Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, hari ikintu cyatuma abantu bunga ubumwe by’ukuri?

Mbese, hari ikintu cyatuma abantu bunga ubumwe by’ukuri?

Mbese, hari ikintu cyatuma abantu bunga ubumwe by’ukuri?

UKO imyizerere yawe yaba iri kose, birashoboka ko waba wemera ko hagomba kuba hari abantu bakunda ukuri mu madini hafi ya yose. Abantu bakunda ibintu by’ukuri mu buryo bwimbitse kandi bakaba bifuza kubishakisha ushobora kubasanga mu Bahindu, mu Bagatolika, mu bayoboke b’idini rya Kiyahudi no mu bandi. Ariko kandi, usanga amadini asa n’aho atuma mu bantu habamo amacakubiri. Ndetse hari bamwe bakoresha idini bagamije ibibi. Mbese, hari igihe bizashoboka ko abantu bafite imitima itaryarya bo mu madini yose bakunda ibyiza n’iby’ukuri bunga ubumwe? Mbese, bashobora guhurizwa hamwe kugira ngo baharanire intego imwe rusange?

Mbega ukuntu bibabaza kubona idini rigenda rirushaho kuba intandaro y’amacakubiri! Reka turebe ubwo bushyamirane bumwe na bumwe. Abahindu barwana n’Ababuda muri Sri Lanka. Abaporotesitanti, Abagatolika n’Abayahudi bamennye amaraso mu ntambara zinyuranye. Abiyita “Abakristo” barwana n’Abisilamu muri Bosiniya, muri Tchétchénie, muri Indonésie no muri Kosovo. Naho muri Werurwe 2000, iminsi ibiri y’imirwano yari ishingiye ku madini, yahitanye Abanyanijeriya 300. Koko rero, inzangano zishingiye ku madini ni zo zatumye muri ubwo bushyamirane habamo ibikorwa bya kinyamaswa.

Abantu bafite imitima itaryarya, akenshi bacibwa intege n’ibintu bibi bikorwa mu izina ry’idini. Urugero, abantu benshi bajya mu misa, barumirwa gusa iyo babonye ko abakuru ba kiliziya bafashe abana ku ngufu bihanganirwa ku mugaragaro n’amadini amwe n’amwe. Abandi bizera babuzwa amahwemo cyane n’amacakubiri arangwa mu madini menshi yitwa ko ari aya Gikristo, aho usanga abayagize bapfa ibibazo binyuranye, urugero nk’icy’abantu baryamana bahuje ibitsina n’icyo gukuramo inda. Uko bigaragara, idini ntiryigeze rifasha abantu kunga ubumwe. Ariko kandi, mu madini menshi harimo abantu bakunda ukuri nta buryarya, nk’uko inkuru zikurikira zibigaragaza.

Bifuzaga Cyane Kubona Ukuri

Fidelia yari Umugatolika utarangwa n’uburyarya kandi wabyitangiye muri Kiliziya ya Mutagatifu Francisco mu mujyi wa La Paz, ho muri Boliviya. Yajyaga yunamira ishusho ya Mariya kandi agashyira za buji nziza yashoboraga kugura imbere y’ishusho ya Kristo ku musaraba. Buri cyumweru, yahaga padiri ibiribwa byinshi cyane kugira ngo abisaranganye mu bakene. Ariko kandi, batanu mu bana ba Fidelia bapfuye batarabatizwa. Igihe padiri yamubwiraga ko bose bababarizwaga mu mwijima wo mu Irimbi, Fidelia yaribajije ati ‘niba koko Imana ari urukundo, ibyo byashoboka bite?’

Tara, ni umuganga warerewe mu idini ry’Abahindu mu mujyi wa Kathmandu, mu gihugu cya Nepali. Kubera ko yakurikizaga imigenzo ya ba sekuruza imaze ibinyejana byinshi, yasengaga imana ze mu nsengero z’Abahindu kandi yari afite ibishushanyo bisengwa mu nzu ye. Ariko kandi, Tara yari afite ibibazo byari byaramushobeye, urugero nk’ibi bigira biti “kuki hariho imibabaro myinshi cyane? Kuki abantu bapfa?” Mu idini rye ntiyigeze ahabona ibisubizo bimunyuze kuri ibyo bibazo.

