Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Diyabule ibimuvugwaho si imiziririzo gusa

Diyabule ibimuvugwaho si imiziririzo gusa

Diyabule ibimuvugwaho si imiziririzo gusa

“Mu Isezerano Rishya hose, uhabona intambara ikomeye hagati y’imbaraga z’Imana n’icyiza ku ruhande rumwe, n’imbaraga z’ikibi ziyobowe na Satani ku rundi ruhande. Ibyo nta bwo ari igitekerezo cy’umwanditsi umwe cyangwa babiri, ahubwo ni ikintu bose bahurizaho. . . . Ku bw’ibyo, igihamya gitangwa mu Isezerano Rishya kiragaragara neza. Satani ni umuntu mubi ubaho koko, buri gihe ahora arwanya Imana n’ubwoko bwayo.”​—Byavuye mu gitabo cyitwa “The New Bible Dictionary.”

NONE se, kuki abantu benshi biyita Abakristo​—kandi bihandagaza bavuga ko bemera Bibiliya​—banga kwemera igitekerezo cy’uko Diyabule abaho koko? Ni ukubera ko mu by’ukuri batemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana (Yeremiya 8:9). Bavuga ko abanditsi ba Bibiliya bari baracengewe na filozofiya z’amahanga yari abakikije, ku buryo batanditse ukuri kw’Imana nk’uko yari yaraguhishuye. Urugero, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umugatolika witwa Hans Küng yaranditse ati “ibitekerezo bikomoka mu migani y’imihimbano ivuga ukuntu Satani afite abadayimoni benshi cyane . . . byacengeye mu idini rya Kiyahudi rya mbere biturutse mu migani y’imihimbano y’Abanyababuloni, hanyuma biva mu idini rya Kiyahudi byinjira mu Isezerano Rishya.”​—Byavuye mu gitabo cyitwa On Being a Christian.

Ariko kandi, Bibiliya si ijambo ry’abantu gusa; mu by’ukuri ni Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ku bw’ibyo, byaba ari iby’ubwenge dufatanye uburemere icyo rivuga ku birebana na Diyabule.​—2 Timoteyo 3:14-​17; 2 Petero 1:20, 21.

Ni Iki Yesu Yabitekerezagaho?

Yesu Kristo yemeraga ko Diyabule abaho koko. Yesu ntiyashutswe n’ikintu kibi cyari muri we ubwe. Yatewe n’umuntu nyakuri, uwo nyuma y’aho yaje kwita “umutware w’ab’iyi si” (Yohana 14:30; Matayo 4:1-​11). Nanone kandi, yizeraga ko hari ibindi biremwa by’umwuka byashyigikiye Satani mu migambi ye mibisha. Yakijije abantu babaga ‘batewe na dayimoni’ (Matayo 12:22-28). Ndetse n’igitabo cyanditswe n’abantu batemera ko Imana ibaho cyitwa A Rationalist Encyclopædia, kigaragaza uburemere bw’ibyo bintu mu gihe kivuga kiti “ukuntu Yesu uvugwa mu Mavanjiri yemeraga imyizerere y’uko habaho ibiremwa bibi by’imyuka, buri gihe byagiye biba ibuye abanyatewolojiya basitaraho.” Igihe Yesu yavugaga ibyerekeranye na Diyabule n’abadayimoni be, ntiyari arimo asubiramo gusa imiziririzo yaje ituruka mu migani y’imihimbano y’Abanyababuloni. Yari azi ko babaho koko.

Tumenya byinshi ku bihereranye na Diyabule iyo dusuzumye amagambo Yesu yabwiye abigisha ba kidini bo mu gihe cye agira ati “mukomoka kuri so, Satani; kandi ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri, kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe, kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.”​—Yohana 8:44.

Dukurikije ayo magambo, Diyabule (iryo zina rikomoka mu Kigiriki rikaba risobanurwa ngo ‘ubeshyera’), ‘yari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.’ Ni we kiremwa cya mbere cyabeshyeye Imana, kandi ibyo yabikoreye mu busitani bwa Edeni. Yehova yari yaravuze ku byerekeranye n’ababyeyi bacu ba mbere ko ‘gupfa ko [bari] kuzapfa’ iyo baza kurya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Binyuriye mu kanwa k’inzoka, Satani yavuze ayo magambo atari ukuri (Itangiriro 2:17; 3:4). Mu buryo bukwiriye, yitwa ‘inzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani.’​—Ibyahishuwe 12:9.

