Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

“Uburuhukiro” buvugwa mu Baheburayo 4:9-11 bwerekeza ku ki, kandi se, ni gute umuntu ‘yinjira muri ubwo buruhukiro’?

Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere iti “haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana; kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo. Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro.”​—Abaheburayo 4:9-​11.

Igihe Pawulo yavugaga iby’ukuntu Imana yaruhutse imirimo yayo, uko bigaragara yerekezaga ku byavuzwe mu Itangiriro 2:2, aho dusoma ngo “ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze: iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.” Kuki Yehova yatangiye ‘kuruhuka ku munsi wa karindwi’? Nta gushidikanya, ntibyatewe n’uko yari akeneye kugarura imbaraga yari yakoresheje mu ‘mirimo ye yose yakoze.’ Umurongo ukurikiraho ubitangira igihamya: “Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, iraweza: kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.”​—Itangiriro 2:3; Yesaya 40:26, 28.

“Umunsi wa karindwi” wari utandukanye n’undi munsi uwo ari wo wose mu minsi itandatu yawubanjirije mu buryo bw’uko wari umunsi Imana yahaye umugisha kandi ikaweza, ni ukuvuga ko wari umunsi warobanuwe mu yindi ukegurirwa umugambi wihariye. Uwo mugambi wari uwuhe? Mbere y’aho, Imana yari yarahishuye umugambi wayo werekeye abantu n’isi. Imana yabwiye umugabo n’umugore ba mbere iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo; mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). N’ubwo Imana yari yahaye abantu n’isi intangiriro itunganye, byari kuzafata igihe kugira ngo isi yose uko yakabaye bayitware kandi ihinduke paradizo yuzuye umuryango w’abantu batunganye, nk’uko Imana yari yarabigambiriye. Muri ubwo buryo, ku ‘munsi wa karindwi’ Imana yararuhutse, cyangwa yaretse kugira undi murimo wo kurema ikora ku isi kugira ngo ireke ibyo yari yaremye bitere imbere mu buryo buhuje n’ibyo ishaka. Igihe uwo ‘munsi’ uzaba urangiye, ibyo Imana yari yaragambiriye byose bizaba byarasohoye. Ubwo buruhukiro buzamara igihe kingana iki?

Tugarutse ku magambo yavuzwe na Pawulo mu Baheburayo, tubona ko yagaragaje ko ‘hakiriho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,’ kandi yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo gukora uko bashoboye kose kugira ngo ‘binjire muri ubwo buruhukiro.’ Ibyo bigaragaza ko igihe Pawulo yandikaga ayo magambo, “umunsi wa karindwi” w’ikiruhuko cy’Imana, ukaba wari waratangiye mu myaka 4.000 mbere y’aho, wari ugikomeza. Ntuzarangira mbere y’uko umugambi w’Imana werekeranye n’abantu n’isi usohozwa mu buryo bwuzuye ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Yesu Kristo, we ‘Mwami w’isabato.’​—Matayo 12:8; Ibyahishuwe 20:1-6; 21:1-4.

Mu gihe Pawulo yazirikanaga ibyo byiringiro bihebuje, yasobanuye ukuntu umuntu ashobora kwinjira mu buruhukiro bw’Imana. Yaranditse ati “uwinjiye mu buruhukiro [bw’Imana], na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo.” Ibyo bitubwira ko n’ubwo abantu bari bahawe intangiriro itunganye, atari ko bose muri rusange binjiye mu buruhukiro bw’Imana. Ibyo byatewe n’uko Adamu na Eva batamaze igihe kirekire bubahiriza ikiruhuko cy’Imana cyo “ku munsi wa karindwi” binyuriye mu kwemera gahunda yari yarabashyiriyeho. Ahubwo barigometse maze bashaka kubaho batisunze Imana. Mu by’ukuri, bakurikiye Satani mu migambi ye aho kwemera ubuyobozi bwuje urukundo bw’Imana (Itangiriro 2:15-​17). Ibyo byatumye batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka muri paradizo yo ku isi. Kuva icyo gihe, abantu bose bahise bajya mu bubata bw’icyaha n’urupfu.​—Abaroma 5:12, 14.

Kwigomeka kw’abantu ntibyaburijemo umugambi w’Imana. Umunsi wayo w’ikiruhuko uracyakomeza. Icyakora, binyuriye ku Mwana we, Yesu Kristo, Yehova yatanze incungu​—yateganyijwe mu buryo bwuje urukundo​—kugira ngo abantu bose bemera iyo ncungu binyuriye ku kwizera bashobore gutegerezanya amatsiko kuzabohorwa no kuruhuka umutwaro w’icyaha n’urupfu (Abaroma 6:23). Ni yo mpamvu Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kuruhuka imirimo yabo.’ Bagombaga kwemera gahunda Imana yashyizeho yo gutanga agakiza kandi ntibagerageze kugena mu buryo bwa bwite imibereho yabo y’igihe kizaza, nk’uko Adamu na Eva babigenje. Nanone kandi, bagombaga kwirinda gukurikiza ibikorwa byabo bwite byo kwihagararaho.

Kwirengagiza ibyo umuntu yiruka inyuma bishingiye ku bwikunde cyangwa by’iyi si kugira ngo akore ibyo Imana ishaka, mu by’ukuri bituma agarura ubuyanja kandi akumva aruhutse. Yesu yatanze iri tumira rikurikira: “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”​—Matayo 11:28-​30.

Nta gushidikanya ko ukuntu Pawulo yasobanuye uburuhukiro bw’Imana n’ukuntu umuntu ashobora kubwinjiramo byabaye isoko y’inkunga ku Bakristo b’Abaheburayo babaga i Yerusalemu, bari barihanganiye ibitotezo byinshi no kugirwa urw’amenyo bazira ukwizera kwabo (Ibyakozwe 8:1; 12:1-5). Mu buryo nk’ubwo, amagambo ya Pawulo ashobora kuba isoko y’inkunga ku Bakristo bo muri iki gihe. Kubera ko tubona ko isohozwa ry’isezerano ry’Imana ryo guhindura isi paradizo igategekwa n’Ubwami bwayo bukiranuka ryegereje cyane, natwe twagombye kuruhuka imirimo yacu maze tugakora uko dushoboye kose kugira ngo twinjire muri ubwo buruhukiro.​—Matayo 6:10, 33; 2 Petero 3:13.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Isezerano ry’Imana ryo guhindura isi paradizo rizasohozwa ku iherezo ry’umunsi wayo w’ikiruhuko