Ku rundi ruhande, uwitwa Panya yakuriye mu idini ry’Ababuda mu nzu yari hafi y’umugenda i Bangkok, ho muri Tayilande. Yari yarigishijwe ko imibabaro iterwa n’ibikorwa byakozwe mu buzima bwa mbere, kandi ko umuntu ashobora kuyikira binyuriye mu kwirinda ibyifuzo byose. Kimwe n’abandi Babuda batarangwa n’uburyarya, yari yarigishijwe ko agomba kubaha mu buryo bwimbitse ubwenge bw’abihaye Imana bambaraga amakanzu y’umuhondo bazaga mu rugo buri munsi kare mu museso gusaba imfashanyo. Yajyaga agira ibihe byo kwiherera agatekereza, kandi yakorakoranyije amashusho ya Bouddha, yiringiye ko yashoboraga kumurinda. Panya amaze gukomerekera mu mpanuka yamumugaje kuva mu rukenyerero kugeza ku birenge, yagiye mu kigo cy’abihaye Imana cy’Ababuda, yiringiye rwose ko ashobora gukizwa mu buryo bw’igitangaza. Ntiyigeze akira cyangwa ngo amurikirwe mu buryo bw’umwuka. Ahubwo, bamushoye mu bikorwa by’ubupfumu maze abyivurugutamo.

Virgil yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze ageze muri kaminuza ajya mu idini ry’Abisilamu b’abirabura. Yagiraga umwete mu gukwirakwiza ibitabo byabo byemezaga ko umuzungu ari we Diyabule. Batekerezaga ko iyo ari yo mpamvu abazungu bagiriye abirabura ibikorwa byinshi bya kinyamaswa. N’ubwo Virgil atarangwaga n’uburyarya mu myizerere ye, yabuzwaga amahwemo n’ibibazo bikurikira: bishoboka bite ko abazungu bose baba ari babi? Kandi se, kuki abantu benshi cyane babwiriza bagamije kwishakira amafaranga?

N’ubwo Charo yakuriye mu gihugu cyiganjemo Kiliziya Gatolika muri Amerika y’Amajyepfo, yari Umuporotesitanti utaryarya. Yashimishwaga n’uko atifatanyaga mu bikorwa byo gusenga ibishushanyo byari bimukikije. Charo yakundaga kujya mu rusengero ku Cyumweru, agiye mu masengesho aho ibintu byabaga bishyushye cyane, aho yateraga hejuru avuga ati “Haleluya!” kandi akifatanya mu kuririmba no kubyina indirimbo z’idini byakurikiragaho. Charo yiringiraga adashidikanya ko yari yarakijijwe kandi ko yari yarabyawe ubwa kabiri. Yatangaga icya cumi cy’ibyo yungukaga akagiha idini rye, kandi igihe umuvugabutumwa yakundaga cyane wo kuri televiziyo yasabaga amaturo, yamwohererezaga amafaranga agenewe abana bo muri Afurika. Ariko kandi, igihe yabazaga pasiteri igituma Imana y’urukundo ibabariza ubugingo bw’abantu mu muriro w’iteka, yabonye ko nta gisubizo gifatika yashoboye kumuha. Nyuma y’aho, yaje no gutahura ko burya bwose amaturo yatangaga atajyaga akoreshwa mu gufasha abana bo muri Afurika.

N’ubwo abo bantu bose uko ari batanu bakuriye mu mimerere inyuranye, hari ikintu kimwe bari bahuriyeho. Bakundaga ukuri kandi bashakaga nta buryarya ibisubizo by’ukuri ku bibazo byabo. Ariko se, bashoboraga kunga ubumwe by’ukuri mu gusenga k’ukuri? Igice gikurikira kirasubiza icyo kibazo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Mbese, birashoboka ko abantu bakuriye mu mimerere inyuranye bakunga ubumwe by’ukuri?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

G.P.O., Jerusalem