Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mujye mwigana Yehova mu gihe murera abana banyu

Mujye mwigana Yehova mu gihe murera abana banyu

Mujye mwigana Yehova mu gihe murera abana banyu

“Mbese, ababyeyi bose ntibakosora abana babo?”​—ABAHEBURAYO 12:7, Contemporary English Version.

1, 2. Kuki muri iki gihe ababyeyi bahura n’ingorane mu kurera abana babo?

I PEREREZA ryakorewe mu Buyapani mu myaka mike ishize ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bakuru babajijwe bumvaga ko ababyeyi n’abana badashyikirana bihagije kandi ko ababyeyi bakabya kunonera abana babo cyane. Mu rindi perereza ryakorewe muri icyo gihugu, hafi kimwe cya kane cy’abantu baryitabiriye biyemereye ko batazi gukorana n’abana. Iyo myifatire ntiyihariwe n’abantu bo mu Burasirazuba gusa. Ikinyamakuru cyitwa The Toronto Star cyagize kiti “ababyeyi benshi b’Abanyakanada biyemereye ko bumva batazi neza uko baba ababyeyi bashoboye kurera abana babo neza.” Aho wajya hose, wasanga ababyeyi bafite ingorane yo kurera abana babo.

2 Kuki ababyeyi bagira ingorane yo kurera abana babo? Impamvu y’ingenzi ni uko turi mu “minsi y’imperuka,” no mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Byongeye kandi, Bibiliya ivuga ko “gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo” (Itangiriro 8:21). Kandi abakiri bato ni bo cyane cyane bibasirwa n’ibitero bya Satani, we uba umeze “nk’intare yivuga” mu guhiga kwe ashaka abataraba inararibonye (1 Petero 5:8). Nta gushidikanya ko ababyeyi b’Abakristo biyemeza kurera abana babo ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu’ bahura n’inzitizi nyinshi (Abefeso 6:4). Ni gute ababyeyi bafasha abana babo kugira ngo bakure bazabe abantu bakuze basenga Yehova, bashoboye gutandukanya “ikibi n’icyiza?”​—Abaheburayo 5:14.

3. Kuki uburere n’ubuyobozi bitangwa n’ababyeyi ari ngombwa kugira ngo abana babo bakure neza?

3 Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” (Imigani 13:1; 22:15). Kugira ngo ubwo bupfapfa bukurwe mu mitima y’abakiri bato, bakeneye gukosorwa n’ababyeyi babo mu buryo bwuje urukundo. Ariko kandi, si ko buri gihe abakiri bato bemera gukosorwa. Mu by’ukuri, akenshi iyo bagiriwe inama bararakara, batitaye ku waba ayibagiriye. Ku bw’ibyo rero, ababyeyi bagomba kwitoza ‘kumenyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo’ (Imigani 22:6). Iyo abana biyemeje kwitabira ubwo burere, bishobora kubaviramo kuzabona ubuzima (Imigani 4:13). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ababyeyi bamenya icyo kurera abana babo bisobanura!

Icyo Igihano Cyumvikanisha

4. Ni ibihe bisobanuro by’ibanze by’ijambo “igihano” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya?

4 Ababyeyi bamwe na bamwe usanga bifata bakanga gukosora abana babo bitewe n’uko batinya ko bashinjwa ko babafata nabi​—babababaza mu buryo bw’umubiri, babatuka cyangwa bakomeretsa ibyiyumvo byabo. Ntitugomba gutinya ibyo bintu. Ijambo “igihano” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya ntiryumvikanisha gufata umuntu nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa kumugirira ibikorwa by’ubugome. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “igihano” ryerekeza mbere na mbere ku gutanga inyigisho, uburere, gukosora kandi rimwe na rimwe ryumvikanisha kumucishaho akanyafu mu buryo butajenjetse ariko bwuje urukundo.

