Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese umugisha wa Yehova uzakugeraho?

Mbese umugisha wa Yehova uzakugeraho?

Mbese umugisha wa Yehova uzakugeraho?

“Iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho, niwumvira Uwiteka [“nukomeza kumvira ijwi rya Yehova,” “NW” ] Imana yawe.”​—GUTEGEKA 28:2.

1. Ni iki cyagombaga kugena niba Abisirayeli bari guhabwa imigisha cyangwa niba bari kugerwaho n’imivumo?

AHAGANA mu mpera z’urugendo Abisirayeli bamazemo imyaka 40 mu butayu, bari bakambitse mu Bibaya by’i Mowabu. Bari hafi yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Icyo gihe ni bwo Mose yanditse igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri, gikubiyemo uruhererekane rw’imigisha n’imivumo. Mu gihe abagize ubwoko bwa Isirayeli bari kuba ‘bakomeje kumvira ijwi rya Yehova’ binyuriye mu kumwumvira, bari ‘kugerwaho’ n’imigisha. Yehova yarabakundaga akabafata nk’ ‘amaronko’ ye kandi yifuzaga kugaragaza ububasha bwe ku bw’inyungu zabo. Ariko mu gihe bari kuba badakomeje kumwumvira, bari kugerwaho n’imivumo rwose.​—Gutegeka 8:10-14; 26:18; 28:2, 15.

2. Ni iki inshinga z’Igiheburayo zahinduwemo “gukomeza kumvira” no “kugera” zivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 28:2 zisobanura?

2 Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo “gukomeza kumvira” mu Gutegeka 28:2, yumvikanisha igikorwa gikomeza. Abagize ubwoko bwa Yehova ntibagomba kumwumvira rimwe na rimwe gusa; bagomba gukomeza kumwumvira mu mibereho yabo yose. Icyo gihe ni bwo gusa imigisha y’Imana yabageraho. Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo ‘kubageraho’ yasobanuwe ko ari imvugo ikoreshwa mu guhiga, incuro nyinshi ikaba isobanura “gufata mpiri” cyangwa “kugera ku.”

3. Ni gute dushobora kumera nka Yosuwa, kandi se, kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane?

3 Yosuwa, umuyobozi wa Isirayeli, yahisemo kumvira Yehova bituma abona imigisha. Yosuwa yaravuze ati “uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera . . . ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Abantu babyumvise, barashubije bati “kwimura Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa” (Yosuwa 24:15, 16). Kubera ko Yosuwa yagize imyifatire ihebuje, yabaye umwe mu bantu bake bo mu gihe cye bagize igikundiro cyo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Muri iki gihe, turi hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano kiruta kure cyane icyo gihugu​—ni ukuvuga isi izahinduka paradizo, aho abemerwa n’Imana bose bazagerwaho n’imigisha ikungahaye cyane kuruta iyo mu gihe cya Yosuwa. Mbese, iyo migisha izakugeraho? Izakugeraho nukomeza kumvira Yehova. Kugira ngo bigufashe gushimangira icyemezo wafashe kugira ngo ubigereho, reka turebe amateka y’ishyanga rya Isirayeli ya kera hamwe n’ingero zigisha z’abantu ku giti cyabo.​—Abaroma 15:4.

Imigisha, Cyangwa Imivumo?

4. Mu gusubiza isengesho rya Salomo, Imana yamuhaye iki, kandi se, ni ibihe byiyumvo twagombye kugira ku bihereranye n’iyo migisha?

4 Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Salomo hafi ya cyose, Abisirayeli babonye imigisha ihebuje ituruka kuri Yehova. Bari bafite umutekano n’ibintu byiza byinshi. (1 Abami 5:5 [4:25 muri Biblia Yera].) Ubutunzi bwa Salomo bwamenyekanye hose, n’ubwo atari yarasabye Imana ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri. Ahubwo, igihe yari akiri muto kandi ataraba inararibonye, yari yarasenze asaba ko yagira umutima wumvira​—iryo sengesho Yehova akaba yararishubije amuha ubwenge no kujijuka. Ibyo byatumye Salomo ashobora gucira abantu urubanza mu buryo bukwiriye, amenya gutandukanya icyiza n’ikibi. N’ubwo Imana yamuhaye n’ubutunzi n’icyubahiro, Salomo wari ukiri umusore, yafatanaga uburemere cyane agaciro gahebuje k’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka (1 Abami 3:9-13). Twaba dutunze ibintu byinshi mu buryo bw’umubiri cyangwa tutabifite, mbega ukuntu twashimira turamutse duhawe imigisha ya Yehova kandi tukaba abakire mu buryo bw’umwuka!

