“Ni ibiki birimo bibera mu Bufaransa?”
“Ni ibiki birimo bibera mu Bufaransa?”
“Umudendezo, umudendezo dukunda,” ni amagambo yo mu ndirimbo yubahiriza igihugu cy’u Bufaransa yitwa “La Marseillaise.” Nta gushidikanya ko umudendezo ari ikintu kigomba guhabwa agaciro. Ariko kandi, ibintu bimaze iminsi bibera mu Bufaransa bituma abantu bifata impungenge ku birebana n’ukuntu umudendezo mu bintu by’ibanze urimo wibasirwa. Ni yo mpamvu ku wa Gatanu ku itariki ya 3 Ugushyingo 2000, Abahamya ba Yehova ibihumbi bibarirwa muri za mirongo batanze kopi zigera kuri miriyoni 12 z’ubutumwa bwihariye bwari bufite umutwe uvuga ngo “Ni Ibiki Birimo Bibera mu Bufaransa? Mbese, Umudendezo Ushobora Kugabanuka?”
UBU hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova bibasiwe n’abanyapolitiki banyuranye hamwe n’imiryango irwanya udutsiko tw’ingirwadini. Ibyo byagiye biteza Abahamya ingorane, baba abantu ku giti cyabo, amatorero yabo no mu rwego rw’igihugu. Nyamara ku itariki ya 23 Kamena 2000, Conseil d’État, akaba ari rwo rukiko rwo hejuru mu butegetsi bw’u Bufaransa, yafashe icyemezo gikomeye cyashyigikiraga ibyemezo by’inkiko 31 zo hasi mu manza zisaga 1.100. Urukiko rwo hejuru rwemeje ko gahunda yo gusenga Abahamya ba Yehova bakurikiza ihuje rwose n’amategeko y’u Bufaransa kandi ko Amazu yabo y’Ubwami na yo agomba gusonerwa imisoro nk’uko andi madini asonerwa.
Ariko kandi, Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa yasuzuguye icyo cyemezo burundu, akomeza kwanga gusonera Abahamya ba Yehova ku misoro nk’uko amategeko abiteganyiriza imiryango yo mu rwego rw’idini. Minisitiri yaciye umusoro ungana na 60 ku ijana by’impano zitangwa n’Abahamya hamwe n’incuti zabo, bifatanya mu matorero agera ku 1.500 yo mu Bufaransa. Icyo kibazo ubu kiracyari mu nkiko.
Intego y’iyo kampeni twavuze mbere, yari iyo gushyira ahagaragara icyo kibazo cy’amayobera no kugaragaza neza akaga gashobora guturuka kuri uko guca imisoro nta cyo bashingiyeho no mu mishinga y’amategeko ashobora *
kuzabangamira umudendezo wo mu by’idini kuri bose.Umunsi Muremure
Saa munani z’ijoro Abahamya bo mu matorero amwe n’amwe batangiye gutanga ubwo butumwa inyuma y’ibigo bategeramo za gari ya moshi n’inyuma y’inganda, hanyuma bakomereza ku bibuga by’indege. Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, umujyi wa Paris warakangutse. Abantu bagera ku 6.000 bari babyitangiye bari bahagaze ahantu hose hakwiriye kugira ngo bahure n’abakozi bagiye ku kazi. Umukobwa umwe yagize ati “ibyo murimo mukora kugira ngo murengere umudendezo wo mu by’idini ni ibyo gushimirwa. Si Abahamya ba Yehova bonyine barebwa n’iki kibazo.” Mu mujyi wa Marseille, Abahamya basaga 350 baherezaga abantu ubwo butumwa babasanze aho bategera gari ya moshi zo munsi y’ubutaka no ku mihanda. Mu gihe cy’isaha imwe, radiyo y’igihugu yatangaje ko iyo kampeni yari irimo ikorwa, ibwira abayumva bose ko batagombaga kwikanga baramutse babonye Abahamya ba Yehova baje babagana. I Strasbourg, ari na ho hari icyicaro cy’Urukiko rw’u Burayi Rwita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, abagenzi bari aho bategera imodoka batonze umurongo batuje kugira ngo bahabwe kopi y’ubwo butumwa. Umuhanga umwe mu by’amategeko yavuze ko n’ubwo adafite imyizerere nk’iyacu, arimo akurikirana ikibazo cyacu abishishikariye, kubera ko intambara turwana ari ingenzi kandi ikaba ari iy’ukuri.