5. Kuki ari ingirakamaro ko twasuzuma uburyo Yehova yagenjereje ubwoko bwe?

5 Mu birebana no gutanga bene icyo gihano, Yehova Imana yatanze urugero rutunganye. Intumwa Pawulo yagereranyije Yehova n’umubyeyi w’umugabo igira iti “mbese, ababyeyi bose ntibakosora abana babo? . . . Ba data batubyaye badukosora igihe gito, kandi babikora mu buryo batekereza ko ari bwo bwiza cyane. Ariko Imana idukosora ku bw’inyungu zacu bwite, kubera ko yifuza ko tuba abera” (Abaheburayo 12:7-10, Contemporary English Version). Ni koko, Yehova ahana abagize ubwoko bwe kugira ngo babe abera, cyangwa abantu batanduye. Nta gushidikanya ko dushobora kumenya byinshi bihereranye no guhana abana turamutse dusuzumye ukuntu Yehova yatoje ubwoko bwe.​—Gutegeka 32:4; Matayo 7:11; Abefeso 5:1.

Urukundo​—Ni Imbaraga Idusunika

6. Kuki bishobora kugorana ko ababyeyi bakwigana urukundo rwa Yehova?

6 Intumwa Yohana yaravuze iti ‘Imana ni urukundo.’ Ku bw’ibyo rero, uburere butangwa na Yehova buri gihe buba bushingiye ku rukundo (1 Yohana 4:8; Imigani 3:11, 12). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko ababyeyi basanzwe n’ubundi bakunda abana babo byaborohera kwigana Yehova mu birebana n’ibyo? Si ko biri byanze bikunze. Urukundo rw’Imana ni urukundo rushingiye ku mahame. Kandi hari intiti imwe mu byerekeye Ibyanditswe bya Kigiriki ikaba n’umwanditsi w’inkoranyamagambo yagaragaje ko urwo rukundo “atari ko buri gihe rujyanirana na kamere twavukanye.” Imana ntihumwa n’ibyiyumvo. Buri gihe izirikana icyarushaho kubera cyiza ubwoko bwayo.​—Yesaya 30:20; 48:17.

7, 8. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza urukundo rushingiye ku mahame rwatanzwe na Yehova mu byo yagiriye ubwoko bwe? (b) Ni gute ababyeyi bakwigana Yehova mu gihe bafasha abana babo kwihingamo ubushobozi bwo gukurikiza amahame ya Bibiliya?

7 Reka turebe urukundo Yehova yagaragaje mu byo yagiriraga Abisirayeli. Mose yakoresheje igereranya rikurikira rikora ku mutima mu gusobanura urukundo Yehova yakundaga ishyanga rye rya Isirayeli ryari rikimara kuvuka. Dusoma ngo “nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo. Kigahungiriza amababa hejuru yabyo. Kigatanda amababa, kikabijyana, kikabiheka ku mababa yacyo: ni ko Uwiteka yari umuyobora [wa Yakobo]” (Gutegeka 32:9, 11, 12). Kugira ngo ikizu cy’ikigore cyigishe ibyana byacyo kuguruka, ‘kirabikangura,’ kigakubita amababa yacyo kugira ngo gishishikarize ibyana byacyo kuguruka. Mu gihe amaherezo icyana kiba kimaze kumenya kwivana mu cyari, akenshi icyo cyari kikaba kiba kiri ku rutare rurerure, cya nyina ‘gihungiriza amababa hejuru’ y’icyo cyana. Iyo bigaragara ko icyana gishobora kwikubita hasi, nyina yinyabya munsi yacyo, ikagiheka ku ‘mababa yayo.’ Mu buryo nk’ubwo, Yehova yitaye mu buryo burangwa n’urukundo ku ishyanga rya Isirayeli ryari rivutse vuba. Yahaye abantu Amategeko ya Mose (Zaburi 78:5-7). Hanyuma, Imana yarinze ishyanga ryayo irihozaho ijisho, yiteguye kugoboka ubwoko bwayo igihe bwabaga bugeze mu kaga.