5. Byagenze bite mu gihe abantu bo muri Isirayeli na Yuda bananirwaga gukomeza kumvira Yehova?

5 Abisirayeli bananiwe kugaragaza ugushimira ku bw’imigisha ya Yehova. Kubera ko batakomeje kumwumvira, imivumo yari yarahanuwe ni yo yabagezeho. Ibyo byatumye ubwami bwa Isirayeli n’ubwa Yuda bwigarurirwa n’abanzi babo kandi bajyanwa mu bunyage (Gutegeka 28:36; 2 Abami 17:22, 23; 2 Ngoma 36:17-20). Mbese, ubwoko bw’Imana bwaba bwaravanye kuri iyo mibabaro yabugezeho, isomo ry’uko abantu bakomeza kumvira Yehova ari bo bonyine bagerwaho n’imigisha y’Imana? Abayahudi basigaye basubiye mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 M.I.C., bari bafite igikundiro cyo kugaragaza niba baragize ‘umutima w’ubwenge,’ bityo bakaba noneho barabonye akamaro ko gukomeza kumvira Imana.​—Zaburi 90:12.

6. (a) Kuki Yehova yohereje Hagayi na Zekariya kugira ngo bahanurire ubwoko bwe? (b) Ni irihe hame ryagaragajwe n’ubutumwa Imana yatanze binyuriye kuri Hagayi?

6 Abayahudi bagaruwe mu gihugu cyabo bubatse igicaniro maze batangira gusana urusengero rw’i Yerusalemu. Ariko mu gihe batangiraga kurwanywa mu buryo bukomeye, amaboko yabo yatangiye gutentebuka maze kubaka birahagarara (Ezira 3:1-3, 10; 4:1-4, 23, 24). Nanone batangiye gushyira mu mwanya wa mbere ibintu by’iraha. Ku bw’ibyo, Imana yohereje abahanuzi Hagayi na Zekariya kugira ngo bahembere ishyaka ubwoko bwayo bwari bufitiye ugusenga k’ukuri. Binyuriye kuri Hagayi, Yehova yaravuze ati “mbese birakwiriye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka? . . . Nimwibuke ibyo mukora. Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimuhaga . . . n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse” (Hagayi 1:4-6). Guhara inyungu z’iby’umwuka kugira ngo ukunde uronke ibintu by’umubiri ntibituma umuntu abona umugisha wa Yehova.​—Luka 12:15-21.

7. Kuki Yehova yabwiye Abayahudi ati “nimwibuke ibyo mukora”?

7 Kubera ko Abayahudi bari barirundumuriye mu mihihibikano ya buri munsi, bari baribagiwe ko imigisha ituruka ku Mana iboneka mu buryo bw’imvura n’ibihe by’uburumbuke yari kubageraho mu gihe gusa bari kuba bakomeje kumvira Imana, ndetse n’igihe bari kuba barwanywa (Hagayi 1:9-11). Ku bw’ibyo, mbega ukuntu inama igira iti “nimwibuke ibyo mukora” yari ikwiriye (Hagayi 1:7)! Mu by’ukuri, Yehova yari arimo ababwira ati ‘nimutekereze! Mubone aho kurumbya mu mirima yanyu bihuriye no kuba inzu yanjye yo gusengeramo yarahindutse umusaka.’ Amagambo yahumetswe yavuzwe n’abahanuzi ba Yehova, amaherezo yageze ku mitima y’abari bayateze amatwi, kubera ko abantu bongeye gutangira imirimo yo gusana urusengero, bakayirangiza mu mwaka wa 515 M.I.C.

