Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, biracyashoboka ko umuntu yagira ukwizera nyakuri?

Mbese, biracyashoboka ko umuntu yagira ukwizera nyakuri?

Mbese, biracyashoboka ko umuntu yagira ukwizera nyakuri?

“Kwizera ni ukugira icyizere kizima kandi kitajegajega cy’uko Imana igira neza, uwizera akabyemera adashidikanya na busa kandi abizi neza, ku buryo yakwemera guhara ubuzima bwe incuro igihumbi ku bw’uko kwizera.”—Byavuzwe na MARTIN LUTHER, mu mwaka wa 1522.

“Urebye, turi umuryango w’abantu batazi Imana, aho ukwizera n’ibikorwa bya Gikristo bisa n’ibitakibaho rwose.”—Byavuzwe na LUDOVIC KENNEDY, mu mwaka wa 1999.

IBITEKEREZO abantu bafite ku birebana n’ukwizera bishobora gutandukana cyane. Mu bihe byahise, kwizera Imana byari ihame. Muri iki gihe, mu isi yiganjemo imyifatire yo gushidikanya ku bintu byose n’imibabaro, kwizera Imana na Bibiliya mu buryo nyakuri biragenda bicika mu buryo bwihuse.

Ukwizera Nyakuri

Ku bantu benshi, “kwizera” bisobanura gusa kugira imyizerere y’idini cyangwa kugira uburyo runaka bwo gusenga ukurikiza. Ariko kandi, nk’uko iryo jambo “kwizera” rikoreshwa muri Bibiliya, mu buryo bw’ibanze risobanurwa ko ari ukwiringira mu buryo bwuzuye​—ni ukuvuga ko ari ukugirira Imana n’amasezerano yayo icyizere cyuzuye kandi kitajegajega. Ni umuco uranga umwigishwa wa Yesu Kristo.

Igihe kimwe, Yesu Kristo yagize icyo avuga ku bihereranye n’ukuntu ari ngombwa gusenga kandi ‘ntiturambirwe.’ Mu gihe yavugaga atyo, yazamuye ikibazo ku bihereranye no kumenya niba ukwizera nyakuri kwari kuzaba kukiriho muri iki gihe. Yarabajije ati “umwana w’umuntu naza, mbese azasanga [uko] kwizera kukiri mu isi?” Kuki yabajije icyo kibazo?​—Luka 18:1, 8.

Ukwizera Kwatakaye

Hari ibintu byinshi bishobora gutuma abantu batakaza ukwizera uko ari ko kose bashobora kuba bari bafite. Muri ibyo bintu hakubiyemo ingorane n’ibigeragezo by’ubuzima bwa buri munsi. Urugero, umwarimu wo muri kaminuza witwa Michael Goulder, yari umupadiri muri paruwasi yo muri Manchester, ho mu Bwongereza, igihe i Munich ho mu Budage haberaga impanuka y’indege mu mwaka wa 1958, abakinnyi b’ikipi y’umupira w’amaguru ya Manchester United bakaba baraguye muri iyo mpanuka. Mu kiganiro cyahise kuri televiziyo ya BBC, uwavuze iyo nkuru witwaga Joan Bakewell yavuze ko Goulder “yumvise adafite kirengera igihe yari abonye abantu bafite agahinda kenshi.” Ingaruka imwe yabaye iy’uko “yaretse kwizera Imana, yo [ngo] yandikira abantu ibizababaho.” Goulder yagaragaje imyizerere ye avuga ko “Bibiliya . . . atari Ijambo ry’Imana ridahinyuka” ahubwo ko “ari ijambo ry’abantu rihinyuka, wenda ahantu hamwe na hamwe hakaba harimo ibintu runaka byahumetswe n’Imana.”

Rimwe na rimwe ukwizera kugira gutya kukayoyoka. Ibyo ni ko byagendekeye umwanditsi n’umunyamakuru witwa Ludovic Kennedy. Yavuze ko uhereye igihe yari akiri umwana muto “yajyaga agira igihe yumva ashidikanya [ku byerekeye Imana] kandi yakomeje kugenda arushaho kutemera Imana.” Uko bigaragara, nta muntu washoboraga kumuha ibisubizo bimunyuze ku bibazo yibazaga. Kuba se yarapfuye arohamye mu nyanja, byaje bihuhura kwa kwizera n’ubundi kwari gusanzwe kudakomeye na gato. Yavuze ko amasengesho baturaga Imana basaba ko ‘ibarinda akaga ko mu nyanja n’urugomo rw’umwanzi wabo’ atigeze asubizwa mu gihe ubwato se yari arimo bwari bwarahoze butwara abagenzi bakaza kubuhindura ubw’abasirikare, bwaterwaga n’amato y’intambara y’Abadage mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose akabusenya.​—Byavuye mu gitabo cyitwa All in the Mind​—A Farewell to God.

Si igitangaza ko ibintu nk’ibyo byabaho. Intumwa Pawulo yavuze ko “kwizera kudafitwe na bose” (2 Abatesalonike 3:2). Ubitekerezaho iki? Mbese, kwizera Imana n’Ijambo ryayo mu buryo nyakuri biracyashoboka muri iyi si igenda irushaho kurangwa no gushidikanya? Suzuma icyo igice gikurikira kivuga kuri iyo ngingo.