Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute wafasha umwana w’“ikirara”?

Ni gute wafasha umwana w’“ikirara”?

Ni gute wafasha umwana w’“ikirara”?

‘Nezerwa kuko yari yarazimiye, none dore arabonetse.’​—LUKA 15:32.

1, 2. (a) Ni gute abakiri bato bamwe na bamwe bagiye bitwara ku bihereranye n’ukuri kwa Gikristo? (b) Ni ibihe byiyumvo ababyeyi hamwe n’abana bari muri iyo mimerere bagira?

“NDETSE ukuri!” Mbega ukuntu kumva umwana avuga amagambo nk’ayo bitera agahinda ababyeyi batinya Imana baba baragerageje uko bashoboye kose kugira ngo barere abana babo babatoza imibereho ya Gikristo! Abandi bakiri bato bo ‘baratembanwa bakabivamo’ batabanje rwose guhishura imigambi yabo (Abaheburayo 2:1). Abenshi muri abo bameze nk’umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu, wavuye mu rugo rwa se akajya mu gihugu cya kure agasesagura umurage we.—Luka 15:11-16.

2 N’ubwo abenshi mu Bahamya ba Yehova badahura n’icyo kibazo, ku bahura na cyo nta magambo yo kubahumuriza ashobora gusibanganya mu buryo budasubirwaho agahinda baba bafite. Kandi icyo tutagomba kwirengagiza ni umubabaro ushobora kugera kuri uwo mwana ukiri muto wayobye. Mu mutima we, umutimanama we ushobora kumubuza amahwemo. Mu mugani wa Yesu, umwana w’ikirara amaherezo yaje ‘kugarura umutima,’ ku buryo byatumye se agira ibyishimo. Ni gute ababyeyi hamwe n’abandi bagize itorero bafasha abana b’ibirara kugira ngo ‘bagarure umutima’?​—Luka 15:17, NW.

Impamvu Abana Bamwe na Bamwe Bahitamo Kureka Ukuri

3. Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma abakiri bato bafata umwanzuro wo kuva mu itorero rya Gikristo?

3 Hari abakiri bato ibihumbi bibarirwa mu magana bakorera Yehova babigiranye ibyishimo bifatanyije n’itorero rya Gikristo. None se, kuki abandi bakiri bato barivamo? Bashobora kumva ko hari icyo barimo bacikanwa isi ishobora gutanga (2 Timoteyo 4:10). Cyangwa se bashobora kubona ko urugo rw’intama rurinzwe na Yehova rubabuza gukora ibyo bishakiye. Umutimanama ubacira urubanza, gushishikazwa mu buryo bukomeye n’abo badahuje ibitsina, cyangwa kugira icyifuzo cyo kwemerwa n’urungano na byo bishobora gutuma umuntu ukiri muto atembanwa akava mu mukumbi wa Yehova. Umuntu ukiri muto ashobora kureka gukorera Imana bitewe n’uko ababyeyi be cyangwa undi Mukristo baba basa n’abagaragaza uburyarya.

4. Incuro nyinshi, ni iyihe mpamvu ituma abakiri bato bayoba?

4 Ubusanzwe, imyifatire y’umwana yo kwigomeka iba ari ikimenyetso cy’uko afite intege nke mu buryo bw’umwuka, ikaba igaragaza ibiri mu mutima we (Imigani 15:13; Matayo 12:34). Uko impamvu yatuma umuntu ukiri muto atandukira yaba iri kose, akenshi umuzi w’ikibazo uba ari uko aba atarigeze ashyira ku mutima “ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’ukuri” (2 Timoteyo 3:7, NW ). Aho kugira ngo abakiri bato bayoboke Yehova ibi byo kurangiza umuhango gusa, ni iby’ingenzi ko bakwihingamo kugirana na we imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite. Ni iki kizabafasha kubigeraho?

Mwegere Imana

5. Ni iki cya ngombwa kugira ngo umuntu ukiri muto agirane n’Imana imishyikirano ya bwite?

5 Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Kugira ngo umuntu ukiri muto abigereho, agomba guhabwa ubufasha kugira ngo yihingemo gukunda Ijambo ry’Imana. (Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mu mizo ya mbere azakenera kunywa “amata”​—ni ukuvuga guhabwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Ariko kandi, uko azagenda yishimira Ijambo ry’Imana akagera ubwo atangira gukunda “ibyokurya bikomeye,”​—ni ukuvuga inyigisho zimbitse z’ibintu by’umwuka​—ntazatinda kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:11-14; Zaburi 1:2). Umuhungu ukiri muto wiyemereye ko yari yarirundumuriye mu nzira z’isi yatangiye kwiyumvisha agaciro k’ibintu by’umwuka. Ni iki cyamufashije guhindukira? Mu kwitabira inama yari ahawe yo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye, yatangiye kubahiriza gahunda ihamye yo gusoma Bibiliya buri gihe. Ni koko, gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe ni iby’ingenzi kugira ngo habeho umurunga ukomeye uguhuza na Yehova.