8. Ni iyihe nama Yehova yahaye Abayahudi mu gihe cya Malaki, kandi kuki?

8 Nyuma y’aho, mu gihe cy’umuhanuzi Malaki, Abayahudi bongeye guhera mu rungabangabo mu buryo bw’umwuka, ndetse banatambiraga Imana ibitambo bitemewe (Malaki 1:6-8). Ni yo mpamvu Yehova yabagiriye inama yo kuzana imigabane ya kimwe mu icumi cy’ibyo babaga basaruye mu bubiko bw’inzu ye maze bakamugerageza kugira ngo barebe ko atari kuzabagomororera imigomero yo mu ijuru akabasukaho umugisha bakabura aho bawukwiza (Malaki 3:10). Mbega ukuntu Abayahudi bagize ubupfapfa bwo kuruhira ibintu Imana yari kubaha ku bwinshi iyo baza gusa gukomeza kumvira ijwi ryayo!​—2 Ngoma 31:10.

9. Ni abahe bantu batatu bavugwa muri Bibiliya turi busuzume imibereho yabo?

9 Uretse kuba Bibiliya ivuga amateka y’ishyanga rya Isirayeli, inavuga amateka y’abantu benshi ku giti cyabo babonye imigisha cyangwa imivumo bituruka ku Mana bitewe n’uko babaga barakomeje kumvira Yehova cyangwa bataramwumviye. Reka turebe isomo dushobora kuvana kuri batatu muri bo​—Bowazi, Nabali na Hana. Mu birebana n’ibyo, ushobora kuba wifuza gusoma igitabo cya Rusi ndetse n’icya 1 Samweli 1:1​–​2:21 na 1 Samweli 25:2-​42.

Bowazi Yumviye Imana

10. Ni iki Bowazi na Nabali bari bahuriyeho?

10 N’ubwo Bowazi na Nabali batabayeho mu gihe kimwe, hari ibintu bimwe na bimwe bari bahuriyeho. Urugero, abo bagabo bombi babaga mu gihugu cy’u Buyuda. Bombi bari abakungu bafite amasambu, kandi bombi babonye uburyo bwihariye bwo kugaragariza ineza yuje urukundo umuntu runaka wari ubikeneye. Ariko ibyo ni byo byonyine bari bahuriyeho.

11. Ni gute Bowazi yagaragaje ko yakomeje kumvira Yehova?

11 Bowazi yabayeho mu gihe cy’abacamanza ba Isirayeli. Yubahaga abandi, kandi abasaruzi be baramwubahaga cyane kandi bakamukunda (Rusi 2:4). Mu kubahiriza Amategeko, Bowazi yakoze ibishoboka byose kugira ngo mu murima we hajye hasigara ibyo imbabare n’abakene bagombaga guhumba (Abalewi 19:9, 10). Ni iki Bowazi yakoze ubwo yamenyaga ibihereranye na Rusi hamwe na Nawomi n’ukuntu Rusi yagize ishyaka mu kwita kuri nyirabukwe wari ugeze mu za bukuru? Yitaye kuri Rusi mu buryo bwihariye kandi ategeka abakozi be ko bagombaga kumureka agahumba mu murima we. Binyuriye ku magambo no ku bikorwa bye birangwa n’urukundo, Bowazi yahishuye ko yari umugabo wita ku bintu by’umwuka wumviraga Yehova. Ku bw’ibyo, yemewe n’Imana kandi imuha umugisha.​—Abalewi 19:18; Rusi 2:5-16.

12, 13. (a) Ni gute Bowazi yagaragaje ko yitaga cyane ku itegeko ryatanzwe na Yehova rihereranye no gucungura? (b) Ni iyihe migisha ituruka ku Mana yageze kuri Bowazi?

