Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imibereho yaranzwe n’ibintu bitunguranye mu murimo wa Yehova

Imibereho yaranzwe n’ibintu bitunguranye mu murimo wa Yehova

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Imibereho yaranzwe n’ibintu bitunguranye mu murimo wa Yehova

BYAVUZWE NA ERIC NA HAZEL BEVERIDGE

“Kubera iyo mpamvu, ngukatiye igifungo cy’amezi atandatu.” Nkimara kumva ayo magambo, najyanywe muri Gereza ya Strangeways i Manchester, ho mu Bwongereza. Hari mu kwezi k’Ukuboza 1950, kandi nari mfite imyaka 19. Ni bwo nari ngiye guhangana n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi byose nari narahuye na byo nkiri muto—nari naranze kujya gukora umurimo wa gisirikare.​—2 Abakorinto 10:3-5.

NARI umukozi w’umupayiniya w’igihe cyose wo mu Bahamya ba Yehova, ibyo bikaba byaragombaga gutuma nsonerwa umurimo wa gisirikare, ariko amategeko yo mu Bwongereza ntiyemeraga ko turi abakozi b’idini. Bityo naje gufungirwa muri kasho ya jyenyine. Ubwo ni bwo natangiye gutekereza kuri papa. Mu buryo buziguye, ni we wari watumye mfungwa.

Ubundi, Papa yari umukozi wa gereza wakomokaga i Yorkshire, akaba yari afite ibintu yemera n’amahame agenderaho mu buryo bukomeye. Bitewe n’ibintu byari byaramubayeho mu gihe yari umusirikare n’igihe yari umukozi wa gereza, yangaga urunuka Kiliziya Gatolika. Ubwa mbere yabonanye n’Abahamya mu ntangiriro z’imyaka ya za 30, ubwo yajyaga ku muryango agiye kubirukana​—ariko akagaruka afite bimwe mu bitabo byabo mu ntoki! Nyuma y’aho yakoresheje abonema y’igazeti ya Consolation (ubu yitwa Réveillez-vous!). Abahamya bakundaga kumusura buri mwaka kugira ngo bamutere inkunga yo kuvugurura abonema ye. Igihe nari mfite imyaka 15, baje kongera kuganira na Papa, maze ninjira muri icyo kiganiro ndi ku ruhande rw’Abahamya. Icyo gihe ni bwo natangiye kwiga Bibiliya.

Igihe nari mfite imyaka 17, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatizwa muri Werurwe 1949. Nyuma y’aho muri uwo mwaka, naje guhura na John na Michael Charuk, bari baherutse guhabwa impamyabumenyi mu ishuri ry’abamisiyonari rya Galeedi, bakaba bari mu nzira bagana muri Nijeriya. Umwuka wabo w’ubumisiyonari wangizeho ingaruka mu buryo bwimbitse. Baba bari babizi cyangwa batabizi, bacengeje uwo mwuka mu mutima wanjye.

Mu gihe nigaga Bibiliya, numvise ntashishikajwe no gushakisha umwanya muri kaminuza. Mu mwaka naviriyemo iwacu nkajya gukora mu biro bya Gasutamo n’Amahoro i Londres, numvise ko ntashoboraga gusohoza inshingano irebana no kwiyegurira Imana kwanjye iyo nkomeza gukorera leta. Igihe narekaga akazi kanjye ko mu biro, umusaza twakoranaga wari usaziye muri ako kazi yaranshimye kubera ko nari ndetse “akazi gatesha umutwe.”

Mbere y’ibyo nahanganye n’ikindi kigeragezo​—nibazaga ukuntu nzabwira papa ko nashakaga kureka akazi keza kugira ngo njye kuba umukozi w’igihe cyose. Igihe kimwe nimugoroba turi imuhira mu kiruhuko, narihaze ndabivuga. Nategereje ko Papa ankankamira. Mu buryo butunguranye, yarivugiye gusa ati “uzabage wifashe. Ariko nibikunanira, ntuzaze unyirukira.” Ku itariki ya 1 Mutarama 1950, nanditse muri ajenda yanjye nti “nabwiye Papa ibihereranye no gukora umurimo w’ubupayiniya. Natunguwe cyane n’imyifatire ye irangwa no gushyira mu gaciro kandi itera inkunga. Nta kuntu ntari kurizwa n’ubugwaneza yangaragarije.” Nasezeye ku kazi ko mu biro maze nemera inshingano yo kuba umupayiniya w’igihe cyose.

