Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kugira ukwizera nyakuri

Ushobora kugira ukwizera nyakuri

Ushobora kugira ukwizera nyakuri

Igihe Sarah Jayne yari afite imyaka 19, yamenye ko yari afite kanseri yo mu mura. Amaze kubagwa yumvise atangiye koroherwa, kandi yari afite icyizere cy’igihe kizaza. Mu by’ukuri, yari afite icyizere cyane ku buryo igihe yari afite imyaka 20 yabonye umufiyanse, atangira gukora gahunda z’ubukwe. Muri uwo mwaka kanseri yaragarutse, kandi yamenye ko yari ashigaje kubaho ibyumweru runaka gusa. Sarah Jayne yapfuye muri Kamena 2000, mbere gato y’uko yuzuza imyaka 21.

ICYATANGAJE abantu basuraga Sarah Jayne aho yari arwariye mu bitaro, ni ukuntu yakomeje gutuza afite icyizere cy’igihe kizaza hamwe n’ukuntu yizeraga Imana n’Ijambo ryayo Bibiliya mu buryo bwimbitse. N’ubwo yari ahanganye n’imimerere iteye ubwoba, yari azi neza ko hariho ibyiringiro by’umuzuko​—ko yari kuzongera kubona incuti ze zose (Yohana 5:28, 29). Yajyaga avuga ati “nzongera kubabona mwese mu isi nshya y’Imana.”

Hari bamwe bavuga ko kugira ukwizera nk’uko ari ukwishuka. Ludovic Kennedy yarabajije ati “ubuzima nyuma yo gupfa ni iki kindi uretse gusa kuba ari imyizerere usanga mu bantu bumva badafite umutekano, bumva ko igihe impanda ya nyuma izavuga na bo bazahabwa imitsima n’inzoga, ndetse hakazaba hari n’amafi bavuza n’akarumbeti, kandi ko bazaba bari ahantu hatoshye hameze nka Edeni, aho bazamara amasaha menshi bishimana n’abagiyeyo mbere, hamwe n’abashobora kuzabasangayo nyuma y’aho?” Tukimara kumva ayo magambo, tugomba guhita tuzamura ikibazo kigaragaza ko tutabyemeye, tukabaza tuti “igihuje n’ubwenge kurusha ibindi ni ikihe​—mbese, ni ukwemera ko ‘ubu buzima ari ubu gusa, bityo tukaba tugomba kubukoresha neza uko bishoboka kose,’ ” nk’uko Kennedy yabigaragaje, cyangwa tugomba kwiringira Imana n’isezerano ryayo ry’umuzuko? Sarah Jayne yahisemo kwiringira Imana n’umuzuko. Ni gute yaje kugira uko kwizera?

‘Mushake Imana Kugira ngo Muyibone’

Kugira ngo wizere umuntu kandi umwiringire ugomba kubanza kumumenya kandi ukamenya uko atekereza n’uko akora. Ibyo bisaba gukoresha umutima n’ubwenge. Mu by’ukuri ni ko bigenda ku bihereranye no kwihingamo kwizera Imana mu buryo nyakuri. Ugomba kuyimenya, ukamenya imico yayo na kamere yayo, kugira ngo ubone ukuntu ari iyo kwiringirwa ku byo yavuze n’ibyo yakoze byose, hamwe n’ukuntu ushobora kuyishingikirizaho.​—Zaburi 9:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; 145:1-21.

Hari bamwe batekereza ko ibyo bidashoboka. Bavuga ko Imana​—niba inabaho​—iri kure cyane kandi ko ari amayobera rwose. Umwemeragato arabaza ati “niba Imana ibaho koko nk’uko isa n’aho ibaho ku Bakristo bameze nka Sarah Jayne, kuki itatwimenyekanishaho natwe twese?” Ariko se koko, Imana yaba iri kure cyane kandi hakaba ari nta wushobora kuyishaka ngo ayibone? Mu ijambo intumwa Pawulo yagejeje ku bahanga mu bya filozofiya n’intiti zo muri Atenayi, yavuze ko “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose;” yanatanze ibintu byose abantu bakeneye kugira ngo ‘bayishake, [ngo] ahari babashe kuyibona.’ Mu by’ukuri, Pawulo yagize ati “ntiri kure y’umuntu wese muri twe.”​—Ibyakozwe 17:24-​27.