8 Ni gute ababyeyi b’Abakristo bakwigana urukundo rwa Yehova? Mbere na mbere, bagomba kwigisha abana babo amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana (Gutegeka 6:4-9). Intego yabo iba ari iyo gufasha abana babo kwitoza gufata imyanzuro ihuje n’amahame ya Bibiliya. Mu kubigenza batyo, mu buryo bw’ikigereranyo ababyeyi buje urukundo baguruka hejuru y’abana babo, bitegereza ukuntu bashyira mu bikorwa amahame bize. Mu gihe abana baba bamaze kuba bakuru kandi gahoro gahoro bakagenda bahabwa umudendezo mwinshi kurushaho, ababyeyi bita ku bana babo baba biteguye ‘kwinyabya munsi’ y’abana babo kandi ‘bakabaheka ku mababa yabo’ igihe cyose hari akaga. Ako ni akaga bwoko ki?

9. Ni akahe kaga ababyeyi bagomba kumenya mu buryo bwihariye? Tanga urugero.

9 Yehova Imana yahaye Abisirayeli umuburo ku bihereranye n’ingaruka zishobora guturuka ku kwifatanya n’abantu babi (Kubara 25:1-18; Ezira 10:10-14). Kwifatanya n’abantu badakwiriye na byo ni akaga kugarije benshi muri iki gihe (1 Abakorinto 15:33). Ababyeyi b’Abakristo bagombye kwigana Yehova mu birebana n’ibyo. Umukobwa w’imyaka 15 witwa Lisa yakunze umuhungu utaragengwaga n’amahame mbwirizamuco n’ayo mu buryo bw’umwuka nk’ayo umuryango w’uwo mukobwa wagenderagaho. Lisa yagize ati “ababyeyi banjye bahise babona ko hari icyahindutse mu myifatire yanjye maze birabahangayikisha. Rimwe na rimwe bajyaga bankosora, ubundi bakantera inkunga babigiranye ubwuzu.” Bicaranye na Lisa maze bamutega amatwi babigiranye ukwihangana, bityo bamufasha guhangana n’icyo baje gutahura ko ari cyo kibazo cyabiteye​—icyo kikaba cyari icyifuzo cyo kwemerwa n’urungano. *

Mujye Mukomeza Gushyikirana mu Bwisanzure

10. Ni mu buhe buryo Yehova yatanze urugero ruhebuje mu gushyikirana n’Abisirayeli?

10 Kugira ngo ababyeyi bagire ingaruka nziza mu guha abana babo uburere, bagomba kwihatira gukomeza gushyikirana na bo mu bwisanzure. N’ubwo Yehova azi neza ibiri mu mutima wacu byose, adutera inkunga yo gushyikirana na we (1 Ngoma 28:9). Mu gihe Yehova yari amaze guha Abisirayeli Amategeko, yahaye Abalewi inshingano yo kuyabigisha, kandi yohereje abahanuzi kugira ngo babafashe kugorora ibitekerezo kandi babakosore. Nanone kandi, yagaragaje ko yari yiteguye kumva amasengesho yabo.​—2 Ngoma 17:7-9; Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Yesaya 1:1-3, 18-20; Yeremiya 25:4; Abagalatiya 3:22-24.

11. (a) Ni gute ababyeyi bateza imbere uburyo bwiza bwo gushyikirana n’abana babo? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi baba abantu bazi gutega amatwi mu gihe bashyikirana n’abana babo?

11 Ni gute ababyeyi bakwigana Yehova mu gihe bashyikirana n’abana babo? Mbere na mbere, ababyeyi bagomba kugenera abana babo igihe. Ikindi nanone, byaba byiza ababyeyi bagiye birinda kuvuga ibintu batatekerejeho bituma abana bumva bamwaye, urugero nk’aya magambo ngo “ni ibyo gusa? Nahoze ngira ngo ni n’ikintu gikomeye”; “uri agashwi”; “none se wowe wumvaga biri bugende bite? Uri umwana nyine” (Imigani 12:18). Kugira ngo ababyeyi b’abanyabwenge batere abana babo inkunga yo kwatura ibibarimo, bihatira kuba abantu bazi gutega amatwi. Ababyeyi birengagiza abana babo mu gihe baba bakiri bato bashobora na bo kuzirengagizwa n’abana babo mu gihe abo bana bazaba bamaze kuba bakuru. Kuva kera, buri gihe Yehova aba yiteguye gutega amatwi abagize ubwoko bwe. Akomeza gutega amatwi abamuhindukirira mu isengesho bicishije bugufi.​—Zaburi 91:15; Yeremiya 29:12; Luka 11:9-13.