Diyabule yavuze ibinyoma ku birebana n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Yavuze ko kuba bari barabujijwe kurya kuri icyo giti nta shingiro byari bifite​—ko byari ugukoresha nabi ubutware. Yavuze nanone ko Adamu na Eva bashoboraga ‘guhindurwa nk’Imana’ mu birebana no kugena bo ubwabo icyiza n’ikibi. Satani yumvikanishije ko ubwo bari bararemanywe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, bagombaga no kugira uburenganzira bwuzuye bwo kwihitiramo (Itangiriro 3:1-5). Kuba ugukiranuka kw’imitegekere y’Imana kwarashidikanyijweho, byazamuye ibibazo bikomeye. Bityo, Yehova yararetse hashira igihe runaka kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe. Ibyo bisobanura ko Satani yemerewe gukomeza kubaho mu gihe runaka. Igihe gito yagenewe ubu kiragenda gishira vuba (Ibyahishuwe 12:12). Ariko kandi, akomeza gutandukanya abantu n’Imana akoresheje ibinyoma no kubashuka, agakoresha abantu bameze nk’abanditsi n’Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu kugira ngo bakwirakwize inyigisho ze.​—Matayo 23:13, 15.

Nanone, Yesu yerekeje kuri Diyabule agira ati “yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu kuri.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko Yehova yaremye Diyabule ari “umwicanyi.” Diyabule ntiyaremewe kuba igikoko giteye ubwoba gishinzwe kugenzura ahantu h’umuriro no kubabarizwa hajya umuntu wese urwanya Imana. “Ikuzimu” havugwa muri Bibiliya si ahantu Satani atuye. Nta kindi hari cyo uretse kuba imva rusange y’abantu bose.​—Ibyakozwe 2:25-27; Ibyahishuwe 20:13, 14.

Mu mizo ya mbere Diyabule akiremwa, yari “mu kuri.” Hari igihe yigeze kuba umwe mu bagize umuryango wa Yehova wo mu ijuru ari umwana w’Imana w’umwuka utunganye. Ariko kandi, “ntiyahagaze mu kuri.” Yihitiyemo inzira ze bwite n’amahame ye bwite ashingiye ku binyoma. Ntiyatangiye kuba Diyabule n’umwicanyi igihe yaremwaga ari umwana w’Imana w’umumarayika, ahubwo yabitangiye igihe yigomekaga kuri Yehova abigambiriye maze akabeshya Adamu na Eva. Diyabule ameze nka ba bantu bigometse kuri Yehova mu gihe cya Mose. Ku byerekeye abo bantu dusoma ngo “bariyononnye, ntibakiri abana bayo, ahubwo ni ikizinga kuri bo” (Gutegeka 32:5). Ibintu nk’ibyo bishobora kuvugwa kuri Satani. Yabaye “umwicanyi” igihe yigomekaga maze agatuma Adamu na Eva bapfa, mu by’ukuri agatuma umuryango wa kimuntu wose ugerwaho n’urupfu.​—Abaroma 5:12.

Abamarayika Batumviye

Abandi bamarayika bifatanyije na Satani mu kwigomeka kwe (Luka 11:14, 15). Abo bamarayika ‘baretse ubuturo bwabo’ maze bambara imibiri ya kimuntu kugira ngo bashobore kuryamana n’ “abakobwa b’abantu,” mu minsi ya Nowa (Yuda 6; Itangiriro 6:1-4; 1 Petero 3:19, 20). “Kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru,” cyangwa ibiremwa by’umwuka bike, cyaramukurikiye.​—Ibyahishuwe 12:4.

