Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuvane isomo ku giti cy’umukindo

Tuvane isomo ku giti cy’umukindo

Tuvane isomo ku giti cy’umukindo

“GITEYE neza kandi gifite ubwiza bw’igitangaza.” Uko ni ko igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya gisobanura umukindo. Mu bihe bya Bibiliya no muri iki gihe, imikindo ituma Ikibaya cy’Uruzi rwa Nili mu Misiri kiba ahantu nyaburanga, kandi itanga agacucu kagarurira abantu ubuyanja mu karere gakikije udushanga two mu Butayu bwa Negeb.

Mu moko yose y’ibiti by’imikindo, umukindo uribwa ufite ukuntu uba uhagaze wemye mu buryo buhambaye. Imwe igira uburebure bwa metero 30 kandi igakomeza kwera imbuto mu gihe cy’imyaka 150. Ni koko, umukindo uribwa ushimisha ijisho cyane, kandi utanga imbuto mu buryo butangaje. Buri mwaka wera amaseri menshi y’imbuto. Iseri rimwe rishobora kugira imbuto zisaga 1.000. Ku byerekeranye n’imbuto z’imikindo, umwanditsi umwe yaranditse ati “abantu . . . bariye ku mbuto z’imikindo zumishijwe gusa zigashyirwa mu dupaki aho zigurishirizwa mu maduka, ntibashobora kwiyumvisha ukuntu ziryoha iyo umuntu aziriye zikiva ku giti.”

Mu buryo bukwiriye, Bibiliya igereranya abantu bamwe na bamwe n’ibiti by’imikindo. Kugira ngo umuntu ashimishe Imana, kimwe n’igiti cy’umukindo cyera imbuto, agomba kuba ari indakemwa mu by’umuco kandi agomba gukomeza kwera imbuto z’imirimo myiza (Matayo 7:17-20). Kubera iyo mpamvu, ibishushanyo by’imikindo ni byo byakoreshejwe mu gutaka urusengero rwubatswe na Salomo n’urusengero rwo mu iyerekwa rya Ezekiyeli (1 Abami 6:29, 32, 35; Ezekiyeli 40:14-16, 20, 22). Ku bw’ibyo, kugira ngo ugusenga k’umuntu kwemerwe n’Imana, agomba kugira imico myiza nk’iy’umukindo. Ijambo ry’Imana risobanura rigira riti “umukiranutsi azashisha nk’umukindo.”​—Zaburi 92:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.