Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugisha Yehova aduha utuma tuba abakire

Umugisha Yehova aduha utuma tuba abakire

Umugisha Yehova aduha utuma tuba abakire

“Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.”​—Imigani 10:22.

1, 2. Kuki ibyishimo nta ho bihuriye n’ubutunzi?

KWIRUKA inyuma y’ubutunzi ni byo bigenga imibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe. Ariko se, ibintu by’umubiri byaba bituma bagira ibyishimo? Umwanditsi w’ikinyamakuru cyitwa The Australian Women’s Weekly yagize ati “nta kindi gihe nibuka abantu bigeze gutakariza icyizere ibihereranye n’imibereho yabo y’igihe kizaza nk’uko bimeze ubu.” Yongeyeho ati “ni amayoberane. Batubwira ko Ositaraliya iri mu mimerere ihebuje mu by’ubukungu, ko nta kindi gihe ubuzima bwigeze buba bwiza kuruta uko bimeze muri iki gihe. . . . Nyamara kandi, usanga hirya no hino mu gihugu abantu benshi baratakaje icyizere. Abagabo n’abagore bose bumva hari ikintu babuze mu mibereho yabo, ariko kandi bakaba badashobora gusobanura icyo kintu icyo ari cyo.” Mbega ukuntu Ibyanditswe bivuga ukuri mu gihe bigaragaza ko ari ibyishimo cyangwa ubuzima nta na kimwe muri ibyo gituruka ku bintu dutunze!​—Umubwiriza 5:9, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; Luka 12:15.

2 Bibiliya yigisha ko ibyishimo bikomeye kuruta ibindi bituruka ku mugisha utangwa n’Imana. Mu birebana n’ibyo, mu Migani 10:22 hagira hati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.” Incuro nyinshi, imibabaro igera ku muntu biturutse ku kwirundanyirizaho ubutunzi abigiranye umururumba. Mu buryo bukwiriye, intumwa Pawulo yatanze umuburo igira iti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi.”​—1 Timoteyo 6:9, 10.

3. Kuki abagaragu b’Imana bagerwaho n’ibigeragezo?

3 Ku rundi ruhande, imigisha idatera imibabaro igera ku bantu bose ‘bakomeza kumvira ijwi rya Yehova’ (Gutegeka 28:2, NW ). Ariko kandi, bamwe bashobora kwibaza bati ‘niba imigisha itangwa na Yehova nta mibabaro yongerwaho, kuki abagaragu b’Imana benshi bagerwaho n’imibabaro?’ Bibiliya ihishura ko ibigeragezo duhura na byo Imana ibireka bikatugeraho, ariko ko mu by’ukuri biba bikomoka kuri Satani, kuri gahunda ye mbi no kuri kamere yacu bwite yo kudatungana (Itangiriro 6:5; Gutegeka 32:4, 5; Yohana 15:19; Yakobo 1:14, 15). Yehova ni we soko yo “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” (Yakobo 1:17). Ku bw’ibyo, imigisha atanga nta na rimwe yigera itera imibabaro. Nimucyo rero dusuzume zimwe mu mpano zitunganye zitangwa n’Imana.

Ijambo ry’Imana​—Ni Impano y’Agaciro Katagereranywa

4. Ni iyihe migisha n’impano y’agaciro ubwoko bwa Yehova bwahawe muri iki ‘gihe cy’imperuka’?

4 Ku bihereranye n’ “igihe cy’imperuka,” ubuhanuzi bwa Daniyeli bugira buti “ubwenge buzagwira.” Ariko kandi, ubwo buhanuzi ntibwasohorejwe ku bantu bose bitewe n’aya magambo agira ati ‘nta n’umwe mu [babi] uzayamenya; ariko abanyabwenge bazayamenya’ (Daniyeli 12:4, 10). Bitekerezeho nawe! Ijambo ry’Imana​—cyane cyane ubuhanuzi​—ryasobanuranywe ubwenge buturuka ku Mana ku buryo ababi badashobora kurisobanukirwa mu buryo nyakuri, n’ubwo ubwoko bwa Yehova bwo burisobanukirwa. Umwana w’Imana yarasenze ati “ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato” (Luka 10:21). Mbega ukuntu kuba dufite impano y’agaciro katagereranywa y’Ijambo ry’Imana ryanditswe, ari ryo Bibiliya, no kuba turi mu bo Yehova yahaye ubumenyi bwo mu buryo bw’umwuka, ari imigisha!​—1 Abakorinto 1:21, 27, 28; 2:14, 15.