12. Ni iyihe mico ababyeyi bashobora kugaragaza bigatuma birushaho korohera abana kugira ngo babegere?

12 Reka nanone turebe ukuntu ibintu bimwe na bimwe mu bigize kamere y’Imana byagiye bituma birushaho korohera abagize ubwoko bwayo kuyegera nta cyo bishisha. Urugero, Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yakoze icyaha gikomeye igihe yasambanaga na Batisheba. Kubera ko Dawidi yari umuntu udatunganye, hari ibindi byaha bikomeye yakoze mu mibereho ye. Ariko kandi, ntiyigeze ananirwa kwegera Yehova ngo amusabe ko yamubabarira kandi ngo amucyahe. Nta gushidikanya, ineza yuje urukundo n’imbabazi byagaragajwe n’Imana byatumye birushaho korohera Dawidi kugarukira Yehova (Zaburi 103:8). Ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutuma bakomeza gushyikirana n’abana babo mu bwisanzure, ndetse n’igihe abana baba bakoze amakosa, binyuriye mu kugaragaza imico ikomoka ku Mana, urugero nko kugira impuhwe n’imbabazi.​—Zaburi 103:13; Malaki 3:17.

Ba Umuntu Ushyira mu Gaciro

13. Kuba umuntu ushyira mu gaciro bikubiyemo iki?

13 Mu gihe ababyeyi bateze amatwi abana babo, bagomba gushyira mu gaciro kandi bakagaragaza “ubwenge buva mu ijuru” (Yakobo 3:17). Intumwa Pawulo yaranditse iti “ineza yanyu [“gushyira mu gaciro kwanyu,” NW ] [b]imenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Gushyira mu gaciro bisobanura iki? Ibisobanuro bimwe byatanzwe ku ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gushyira mu gaciro” ni “ukudatsimbarara ku mategeko mu buryo butagoragozwa.” Ni gute ababyeyi baba abantu bashyira mu gaciro ari na ko bakomeza gushyigikira amahame mbwirizamuco n’ayo mu buryo bw’umwuka?

14. Ni gute Yehova yagaragaje umuco wo gushyira mu gaciro mu byo yagiriye Loti?

14 Yehova yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no gushyira mu gaciro (Zaburi 10:17). Ubwo yasabaga Loti n’umuryango we kuva mu mujyi wa Sodomu wagombaga kurimburwa, Loti ‘yarazaririye.’ Nyuma y’aho ubwo marayika wa Yehova yamusabaga guhungira mu karere k’imisozi, Loti yaravuze ati “sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi . . . dore uriya mudugudu [w’i Sowari] ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho, kandi ni muto; reka nywuhungiremo . . . nturora ko ari muto?” Ni gute Yehova yabyitabiriye? Yaravuze ati “dore, ku byo uvuze ibyo ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze” (Itangiriro 19:16-21, 30). Yehova yari yiteguye kwemera ibyo Loti yamusabye. Ni koko, ababyeyi bagomba kwizirika ku mahame Yehova Imana yashyizeho aboneka mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Nyamara kandi, birashoboka ko bakwemera ibyifuzo by’abana babo mu gihe hatabayeho kurengera amahame ya Bibiliya.

15, 16. Ni irihe somo ababyeyi bavana mu rugero rutangwa muri Yesaya 28:24, 25?

15 Kuba umuntu ushyira mu gaciro bikubiyemo gutegura umutima w’abana ku buryo baba biteguye kwemera inama. Mu buryo bw’ikigereranyo, Yesaya yagereranyije Yehova n’umuhinzi maze aravuga ati “urimira kuzabiba, ahora arima iteka? Ahora acoca amasinde iteka? Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?”​—Yesaya 28:24, 25.