12 Igihamya gikomeye cyane kigaragaza ko Bowazi yakomeje kumvira Yehova, ni uburyo yubahirije mu buryo butarangwa n’ubwikunde itegeko ry’Imana rirebana no gucungura. Bowazi yakoze ibyo yashoboraga gukora byose kugira ngo umwandu wa mwene wabo​—ni ukuvuga umugabo wa Nawomi wari warapfuye, ari we Elimeleki​—ugume mu muryango wa Elimeleki. Binyuriye ku muhango wo ‘guhungura,’ umupfakazi yagombaga gucyurwa na mwene wabo wa bugufi w’umugabo we wapfuye kugira ngo umwana w’umuhungu bazabyara azatume umuryango w’umugabo we udacika (Gutegeka 25:5-10; Abalewi 25:47-49). Rusi yemeye gucyurwa na Bowazi mu cyimbo cya Nawomi wari waracuze. Mu gihe mwene wabo wa bugufi wa Elimeleki yangaga gufasha Nawomi, Bowazi yacyuye Rusi aba umugore we. Umwana w’umuhungu babyaranye witwaga Obedi yabonwaga ko yari urubyaro rwa Nawomi kandi akaba ari we wari umuragwa wa Elimeleki mu buryo bwemewe n’amategeko.​—Rusi 2:19, 20; 4:1, 6, 9, 13-16.

13 Bowazi yagezweho n’imigisha ikungahaye bitewe n’uko yubahirije itegeko ry’Imana mu buryo buzira ubwikunde. Binyuriye ku mwana wabo Obedi, we na Rusi bahawe igikundiro cyo kuba abakurambere ba Yesu Kristo (Rusi 2:12; 4:13, 21, 22; Matayo 1:1, 5, 6). Duhereye ku bikorwa bizira ubwikunde byakozwe na Bowazi, tumenya ko imigisha igera ku bantu bagaragariza abandi urukundo kandi bagakora ibihuje n’ibyo Imana isaba.

Nabali Ntiyumviye

14. Nabali yari muntu ki?

14 Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri Bowazi, Nabali we yananiwe kumvira Yehova. Yarenze ku itegeko ry’Imana rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abalewi 19:18). Nabali ntiyitaga ku bintu by’umwuka; yari “umunyamwaga w’inkozi y’ibibi.” Ndetse n’abagaragu be bwite babonaga ko ari “umuntu w’ikigoryi.” Mu buryo bukwiriye, izina rye Nabali, risobanurwa ngo “ubupfu” cyangwa “umuntu utagira ubwenge” (1 Samweli 25:3, 17, 25). None se, Nabali yari kubyifatamo ate ubwo yari abonye igikundiro cyo kugirira ineza umuntu runaka wari ubikeneye​—ari we Dawidi, uwasizwe wa Yehova?​—1 Samweli 16:13.

15. Ni gute Nabali yagenjereje Dawidi, kandi se, mu birebana n’ibyo, ni gute Abigayili yagaragaje imyifatire itandukanye n’iy’umugabo we?

15 Mu gihe Dawidi n’ingabo ze bari bakambitse hafi y’imikumbi ya Nabali, bayirinze ibitero by’abantu bazaga gusahura, ntibabisabiraga ibihembo. Umwe mu bashumba ba Nabali yaravuze ati “batubereye inkike ku manywa na nijoro.” Ariko kandi, mu gihe intumwa za Dawidi zasabaga Nabali ibyokurya, ‘yarazikankamiye,’ arazirukana zisubirayo imbokoboko (1 Samweli 25:2-16). Umugore wa Nabali, Abigayili, yahise yihutira gushyira Dawidi ibyokurya. Kubera ko Dawidi yari yarakaye cyane, yari ari hafi gutsembaho Nabali n’abantu be. Kuba Abigayili yarafashe iya mbere akagira icyo akora, byaje kurokora ubuzima bw’abantu benshi bituma Dawidi atagibwaho umwenda wo kumena amaraso. Ariko kandi, umururumba wa Nabali n’umwaga we byari bikabije cyane. Hashize hafi iminsi icumi, ‘Uwiteka yakubise Nabali, arapfa.’​—1 Samweli 25:18-38.