5. Ubwenge ni iki, kandi se, twaburonka dute?

5 Iyo tuza kuba tutarahawe “ubwenge buva mu ijuru” nta bumenyi bwo mu buryo bw’umwuka na busa tuba dufite (Yakobo 3:17). Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi no gusobanukirwa kugira ngo umuntu akemure ibibazo, yirinde cyangwa ahunge akaga, agere ku ntego runaka, cyangwa atange inama zihuje n’ubwenge. Turonka dute ubwenge buva ku Mana? Mu Migani 2:6 hagira hati “Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.” Ni koko, Yehova azaduha imigisha maze aduhe ubwenge nidukomeza gusenga tubumusaba nta kudohoka, nk’uko yahaye Umwami Salomo “umutima w’ubwenge ujijutse [“wumvira,” NW ]” (1 Abami 3:11, 12; Yakobo 1:5-8). Kugira ngo turonke ubwenge, tugomba nanone gukomeza kumvira Yehova twiga Ijambo rye buri gihe kandi tukarishyira mu bikorwa.

6. Kuki ari iby’ubwenge gushyira mu bikorwa amategeko n’amahame y’Imana mu mibereho yacu?

6 Ingero z’ibanze zihereranye n’ubwenge buva ku Mana ziboneka mu mategeko no mu mahame ya Bibiliya. Izo ngero zitwungura mu buryo bwose​—haba mu buryo bw’umubiri, mu bwenge, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Mu buryo bukwiriye, umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa, biha umuswa ubwenge, amategeko Uwiteka yigishije araboneye, anezeza umutima, ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye, bihwejesha amaso. Kubaha Uwiteka ni kwiza, guhoraho iteka ryose, amateka y’Uwiteka ni ay’ukuri, ni ayo gukiranuka rwose. Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, naho yaba izahabu nziza nyinshi.”​—Zaburi 19:8-11, umurongo wa 7-10 muri Biblia Yera; 119:72.

7. Ni izihe ngaruka zituruka ku kwirengagiza amahame akiranuka y’Imana?

7 Ku rundi ruhande, abirengagiza amahame akiranuka y’Imana ntibabona ibyishimo n’umudendezo bashakisha. Byatinda cyangwa byatebuka, bazatahura ko Imana itanegurizwa izuru kuko umuntu azasarura icyo abiba (Abagalatiya 6:7). Abantu babarirwa muri za miriyoni birengagiza amahame ya Bibiliya barimo barasarura ingaruka zibabaje, urugero nko gutwara inda z’indaro, indwara ziteye ishozi, cyangwa bagasabikwa n’ibintu bibanegekaza. Amaherezo, inzira barimo izabaganisha ku rupfu kandi wenda banarimburwe n’Imana, keretse gusa baramutse bahinduye imyifatire bagira mu mibereho yabo babigiranye ukwicuza.​—Matayo 7:13, 14.

