Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Shaka amahoro uyakurikire’

‘Shaka amahoro uyakurikire’

‘Shaka amahoro uyakurikire’

“Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”​—ABAROMA 12:18.

1, 2. Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma nta mahoro akomoka ku bantu azaramba?

TEKEREZA inzu ifite urufatiro rudakomeye, imbaho z’igisenge zaramunzwe, kikika. Mbese, wakumva ushishikariye kuyimukiramo ukayituramo? Oya rwose! Ndetse n’iyo bayisiga irangi nta cyo byahindura ku myubakire yayo. Byatinda cyangwa byatebuka, ishobora kuzagwa rwose.

2 Amahoro ayo ari yo yose akomoka muri iyi si ameze nk’iyo nzu. Ashingiye ku rufatiro rudakomeye​—ni ukuvuga amasezerano n’imigambi by’abantu ‘batabonerwamo agakiza’ (Zaburi 146:3). Amateka yaranzwe n’uruhererekane rurerure rw’ubushyamirane hagati y’amahanga, amatsinda y’amoko n’imiryango. Ni iby’ukuri ko hagiye habaho ibihe by’agahenge, ariko se, byatangaga amahoro bwoko ki? Niba ibihugu bibiri byari mu ntambara hanyuma hagatangazwa ko habonetse amahoro wenda bitewe n’uko kimwe mu bihugu cyaneshejwe cyangwa se kubera ko ibyo bihugu byombi bibona ko nta nyungu kurwana bibifitiye, ayo ni mahoro bwoko ki? Inzangano, urwikekwe n’ishyari byatumye habaho iyo ntambara nta ho biba byagiye. Amahoro y’agakingirizo gusa, ‘akarangi koroshe’ inzangano, nta bwo aba ari amahoro arambye.​—Ezekiyeli 13:10.

3. Kuki amahoro arangwa mu bwoko bw’Imana atandukanye n’amahoro ayo ari yo yose akomoka ku bantu?

3 Nyamara kandi, muri iyi si yayogojwe n’intambara, haboneka amahoro nyakuri. Aboneka he? Aboneka mu bigishwa ba Yesu Kristo bagera ikirenge mu cye, ni ukuvuga Abakristo b’ukuri, bubahiriza amagambo ya Yesu kandi bagahatanira kwigana imibereho ye (1 Abakorinto 11:1; 1 Petero 2:21). Amahoro arangwa hagati y’Abakristo b’ukuri b’amoko atandukanye, bo mu nzego zinyuranye z’imibereho kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye, ni amahoro nyakuri bitewe n’uko aturuka ku mishyikirano y’amahoro bafitanye n’Imana, imishyikirano ishingiye ku kuba bizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Amahoro yabo ni impano ituruka ku Mana, si ikintu gikomoka ku bantu (Abaroma 15:33; Abefeso 6:23, 24). Bayakesha kuba bagandukira “Umwami w’amahoro,” ari we Yesu Kristo, no kuba basenga Yehova, “Imana y’urukundo n’amahoro.”​—Yesaya 9:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; 2 Abakorinto 13:11.

4. Ni gute Umukristo ‘akurikira’ amahoro?

4 Ku bantu badatunganye, amahoro ntapfa kwizana gutya gusa. Ni yo mpamvu Petero yavuze ko buri Mukristo yagombye ‘gushaka amahoro, akayakurikira’ (1 Petero 3:11). Ibyo ni gute twabigeraho? Ubuhanuzi bwa kera butanga igisubizo. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yagize ati “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi” (Yesaya 54:13; Abafilipi 4:9). Ni koko, amahoro nyakuri abonwa n’abakurikiza ibyo Yehova yigisha. Byongeye kandi, amahoro, kimwe n’ “urukundo, n’ibyishimo, . . . no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda,” ni imbuto y’umwuka wera w’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). Ntashobora kubonwa n’umuntu utagira urukundo, utagira ibyishimo, utihangana, utagira neza, mubi, utizerwa, ugira urugomo, cyangwa utirinda.

‘Tubane Amahoro n’Abantu Bose’

5, 6. (a) Muri Bibiliya, kuba umuntu ukunda amahoro bisobanura iki? (b) Abakristo bahatanira kubana amahoro na bande?