Aho Nakoreye Umurimo Mba mu “Kazu k’Akaruri ”

Hanyuma, hakurikiye ikindi kigeragezo cyagerageje ukwiyegurira Imana kwanjye. Nahawe ifasi yo gukoreramo umurimo w’ubupayiniya i Lancashire, aho nagombaga kubana mu “kazu k’akaruri” na Lloyd Griffiths, akaba yari Umukristo mugenzi wanjye ukomoka muri Galles. Nageze mu mujyi wari wijimye, ugwamo imvura nyinshi wa Bacup ntekereza ko ibintu byose muri ako karuri bizaba byiza kandi nari niteze ibintu byinshi. Bidatinze, nahise ntangira kubona ibintu nk’uko biri igihe nasangaga ko ka karuri ari inzu yo munsi y’ubutaka! Hari hari imbeba n’inyenzi byazaga kuturaza nijoro. Haburaga ho hato ngo nisubirire iwacu. Ariko aho kubigenza ntyo, nasenze bucece nsaba imbaraga zo guhangana n’icyo kigeragezo. Mu buryo butunguranye, numvise mfite amahoro, kandi natangiye kubona iyo mimerere mu buryo bufite intego. Iyo ni inshingano nari nahawe mu muteguro wa Yehova. Niringiraga ko Yehova azamfasha. Mbega ukuntu nshimira ku bwo kuba narihanganye, kuko kubivamo byari guhindura imibereho yanjye burundu!​—Yesaya 26:3, 4.

Namaze amezi agera hafi ku icyenda mbwiriza mu karere kari gafite ibibazo by’ubukungu ka Rossendale Valley, mbere y’uko banjugunya muri gereza bitewe n’uko nanze kujya mu gisirikare. Maze ibyumweru bibiri muri Gereza ya Strangeways, nimuriwe muri gereza ya Lewes iri ku nkombe y’amajyepfo y’u Bwongereza. Amaherezo, twaje gufungirwayo twese hamwe turi Abahamya batanu, kandi twashoboye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo muri kasho.

Papa yaje kunsura incuro imwe. Ibyo bigomba kuba byaramubereye ikigeragezo kirebana n’ijabo rye​—kubona umukozi wa gereza uzwi cyane aza gusura umuhungu we ufunzwe! Nzahora mushimira ku bwo kuba yaransuye. Amaherezo, nafunguwe muri Mata 1951.

Maze gufungurwa nkava muri gereza ya Lewes, nafashe gari ya moshi igana i Cardiff ho mu gihugu cya Galles, aho papa yari umuyobozi mukuru wa gereza yaho. Nari umuhungu mukuru mu bana bane​—abahungu batatu n’umukobwa umwe. Nagombaga gushaka akazi k’igice cy’umunsi kugira ngo nshobore kwirwanaho, ari na ko nkomeza kuba umupayiniya. Nagiye gukora mu iduka ricuruza imyenda, ariko intego y’ibanze nari mfite mu buzima yari iyo gukomeza umurimo wanjye wa Gikristo. Muri icyo gihe, mama yaradutaye twese. Ibyo byari ibintu bibabaje cyane kuri Papa no kuri twe abana, tukaba twari dufite kuva ku myaka 8 kugeza ku myaka 19. Ikibabaje ariko, ni uko ababyeyi bacu batanye.

Ubonye Umugore Mwiza . . .

