Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kera twari amasega—None ubu turi intama!

Kera twari amasega—None ubu turi intama!

Kera twari amasega​—None ubu turi intama!

Igihe jye na Sakina twari tukiri abakobwa bato, twari duturanye. Sakina yari munini kandi akomeye, mu gihe jye nari gato kandi nanutse. Twajyaga dushotorana kenshi, ariko umunsi umwe twararwanye biratinda. Kuva uwo munsi, ntitwongeye kuvugana cyangwa gusuhuzanya. Amaherezo, twembi twaje kwimuka ntihagira umenya amarengero y’undi.

Mu mwaka wa 1994, natangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze gahoro gahoro kamere yanjye iza kugenda ihinduka. Hashize imyaka ine nyuma y’aho, mu gihe twari muri porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye twagiriye i Bujumbura ho mu Burundi, natangajwe no gukubitana na Sakina. Nashimishijwe n’uko yari ahari, ariko rero mu kuramukanya nta gishyuhirane twagaragarizanyije rwose. Nyuma y’aho kuri uwo munsi, naguye mu kantu ubwo namubonaga mu bari biteguye kubatizwa! Na we yari yarahindutse rwose. Yari atakiri wa muntu urwana twahoraga dutongana. Mbega ukuntu byari bihebuje kubona agaragariza mu ruhame ko yiyeguriye Imana abatizwa mu mazi!

Mu gihe yari avuye mu mazi, narirukanse ndamuhobera, maze ndamwongorera nti “mbese, uribuka ukuntu twajyaga turwana?” Yaranshubije ati “ndabyibuka rwose, ariko rero ibyo byarashize. Ubu ndi umuntu mushya.”

Twembi twishimira kuba twarabonye ukuri kwa Bibiliya gutuma abantu bunga ubumwe no kuba twarahinduye kamere zacu zari zimeze nk’iz’amasega tugahinduka nk’intama z’Umwungeri Mukuru, ari we Yehova Imana. Mu by’ukuri, ukuri kwa Bibiliya guhindura imibereho.