5 Ijambo amahoro ryasobanuwe ko ari imimerere y’ituze. Ibyo bisobanuro bishobora kwerekezwa ku mimerere myinshi, aho usanga nta myiryane iharangwa. Ndetse n’uwapfuye aba yifitiye amahoro! Ariko kandi, kugira ngo umuntu agire amahoro nyakuri, agomba kuyimakaza. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yagize ati “hahirwa abakiranura [“abakunda amahoro,” NW ] , kuko ari bo bazitwa abana b’Imana” (Matayo 5:9). Yesu yari arimo abwira abantu nyuma y’aho bari kuzahabwa igikundiro cyo kuba abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka kandi bakazahabwa ubuzima budapfa mu ijuru (Yohana 1:12; Abaroma 8:14-17). Kandi amaherezo, abantu bose bizerwa badafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru ‘bazinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:21). Abantu bakunda amahoro ni bo bonyine bashobora kugira ibyo byiringiro. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abakunda amahoro” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “abashaka amahoro.” Ku bw’ibyo, mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, kuba umuntu ukunda amahoro byumvikanisha kwimakaza amahoro ubishishikariye, rimwe na rimwe ugatuma amahoro aboneka aho yari yarabuze.

6 Tukizirikana ibyo, reka dusuzume inama intumwa Pawulo yagiriye Abaroma, igira iti “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Pawulo ntiyari arimo abwira Abaroma ko bagombaga kwituriza gusa, n’ubwo ibyo byari kubagirira umumaro. Yari arimo abatera inkunga yo gushaka amahoro. Bashaka kuyagirana na bande? N’ “abantu bose”​—ni ukuvuga abagize umuryango, Abakristo bagenzi babo, ndetse n’abantu batari bahuje ukwizera. Yateye Abaroma inkunga yo gushaka kugirana amahoro n’abandi igihe cyose ibyo byashobokaga ‘ku rwabo ruhande.’ Ntiyashakaga rwose ko bateshuka ku kwizera kwabo kugira ngo bakunde babone amahoro. Aho kugira ngo bashyamirane n’abandi bitari ngombwa, bagombaga kubasanga bafite intego zirangwa n’amahoro. Abakristo bagombaga kubigenza batyo haba mu mishyikirano bagirana n’abagize itorero cyangwa abo hanze yaryo (Abagalatiya 6:10). Mu buryo buhuje n’ibyo, Pawulo yaranditse ati “mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.”​—1 Abatesalonike 5:15.

7, 8. Ni gute Abakristo babana amahoro n’abo badahuje imyizerere, kandi kuki?

7 Ni gute dushobora kubana amahoro n’abantu tudahuje imyizerere kandi bashobora kuba banayirwanya? Mbere na mbere, twirinda kugaragaza ko dusumba abandi. Urugero, nta bwo rwose twaba turi abantu bakunda amahoro niba tuvuga abantu ku giti cyabo dukoresheje amagambo abasuzuguza. Yehova yahishuye urubanza yaciriye imiteguro n’amatsinda, ariko nta burenganzira dufite bwo kuvuga umuntu uwo ari we wese ku giti cye nk’aho yamaze gucirwaho iteka. Mu by’ukuri, ntiducira abandi imanza, ndetse n’abaturwanya. Mu gihe Pawulo yari amaze gusaba Tito ko yagira Abakristo b’i Kirete inama ku bihereranye n’imishyikirano bagiranaga n’abategetsi ba kimuntu, yamusabye kubibutsa ‘kutagira uwo basebya, kutarwana, ahubwo ko bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.’​—Tito 3:1, 2.

8 Kubana amahoro n’abantu tudahuje ukwizera bishobora rwose gutuma tubemeza ukuri. Birumvikana ko tutagirana ubucuti n’abantu bashobora “konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Nyamara kandi, dushobora kugira ikinyabupfura, kandi tugomba kubaha icyubahiro tukanabagaragariza ubugwaneza bwa kimuntu. Petero yaranditse ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.”​—1 Petero 2:12.

Tube Abantu Bakunda Amahoro mu Murimo

9, 10. Ni uruhe rugero intumwa Pawulo yatanze ku bihereranye no kugirana imishyikirano y’amahoro n’abantu batizera?

9 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bazwiho ubushizi bw’amanga. Ntibapfobyaga ubutumwa bwabo, kandi iyo babaga barwanyijwe, babaga biteguye kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu (Ibyakozwe 4:29; 5:29). Icyakora, ntibigeze bitiranya ubushizi bw’amanga no kugaragaza ubukana. Zirikana ukuntu Pawulo yabyifashemo igihe yavuganiraga ukwizera kwe imbere y’Umwami Herode Agiripa wa II. Herode Agiripa yari yarakoze ikosa ryo kubana na mushiki we Berenike. Ariko kandi, Pawulo ntiyashatse gusomera Agiripa disikuru ihereranye n’imyifatire mbonezamuco. Ahubwo, yatsindagirije ingingo bahurizagaho, yemeza ko Agiripa yazobereye mu birebana n’imigenzo ya Kiyahudi kandi ko yizeraga abahanuzi.​—Ibyakozwe 26:2, 3, 27.