Mu itorero hari harimo abapayiniya benshi. Muri bo harimo mushiki wacu wamanukaga buri munsi avuye mu karere bacukuragamo nyiramugengeri kitwa Rhondda Valley aje ku kazi no mu murimo wo kubwiriza. Yitwaga Hazel Green​—akaba yari umupayiniya uhebuje. Hazel yari amaze imyaka myinshi kundusha amenye ukuri​—kuko ababyeyi be bajyaga mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya (ubu bitwa Abahamya ba Yehova) mu myaka ya za 20. Ariko reka abibwirire amateka ye bwite.

“Mu mwaka wa 1944 ubwo nasomaga agatabo gafite umutwe uvuga ngo La religion moissonne la tempête, ni bwo natangiye gufatana uburemere Bibiliya. Mama yashoboye kunyemeza kujya mu ikoraniro ry’akarere ryabereye i Cardiff. Mu gihe nta bumenyi na buke nari mfite ku byerekeye Bibiliya, nagiye mu gace gakomeye gakorerwamo imirimo y’ubucuruzi nambaye ibyapa mu ijosi byo kwamamaza disikuru y’abantu bose. Nashoboye kubyihanganira n’ubwo abayobozi ba kidini n’abandi bantu bambujije amahwemo. Nabatijwe mu mwaka wa 1946 maze ntangira gukora umurimo w’ubupayiniya mu kwezi k’Ukuboza muri uwo mwaka. Hanyuma, mu mwaka wa 1951, hari umusore w’umupayiniya waje i Cardiff, wari umaze igihe gito avuye muri gereza. Uwo musore ni Eric.

“Twajyanye kubwiriza. Twasanze tuvuga rumwe. Twari dufite intego zimwe mu buzima​—ni ukuvuga guteza imbere inyungu z’Ubwami. Bityo, twashyingiranywe mu kwezi k’Ukuboza 1952. N’ubwo twembi twakoraga umurimo w’igihe cyose w’ubupayiniya kandi tukaba twari dufite udufaranga duke, nta na rimwe twigeze tubura ibintu ibyo ari byo byose by’ibanze. Rimwe na rimwe twajyaga tubona impano z’Abahamya babaga baguze komfitire cyangwa amasabune bikababana byinshi​—kandi tukabibona mu gihe rwose twabaga tubikeneye! Twashimiraga cyane ku bw’ibikorwa by’ingirakamaro nk’ibyo. Ariko kandi, hari ibindi bintu bikomeye bitunguranye cyane byari bidutegereje.”

Ikintu Gitunguranye Cyahinduye Imibereho Yacu

Mu kwezi k’Ugushyingo 1954, jye na Hazel twabonye ikintu gishimishije tutari twiteze​—twabonye fomu iturutse ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Londres yansabaga kuba umugenzuzi usura amatorero, nkajya nsura itorero rimwe buri cyumweru. Twumvaga rwose ko mu kuyitwoherereza habayeho kwibeshya, bityo mu itorero ryacu nta muntu twigeze tubibwira. Icyakora, nujuje iyo fomu maze ndayohereza, maze dusigarana amatsiko avanze n’ubwoba. Hashize iminsi mike nyuma y’aho, igisubizo cyaje kigira kiti “uzaze i Londres kugira ngo utozwe”!

Mu gihe nari ndi mu biro by’i Londres, numvaga bindenze, sinashoboraga kwiyumvisha ukuntu jye, umwana w’imyaka 23 nari kumwe n’abavandimwe bakomeye, kuri jye bakaba barasaga n’aho ari ibihangange byo mu buryo bw’umwuka​—urugero nka Pryce Hughes, Emlyn Wynes, Ernie Beavor, Ernie Guiver, Bob Gough, Glynn Parr, Stan na Martin Woodburn, n’abandi benshi, hafi ya bose bakaba barapfuye. Bashyizeho urufatiro rukomeye mu birebana no kugira umwete no gushikama mu Bwongereza mu myaka ya za 40 na za 50.

