Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bakoresha izina ry’Imana muri Afurika yo hagati

Bakoresha izina ry’Imana muri Afurika yo hagati

Bakoresha izina ry’Imana muri Afurika yo hagati

ABANTU benshi cyane bo muri Afurika yo Hagati bemera ko Imana ibaho. Ntibashidikanya ko ari yo Muremyi w’ibintu byose (Ibyahishuwe 4:11). Ariko kandi, nk’uko bimeze ku bantu benshi b’ahandi hose, akenshi usanga birengagiza izina ryayo bwite​—ari ryo Yehova.

Abantu bo muri Afurika yo Hagati, kimwe n’abo mu bindi bice by’isi berekeza ku izina ry’Imana mu gihe bavuga ngo “izina ryawe ryubahwe,” mu Isengesho ry’Umwami (Matayo 6:9). Ariko kandi, hashize igihe kirekire iryo zina rizwi n’abantu bake cyane. Icyakora mu myaka ishize, umurimo wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakorana umwete wahinduye imyifatire abantu bari bafite ku mikoreshereze y’izina ry’Imana. Muri iki gihe, izina ry’Imana rirazwi cyane kandi ryemerwa mu ndimi nyinshi zo muri Afurika, urugero nko mu rurimi rw’Ikizulu bavuga uJehova, Ikiyoruba (Jehofah), Ikizosa (uYehova) naho mu Giswayire ni Yehova. Icyakora, ubuhinduzi bwa Bibiliya hafi ya bwose muri izo ndimi buracyakomeje kwanga gukoresha izina ry’Imana.

Ubuhinduzi bwiza bukoresha izina ry’Imana, ni ubwa Bibiliya yo mu rurimi rwa Zande, akaba ari ururimi rukoreshwa mu turere tumwe two mu gihugu cya Centrafrique, Sudani no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri ako gace k’isi, abantu bakoresha izina ry’Imana, bakaryandika ngo Yekova mu ndimi zabo kavukire. Uko izina ry’Imana ryaba ryanditswe mu rurimi rw’iwanyu kose, icy’ingenzi ni ukurikoresha. Kubera iki? Kubera ko “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami [“rya Yehova,” NW ] , azakizwa.”​—Abaroma 10:13.

[Ikarita/​Ifoto yo ku ipaji ya 32]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

SUDANI

RÉPUBLIQUE CENTRAFRICAINE

REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA KONGO

[Aho ifoto yavuye]

The Complete Encyclopedia of Illustration/J. G. Heck