16 Yehova ‘arimira kuzabiba’ ‘agahora acoca amasinde iteka.’ Muri ubwo buryo ategura imitima y’ubwoko bwe mbere y’uko abucyaha. Mu gihe ababyeyi bakosora abana babo, ni gute bashobora ‘kurima’ imitima y’abana babo? Umubyeyi umwe yiganye Yehova mu gihe yari arimo akosora umuhungu we w’imyaka ine. Ubwo umuhungu we yari amaze gukubita umwana w’umuturanyi, se yabanje gutega amatwi abigiranye ukwihangana ukuntu umuhungu we yireguraga. Hanyuma, nk’aho yari arimo ‘arima’ umutima w’umuhungu we, yamuciriye umugani w’umwana muto wagezweho n’imibabaro myinshi ayitewe n’umuntu wamuhutazaga. Mu gihe uwo muhungu yari amaze kumva uwo mugani, yasunikiwe kuvuga ko uwo muntu wahutazaga uwo mwana yagombaga kubihanirwa. Ubwo buryo bwo ‘kurima’ bwateguye umutima w’uwo muhungu maze bituma birushaho kumworohera kubona ko gukubita umwana w’umuturanyi byari igikorwa cyo guhutaza kandi ko byari bidakwiriye.​—2 Samweli 12:1-14.

17. Ni irihe somo ritangwa muri Yesaya 28:26-​29 mu bihereranye n’uburyo ababyeyi bakosora abana babo?

17 Yesaya yakomeje agereranya igikorwa cyo gukosora cya Yehova n’ikindi gikorwa cy’ubuhinzi​—ni ukuvuga guhura. Umuhinzi akoresha ibikoresho bitandukanye iyo ahura imyaka ye hakurikijwe uko ibishishwa by’impeke bikomeye. Inkoni ni yo ikoreshwa mu guhura uburo naho kumino yo igahuzwa ikibando, ariko amagare atwara imizigo ni yo akoreshwa mu guhonyora imyaka ifite ibishishwa bikomeye kurushaho. Ariko nanone, umuhinzi ntahonyora imyaka ifite ibishishwa bikomeye kugeza ubwo ayisya. Mu buryo nk’ubwo, iyo Yehova yifuza kuvana ikintu icyo ari cyo cyose kitifuzwa mu bagize ubwoko bwe, agenda ahindura uburyo abagirira akurikije ibyo bakeneye n’imimerere barimo. Ntiyigera abatwaza igitugu cyangwa ngo abakandamize (Yesaya 28:26-29). Abana bamwe na bamwe bitabira igitsure cy’ababyeyi babo gusa, kandi icyo gihe nta kindi kiba gikenewe. Abandi bo biba ngombwa ko bahora bibutswa, mu gihe abandi na bo bashobora kuba bakeneye gukangarwa mu buryo butajenjetse kurushaho. Ababyeyi bashyira mu gaciro bazakosora abana babo bakurikije ibyo buri mwana akeneye.

Mujye Mutuma Ibiganiro Bikorwa mu Rwego rw’Umuryango Biba Ibihe Bishimishije

18. Ni gute ababyeyi bashobora kubona igihe cyo kugira icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cya buri gihe?

18 Mu buryo bwiza cyane bwo kwigisha abana banyu hakubiyemo icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri gihe hamwe no kugirana ikiganiro gishingiye ku Byanditswe buri munsi. Icyigisho cy’umuryango kirushaho kugira ingaruka nziza cyane iyo gikorwa buri gihe. Iyo kibaho mu buryo bw’impanuka cyangwa mu buryo butateguwe, birashoboka rwose ko mwajya mukigira rimwe na rimwe cyane niba mwajya munakigira. Ku bw’ibyo, ababyeyi bagomba ‘gucungura igihe’ cyo kugira icyo cyigisho (Abefeso 5:15-17). Kugena igihe gihamye kinogeye abagize umuryango bose bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Umutware umwe w’umuryango yaje kubona ko uko abana bagendaga baba bakuru, gahunda zabo zitandukanye zatumaga guhuriza umuryango hamwe birushaho kugorana. Nyamara kandi, umuryango wose wabaga uri kumwe buri gihe mu migoroba yaberagaho amateraniro y’itorero. Bityo, umutware w’umuryango yateguye ko bajya bagira icyigisho cy’umuryango muri umwe muri iyo migoroba. Iyo gahunda yaje kugenda neza. Abo bana bose uko ari batatu ubu ni abagaragu ba Yehova babatijwe.