10 Mbese, Pawulo yaba yari arimo ashyeshyenga uwo mugabo abigiranye uburyarya kubera ko yashoboraga kumurekura? Oya. Pawulo yakurikije inama we ubwe yatanze, kandi yavugishije ukuri. Nta kintu na kimwe mu byo yabwiye Herode Agiripa kitari ukuri (Abefeso 4:15). Ariko kandi, Pawulo yari umuntu ushaka amahoro kandi yari azi ‘kuba byose kuri bose’ (1 Abakorinto 9:22). Intego ye yari iyo guharanira uburenganzira yari afite bwo kubwiriza ibihereranye na Yesu. Kubera ko yari umwigisha ubishoboye, yatangiye avuga ikintu we na Agiripa bashoboraga kwemeranyaho. Muri ubwo buryo, Pawulo yafashije uwo mwami wari ufite imyifatire y’ubwiyandarike kurushaho kubona Ubukristo mu buryo bukwiriye.​—Ibyakozwe 26:28-31.

11. Ni gute dushobora kuba abantu bashaka amahoro mu murimo wacu?

11 Ni gute dushobora kuba abantu bashaka amahoro mu murimo wacu? Kimwe na Pawulo, tugomba kwirinda kujya impaka. Mu by’ukuri, rimwe na rimwe tuba dukeneye ‘kuvuga ijambo ry’Imana dushize amanga,’ tukavuganira ukwizera kwacu (Abafilipi 1:14). Ariko incuro nyinshi, intego yacu y’ibanze iba ari iyo kubwiriza ubutumwa bwiza (Matayo 24:14). Niba umuntu amaze kubona ukuri ku bihereranye n’imigambi y’Imana, icyo gihe ashobora gutangira kwiyambura ibitekerezo by’idini ry’ikinyoma maze akiyezaho ibikorwa byanduye. Ku bw’ibyo rero, mu rugero bidushobokeramo, byarushaho kuba byiza dutsindagirije ibintu bizashishikaza abadutega amatwi, tugatangirira ku bintu twese duhurizaho. Nta ngaruka nziza byagira turamutse dushyamiranye n’umuntu washoboraga gutega amatwi ubutumwa bwacu iyo tuza kumubwiriza tubigiranye amakenga.​—2 Abakorinto 6:3.

Tube Abantu Bashaka Amahoro mu Muryango

12. Ni mu buhe buryo dushobora kuba abantu bashaka amahoro mu muryango?

12 Pawulo yavuze ko abashyingiranwa ‘bazagira imibabaro mu mubiri’ (1 Abakorinto 7:28). Bazahura n’ingorane zitandukanye. Zimwe muri izo ngorane bazahura na zo, ni izirebana n’uko abashakanye bamwe na bamwe bazajya bagira ibibazo batumvikanaho rimwe na rimwe. Ni gute ibyo bibazo bigomba gukemurwa? Bigomba gukemurwa mu mahoro. Umuntu ushaka amahoro azihatira gutuma ubushyamirane budakomeza gukururana. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, azarinda ururimi rwe. Mu gihe urwo rugingo ruto rukoreshejwe mu kuvuga amagambo asesereza kandi yo gutukana, mu by’ukuri rushobora kuba “ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica” (Yakobo 3:8). Umuntu ushaka amahoro akoresha ururimi rwe kugira ngo yubake aho gusenya.​—Imigani 12:18.

13, 14. Ni gute dushobora kubumbatira amahoro mu gihe twaba ducumuye mu byo tuvuga cyangwa mu gihe twaba turakaye?

13 Kubera ko tudatunganye, rimwe na rimwe twese tujya tuvuga ibintu nyuma y’aho tukabyicuza. Mu gihe bigenze bityo, jya wihutira kwikosora​—kugira ngo ushake amahoro (Imigani 19:11; Abakolosayi 3:13). Irinde guhera mu ‘ntambara z’amagambo’ n’ “impaka” z’ibitagira umumaro (1 Timoteyo 6:4, 5). Ahubwo, jya ucengera urebe icyihishe inyuma y’ibyiyumvo bigaragara maze ugerageze gusobanukirwa ibyiyumvo by’uwo mwashakanye. Niba ubwiwe amagambo akanjaye, ntukihimure. Wibuke ko “gusubizanya ineza guhosha uburakari.”​—Imigani 15:1.

