Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugera ku bantu bataboneka mu buryo bworoshye

Kugera ku bantu bataboneka mu buryo bworoshye

Ababwiriza b’ubwami barabara inkuru

Kugera ku bantu bataboneka mu buryo bworoshye

ABAHAMYA BA YEHOVA bihatira kugeza ubutumwa bw’Ubwami kuri buri wese bashobora kugeraho. Rimwe na rimwe, bisaba imihati idasanzwe kugira ngo bagere ku bantu badakunze kuboneka imuhira (Mariko 13:10). Mu birebana n’ibyo, umukozi w’umupayiniya wa bwite ukorera muri Amerika y’Amajyepfo avuga inkuru y’ibyabaye ikurikira.

“Umunsi umwe naje kumenya ko guverineri wa leta imwe yari gusura ifasi jye n’umugore wanjye tubwirizamo. Kubera ko uko bigaragara yari umwe mu bantu badakunze kuboneka imuhira, naramwandikiye maze nshyiramo n’ibitabo bitari bike by’imfashanyigisho za Bibiliya, hakubiyemo n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hamwe n’ibitabo L’humanité à la recherche de Dieu n’Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Urwandiko nanditse rwasobanuraga intego ya buri gitabo.

“Kubera ko nari nshishikajwe no kumenya uko yari bwitabire ibyo bitabo, namusabye ko twazabonana. Hashize ibyumweru runaka nyuma y’aho, nemerewe kujya kubonana na we, maze nitwaza kaseti ya videwo yitwa Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation. Twamaranye hafi amasaha abiri. Mu gihe twari tumaze kurebera iyo kaseti hamwe na guverineri, namubajije icyo ayitekerezaho. Yaranshubije ati ‘nta wundi muteguro ku isi umeze nk’uwanyu. Icyampa nkagira abantu bameze nkamwe bashobora kumfasha kurangiza imishinga ya leta!’ Hanyuma, yambajije niba narigeze kugera ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose by’umuteguro wacu. Namubwiye ko n’ubwo iyo ari yo ntego nari mfite kuva mfite imyaka 14, ntari narigeze mbona uburyo bwo gusura ibiro byacu bikuru byo mu rwego rw’isi yose biri i Brooklyn, ho muri leta ya New York. Namubwiye ko iyo ari imwe mu ntego zigoye kugira ngo umuntu azigereho. Yamaze akanya anyitegereza cyane. Hanyuma, avuga ko yifuzaga ko nabona ubwo buryo. Yadufashije kubona ibyangombwa byemewe n’amategeko kandi aturihira itike y’indege!

Ubu uwo mutegetsi agezwaho amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Revéillez-vous! buri gihe. Twiringira ko vuba aha tuzashobora kumutangiza icyigisho cya Bibiliya.”