Umurimo wo Gusura Amatorero mu Bwongereza​—Ntiwigeze Urambirana

Umurimo wacu wo gusura amatorero watangiye mu itumba ryaranzwe n’urubura rwinshi ryo mu mwaka wa 1954/1955. Twoherejwe mu karere k’i Burasirazuba bw’u Bwongereza, akaba ari akarere gashashe kabamo imiyaga ikonje ituruka mu Nyanja y’Amajyaruguru. Icyo gihe mu Bwongereza hose hari Abahamya 31.000. Akarere ka mbere twakoreyemo twakaboneyemo amasomo y’injyanamuntu; kandi si ko buri gihe byabaga byoroheye abavandimwe twasuraga. Kubera ko nari ntaraba inararibonye kandi nkaba nari mfite imico y’abantu bo muri Yorkshire yo kuvugira hanze, rimwe na rimwe navugaga ibintu bikomeretsa abavandimwe bamwe na bamwe. Mu gihe cy’imyaka myinshi, byabaye ngombwa ko menya ko kurangwa n’ubugwaneza ari byo by’ingenzi cyane kuruta gukora ibintu mu buryo bwiza cyane, kandi ko abantu ari bo b’ingenzi kuruta uko ibintu bikorwa. Ndacyagerageza gukurikiza urugero rwa Yesu rwo kugarurira abandi ubuyanja, ariko si ko buri gihe mbigeraho.​—Matayo 11:28-​30.

Nyuma y’amezi 18 twamaze dukorera mu karere k’i Burasirazuba bw’u Bwongereza, twoherejwe gukorera mu karere k’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bwongereza, i Newcastle ku ruzi rwa Tyne na Northumberland. Nakunze abantu b’imitima isusurutse bo muri ako karere k’umwimerere. Ikintu cyamfashije mu buryo bukomeye ni igihe twasurwaga n’umugenzuzi w’intara witwaga Don Ward wari uturutse i Seattle muri leta ya Washington, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yari yarahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 20 rya Galeedi. Mu gihe nabaga ntanga disikuru, nakundaga gutanga inyigisho mvuga vuba vuba cyane mu rugero rukabije. Yanyigishije kuvuga nitonze, nkajya nduhuka kandi nkigisha.

Ikindi Kintu Gitunguranye Gishimishije Cyahinduye Imibereho Yacu

Mu mwaka wa 1958 twabonye ibaruwa yatumye imibereho yacu ihinduka. Twatumiriwe kujya kwiga mu Ishuri rya Galeedi ryari riri i South Lansing muri New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Twagurishije akamodoka kacu maze tugura amatike kugira ngo dufate ubwato tujya i New York. Twabanje kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova muri New York City. Twahavuye tujya i Peterborough, ho muri leta ya Ontario, tuhamara amezi atandatu dukora umurimo w’ubupayiniya mbere y’uko twerekeza mu majyepfo mu Ishuri rya Galeedi.

Abarimu bo muri iryo shuri bari barimo Albert Schroeder, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, hamwe na Maxwell Friend na Jack Redford, abo bo bakaba barapfuye. Kwifatanya n’abanyeshuri 82 baturukaga mu bihugu 14 byari ibintu byubaka cyane. Twatangiye kugenda dusobanukirwa buhoro buhoro imico y’abandi. Kubana n’abanyeshuri bo mu mahanga barwanye no kwiga Icyongereza byaduhaye umusogongero w’ibibazo twari kuzahangana na byo mu gihe cyo kwiga urundi rurimi. Mu mezi atanu twari turangije imyitozo maze twoherezwa mu bihugu 27. Hanyuma, hakurikiyeho umuhango wo gutanga impamyabumenyi, maze nyuma y’iminsi mike tuba tugeze muri New York City dutegereje ubwato bwitwaga Queen Elizabeth, kugira ngo budusubize mu Burayi.

Ahantu ha Mbere Twakoreye Umurimo mu Mahanga

Ni hehe twoherejwe gukorera umurimo? Twoherejwe muri Porutugali! Twageze i Lisbonne mu kwezi k’Ugushyingo 1959. Ubwo noneho twahanganye n’ikigeragezo cyo kugira ibyo duhindura kugira ngo duhuze n’imimerere y’ururimi rushya n’umuco tutari tumenyereye. Mu mwaka wa 1959, muri Porutugali hari Abahamya bakorana umwete 643, mu baturage bagera hafi kuri miriyoni 9. Ariko kandi, umurimo wacu wo kubwiriza wari utaremerwa n’amategeko. N’ubwo twari dufite Amazu y’Ubwami, nta byapa byo hanze biyaranga yabaga afite.