14 Rimwe na rimwe, ushobora gukenera kuzirikana inama iboneka mu Migani 17:14, igira iti “reka impaka, zitarabyara intonganya.” Ihunze imimerere y’intonganya. Nyuma y’aho, mu gihe mumaze gucururuka, wenda mushobora gukemura icyo kibazo mu mahoro. Mu bihe bimwe na bimwe, byarushaho kuba byiza mwitabaje umugenzuzi w’Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka kugira ngo abafashe. Abo bagabo b’inararibonye kandi bishyira mu mwanya w’abandi bashobora gutanga ubufasha bugarura ubuyanja mu gihe amahoro y’abashakanye ahungabanye.​—Yesaya 32:1, 2.

Tube Abantu Bashaka Amahoro mu Itorero

15. Dukurikije uko Yakobo yabivuze, ni iyihe myifatire mibi yadutse mu Bakristo bamwe na bamwe, kandi se, kuki iyo myifatire ari iy’ “isi” n’iya ‘kinyamaswa’ ndetse n’iya ‘kidayimoni’?

15 Ikibabaje ni uko Abakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ko barangwaga n’umwuka wo kugira ishyari n’amakimbirane​—ibyo bikaba bihabanye rwose n’amahoro. Yakobo yagize ati “bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu, ndetse ni ubw’abadayimoni; kuko aho amakimbirane [“ishyari,” NW ] n’intonganya biri ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose” (Yakobo 3:14-16). Bamwe batekereza ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “amakimbirane” ryumvikanisha kugira irari rishingiye ku bwikunde, kumaranira umwanya wo hejuru. Hari impamvu zumvikana zatumye Yakobo avuga ko ari ‘iby’isi, iby’inyamaswabantu, n’iby’abadayimoni.’ Mu mateka ya kimuntu, abategetsi b’isi bagiye bakora ibikorwa byuzuye amakimbirane, kimwe n’inyamaswa z’inkazi zishyamiranye. Mu by’ukuri, kugira amakimbirane ni ‘iby’isi’ kandi ni ibya ‘kinyamaswa.’ Nanone kandi, ni ibya ‘kidayimoni.’ Iyo ngeso mbi yagaragajwe mbere na mbere n’umumarayika wari ufite inyota yo gutegeka warwanyije Yehova Imana maze agahinduka Satani, umutegetsi w’abadayimoni.

16. Ni gute Abakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje umwuka nk’uwa Satani?

16 Yakobo yagiriye Abakristo inama yo kwirinda kugira amakimbirane, kubera ko abangamira amahoro. Yaranditse ati “mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?” (Yakobo 4:1). Aha ngaha, ‘ibyo bishimiraga bibi’ bishobora kuba byarerekezaga ku kuba barifuzaga ibintu by’umubiri babigiranye umururumba cyangwa ku kuba barifuzaga kuba ibirangirire, kugira ububasha ku bandi cyangwa kugira ingaruka ku byo bakora. Kimwe na Satani, uko bigaragara abantu bamwe na bamwe mu matorero bashakaga kwibonekeza aho kuba ‘aboroheje,’ nk’uko Yesu yavuze ko bigomba kumera ku bigishwa be (Luka 9:48). Bene uwo mwuka ushobora kuvutsa itorero amahoro.

17. Ni gute Abakristo muri iki gihe bashobora kuba abantu bashaka amahoro mu itorero?

17 Muri iki gihe, tugomba nanone kunanira ingeso yo kubogamira ku gukunda ubutunzi, kugira ishyari, cyangwa kurarikira ibintu bitagira agaciro. Niba turi abantu bashaka amahoro by’ukuri, ntituzumva dufite impungenge mu gihe tuzabona bamwe mu itorero bafite ubuhanga mu bintu runaka kuturusha, ndetse nta n’ubwo tuzabatesha agaciro mu maso y’abandi dushidikanya ku ntego zabo. Niba dufite ubushobozi buhebuje mu bintu runaka, ntituzabukoresha tugamije kugaragaza ko dusumba abandi, nk’aho dushaka kumvikanisha ko itorero rizakomeza gusagamba kubera ubuhanga bwacu n’ubumenyi dufite gusa. Uwo mwuka watuma habaho amacakubiri; ntiwazana amahoro. Abantu bashaka amahoro ntibirata impano bifitiye ahubwo bazikoresha babigiranye ukwiyoroshya kugira ngo bakorere abavandimwe babo kandi baheshe Yehova icyubahiro. Babona ko amaherezo, urukundo​—aho kuba ubushobozi​—ari rwo ruranga Umukristo w’ukuri.​—Yohana 13:35; 1 Abakorinto 13:1-3.