16. Ni gute twakwigana Bowazi kandi tukamagana imyifatire ya Nabali?

16 Mbega ukuntu Bowazi na Nabali bari batandukanye cyane! N’ubwo tugomba kwamagana imyifatire ya Nabali y’umushiha n’ubwikunde, nimucyo twigane ineza ya Bowazi n’imyifatire ye izira ubwikunde (Abaheburayo 13:16). Dushobora kubigeraho ari uko dushyize mu bikorwa inama yatanzwe n’intumwa Pawulo, igira iti “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Muri iki gihe, abagize “izindi ntama” za Yesu, bakaba ari Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bafite igikundiro cyo kugirira neza abagaragu ba Yehova basizwe, ni ukuvuga abasigaye bo mu bagize 144.000, bazahabwa ukudapfa mu ijuru (Yohana 10:16; 1 Abakorinto 15:50-53; Ibyahishuwe 14:1, 4). Yesu abona ibyo bikorwa birangwa n’urukundo nk’aho ari we ubwe bikorerwa, kandi gukora ibyo bintu byiza bituma umuntu agerwaho n’imigisha ikungahaye ya Yehova.​—Matayo 25:34-40; 1 Yohana 3:18.

Ibigeragezo Byageze Kuri Hana n’Imigisha Yabonye

17. Ni ibihe bigeragezo byageze kuri Hana, kandi se, ni iyihe myifatire yagaragaje?

17 Nanone, imigisha ya Yehova yageze ku mugore wubahaga Imana witwaga Hana. Yari atuye mu karere k’imisozi ya Efurayimu abana n’umugabo we w’Umulewi witwaga Elukana. Nk’uko byemerwaga kandi bigahuza n’Amategeko, Elukana yari afite undi mugore​—witwaga Penina. Hana yakomeje kuba ingumba, icyo kikaba cyari igisebo ku mugore w’Umwisirayelikazi, mu gihe Penina we yari yarabyaye abana benshi. (1 Samweli 1:1-3; 1 Ngoma 6:1, 18, 19, umurongo wa 16, 33 n’uwa 34 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, aho kugira ngo Penina ahumurize Hana, yakoze ibintu bitarangwa n’urukundo byarakaje Hana cyane ku buryo yajyaga arira kandi ntashobore kugira icyo arya. Ikibabaje kurushaho, ni uko ibyo Penina yajyaga abikora “uko umwaka utashye,” igihe cyose umuryango wa Elukana wabaga ugiye mu nzu ya Yehova i Shilo (1 Samweli 1:4-8). Mbega ukuntu Penina yari umugome, kandi se, mbega ukuntu ibyo byabereye Hana ikigeragezo! Icyakora, Hana ntiyigeze abiryoza Yehova; ndetse nta n’ubwo yasigaraga mu rugo igihe umugabo we yabaga agiye i Shilo. Ku bw’ibyo, amaherezo yari kuzagerwaho n’imigisha ikungahaye rwose.

18. Ni uruhe rugero rwatanzwe na Hana?

18 Hana yasigiye abagize ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe urugero ruhebuje, cyane cyane abashobora kuba barakomerekejwe n’amagambo atarangwa n’ubugwaneza yavuzwe n’abandi. Mu mimerere nk’iyo, kwitarura abandi si wo muti (Imigani 18:1). Hana ntiyaretse ngo ibigeragezo biburizemo icyifuzo cye cyo kuba aho Ijambo ry’Imana ryigishirizwaga, akaba ari na ho ubwoko bwayo bwateraniraga kugira ngo buyisenge. Ibyo byatumye akomeza kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka. Kuba yari umuntu ukomeye cyane mu buryo bw’umwuka bigaragarira mu isengesho ryiza yavuze ryanditswe muri 1 Samweli 2:1-10. *

19. Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bw’ibintu by’umwuka?

19 Twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, ntidusengera mu ihema ry’ibonaniro. Nyamara kandi, dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’ibintu by’umwuka, nk’uko Hana yabigenje. Urugero, dushobora kugaragaza ko dushimira mu buryo bwimbitse ku bw’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kujya mu materaniro ya Gikristo no mu makoraniro mato n’amanini buri gihe. Nimucyo muri ibyo bihe tujye tuboneraho uburyo bwo guterana inkunga muri gahunda yo gusenga Yehova mu kuri, we uduha “igikundiro cyo kumukorera umurimo wera tudatinya, mu budahemuka kandi dukiranuka.”​—Luka 1:74, 75, NW; Abaheburayo 10:24, 25.