Igitabo cy’Ibyahishuwe kirimo ibintu byinshi by’ikigereranyo, kigaragaza ko Diyabule ameze nk’“ikiyoka kinini gitukura” (Ibyahishuwe 12:3). Kubera iki? Si ukubera ko mu buryo nyabwo afite umubiri uteye ubwoba, kandi usa nabi. Mu by’ukuri ntituzi uko umubiri w’ibiremwa by’umwuka umeze, ariko birashoboka ko kuri iyo ngingo Satani adatandukanye n’ibindi biremwa by’umwuka by’abamarayika. Ariko kandi, kumwita “ikiyoka kinini gitukura” ni uburyo bukwiriye rwose bwo gusobanura umwuka wiganje muri Satani wo gushaka guconshomera ibintu byose, umwuka uteye ubwoba, ufite imbaraga kandi urimbura.

Satani n’abadayimoni ubu bashyiriweho imipaka ikomeye cyane. Ntibashobora kongera kwambara imibiri y’abantu, nk’uko uko bigaragara kera babishoboraga. Nyuma gato yo kwimikwa k’Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo mu mwaka wa 1914, bahananturiwe ahahereranye n’isi.​—Ibyahishuwe 12:7-9.

Diyabule Ni Umwanzi Uteye Ubwoba

N’ubwo bimeze bityo ariko, Diyabule aracyari umwanzi uteye ubwoba. “Azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Diyabule nta bwo ari kamere idafututse y’ububi buba mu mubiri udatunganye. Ni iby’ukuri ko buri munsi turwana n’umubiri wacu bwite ubogamira ku cyaha (Abaroma 7:18-​20). Ariko intambara nyakuri, tuyirwana n’ “abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.”​—Abefeso 6:12.

Imbaraga za Diyabule zakwirakwiriye mu rugero rungana iki? Intumwa Yohana yaravuze iti “ab’isi bose bari mu mubi” (1 Yohana 5:19). Birumvikana ariko ko tutifuza guhahamurwa na Diyabule, cyangwa ngo tureke kumutinya bishingiye ku miziririzo biduhagarike amaraso. Icyakora, byaba ari iby’ubwenge dukomeje kuba maso tukamenya imihati ashyiraho kugira ngo aduhume twe kubona ukuri kandi atume tudashikama ku Mana.​—Yobu 2:3-5; 2 Abakorinto 4:3, 4.

Diyabule si ko buri gihe akoresha uburyo bwa kinyamaswa kugira ngo atere abifuza gukora ibyo Imana ishaka. Rimwe na rimwe, yihindura nka “malayika w’umucyo.” Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo iby’ako kaga igihe yandikaga iti “ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa, mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.”​—2 Abakorinto 11:3, 14.

Ku bw’ibyo rero, tugomba gukomeza ‘kwirinda ibisindisha, tukaba maso, tukamurwanya dushikamye kandi dufite ukwizera gukomeye’ (1 Petero 5:8, 9; 2 Abakorinto 2:11). Irinde guha Satani urwaho rwo kugushuka binyuriye mu kugirira amatsiko ibikorwa ibyo ari byo byose by’amayobera bya kidayimoni (Gutegeka 18:10-​12). Ba umwigishwa w’Ijambo ry’Imana w’umunyamwete, wibuka ko incuro nyinshi Yesu Kristo yerekeje ku Ijambo ry’Imana igihe yabaga ashutswe na Satani (Matayo 4:4, 7, 10). Senga usaba umwuka w’Imana. Imbuto zawo zishobora kugufasha kwirinda imirimo ya kamere Satani ateza imbere kandi akabigeraho rwose (Abagalatiya 5:16-24). Nanone kandi, jya usenga Yehova ushyizeho umwete mu gihe wumva Diyabule n’abadayimoni be bakokeje igitutu.​—Abafilipi 4:6, 7.

Nta mpamvu yo gutinya Diyabule. Yehova adusezeranya ko azaturinda rwose ikintu icyo ari cyo cyose Satani ashobora gukora (Zaburi 91:1-4; Imigani 18:10; Yakobo 4:7, 8). Intumwa Pawulo yaravuze iti “muko[me]rere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.” Hanyuma, ‘muzabasha guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.’​—Abefeso 6:10, 11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Yesu yari azi ko Diyabule abaho rwose

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

“Ab’isi bose bari mu mubi”

[Aho ifoto yavuye]

Ifoto yatanzwe na NASA

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Murwanye Diyabule binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana no gusenga buri gihe