6, 7. Ni gute ababyeyi bafasha abana babo kwihingamo gukunda Ijambo ry’Imana?

6 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ababyeyi bafasha abana babo kwihingamo gukunda Ijambo ry’Imana! Umukobwa umwe w’umwangavu yifatanyije n’ibyomanzi n’ubwo mu muryango wabo bagiraga icyigisho cy’umuryango cya buri gihe. Ku bihereranye n’icyigisho cy’umuryango wabo, yagize ati “ndibuka ko igihe Data yabazaga ibibazo, nisomeraga ibisubizo gusa, ndetse ntanamureba mu maso.” Aho kurangiza gusa inyigisho irimo yigwa mu cyigisho cy’umuryango, ababyeyi b’abanyabwenge bakoresha ubuhanga bwo kwigisha (2 Timoteyo 4:2). Kugira ngo umuntu ukiri muto yishimire icyo cyigisho, agomba kumva na we ubwe arebwa n’ibirimo byigwa. Kuki se utamubaza ibibazo bisaba ko agaragaza icyo atekereza ku giti cye maze ukamureka akisobanura? Tera abakiri bato inkunga yo kuvuga ukuntu ibyo murimo mwiga byashyirwa mu bikorwa. *

7 Byongeye kandi, tuma ikiganiro gishingiye ku Byanditswe gishishikaza. Mu gihe byaba bikwiriye, saba abana ko bakina ibintu byabayeho muri Bibiliya hamwe na darame. Bafashe kwiyumvisha aho ibyo bintu byabereye n’ibintu byarangaga igihugu cyabereyemo ibyo bintu birimo biganirwaho. Kwifashisha amakarita n’imbonerahamwe bishobora kuba ingirakamaro. Ni koko, muramutse mutekereje ku bintu mwakora, mushobora gutuma icyigisho cy’umuryango gishishikaza kandi kikibanda ku bintu binyuranye. Nanone kandi, ababyeyi bagombye kwisuzuma bakareba imishyikirano bo ubwabo bafitanye na Yehova. Mu gihe bo ubwabo barushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, bashobora gufasha abana babo kubigenza batyo.​—Gutegeka 6:5-7.

8. Ni gute isengesho rituma umuntu agirana n’Imana imishyikirano ya bugufi?

8 Isengesho na ryo rigira uruhare mu gutuma umuntu agirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Umukobwa w’umwangavu yari afite ingorane mu guhitamo hagati y’imibereho ya Gikristo no kwifatanya n’incuti batari bahuje ukwizera (Yakobo 4:4). Yabyifashemo ate? Yagize ati “ku ncuro ya mbere, nasenze Yehova mubwira ibyiyumvo nari mfite rwose.” Yaje kubona ko amasengesho ye yashubijwe ubwo amaherezo yazaga kubona mu itorero rya Gikristo incuti yashoboraga kwishyikiraho. Kubera ko yumvaga ko Yehova arimo amuha ubuyobozi, yatangiye kugirana n’Imana imishyikirano ya bwite. Ababyeyi bashobora gufasha abana babo binyuriye mu kunoza amasengesho yabo ubwabo. Mu gihe ababyeyi basenga mu rwego rw’umuryango, bashobora kwatura ibiri mu mutima wabo kugira ngo abana babo bumve ko hari umurunga wa bwite uhuza ababyeyi babo na Yehova.

Mube Abantu Bihangana Ariko Batajenjeka

9, 10. Ni uruhe rugero rwatanzwe na Yehova mu bihereranye no kwihanganira Abisirayeli bari barayobye?

