Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko ushobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge

Uko ushobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge

Uko ushobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge

UMUDENDEZO wo kwihitiramo ibitunogeye ni impano iva ku Mana. Tutawufite, nta ho twaba dutaniye na za robo, kuko twaba tudashobora kugenzura ibyo dukora. Icyakora n’ubwo tuwufite, duhangana n’ibibazo bikomeye. Kubera ko dufite umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye, tugomba gufata imyanzuro mu mibereho yacu yose.

Birumvikana ko imyanzuro myinshi iba idafite agaciro cyane. Hari indi myanzuro ishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu yose y’igihe kizaza, urugero nko guhitamo akazi tuzakora, gufata umwanzuro wo gushinga urugo cyangwa kutarushinga. Ndetse hari n’indi myanzuro igira ingaruka ku bandi. Imwe mu myanzuro ifatwa n’ababyeyi, igira ingaruka zikomeye ku bana babo. Byongeye kandi, tugomba kuzamurikira Imana ibihereranye n’imyanzuro myinshi dufata.​—Abaroma 14:12.

Hakenewe Ubufasha

Abantu bazwiho ibintu bibi ku bihereranye no gufata imyanzuro. Umwe mu myanzuro ya mbere yanditswe yafashwe n’umuntu, wagize ingaruka mbi cyane. Eva yahisemo kurya imbuto Imana yari yarabuzanyije mu buryo busobanutse neza. Amahitamo ye yari ashingiye ku irari ry’ubwikunde, yasunikiye umugabo we kwifatanya na we mu gusuzugura Imana, kandi ibyo byatumye ikiremwa muntu kigerwaho n’imibabaro myinshi. Incuro nyinshi, usanga abantu bafata imyanzuro bashingiye ku irari ry’ubwikunde kuruta uko bayifata bashingiye ku mahame akiranuka (Itangiriro 3:6-​19; Yeremiya 17:9). Kandi iyo duhanganye n’ikibazo cyo gufata imyanzuro ikomeye, akenshi tubona ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira.

Bityo rero, ntibitangaje kuba hari abantu benshi bashakira ubufasha ahandi hantu harenze kure ubushobozi bw’abantu mu gihe cyo gufata imyanzuro ikomeye. Bibiliya ivuga inkuru y’igihe Nebukadinezari, wari mu bikorwa bya gisirikare, yagombaga gufata umwanzuro runaka. N’ubwo yari umwami, yumvise akeneye ‘kuraguza,’ akagira icyo yibariza imyuka. Ku bw’ibyo, inkuru igira iti ‘yazunguje imyambi hirya no hino, araguza terafimu, kandi areba no mu mwijima wo mu nda.’ (Ezekiyeli 21:26, umurongo wa 21 muri Biblia Yera.) Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abenshi biyambaza abapfumu n’abaragurisha inyenyeri, kandi bagashakira ubufasha ku myuka mu bundi buryo. Ariko kandi, ubwo buryo butuma ababwiyambaza bamanjirwa kandi bukabayobya.​—Abalewi 19:31.

Hariho Ukwiriye kwiringirwa rwose, kandi mu gihe cyose cy’amateka yagiye afasha abantu gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge. Uwo nta wundi utari Yehova Imana. Urugero, mu bihe bya kera, Imana yahaye ishyanga ryayo rya Isirayeli Urimu na Tumimu​—bikaba bishoboka ko byari ibintu byera bakoreshaga ubufindo mu gihe iryo shyanga ryabaga rihanganye n’ibibazo bikomeye cyane. Binyuriye kuri Urimu na Tumimu, Yehova yasubizaga ibibazo mu buryo butaziguye, kandi agafasha abakuru ba Isirayeli gufata imyanzuro ihuje n’ibyo ashaka.​—Kuva 28:30; Abalewi 8:8; Kubara 27:21.