Saa mbiri za mu gitondo, n’ubwo hari haguye imvura nyinshi, Abahamya bagera kuri 507 bo mu mujyi wa Grenoble uri mu karere ka Alpes bashakishaga abantu mu mihanda cyangwa bagashyira ubwo butumwa mu dusanduku tw’amabaruwa. Abashoferi babonye ko hari ikintu cyabaye, bahagaritse imodoka zabo kugira ngo basabe ubwo butumwa. Mu mujyi wa Poitiers uri iburengerazuba, abagenzi bahageze saa tatu baje muri gari ya moshi, bari bamaze kubonera ubutumwa bwabo aho bari baturutse. I Mulhouse, hafi y’umupaka w’u Budage, bari bamaze gutanga kopi zigera ku 40.000.
Saa yine, amatorero menshi yari yamaze gutanga kopi zisaga kimwe cya kabiri cy’izo yari afite. Hamaze gucya, abantu bake cyane ni bo bangaga kwakira ubwo butumwa, kandi bagiranye n’abantu batari bake ibiganiro bishimishije. I Besançon, ku birometero bisaga 80 uturutse ku mupaka w’u Busuwisi, umusore umwe yagaragaje ko ashishikajwe na Bibiliya maze abaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Umuhamya barimo baganira yamutumiriye kuzaza ku Nzu y’Ubwami iri hafi aho kugira ngo bakomeze ikiganiro, agezeyo bahita bamutangiza icyigisho cya Bibiliya mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
Saa sita, Abahamya benshi bakoresheje amasaha y’ikiruhuko kugira ngo babwirize isaha imwe cyangwa abiri. Nyuma ya saa sita yose, bakomeje gutanga ubwo butumwa, amatorero menshi akaba yararangizaga saa cyenda cyangwa saa kumi z’umugoroba. Mu mujyi wa Reims ukorerwamo inzoga ya champagne, abantu bamwe na bamwe bari barigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova cyangwa kwifatanya na bo mu gihe cyahise, bagaragaje ko bifuza gusubukura umubano wabo n’itorero. I Bordeaux, hatangijwe ibyigisho bya Bibiliya bitatu. Muri uwo mujyi kandi, Umuhamya umwe yinjiye mu iduka agiye kugura ikinyamakuru, maze abona ikirundo cy’ubwo butumwa kuri kontwari. Nyir’iryo duka, akaba yarahoze ari Umuhamya, yari yahawe ubwo butuma maze abonye ukuntu bufite agaciro, akora za fotokopi kugira ngo na we aze kubuha abandi.