Umumisiyonari witwa Elsa Piccone amaze kutwigisha Igiporutugali, jye na Hazel twasuraga amatorero n’amatsinda ari hafi ya Lisbonne, Faro, Evora, na Beja. Hanyuma mu mwaka wa 1961, ibintu byatangiye guhinduka. Niganaga Bibiliya n’umusore witwaga João Gonçalves Mateus. Yafashe umwanzuro wo gukomera ku gihagararo cy’ukutabogama kwa Gikristo ku birebana n’ikibazo cy’umurimo wa gisirikare. Hashize igihe gito nyuma y’aho, natumijwe mu biro bikuru by’abapolisi kugira ngo bagire ibyo bambaza. Dore ikindi kintu gitunguranye! Hashize iminsi mike nyuma y’aho, twamenyeshejwe ko twari dufite iminsi 30 gusa yo kuva mu gihugu! Bagenzi bacu b’abamisiyonari bitwaga Eric na Christina Britten na Domenick na Elsa Piccone na bo ni ko byabagendekeye.

Narajuriye nsaba ko bakongera kutwumva, maze batwemerera kubonana n’umukuru wa ba maneko. Yatubwiye impamvu bari badusabye guhambira akoresheje amagambo yumvikana neza kandi aremereye, maze atubwira izina rimwe​—João Gonçalves Mateus​—wa mwigishwa twiganaga Bibiliya! Yavuze ko Porutugali itandukanye n’u Bwongereza, ko itashoboraga kwemera umuteto w’abantu banga gufata intwaro bashingiye ku mutimanama wabo. Bityo, byabaye ngombwa ko tuva muri Porutugali, kandi sinongeye kubonana na João. Hanyuma, hashize imyaka 26 nyuma y’aho, mbega ibyishimo nagize igihe namubonaga n’umugore we n’abakobwa be batatu mu gihe cyo gutaha amazu mashya ya Beteli yo muri Porutugali! Umurimo wacu muri Porutugali ntiwari warabaye imfabusa!​—1 Abakorinto 3:6-9.

Ni he handi twoherejwe? Ikindi kintu gitunguranye! Twoherejwe mu gihugu bihana imbibi cya Hisipaniya. Muri Gashyantare 1962 twuriye gari ya moshi turira, tuva i Lisbonne twerekeza iya Madrid.

Tugira Ibyo Duhindura Kugira ngo Duhuze n’Undi Muco

Muri Hisipaniya, twagombaga kwimenyereza uburyo bwo kubwiriza no gukora amateraniro yacu mu ibanga. Mu gihe twabaga tubwiriza, ubusanzwe nta na rimwe twigeraga tubwiriza amazu abiri yegeranye. Iyo twabaga tumaze kubwiriza ku nzu imwe, twajyaga ku wundi muhanda, ku yindi nzu. Ibyo byatumaga bitorohera abapolisi cyangwa abapadiri kudufata. Uzirikane ko twari mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Fascisme na Kiliziya Gatolika, kandi umurimo wacu wo kubwiriza ukaba wari ubuzanyijwe. Kubera ko twari abanyamahanga, twihaye amazina y’Amanyahisipaniya kugira ngo twirinde icyatuma badutahura. Nabaye Pablo, na Hazel aba Juana.

Tumaze amezi make i Madrid, twoherejwe mu murimo w’akarere mu mujyi wa Barcelone. Twasuraga amatorero anyuranye yo muri uwo mujyi, akenshi tukamarana na buri torero ibyumweru bibiri cyangwa bitatu. Iyo twayasuraga twatindagayo bitewe n’uko twagombaga gusura buri tsinda ry’icyigisho cy’igitabo nk’aho ari itorero, kandi ubusanzwe twasuraga amatsinda abiri buri cyumweru.