8. Kuki abakunda Ijambo ry’Imana bagira ibyishimo?

8 Ariko kandi, abakunda Ijambo ry’Imana kandi bakarishyira mu bikorwa bazagerwaho n’imigisha ikungahaye uhereye ubu ndetse no mu gihe kizaza. Bafite impamvu zumvikana zituma bumva barabohowe n’amategeko y’Imana, bafite ibyishimo nyakuri, kandi bategerezanyije amatsiko igihe bazabaturwa mu cyaha kandi bagakurirwaho ingaruka zacyo zica (Abaroma 8:20, 21; Yakobo 1:25). Ibyo byiringiro ntibishidikanywaho bitewe n’uko bishingiye ku mpano yuje urukundo cyane abantu bahawe n’Imana​—ni ukuvuga igitambo cy’incungu cyatanzwe n’Umwana wayo w’ikinege, ari we Yesu Kristo (Matayo 20:28; Yohana 3:16; Abaroma 6:23). Iyo mpano ihebuje itanga igihamya cy’ukuntu Imana ikunda abantu mu buryo bwimbitse kandi itwizeza ko abantu bose bakomeza kumvira Yehova bazahabwa imigisha idashira.​—Abaroma 8:32.

Dushimira ku bw’Impano y’Umwuka Wera

9, 10. Twungukirwa dute n’impano y’umwuka wera duhabwa na Yehova? Tanga urugero.

9 Indi mpano y’Imana yuje urukundo dukwiriye gushimira, ni umwuka wayo wera. Ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yateye inkunga imbaga y’abantu bari bateraniye i Yerusalemu igira iti “nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’[u]mwuka [w]era” (Ibyakozwe 2:38). Muri iki gihe, Yehova aha umwuka wera abagaragu be bamwiyeguriye basenga bawumusaba kandi bakaba bifuza gukora ibyo ashaka (Luka 11:9-13). Mu bihe bya kera, iyo mbaraga ikomeye cyane kuruta izindi zose mu ijuru no mu isi​—ari yo y’umwuka wera w’Imana, cyangwa imbaraga rukozi​—yajyaga ikomeza abagabo n’abagore bafite ukwizera, hakubiyemo n’Abakristo ba mbere (Zekariya 4:6; Ibyakozwe 4:31). Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova, ishobora natwe kudukomeza, n’ubwo dushobora kuba duhanganye n’inzitizi cyangwa ingorane ziteye ubwoba.​—Yoweli 3:1, 2 [2:28, 29 muri Biblia Yera].

10 Reka turebe urugero rw’uwitwa Laurel, wamaze imyaka 37 ahumekera mu cyuma cyamufashaga guhumeka bitewe n’uko yari yarafashwe n’indwara y’imbasa. * N’ubwo yari mu mimerere igoranye cyane, yakoreye Imana abigiranye umwete kugeza igihe yapfiriye. Mu gihe cy’imyaka myinshi, Laurel yagezweho n’umugisha wa Yehova. Urugero, yashoboye gufasha abantu 17 bose kugira ubumenyi nyakuri bw’ukuri kwa Bibiliya, n’ubwo amanywa n’ijoro yabaga ari mu cyuma yahumekeragamo! Imimerere ye itwibutsa amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo agira ati “iyo mbaye umunyantege nke [ni] ho ndushaho kugira imbaraga” (2 Abakorinto 12:10). Ni koko, ingaruka nziza izo ari zo zose dushobora kugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ntizituruka ku bushobozi bwacu bwite n’imbaraga zacu, ahubwo tuzikesha ubufasha duhabwa n’Imana binyuriye ku mwuka wera, uwo iha abakomeza kumvira ijwi ryayo.​—Yesaya 40:29-31.

11. Ni iyihe mico umwuka w’Imana utuma abambara “umuntu mushya” bagira?

11 Iyo twumviye Imana, umwuka wayo utuma tugira imico myiza, ari yo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo ‘mbuto y’umwuka’ ni kimwe mu bigize “umuntu mushya” Abakristo bambara bakamusimbuza izindi ngeso izo ari zo zose z’umururumba, za kinyamaswa bashobora kuba bari bafite mbere (Abefeso 4:20-24; Yesaya 11:6-9). Iy’ingenzi cyane kuruta izindi muri iyo mbuto ni urukundo, rwo “murunga wo gutungana rwose.”​—Abakolosayi 3:14.