20, 21. Ni gute Hana yagororewe ku bw’imyifatire ye yo kubaha Imana?

20 Yehova yitaye ku myifatire yagaragajwe na Hana irangwa no kubaha Imana kandi aramugororera cyane. Muri rumwe mu ngendo umuryango wakoraga buri mwaka ugiye i Shilo, Hana wariraga cyane yasenze Imana abigiranye umwete maze ahiga umuhigo, aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe, ukanyibuka, ntunyibagirwe, ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka, abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe” (1 Samweli 1:9-11). Imana yumvise kwinginga kwa Hana maze imuha umugisha abyara umuhungu amwita Samweli. Mu gihe yari amaze gucuka, yamujyanye i Shilo kugira ngo akore mu ihema ry’ibonaniro.​—1 Samweli 1:20, 24-28.

21 Hana yagaragaje ko akunda Imana maze ahigura umuhigo yari yarahize ku bihereranye na Samweli. Kandi tekereza imigisha ikungahaye we na Elukana babonye bitewe n’uko umwana wabo bakundaga yakoraga mu ihema ry’ibonaniro rya Yehova! Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi benshi b’Abakristo bagira ibyishimo kandi bakabona imigisha bitewe n’uko abahungu n’abakobwa babo ari abakozi b’abapayiniya b’igihe cyose, bakaba ari abagize umuryango wa Beteli, cyangwa bakora umurimo mu bundi buryo buhesha Yehova icyubahiro.

Dukomeze Kumvira Yehova!

22, 23. (a) Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya nidukomeza kumvira ijwi rya Yehova? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?

22 Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya nidukomeza kumvira Yehova? Tuzakungahara mu buryo bw’umwuka nitugaragaza ko dukunda Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose kandi tukagaragaza binyuriye ku mibereho yacu ko turi abagaragu bayo bayiyeguriye. Ndetse n’iyo kubigenza dutyo byatuma tugerwaho n’ibigeragezo bikaze, umugisha wa Yehova uzatugeraho nta kabuza​—incuro nyinshi ukaba uzatugeraho mu buryo bukomeye kuruta uko dushobora kubitekereza.​—Zaburi 37:4; Abaheburayo 6:10

23 Mu gihe kizaza ubwoko bw’Imana buzahundagazwaho imigisha myinshi. “[Imbaga y’]abantu benshi” bazarindwa mu gihe cy’ “umubabaro mwinshi” bitewe n’uko bazaba barumviye Yehova; kandi bazabonera ibyishimo mu buzima mu isi nshya y’Imana (Ibyahishuwe 7:9-14; 2 Petero 3:13). Muri iyo si nshya, Yehova azahaza ibyifuzo by’ubwoko bwe bwose mu buryo bwuzuye (Zaburi 145:16). Ariko kandi, nk’uko igice gikurikiraho kizabigaragaza, ndetse no muri iki gihe abakomeza kumvira ijwi rya Yehova bahabwa ‘impano nziza, zitunganye, ziva mu ijuru.’​—Yakobo 1:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 18 Amagambo yavuzwe na Hana hari aho agenda ahuza n’ayavuzwe n’umukobwa w’isugi Mariya, ayo yavuze nyuma gato y’aho amariye kumenya ko yari kuzaba nyina wa Mesiya.​—Luka 1:46-55.

Mbese, Uribuka?

• Ni iki amateka y’Abisirayeli atwigisha ku bihereranye n’imigisha ituruka ku Mana?

• Ni gute Bowazi na Nabali bari batandukanye?

• Ni gute twakwigana Hana?

• Kuki twagombye gukomeza kumvira ijwi rya Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Umwami Salomo yasenze asaba ko yagira umutima wumvira, maze Yehova amuha umugisha binyuriye mu kumuha ubwenge

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Bowazi yubahaga abandi kandi akabagirira neza

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Hana yahawe imigisha ikungahaye bitewe n’uko yishingikirije kuri Yehova