Ikibazo cy’Ingorabahizi Tutari Twiteze

Mu mwaka wa 1963 twatumiriwe gukora umurimo w’intara muri Hisipaniya. Kugira ngo dukorere Abahamya bageraga hafi ku 3.000, twagombaga kuzenguruka igihugu cyose dusura uturere icyenda twariho icyo gihe. Amwe mu makoraniro yacu y’akarere atazibagirana yakorwaga mu ibanga, twayagiriye mu mashyamba yo hafi y’i Seville, mu isambu y’ubuhinzi n’ubworozi iri hafi y’umujyi wa Gijon, no ku migezi yo hafi ya Madrid, Barcelone na Logroño.

Kubera ko twagombaga kugira amakenga mu gihe cyo kubwiriza ku nzu n’inzu, nakundaga kugenzura uko imihanda yo hafi aho iteye kugira ngo menye aho nanyura mpunga haramutse hagize ikintu kitagenda neza. Igihe kimwe twarimo tubwiriza i Madrid, ubwo jye n’undi Muhamya twari turi mu nzu yo hejuru, maze tugiye kumva twumva abantu basakuza kandi bavuza induru. Igihe twamanukaga hasi, twahasanze itsinda ry’abakobwa b’abangavu, bakaba bari abayoboke b’umuryango Gatolika witwa Hijas de María (Abakobwa ba Mariya). Bari baje kuburira abantu ko bagombaga kutwirinda. Nta cyo twashoboraga kuvugana na bo, kandi nari nzi ko twagombaga guhita tuva aho hantu, bitaba ibyo abapolisi bakahadusanga bakatujyana. Bityo, twarahunze​—twihuta kandi!

Iyo yari imyaka ishishikaje yo kuba muri Hisipaniya. Twarimo twihatira gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu beza bo muri icyo gihugu, hakubiyemo n’abakozi b’abapayiniya ba bwite. Bashoboraga kugerwaho n’akaga ko gufungwa kandi akenshi bihanganiraga ubukene kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, bashinge amatorero kandi bayakomeze.

Muri icyo gihe, nanone twamenye inkuru mbi. Reka Hazel abisobanure: “mu mwaka wa 1964 mama wari Umuhamya wizerwa, yarapfuye. Kumubura ntanashoboye kumusezeraho byari ibintu bibabaje cyane. Icyo ni kimwe mu bintu umurimo w’ubumisiyonari usaba ko umuntu yigomwa kandi ni na cyo abandi benshi bigomwe.”

Amaherezo Umudendezo Warabonetse

Nyuma y’imyaka myinshi y’ibitotezo, amaherezo muri Nyakanga 1970 ubutegetsi bwa Franco bwaduhaye ubuzima gatozi. Jye na Hazel twarishimye cyane igihe Amazu y’Ubwami yatangiraga kubakwa, iya mbere ikaba yari i Madrid naho iya kabiri ikaba i Lesseps mu mujyi wa Barcelone. Buri gihe yabaga ariho ibyapa binini, kandi akenshi byabaga bifite amatara abimurika. Twifuzaga ko abantu bamenya ko dufite ubuzima gatozi kandi ko nta ho twari kuzajya! Muri icyo gihe, mu mwaka wa 1972, hari hari Abahamya bagera hafi ku 17.000 muri Hisipaniya.

Muri icyo gihe nabonye amakuru atera inkunga cyane yaturutse mu Bwongereza. Papa yari yaradusuye muri Hisipaniya mu mwaka wa 1969. Yakozwe ku mutima cyane n’ukuntu Abahamya bo muri Hisipaniya bamwakiriye, ku buryo igihe yasubiraga mu Bwongereza, yatangiye kwiga Bibiliya. Hanyuma mu mwaka wa 1971, bambwiye ko Papa yabatijwe! Cyari igihe gishishikaje cyane ubwo twasubiraga iwacu maze we, akaba noneho yari umuvandimwe wanjye wa Gikristo, agasenga tugiye kurya. Nari maze imyaka isaga 20 ntegereje umunsi nk’uwo. Murumuna wanjye Bob n’umugore we Iris, bari barabaye Abahamya mu mwaka wa 1958. Umuhungu wabo witwa Phillip, ubu ni umugenzuzi usura amatorero muri Hisipaniya we n’umugore we Jean. Biradushimisha cyane kubona ukuntu bakorera muri icyo gihugu cyiza bihebuje.