Urukundo rwa Gikristo​—Ni Impano Tugomba Guha Agaciro

12. Ni gute Tabita hamwe n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje urukundo?

12 Urukundo rwa Gikristo ni indi mpano ishimishije itangwa na Yehova​—impano dukwiriye guha agaciro. Igengwa n’ihame, ariko kandi ijyanirana n’ibyiyumvo cyane ku buryo ituma abizera barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi cyane kuruta ndetse imirunga ihuza abantu bavukana (Yohana 15:12, 13; 1 Petero 1:22). Urugero, reka turebe iby’uwitwa Tabita, akaba ari Umukristokazi wo mu kinyejana cya mbere. “Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi,” cyane cyane abigirira abapfakazi bo mu itorero (Ibyakozwe 9:36). Abo bagore bashobora kuba bari bafite bene wabo, ariko Tabita yifuzaga gukora ibyo yashoboraga byose kugira ngo afashe abo bapfakazi kandi abatere inkunga (1 Yohana 3:18). Mbega urugero ruhebuje Tabita yatanze! Urukundo rwa Kivandimwe rwasunikiye Purisikila na Akwila ‘kwemera gutanga imitwe yabo ngo icibwe’ ku bwa Pawulo. Nanone kandi, urukundo rwasunikiye Epafura, Luka, Onesiforo hamwe n’abandi gufasha iyo ntumwa igihe yari ifungiwe i Roma (Abaroma 16:3, 4; 2 Timoteyo 1:16; 4:11; Filemoni 23, 24). Ni koko, Abakristo bameze nk’abo muri iki gihe ‘barakundana,’ iyo ikaba ari impano ishimishije ibaranga ituruka ku Mana, igaragaza ko ari abigishwa b’ukuri ba Yesu.​—Yohana 13:34, 35.

13. Ni gute twagaragaza ko duha agaciro kandi ko dushimira mu buryo bwimbitse ku bwo kuba dufite umuryango w’abavandimwe b’Abakristo?

13 Mbese, uha agaciro urukundo rugaragazwa mu itorero rya Gikristo? Mbese, ushimira ku bwo kuba dufite umuryango w’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka, ugizwe n’abantu bo ku isi hose? Abo na bo ni impano zaturutse kuri Yehova ziduhesha ibyishimo kandi zigatuma tuba abakire. Ni gute twagaragaza ko tubaha agaciro? Twabigaragaza dukorera Imana umurimo wera, twifatanya mu materaniro ya Gikristo, kandi tukagaragaza urukundo hamwe n’izindi mbuto z’umwuka w’Imana.​—Abafilipi 1:9; Abaheburayo 10:24, 25.

“Impano Bantu”

14. Ni iki Umukristo asabwa niba yifuza kuba umusaza cyangwa umukozi w’imirimo?

14 Abagabo b’Abakristo bifuza gukorera bagenzi babo bahuje ukwizera ari abasaza cyangwa abakozi b’imirimo baba bafite intego nziza (1 Timoteyo 3:1, 8). Kugira ngo umuvandimwe abe yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe izo nshingano, agomba kuba ari umuntu w’umwuka, uzi neza Ibyanditswe kandi akagira umwete mu murimo wo kubwiriza (Ibyakozwe 18:24; 1 Timoteyo 4:15; 2 Timoteyo 4:5). Agomba kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kwihangana, kubera ko imigisha y’Imana itagera ku bantu biyemera, bibona kandi bakararikira (Imigani 11:2; Abaheburayo 6:15; 3 Yohana 9, 10). Niba yarashatse, agomba kuba ari umutware w’umuryango urangwa n’urukundo, ushoboye gutegeka neza abo mu rugo rwe bose (1 Timoteyo 3:4, 5, 12). Kubera ko umugabo nk’uwo aba aha agaciro ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka, abona umugisha wa Yehova.​—Matayo 6:19-21.

15, 16. Ni bande bagaragaza ko ari “impano bantu” by’ukuri? Tanga ingero.