Reka dufate urundi rugero: igihe Gideyoni yahamagarirwaga kuyobora ingabo z’Abisirayeli zigiye kurwana n’Abamidiyani, yagombaga gufata umwanzuro wo kwemera iyo nshingano ihanitse cyangwa ntayemere. Kubera ko Gideyoni yashakaga icyamwizeza ko Yehova yari kumushyigikira, yasabye ko yahabwa ikimenyetso mu buryo bw’igitangaza. Yasenze asaba ko ubwoya yari kuraza hanze bwatoswa n’ikime, ariko imbuga ibukikije igakomeza kumuka. Mu ijoro ryakurikiyeho, yasabye ko ubwoya bwakomeza kumuka mu gihe imbuga ibukikije yari gutoswa n’ikime. Ibimenyetso Gideyoni yari yasabye, Yehova yabimuhaye abigiranye ineza. Ingaruka yabaye iy’uko Gideyoni yafashe umwanzuro ukwiriye, maze anesha burundu abanzi ba Isirayeli abifashijwemo n’Imana.​—Abacamanza 6:33-​40; 7:21, 22.

Bite se Muri Iki Gihe?

Muri iki gihe na bwo, Yehova aha ubufasha abagaragu be igihe baba bagomba gufata imyanzuro ikomeye. Mu buhe buryo? Mbese, kimwe na Gideyoni, natwe twagombye gusaba ko ‘ibihamya by’ubwoya’ byatubera ibimenyetso biturutse kuri Yehova, byo kutwereka umwanzuro ukwiriye tugomba gufata? Umugabo umwe n’umugore we bibazaga niba baragombaga kwimuka bakajya gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe kurushaho. Kugira ngo bamenye umwanzuro bafata, bateguye ikintu cyabibemeza. Biyemeje kugurisha inzu yabo ku giciro runaka. Igihe iyo nzu yari kugeza ku itariki runaka yaraguzwe, kandi ikagurwa ku giciro bari bashyizeho cyangwa kirenzeho, bari kubifata nk’aho ari igihamya cy’uko Imana ishaka ko bimuka. Igihe iyo nzu yari kuba ibuze umuguzi, bari gufata umwanzuro w’uko Imana itashakaga ko bimuka.

Iyo nzu yabuze umuguzi. Mbese, icyo cyari igihamya cy’uko Yehova atashakaga ko uwo mugabo n’umugore we bajya gukorera umurimo ahakeneye ubufasha kurusha ahandi? Birumvikana ko byaba ari ukwigerezaho turamutse twihaye kuvuga ko tuzi neza ibyo Yehova akorera abagaragu be cyangwa ibyo atabakorera. Ntidushobora kuvuga ko muri iki gihe nta na rimwe Yehova ajya agira icyo akora kugira ngo atugaragarize ibyo ashaka (Yesaya 59:1). Ariko kandi, nta burenganzira dufite bwo kwitega ko yagira icyo akora mu bibazo bikomeye tugomba gufatira imyanzuro, twumva ko Imana ari yo igomba kudufatira imyanzuro. Ndetse na Gideyoni ubwe mu mibereho ye hafi ya yose, byagiye biba ngombwa ko afata imyanzuro atabanje kubona ibimenyetso by’ibitangaza bivuye kuri Yehova!

Icyakora, Bibiliya ivuga ko abantu bashobora kubona ubuyobozi buva ku Mana. Yahanuye ku birebana n’iki gihe turimo igira iti “kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’ ” (Yesaya 30:21). Igihe duhanganye n’amahitamo y’ingenzi, birakwiriye rwose ko twashaka kumenya niba imyanzuro yacu ihuje n’ibyo Imana ishaka, kandi ko igaragaza ubwenge bwayo butagereranywa. Ni gute twabigeraho? Twabigeraho binyuriye mu gusuzuma Ijambo ryayo no kurireka rikaba ‘itabaza ry’ibirenge byacu, n’umucyo umurikira inzira yacu’ (Zaburi 119:105; Imigani 2:1-6). Kugira ngo ibyo tubikore, dukeneye kwihingamo akamenyero ko gukomeza kwiyungura ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya (Abakolosayi 1:9, 10). Kandi mu gihe tugomba gufata umwanzuro, tuba dukeneye gukora ubushakashatsi ku mahame yose ya Bibiliya arebana n’icyo kibazo tubigiranye ubwitonzi. Ubwo bushakashatsi buzatuma dushobora “kwita ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi.”​—Abafilipi 1:9, 10, NW.