Ikintu Gitunguranye Cyo mu Myaka ya Vuba Aha Cyadushimishije

Muri Gashyantare 1980, umwe mu bagize Inteko Nyobozi yasuye Hisipaniya ari umugenzuzi w’akarere k’isi. Natangajwe n’uko yifuzaga kujyana nanjye mu murimo wo kubwiriza. Sinari nzi ko yari arimo angenzura! Hanyuma muri Nzeri, twatumiriwe kwimukira ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose biri i Brooklyn ho muri New York! Byaradutunguye cyane. Twemeye iryo tumira, n’ubwo gusiga abavandimwe bacu bo muri Hisipaniya byadushenguye umutima. Icyo gihe hari Abahamya 48.000!

Igihe twari tugiye, hari umuvandimwe wampaye impano y’isaha batwara mu mufuka. Kuri iyo saha yari yaranditseho imirongo ibiri yo muri Bibiliya​—“Lucas 16:10; Lucas 17:10.” Yavuze ko yari imirongo ya Bibiliya ngomba kwibandaho cyane. Muri Luka 16:10 hatsindagiriza ko tugomba kuba abizerwa no mu tuntu duto; naho muri Luka 17:10 hakavuga ko “turi abagaragu batagira umumaro” kandi ku bw’ibyo ko nta mpamvu dufite yo kwirata. Buri gihe nagiye nibonera ko ibyo twakora mu murimo wa Yehova byose, biba ari inshingano gusa ireba Abakristo bitanze.

Ikintu Cyadutunguye mu Birebana n’Ubuzima

Mu mwaka wa 1990, natangiye kugira ibibazo by’umutima. Amaherezo byabaye ngombwa ko banshyiramo agaheha ko kuzibura umutsi wari warazibye. Muri icyo gihe kiruhije nari mfite intege nke z’umubiri, Hazel yanshyigikiraga mu buryo bwinshi, akenshi akantwaza ibikapu n’amasakoshi nabaga naniwe gutwara. Hanyuma muri Gicurasi 2000, banshyizemo akamashini kongerera umutima imbaraga. Mbega ukuntu byatumye numva nduhutse!

Mu myaka isaga 50 ishize, jye na Hazel twagiye twibonera ko ukuboko kwa Yehova atari kugufi, kandi ko imigambi ye isohozwa mu gihe cye gikwiriye aho kuba mu gihe twifuza (Yesaya 59:1; Habakuki 2:3). Mu buzima bwacu twagiye tubona ibintu byinshi bitunguranye bishimishije n’ibindi bike bibabaje, ariko muri ibyo byose Yehova yagiye adukomeza. Hano ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi by’ubwoko bwa Yehova, tubona imigisha buri munsi binyuriye mu kwifatanya n’abagize Inteko Nyobozi. Rimwe na rimwe njya nibaza nti ‘mbese koko turi hano?’ Twagiriwe ubuntu tutari dukwiriye (2 Abakorinto 12:9). Twiringiye ko Yehova azakomeza kuturinda imitego y’amayeri ya Satani, kandi ko azakomeza kuturengera kugira ngo dushobore kuzishimira umunsi w’ubutegetsi bwe bukiranuka ku isi.​—Abefeso 6:11-​18; Ibyahishuwe 21:1-4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Gereza ya Strangeways muri Manchester, aho natangiriye gufungwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Turi iruhande rw’akamodoka kacu mu gihe nari umugenzuzi w’akarere mu Bwongereza

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ikoraniro twakoze mu ibanga mu mujyi wa Cercedilla i Madrid ho muri Hisipaniya mu mwaka wa 1962

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Turi imbere y’ameza dutandikaho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya i Brooklyn