15 Iyo abasaza b’itorero bashyiraho umwete ari ababwirizabutumwa, abungeri n’abigisha, baduha impamvu zumvikana zituma duha agaciro cyane izo ‘mpano bantu.’ (Abefeso 4:8, 11, gereranya na NW.) Abungukirwa n’umurimo wabo wuje urukundo bashobora kutagaragaza buri gihe ko bashimira ku bw’imihati yabo, ariko Yehova abona ibyo abo basaza bizerwa bakora byose. Ntazibagirwa urukundo bagaragaza ko bakunda izina rye binyuriye mu gukorera ubwoko bwe.​—1 Timoteyo 5:17; Abaheburayo 6:10.

16 Reka turebe iby’umusaza umwe ukorana umwete wasuye umukobwa w’Umukristokazi wari ugiye kubagwa mu bwonko. Incuti y’umuryango w’uwo mukobwa yaranditse iti “yarangwaga n’ubugwaneza, amushyigikira, kandi akamwitaho cyane. Yadusabye uruhushya kugira ngo asenge Yehova turi kumwe. Mu gihe yari arimo asenga, se w’uwo mukobwa [akaba atari umwe mu Bahamya ba Yehova] yashuhuje umutima, kandi amarira yabunze mu maso ya buri wese wari mu cyumba cyo mu bitaro. Mbega ukuntu isengesho ry’uwo musaza ryarangwaga n’ubwuzu, kandi se, mbega ukuntu Yehova yagaragaje urukundo binyuriye mu kumwohereza muri icyo gihe gikwiriye!” Undi Muhamya wari urwaye yerekeje ku basaza bamusuye agira ati “ubwo begeraga ku gitanda nari ndyamyeho mu nzu y’indembe, nari nzi ko ibyari bumbeho byose nyuma y’aho nashoboraga kubyihanganira. Numvise nkomeye kandi mfite amahoro.” Mbese, hari umuntu uwo ari we wese wagurira abantu ngo bamwiteho mu buryo bwuje urukundo bene ako kageni? Nta we rwose! Ibyo ni impano ituruka ku Mana, itugeraho binyuriye ku itorero rya Gikristo.​—Yesaya 32:1, 2.

Impano y’Umurimo wo Kubwiriza

17, 18. (a) Ni iyihe mpano ihereranye n’umurimo Yehova yatumye ishobora guhabwa abantu bose? (b) Ni ubuhe bufasha bwatanzwe n’Imana kugira ngo dushobore gusohoza umurimo wacu?

17 Nta cyubahiro gikomeye umuntu uwo ari we wese yahabwa cyaruta icyo gukorera Yehova, we Usumba Byose (Yesaya 43:10; 2 Abakorinto 4:7; 1 Petero 2:9). Icyakora, igikundiro cyo kwifatanya mu murimo ugenewe abantu bose gishobora guhabwa abantu bose bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Imana​—baba abakiri bato n’abakuze, abagabo n’abagore. Mbese, waba ukoresha iyo mpano y’agaciro? Hari bamwe bashobora kwifata ntibabwirize bitewe n’uko bumva badafite ubushobozi buhagije, ariko wibuke ko Yehova aha umwuka we wera abamukorera, kandi uziba icyuho icyo ari cyo cyose dushobora kuba dufite.​—Yeremiya 1:6-8; 20:11.

18 Yehova yashinze abagaragu be bicisha bugufi umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami; ntiyawushinze abantu basa n’aho barangwa n’ubwibone kandi bishingikiriza ku bushobozi bwabo bwite (1 Abakorinto 1:20, 26-29). Abantu bicisha bugufi, biyoroshya, bemera ko ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira kandi bakishingikiriza ku bufasha bw’Imana mu gihe bakora umurimo wo kubwiriza. Nanone, bemera ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka itanga binyuriye ku “gisonga gikiranuka.”​—Luka 12:42-44; Imigani 22:4.