Dushobora nanone kubibwira Yehova mu isengesho, twizeye ko azatwumva. Mbega ukuntu bihumuriza gusobanurira Imana yacu idukunda umwanzuro tugomba gufata n’ibintu binyuranye duteganya guhitamo! Hanyuma, dushobora gusaba ubuyobozi dufite icyizere kugira ngo dufate umwanzuro ukwiriye. Akenshi, umwuka wera uzatwibutsa amahame ya Bibiliya afitanye isano n’icyo kibazo, cyangwa se ushobora no kudufasha gusobanukirwa neza kurushaho umurongo w’Ibyanditswe uvuga ku mimerere turimo.​—Yakobo 1:5, 6.

Nanone Yehova yaduhaye abantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero, abo dushobora kuganira na bo ku myanzuro yacu (Abefeso 4:11, 12). Ariko kandi, mu gihe tugisha abandi inama, ntitugomba kuba nk’abantu bajya bagisha inama abantu batandukanye, kugeza igihe baboneye umuntu ubabwira ibyo bifuza kumva. Iyo bamaze kubona uwo muntu, bakurikiza inama abahaye. Twagombye nanone kwibuka urugero rwa Rehobowamu rurimo umuburo. Igihe byari bibaye ngombwa ko afata umwanzuro ku kibazo gikomeye, yabonye inama ihebuje iturutse ku basaza bari barahatswe kwa se. Nyamara kandi, aho gukurikiza inama bamugiriye, yagishije inama abasore babyirukanye na we. Yakurikije inama yabo maze afata umwanzuro mubi cyane, kandi ingaruka yabaye iyo gutakaza igice kinini cy’ubwami bwe.​—1 Abami 12:1-17.

Igihe ushaka inama, jya uzishakira ku bantu b’inararibonye mu mibereho kandi bafite ubumenyi buhagije bw’Ibyanditswe, bakaba bubaha mu buryo bwimbitse amahame akiranuka (Imigani 1:5; 11:14; 13:20). Igihe bishoboka, jya ufata igihe cyo gutekereza ku mahame arebana n’icyo kibazo no ku bintu byose wagezeho mu gihe wakoraga ubushakashatsi. Mu gihe uzaba utangiye kubona ibintu mu buryo buhuje n’Ijambo rya Yehova, birashoboka cyane ko umwanzuro ukwiriye uzarushaho kwigaragaza.​—Abafilipi 4:6, 7.

Imyanzuro Dufata

Imyanzuro imwe ifatwa mu buryo bworoshye. Igihe intumwa zategekwaga kureka kubwiriza, zari zizi ko zagombaga gukomeza kubwiriza mu izina rya Yesu, kandi ako kanya zahise zimenyesha abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi umwanzuro wazo wo kubaha Imana kuruta abantu (Ibyakozwe 5:28, 29). Indi myanzuro yo ishobora gusaba gutekereza cyane iyo Bibiliya itagira icyo ivuga mu buryo bweruye ku kibazo runaka. Icyakora, ubusanzwe amahame ya Bibiliya atuma turushaho kumenya umwanzuro mwiza twafata. Urugero, n’ubwo uburyo bwinshi bwo kwidagadura buriho muri iki gihe butariho mu gihe cya Yesu, hari ibyo Bibiliya yavuze mu buryo bwumvikana neza ku bihereranye n’ibishimisha Yehova, ndetse n’ibitamushimisha. Bityo, Umukristo wakwirundumurira mu myidagaduro ishyigikira urugomo, ubusambanyi cyangwa kwigomeka, yaba yarafashe umwanzuro mubi.​—Zaburi 97:10; Yohana 3:19-21; Abagalatiya 5:19-23; Abefeso 5:3-5.

Rimwe na rimwe, imyanzuro ibiri ishobora kuba ikwiriye yombi. Gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi ni igikundiro gihebuje kandi bishobora gutuma umuntu abona imigisha myinshi cyane. Ariko niba umuntu afashe umwanzuro wo kutabigenza atyo abitewe n’impamvu runaka, ashobora gukomeza gukorera umurimo mwiza mu itorero rye. Igihe kimwe, bishobora kuba ngombwa ko dufata umwanzuro uzatuma tubona uburyo bwo kugaragaza urugero twiyeguriyemo Yehova cyangwa kwerekana ikintu cy’ingenzi cyane mu mibereho yacu. Bityo, Yehova arareka tugakoresha umudendezo wacu wo kwihitiramo ibitunogeye kugira ngo twerekane mu by’ukuri ibiri mu mitima yacu.