19. Ni gute ababyeyi bakwigana Yehova mu gihe bayobora icyigisho cy’umuryango?

19 Ariko kandi, gusuzuma ingingo zishingiye ku Byanditswe mu gihe cy’icyigisho ntibihagije. Binyuriye ku batambyi, Yehova yigishije Abisirayeli bari baragaruwe mu gihugu cyabo, abo batambyi bakaba ‘barasobanuriraga abantu amategeko, bagasoma gusoma kumvikana’ (Nehemiya 8:8). Umubyeyi umwe wafashije abana be bose uko ari barindwi gukunda Yehova, buri gihe mbere y’icyigisho cy’umuryango yajyaga yihugika mu cyumba kugira ngo ategure, akagerageza guhuza ibiri bwigwe n’ibyo buri mwana akeneye. Yatumaga igihe cy’icyigisho kiba igihe gishimishije ku bana be. Umwe mu bahungu be bakuru yagize ati “nibuka ko icyigisho buri gihe cyabaga gishimishije. Iyo twabaga twagiye gukina umupira mu mbuga bakaduhamagara ngo tujye mu cyigisho cy’umuryango, ako kanya twahitaga tujugunya umupira tukirukankira mu nzu tujya kwiga. Uwo mugoroba ni wo wabaga ushimishije cyane kuruta indi yose mu cyumweru.”

20. Ni iyihe ngorane ishobora kuvuka mu birebana no kurera abana tugomba nanone gusuzuma?

20 Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “dore, abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga” (Zaburi 127:3). Kurera abana bacu bisaba igihe n’imihati, ariko kandi, kubikora mu buryo bukwiriye bishobora kuzatuma abana bacu babona ubuzima bw’iteka. Mbega ukuntu iyo yaba ari ingororano nziza! Ku bw’ibyo, nimucyo twigane Yehova tubishishikariye mu gihe turera abana bacu. Ariko kandi, n’ubwo ababyeyi bahawe inshingano yo ‘kurera [abana], babahana babigisha iby’Umwami wacu,’ nta cyemezo kidakuka bafite cy’uko bazagira ingaruka nziza (Abefeso 6:4). Ndetse n’iyo umwana yaba yitaweho mu buryo bwiza cyane kuruta ubundi, ashobora kwigomeka maze akareka gukorera Yehova. None se, ni iki cyagombye gukorwa mu gihe byaba bigenze bityo? Iyo ngingo izasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Inkuru ziboneka muri iki gice n’igikurikiraho zishobora kuba zaraturutse mu bihugu bifite umuco udahuje n’uw’iwanyu. Gerageza gutahura amahame akubiyemo, maze uyahuze n’umuco w’iwanyu.

Ni Iki Wasubiza?

• Ni gute ababyeyi bakwigana urukundo rwa Yehova rusobanurwa mu Gutegeka 32:11, 12?

• Ni irihe somo uvana ku buryo Yehova yashyikiranaga n’Abisirayeli?

• Kuba Yehova yarateze amatwi Loti bitwigisha iki?

• Ni irihe somo twavana mu bivugwa muri Yesaya 28:24-​29 mu bihereranye no gukosora abana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Mose yagereranyije uburere Yehova aha ubwoko bwe n’ukuntu ikizu kigenzereza ibyana byacyo

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Ababyeyi bagomba kugenera abana babo igihe

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

“Uwo mugoroba ni wo wabaga ushimishije cyane kuruta indi yose mu cyumweru”