9 Iyo umuntu ukiri muto atangiye gutembanwa agashaka kubivamo, ashobora kugerageza kwitandukanya n’abandi kandi akihunza imihati iyo ari yo yose ishyirwaho n’ababyeyi be binyuriye mu kugirana na we ikiganiro gishingiye ku bintu by’umwuka. Ni iki ababyeyi bakora muri iyo mimerere igoranye? Reka turebe icyo Yehova yakoze ku bihereranye na Isirayeli ya kera. Yihanganiye Abisirayeli ‘batagondaga ijosi’ mu gihe cy’imyaka 900 mbere y’uko abavanaho amaboko akabarekera mu nzira bayobeyemo (Kuva 34:9; 2 Ngoma 36:17-21; Abaroma 10:21). N’ubwo ‘bamugeragezaga’ kenshi, Yehova yabagiriye “imbabazi.” Ni ‘kenshi yasubizaga inyuma uburakari bwe, ntakangure umujinya we wose’ (Zaburi 78:38-42). Imana nta kosa yakoze mu byo yabagiriye byose. Ababyeyi buje urukundo bigana Yehova kandi bakihangana iyo umwana adahise yitabira imihati bashyiraho kugira ngo bamufashe.

10 Nanone kandi, kwihangana byumvikanisha kwanga gutakaza burundu icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza ku bihereranye n’imishyikirano yatokowe. Yehova yatanze urugero rw’ukuntu umuntu yakwihangana. Yafataga iya mbere mu gutuma intumwa ku Bisirayeli, ‘akazinduka kare agatuma.’ Yehova ‘yababariraga abantu be,’ n’ubwo ‘bashinyaguriraga intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo’ (2 Ngoma 36:15, 16). Yinginze Abisirayeli agira ati “nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi” (Yeremiya 25:4, 5). Nyamara kandi, Yehova ntiyatandukiriye amahame ye akiranuka. Abisirayeli basabwe ‘guhindukirira’ Imana hamwe n’amahame yayo.

11. Ni gute ababyeyi bakwihangana ariko bakaba abantu batajenjeka mu byo bagirira umwana watandukiriye?

11 Ababyeyi bashobora kwigana Yehova mu birebana no kuba abantu bihangana binyuriye mu kutihutira gutakariza icyizere umwana watandukiriye. Bashobora gufata iya mbere mu gukomeza gushyikirana na we bisanzuye cyangwa mu gusubukura ibiganiro bagiranaga, bitabaye ngombwa rwose ko batakaza icyizere. Bashobora kujya ‘bazinduka kare’ mu buryo runaka bakinginga umwana kugira ngo agaruke mu nzira y’ukuri, ari na ko bizirika ku mahame akiranuka.

Mu Gihe Umwana Ukiri Muto Aciwe mu Itorero

12. Ni iyihe nshingano ababyeyi baba bafite ku bihereranye n’umwana ukiri muto bakibana mu rugo, ariko akaba yaraciwe mu itorero?

12 Byagenda bite se mu gihe umwana ubana n’ababyeyi be yaba aguye mu cyaha gikomeye, bityo kubera imyifatire ye yo kuticuza agacibwa mu itorero? Kubera ko uwo mwana aba abana n’ababyeyi be, baba bagifite inshingano yo kumwigisha no kumuha uburere mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana. Ni gute ibyo byakorwa?​—Imigani 6:20-22; 29:17.

13. Ni gute ababyeyi bagerageza kugera ku mutima w’umwana wabo wayobye?

13 Birashoboka​—kandi mu by’ukuri byarushaho kuba byiza​—bagiye bamuha izo nyigisho n’ubwo burere biherereye mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya. Umubyeyi agomba kureba ibirenze imyifatire y’umwana yo kwinangira, maze akagerageza kureba ibiri mu mutima we. Mbese, afite intege nke mu by’umwuka mu rugero rungana iki (Imigani 20:5)? Mbese, umuntu ashobora kugera ku mutima we aho ibyiyumvo byihishe? Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe ishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza? Intumwa Pawulo itwizeza ko “ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira” (Abaheburayo 4:12). Ni koko, ababyeyi bashobora gukora ibirenze ibyo kubwira abana babo ko batagomba kuzongera gukora ikibi. Bashobora kugerageza gutangira igikorwa cyo gukiza no kugiteza imbere.

14. Ni iyihe ntambwe ya mbere umuntu ukiri muto wakoze icyaha yagombye gutera kugira ngo yongere kugirana na Yehova imishyikirano, kandi se, ni gute ababyeyi bafasha umwana gutera iyo ntambwe?

