi bamaze kwibonera ko ibyo ari ukuri. Basoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi bagashyira mu bikorwa ibyo biga. (Reba umutwe uvuga ngo “Ibitekerezo by’Ingirakamaro Byatanzwe n’Umugaragu wa Yehova Ukiri Muto,” ku ipaji ya 6.) Koko rero, Bibiliya ni igitabo rwose kigenewe abakiri bato bo muri iki gihe kubera ko ishobora kubafasha ‘kuba abantu bashyitse, bafite ibibakwiriye byose, ngo bakore imirimo myiza yose.’​—2 Timoteyo 3:16, 17.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Ibanga ryo kugira ngo abakiri bato bagire icyo bageraho ni ukubana neza n’abandi

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Birashoboka ko abakiri bato ari bo baba bifuza kumenya ibirimo biba n’impamvu ibitera kurusha abantu bo mu kindi kigero cy’imyaka iyo ari yo yose

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6 n’iya 7]

Ibitekerezo by’Ingirakamaro Byatanzwe n’Umugaragu wa Yehova Ukiri Muto

Alexander afite imyaka 19. Yarerewe mu muryango w’Abahamya ba Yehova, kandi akunda cyane kwerekeza umutima we wose ku byo yizera. Ariko kandi, si ko byahoze bimeze igihe cyose. Alexander yasobanuye agira ati

“Bishobora kubatangaza, igihe nari nkiri muto ntarabatizwa namaze imyaka isaga irindwi nifatanya n’Abahamya ba Yehova. Muri icyo gihe, nasengaga mfite imitima ibiri, nkabikora ibi byo kurangiza umuhango gusa. Ndibwira ko ntigeze ngira ubutwari bwo kwigenzura mbyitondeye.”

Hanyuma, imyifatire ya Alexander yaje guhinduka. Akomeza agira ati

“Ababyeyi banjye hamwe n’incuti zanjye zo mu itorero bakomezaga kuntera inkunga yo gusoma Bibiliya buri munsi kugira ngo menye Yehova mu buryo bwa bwite. Amaherezo naje gufata umwanzuro wo kubigerageza. Bityo, nagabanyije igihe najyaga mara ndeba televiziyo, kandi muri gahunda yanjye ya buri munsi mu gitondo kare nshyiramo no gusoma Bibiliya. Ubwo ni bwo natangiye gusobanukirwa Bibiliya. Nabonye ukuntu ishobora kumfasha jye ubwanjye. Kandi icy’ingenzi kurushaho, nasobanukiwe ko Yehova ashaka ko mumenya. Igihe nari maze gushyira icyo kintu ku mutima, natangiye kugirana na we imishyikirano ya bwite kandi ubucuti nari mfitanye n’abantu bo mu itorero bwarasagambye. Mbega ukuntu Bibiliya yagize ingaruka zikomeye ku mibereho yanjye! Ndatera buri mugaragu wa Yehova wese ukiri muto inkunga yo gusoma Bibiliya buri munsi.”

Hirya no hino ku isi hari abakiri bato babarirwa muri za miriyoni bifatanya n’Abahamya ba Yehova. Mbese, uri umwe muri bo? Mbese, wakwishimira kungukirwa no gusoma Bibiliya buri gihe? Kuki utakurikiza urugero rwa Alexander? Gabanya igihe wamaraga mu bikorwa bitari iby’ingenzi cyane, maze gusoma Bibiliya ubigire kimwe mu bigize gahunda yawe ya buri munsi. Nta gushidikanya rwose ko uzungukirwa.