“Amahoro Ni Yo Azagutwarira”

18. Ni gute abasaza bimakaza amahoro hagati yabo ubwabo?

18 Abasaza b’itorero bafata iya mbere mu bihereranye no kuba abantu bashaka amahoro. Yehova yahanuye yerekeza ku bwoko bwe agira ati “amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro” (Yesaya 60:17). Mu buryo buhuje n’ayo magambo y’ubuhanuzi, abungeri b’Abakristo bashyiraho umwete kugira ngo bimakaze amahoro hagati yabo ubwabo no mu bagize umukumbi. Abasaza bashobora gutuma amahoro akomeza kurangwa hagati yabo binyuriye mu kugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” bw’amahoro kandi bushyira mu gaciro (Yakobo 3:17). Kubera ko abasaza baba bakomoka mu mimerere inyuranye kandi bakaba baragiye babona ibintu bitandukanye mu buzima, rimwe na rimwe bazajya bagira ibitekerezo bitandukanye. Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko nta mahoro arangwa hagati yabo? Si ko biri niba iyo mimerere runaka ihihibikaniwe mu buryo bukwiriye. Abantu bashaka amahoro bageza ku bandi ibitekerezo byabo biyoroheje, hanyuma bagategera amatwi iby’abandi babigiranye ukubaha. Aho gutsimbarara ku buryo bwe bwo kubona ibintu, umuntu ushaka amahoro azasuzuma igitekerezo cy’umuvandimwe we abyitondeye kandi abishyize mu isengesho. Niba hatabayeho kurengera ihame rya Bibiliya, ubusanzwe hashobora gutangwa ibitekerezo bitandukanye. Mu gihe abandi batemeranya na we kuri ibyo bitekerezo, umuntu ushaka amahoro azava ku izima maze ashyigikire icyemezo kizaba gifashwe na benshi. Nguko uko azagaragaza ko ari umuntu ushyira mu gaciro. (1 Timoteyo 3:2, 3, gereranya na NW.) Abagenzuzi b’inararibonye bazi ko kubumbatira amahoro ari byo by’ingenzi cyane kuruta gukora ibintu bakurikije ibitekerezo byabo bwite.

19. Ni mu buhe buryo abasaza baba abantu bashaka amahoro mu itorero?

19 Abasaza bimakaza amahoro mu bagize umukumbi binyuriye mu kubafasha aho kunenga imihati yabo mu buryo budakwiriye. Mu by’ukuri, rimwe na rimwe hari abashobora kuba bakeneye kugororwa (Abagalatiya 6:1). Ariko icyo umugenzuzi w’Umukristo ashinzwe mbere na mbere, si ugutanga igihano. Incuro nyinshi, arashimira. Abasaza barangwa n’urukundo bihatira kubona imico myiza abandi bafite. Abagenzuzi baha agaciro cyane umurimo Abakristo bagenzi babo bakorana umwete, kandi baba bafite icyizere cy’uko bagenzi babo bahuje ukwizera barimo bakora uko bashoboye kose ngo ibintu bitungane.​—2 Abakorinto 2:3, 4.

20. Ni mu buryo ki itorero ryungukirwa iyo abantu bose barigize ari abantu bashaka amahoro?

20 Ku bw’ibyo, mu muryango, mu itorero, ndetse no mu mishyikirano tugirana n’abo tudahuje imyizerere, twihatira kuba abantu bakunda amahoro, tugakora icyatuma habaho amahoro. Nitwihingamo umwuka wo gushaka amahoro tubishishikariye, tuzagira uruhare mu gutuma abagize itorero barangwa n’ibyishimo. Nanone kandi, tuzarindwa kandi dukomezwe mu buryo bwinshi, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.

Mbese, Uribuka?

• Kuba umuntu ukunda amahoro bisobanura iki?

• Ni gute dushobora kuba abantu bakunda amahoro mu mishyikirano tugirana n’abantu batari Abahamya?

• Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo gutuma mu muryango harangwa amahoro?

• Ni gute abasaza bakwimakaza amahoro mu itorero?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abashaka amahoro birinda kugaragaza ko basumba abandi

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo ni abantu bashaka amahoro mu murimo, mu ngo zabo no mu itorero