Mu mujyi wa Le Havre ho muri Normandie, umugore w’Umuporotesitanti wumvise kuri radiyo ko impano z’Abahamya ba Yehova zigomba gusorerwa
yaguye mu kantu! Yemeye ubwo butumwa abishishikariye, kandi yashimiye Abahamya ku bwo kuba bari bahagurutse bakagira icyo bavuga kuri ako karengane. Bigeze nimugoroba saa moya n’iminota 20, televiziyo yo mu karere ka Lyon yagize icyo ivuga ku ikwirakwizwa ry’ubwo butumwa, igira iti “muri iki gitondo, byari byoroshye kwikinga ibitonyanga by’imvura kuruta uko wakwikinga ubutumwa bwanditswe bwatangwaga n’Abahamya ba Yehova.” Abahamya babiri bagize icyo babazwa maze basobanura impamvu hakozwe iyo kampeni.Abahamya bifuzaga kwifatanya muri uwo murimo nyuma y’akazi, batanze ubwo butumwa babuha abakozi batashye, ubundi babushyira mu dusanduku tw’amabaruwa. Mu mijyi imwe n’imwe, urugero nka Brest na Limoges—izwi cyane kubera ibikoresho by’amadongo bikorerwayo—abantu bari bavuye kureba sinema saa tanu z’ijoro bari mu ba nyuma bahawe ubwo butumwa kuri uwo munsi. Ubutumwa bwasigaye, bwarakorakoranyijwe maze butangwa bukeye bwaho mu gitondo.
Ingaruka Zabaye Izihe?
Umuhamya umwe yaranditse ati “abanzi bacu batekereza ko barimo baduca intege. Nyamara, mu by’ukuri batuma turushaho kugira imbaraga.” Mu matorero hafi ya yose, Abahamya bagera kuri 75 ku ijana barifatanyije kuri uwo munsi, bamwe bakaba baramaze amasaha 10, 12 cyangwa 14 mu murimo. Mu mujyi wa Hem, uri mu majyaruguru y’u Bufaransa, umuhamya umwe wari urangije akazi ke ka nijoro, yahereye saa kumi n’imwe za mu gitondo atanga ubwo butumwa ageza saa cyenda z’amanywa. Mu mujyi wo hafi aho wa Denain, hakaba hari itorero kuva mu mwaka wa 1906, Abahamya 75 bamaze amasaha 200 batanga ubwo butumwa ku wa Gatanu. Abandi na bo, n’ubwo bageze mu za bukuru, bakaba bafite ubumuga kandi n’ikirere kikaba cyari kimeze nabi, bari biyemeje bamaramaje kwifatanya muri icyo gikorwa. Urugero, mu mujyi wa Le Mans, abakecuru batatu bari mu kigero cy’imyaka 80, bamaze amasaha abiri bashyira ubwo butumwa mu dusanduku tw’amabaruwa, naho Umuhamya ugendera mu igare ry’ibimuga, yahaye abantu ubwo butumwa imbere y’aho bategera gari ya moshi. Kandi se, mbega ukuntu byari biteye inkunga kubona Abahamya benshi bari barakonje bongera kwifatanya muri icyo gikorwa cyihariye!
Nta gushidikanya, gutanga ubwo butumwa byatumye hatangwa ubuhamya bukomeye. Abantu b’ingeri zose, benshi muri bo bakaba badakunze kuboneka mu ngo zabo, babonye kopi y’ubwo butumwa. Abantu benshi bumvise ko icyo gikorwa cyageze kuri byinshi biruta kure ibyo kurinda inyungu z’Abahamya. Benshi babonaga ko ari uburyo bwo kurwanirira umudendezo wo gukoresha umutimanama no gusenga ku Bafaransa bose. Igihamya cy’ibyo, ni uko abantu benshi basabye kopi z’inyongera z’ubwo butumwa kugira ngo bazihe incuti, bagenzi babo na bene wabo.
Ni koko, Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa baterwa ishema no kumenyekanisha izina rya Yehova no guharanira inyungu z’Ubwami (1 Petero 3:15). Biringiye badashidikanya ko bazashobora ‘guhora mu mahoro batabona ibyago, bubaha Imana, kandi bitonda rwose,’ kandi ko abandi babarirwa mu bihumbi bazaza kwifatanya na bo mu gusingiza Data wo mu ijuru, ari we Yehova.—1 Timoteyo 2:2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Indi kampeni nk’iyo yabaye muri Mutarama 1999 kugira ngo bamagane ivangura rishingiye ku madini. Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1999, ku ipaji ya 9, n’igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 2000 ku ipaji ya 24-26.