Imibereho y’Umuryango Irangwa n’Ibyishimo​—Ni Impano Ihebuje

19. Ni ibihe bintu bituma ababyeyi barera abana babo mu buryo bugira ingaruka nziza?

19 Ishyingiranwa n’imibereho y’umuryango irangwa n’ibyishimo ni impano zituruka ku Mana (Rusi 1:9; Abefeso 3:14, 15). Abana na bo ni “umwandu” w’agaciro “uturuka ku Uwiteka,” uhesha ibyishimo ababyeyi bagira ingaruka nziza mu kubacengezamo imico ishimisha Imana (Zaburi 127:3). Niba uri umubyeyi, komeza kumvira ijwi rya Yehova binyuriye mu gutoza abana bawe inyigisho zishingiye ku Ijambo rye. Ababigenza batyo bazashyigikirwa na Yehova nta kabuza kandi azabaha umugisha ukungahaye.​—Imigani 3:5, 6; 22:6; Abefeso 6:1-4.

20. Ni iki gishobora kuba ingirakamaro ku babyeyi bafite abana bateye umugongo ugusenga k’ukuri?

20 N’ubwo ababyeyi batinya Imana bashyiraho imihati ivuye ku mutima, birashoboka ko abana babo bamwe na bamwe bazahitamo gutera umugongo ugusenga k’ukuri mu gihe bazaba bamaze kuba bakuru (Itangiriro 26:34, 35). Ibyo bishobora gushengura umutima w’ababyeyi babo (Imigani 17:21, 25). Icyakora, aho kugira ngo bihebe, byarushaho kuba ingirakamaro bibutse umugani wa Yesu w’umwana w’ikirara. N’ubwo uwo mwana yavuye mu rugo akigira icyigomeke, nyuma y’igihe runaka yagarutse mu rugo rwa se, se amwakirana ibyishimo kandi mu buryo burangwa n’urukundo (Luka 15:11-32). Uko byagenda kose, ababyeyi b’Abakristo bizerwa bashobora kwiringira ko Yehova abumva, ko abitaho mu buryo bwuje urukundo, kandi ko azabashyigikira nta kabuza.​—Zaburi 145:14.

21. Ni nde twagombye kumvira, kandi kuki?

21 Nimucyo buri wese muri twe yiyemeze gukora ikintu cy’ingenzi by’ukuri mu buzima. Mbese, twaba turimo twiruka inyuma y’ubutunzi tubigiranye umururumba, ibintu bishobora kuduteza imibabaro kandi bikaba byanasenya imiryango yacu? Cyangwa se, twaba turimo dushakisha “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose” bituruka kuri “Se w’imicyo” (Yakobo 1:17)? Satani, we “se w’ibinyoma,” yifuza ko twagokera ubutunzi maze tugatakaza ibyishimo n’ubuzima (Yohana 8:44; Luka 12:15). Ariko kandi, Yehova we atwitaho kandi aba adushakira icyatuma tumererwa neza (Yesaya 48:17, 18). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kumvira Data wo mu ijuru wuje urukundo kandi buri gihe tujye ‘tumwishimira’ (Zaburi 37:4). Nitugira bene iyo myifatire, impano za Yehova z’agaciro katagereranywa n’imigisha myinshi atanga bizatuma tuba abakire​—kandi rwose nta kanunu k’imibabaro kazongerwaho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Reba igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1993, ipaji ya 18-21.

Mbese, Uribuka?

• Ni hehe ibyishimo bihebuje kuruta ibindi bishobora kuboneka?

• Ni izihe mpano zimwe na zimwe Yehova aha ubwoko bwe?

• Kuki umurimo wo kubwiriza ari impano?

• Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo baronke umugisha uturuka ku Mana mu gihe barera abana babo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Mbese, ushimira ku bw’impano y’Imana y’Ijambo ryayo ryanditswe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

N’ubwo Laurel Nisbet yari ari mu mimerere igoranye cyane, yakoreye Imana abigiranye umwete

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Kimwe na Tabita, Abakristo bo muri iki gihe bazwiho rwose kuba barangwa n’ibikorwa byuje urukundo

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Abasaza b’Abakristo bita kuri bagenzi babo bahuje ukwizera mu buryo burangwa n’urukundo