14 Umwana ukiri muto watandukiriye aba akeneye kugarura imishyikirano yari afitanye na Yehova. Intambwe ya mbere aba agomba gutera ni iyo ‘kwihana, agahindukira’ (Ibyakozwe 3:19; Yesaya 55:6, 7). Mu gihe ababyeyi bafasha umwana ukiri muto uri mu rugo rwabo kwihana, bagomba ‘kwihangana, bagahanisha ubugwaneza’ umwana waba abagisha impaka (2 Timoteyo 2:24-26). Bagomba ‘kumucyaha’ mu buryo buhuje na Bibiliya. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gucyaha” rishobora no guhindurwamo “gutanga igihamya cyemeza” (Ibyahishuwe 3:19; Yohana 16:8, NW ). Ku bw’ibyo, gucyaha umuntu bikubiyemo gutanga igihamya kigaragara kugira ngo umubyeyi yemeze umwana ko yakoze icyaha. Ni iby’ukuri ko kubikora bitoroshye. Mu gihe bishoboka, ababyeyi bashobora kugera ku mutima we, bifashishije uburyo bwose bukwiriye bushingiye ku Byanditswe kugira ngo bamwemeze. Bagomba kugerageza kumufasha gusobanukirwa akamaro ko ‘kwanga ibibi, agakunda ibyiza’ (Amosi 5:15). Bityo, ashobora ‘kuzasinduka, akava mu mutego wa Satani.’

15. Ni uruhe ruhare isengesho rigira mu gutuma umuntu wayobye yongera kugirana imishyikirano na Yehova?

15 Mu gihe umuntu ashyiraho imihati yo gusubukura imishyikirano umwana yari afitanye na Yehova, isengesho ni ngombwa. Birumvikana ko nta muntu ‘wasabira’ icyaha giteye ishozi gikorwa mu buryo bugaragara n’umuntu uwo ari we wese uticuza wahoze wifatanya mu itorero rya Gikristo (1 Yohana 5:16, 17; Yeremiya 7:16-20; Abaheburayo 10:26, 27). Icyakora, ababyeyi bashobora gusaba Yehova ko yabaha ubwenge bwo guhangana n’iyo mimerere (Yakobo 1:5). Niba umuntu ukiri muto waciwe mu itorero agaragaje ko yicuza ariko akaba ‘adatinyuka [kugira icyo avuga] imbere y’Imana,’ ababyeyi be bashobora gusenga basaba ko niba Imana ibona ko hari impamvu yatuma ibabarira icyaha uwo mwana yakoze, ibyo ishaka byaba ari byo bikorwa (1 Yohana 3:21). Kumva ayo masengesho byagombye gufasha uwo muntu ukiri muto kubona ko Yehova ari Imana igira imbabazi. *​—Kuva 34:6, 7; Yakobo 5:16.

16. Ni gute twafasha abagize umuryango w’abana baciwe mu itorero?

16 Niba umuntu ukiri muto wabatijwe yaraciwe mu itorero, abagize itorero baba bitezweho ‘kutifatanya’ na we (1 Abakorinto 5:11; 2 Yohana 10, 11). Amaherezo, ibyo bishobora kumufasha ‘kuzisubiraho’ maze agasubira mu rugo rw’intama rurinzwe n’Imana (Luka 15:17). Icyakora, uwo muntu ukiri muto waciwe yagaruka mu muteguro cyangwa atawugarukamo, abagize itorero bashobora gutera inkunga abagize umuryango we. Twese dushobora gushakisha uburyo bwo ‘kubabarana’ n’abagize uwo muryango no ‘kubagirira imbabazi.’​—1 Petero 3:8, 9.

Uko Abandi Bashobora Gufasha

17. Ni iki abagize itorero bagombye kuzirikana mu gihe bagerageza gufasha umwana watandukiriye?

17 Bite se ku bihereranye n’umuntu ukiri muto utaraciwe mu itorero rya Gikristo ariko akaba yaracogoye mu kwizera? Intumwa Pawulo yaranditse iti “urugingo rumwe, iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo” (1 Abakorinto 12:26). Abandi bashobora kwita kuri uwo mwana mu buryo bugaragara. Birumvikana ko tugomba kugira amakenga mu rugero runaka, kubera ko umuntu ukiri muto urwaye mu buryo bw’umwuka ashobora kugira ingaruka mbi ku bandi bakiri bato (Abagalatiya 5:7-9). Mu itorero rimwe, abantu bakuru batari bafite umutima mubi bashakaga gufasha urubyiruko rwari rufite intege nke mu buryo bw’umwuka, bakajya barutumira rukaza kwifatanya na bo gucuranga umuzika wari uharawe. N’ubwo urwo rubyiruko rwabyitabiriye rubikunze kandi rukishimira ibyo bihe bamaranaga, amaherezo ingaruka buri wese yagiye agira kuri mugenzi we zaje gutuma bareka kwifatanya n’itorero (1 Abakorinto 15:33; Yuda 22, 23). Ikintu cyagira uruhare mu gutuma umwana urwaye akira, si ukumujyana mu materaniro mbonezamubano adafite aho ahuriye n’ibintu by’umwuka, ahubwo ni ukwifatanya n’abantu bamufasha kwihingamo gukunda ibintu by’umwuka. *