Akenshi, imyanzuro dufata igira ingaruka ku bandi. Urugero, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bishimiye kugira umudendezo ku bintu byinshi babuzwaga n’Amategeko. Ibyo byashakaga kuvuga ko bashoboraga kwemera cyangwa kwanga ibyokurya byari byanduye mu gihe cy’Amategeko. Icyakora, bari baratewe inkunga yo kuzirikana imitimanama y’abandi igihe bari kuba bafata umwanzuro wo kuba bakoresha uwo mudendezo cyangwa ntibawukoreshe. Ku bihereranye n’icyo kibazo, amagambo ya Pawulo ashobora gukoreshwa ku myanzuro myinshi dushobora gufata, amagambo agira ati ‘ntimukabere [abandi] ikigusha’ (1 Abakorinto 10:32). Icyifuzo cyo kutabera abandi ikigusha cyagombye kudufasha mu kugena imyanzuro myinshi dufata. N’ubundi kandi, gukunda bagenzi bacu ni itegeko rya kabiri rikomeye kuruta ayandi.​—Matayo 22:36, 39.

Ingaruka z’Imyanzuro Dufata

Imyanzuro dufata twabitekerejeho neza kandi dushingiye ku mahame ya Bibiliya, buri gihe igira ingaruka nziza. Birumvikana ariko ko hari igihe bishobora gusaba ko umuntu yibabaza mu gihe runaka. Igihe intumwa zabwiraga abagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi umwanzuro zari zafashe wo gukomeza kubwiriza mu izina rya Yesu, zarakubiswe mbere y’uko zirekurwa (Ibyakozwe 5:40). Igihe Abaheburayo batatu​—ari bo Saduraka, Meshaki, na Abedenego​—bafataga umwanzuro wo kutunamira igishushanyo cy’izahabu cya Nebukadinezari, bashyize ubuzima bwabo mu kaga. Bari biteguye guhangana n’ingaruka z’umwanzuro wabo washoboraga no gutuma bapfa. Ariko kandi, bari bazi ko bari kwemerwa n’Imana kandi bakabona umugisha.​—Daniyeli 3:16-19.

Niba duhuye n’ingorane nyuma yo gufata umwanzuro tubwirijwe n’umutimanama, ibyo si impamvu yatuma dutekereza ko uwo mwanzuro wari mubi. “Ibihe n’ibigwirira umuntu” bishobora gutuma imyanzuro itagera ku ntego yayo nk’uko byifuzwaga, kabone n’iyo yaba ari imyanzuro myiza kuruta indi (Umubwiriza 9:11). Byongeye kandi, rimwe na rimwe Yehova arareka ingorane zikatugeraho kugira ngo arebe uko urugero rw’ubudahemuka ku muhigo wacu rungana. Yakobo yagombye gukirana na marayika ijoro ryose mbere y’uko ahabwa umugisha (Itangiriro 32:24-26). Natwe dushobora guhangana n’ingorane, ndetse n’igihe twaba turimo dukora ibintu byiza. Icyakora, igihe imyanzuro yacu yaba ihuje n’ibyo Imana ishaka, dushobora kugira icyizere cy’uko izadufasha kwihangana, kandi ko amaherezo izaduha imigisha.​—2 Abakorinto 4:7.

Ku bw’ibyo rero, mu gihe ufata umwanzuro ku kibazo cy’ingenzi, ntukishingikirize ku bwenge bwawe. Jya ukora ubushakashatsi kugira ngo urebe amahame ya Bibiliya afitanye isano n’icyo kibazo. Ujye ubwira Yehova ibihereranye n’icyo kibazo. Aho bishoboka, ujye ugisha inama Abakristo bagenzi bawe bakuze mu buryo bw’umwuka. Hanyuma, ugire ubutwari. Jya ukoresha umudendezo wahawe n’Imana wo kwihitiramo ibikunogeye uzirikana ko hari icyo uzaryozwa. Jya ufata umwanzuro mwiza kandi ugaragarize Yehova ko umutima wawe umukiranukiye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Mbere yo gufata imyanzuro ikomeye, jya ubanza urebe icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho

[Amafoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Jya ubwira Yehova ibihereranye n’imyanzuro ugomba gufata

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Ushobora kuganira n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka ku bihereranye n’imyanzuro ikomeye ugiye gufata