Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu Bakolosayi 1:16 herekeza ku Mwana w’Imana havuga ko ‘ari we waremye byose, kandi ko ari na we byaremewe.’ Ni mu buhe buryo ibintu byose ‘byaremewe’ Umwana w’Imana, ari we Yesu?

Yehova yakoresheje Umwana we w’ikinege wari umukozi w’umuhanga mu kurema ibindi bintu byose, ni ukuvuga ibintu byose uretse Yesu ubwe (Imigani 8:27-30; Yohana 1:3). Mu buryo bukwiriye, Umwana abonera ibyishimo muri iyo mirimo, bityo, muri ubwo buryo ni we “byaremewe.”

Tuzi ko ababyeyi b’abantu benshi baba biteze ko bazabonera ibyishimo byinshi mu mbuto z’imirimo yabo​—mu bahungu n’abakobwa babo, kandi koko akenshi ni ko bigenda. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ibihereranye n’ ‘umwana [se] yishimana’ (Imigani 3:12; 29:17). Mu buryo nk’ubwo, Yehova Imana yumvaga yishimiye Isirayeli mu gihe ubwoko bwe bwabaga ari ubwizerwa. (Zaburi 44:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera; 119:108; 147:11.) Nanone kandi, ashimishwa no kuba abagaragu be b’indahemuka bo muri iki gihe ari abizerwa.​—Imigani 12:22; Abaheburayo 10:38.

Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko Imana yatuma mugenzi wayo bakoranye, ari we Yesu, abonera ibyishimo mu byo yakoze. Mu by’ukuri, mu Migani 8:31 havuga ko Umwana ‘yishimiraga mu isi yayo yaremewe guturwamo; kandi [ko] ibinezeza bye byari ukubana n’abantu.’ Ni muri ubwo buryo mu Bakolosayi 1:16 hagira hati “ni we wabiremye byose, kandi rero ni na we byaremewe.”​—Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.