18. Ni gute twakwigana imyifatire yagaragajwe na se w’umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu?

18 Iyo umuntu ukiri muto waretse kwifatanya n’itorero yongeye kujya mu Nzu y’Ubwami cyangwa akajya mu ikoraniro, tekereza ku byiyumvo ashobora kuba afite. Mbese, ntitwagombye kugaragaza imyifatire yo kumuha ikaze nk’iyagaragajwe na se w’umwana w’ikirara uvugwa mu mugani wa Yesu (Luka 15:18-20, 25-32)? Umukobwa w’umwangavu wari warateye umugongo itorero rya Gikristo maze akaza kwifatanya mu ikoraniro ry’intara yagize ati “natekerezaga ko buri wese yari kwirengagiza umuntu nkanjye, ariko abavandimwe na bashiki bacu baranyegereye maze bampa ikaze. Ibyo byankoze ku mutima.” Yongeye gutangira kwiga Bibiliya hanyuma aza kubatizwa.

Ntugacogore

19, 20. Kuki twagombye kugira imyifatire irangwa n’icyizere ku bihereranye n’umwana w’ikirara?

19 Gufasha umwana w’ “ikirara” kugira ngo ‘yisubireho’ bisaba kwihangana kandi bishobora kubera ababyeyi hamwe n’abandi ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko kandi, ntugacogore. “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Duhabwa icyizere gishingiye ku Byanditswe cy’uko Yehova yifuza ko abantu bihana bakabaho. Mu by’ukuri, yafashe iya mbere mu guteganya uburyo abantu bashobora kwiyunga na we (2 Abakorinto 5:18, 19). Ukwihangana kwe kwatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bisubiraho.​—Yesaya 2:2, 3.

20 Ku bw’ibyo se, ababyeyi ntibagombye gukoresha uburyo bwose bushingiye ku Byanditswe kugira ngo bafashe umwana wabo w’ikirara kwisubiraho? Mu kwigana Yehova, mujye muba abantu bihangana mu gihe mufata ingamba zihamye mu gufasha abana banyu kugira ngo bagarukire Yehova. Mwizirike ubutanamuka ku mahame ya Bibiliya, kandi mugerageze kurangwaho imico ya Yehova urugero nk’urukundo, ubutabera n’ubwenge, ari na ko mumusenga mumusaba ubufasha. Nk’uko abantu benshi b’ibyigomeke bari barinangiye bitabiriye itumira ryuje urukundo rya Yehova ribasaba kugaruka, umuhungu cyangwa umukobwa wawe w’ikirara na we ashobora kugaruka mu mukumbi urinzwe n’Imana.​—Luka 15:6, 7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba ukeneye izindi nama ku bihereranye n’uko wakwigisha abakiri bato mu buryo bugira ingaruka nziza, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1999, ku ipaji ya 13-17.

^ par. 15 Amasengesho nk’ayo ntazavugirwa mu ruhame mu gihe cy’amateraniro y’itorero mu gihe umuntu asabira umwana waciwe, kubera ko abandi bashobora kuba batazi imimerere y’uwo muntu waciwe.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1980, ku ipaji ya 31.​—Mu Gifaransa.

^ par. 17 Niba wifuza ibitekerezo byihariye, reba Revéillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 1972, ku ipaji ya 13-16; n’iyo ku itariki ya 22 Nzeri 1996, ku ipaji ya 21-23.

Mbese, Uribuka?

• Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ishobora kuba ituma abakiri bato bava mu itorero?

• Ni gute abakiri bato bafashwa kwihingamo kugirana na Yehova imishyikirano ya bwite?

• Kuki ababyeyi bagomba kwihangana ariko bakaba abantu batajenjeka mu gihe bafasha umwana w’ikirara?

• Ni gute abagize itorero bafasha umuntu ukiri muto kugaruka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Gusoma Ijambo ry’Imana ni iby’ingenzi kugira ngo habeho umurunga ukomeye uhuza abakiri bato na Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Isengesho ry’ababyeyi rivuye ku mutima rishobora gufasha abana babo kumva ko hari umurunga wa bwite uhuza ababyeyi babo na Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ha ikaze umwana w’ikirara mu gihe ‘agaruye umutima’

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Fata ingamba z’ingirakamaro kugira ngo ufashe umwana wawe kugarukira Yehova