None se, ni gute ‘washaka Imana’ kandi ‘ukayibona’ koko? Hari bamwe bagiye bayishaka binyuriye mu kwitegereza ikirere kibakikije. Kuri benshi, ibyo ubwabyo bibaha igihamya gihagije kibemeza ko hagomba kuba hariho Umuremyi. * (Zaburi 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; Yesaya 40:26; Ibyakozwe 14:16, 17.) Kimwe n’intumwa Pawulo, bumva ko ‘ibitaboneka [by’Imana], ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye.’​—Abaroma 1:20; Zaburi 104:24.

Ukeneye Bibiliya

Icyakora, kugira ngo wizere Umuremyi by’ukuri, ukeneye kubona ikindi kintu yatanze. Icyo ni igiki? Ni Bibiliya​—Ijambo ry’Imana ryahumetswe, muri ryo ikaba ihishura ibyo ishaka n’umugambi wayo (2 Timoteyo 3:16, 17). Ariko hari bamwe bavuga bati “ba uretse di, bishoboka bite ko wakwemera ibyo Bibiliya ivuga mu gihe ubona ibintu by’agahomamunwa bikorwa n’abantu bihandagaza bavuga ko bakurikiza Bibiliya?” Ni iby’ukuri ko Kristendomu ifite amateka ateye ishozi y’uburyarya, urugomo n’ubwiyandarike. Ariko kandi, umuntu wese ushyira mu gaciro ashobora kwibonera ko Kristendomu yihandagaza gusa ivuga ko ikurikiza amahame ya Bibiliya.​—Matayo 15:8.

Bibiliya ubwayo yatanze umuburo w’uko abantu benshi bari kuvuga ko basenga Imana ariko mu by’ukuri bari ‘kuzihakana Shebuja wabacunguye.’ Intumwa Petero yagize iti ‘batukisha inzira y’ukuri’ (2 Petero 2:1, 2). Yesu Kristo yavuze ko abo bantu bari “inkozi z’ibibi” bakaba bari kuzagaragazwa neza n’ibikorwa byabo bibi (Matayo 7:15-​23). Kwanga Ijambo ry’Imana ngo ni uko gusa Kristendomu ifite amateka mabi ni kimwe no kujugunya ibaruwa wohererejwe n’incuti yiringirwa bitewe n’uko gusa umuntu uyikuzaniye ari umuhemu.

Ntidushobora kugira ukwizera nyakuri tudafite Ijambo ry’Imana. Mu buryo runaka, Yehova atugaragariza uko abona ibintu binyuriye mu mapaji ya Bibiliya honyine. Atanga umucyo ku bibazo byahereye kera bibuza abantu amahwemo, urugero nk’icyo kumenya impamvu yaretse imibabaro ikabaho n’icyo azayikoraho (Zaburi 119:105; Abaroma 15:4). Sarah Jayne yaje kwemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe (1 Abatesalonike 2:13; 2 Petero 1:19-​21). Mu buhe buryo? Ntiyabyemeye bitewe n’uko gusa ababyeyi be bamwigishije kubyemera, ahubwo byatewe n’uko yafashe igihe akagenzura nta buryarya ibihamya byose bigaragaza ko Bibiliya ari igitabo cyihariye kirimo ibyo Imana yahishuye (Abaroma 12:2). Urugero, yabonye ko Bibiliya igira imbaraga zikomeye mu mibereho y’abizirika ubutanamuka ku mahame yayo. Nanone, yagenzuye abigiranye ubwitonzi ibihamya byinshi cyane biyikubiyemo bigaragaza ko yahumetswe n’Imana, yifashishije ibitabo bimwe na bimwe, urugero nk’igifite umutwe uvuga ngo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? *

“Kwizera Guheshwa no Kumva”

Icyakora, ntibihagije gutunga Bibiliya gusa cyangwa kwemera ko yahumetswe. Intumwa Pawulo yaranditse iti “kwizera guheshwa no kumva” (Abaroma 10:17). Kumva Bibiliya, aho gutunga Bibiliya gusa, ni byo bituma umuntu agira ukwizera. ‘Wumva’ ibyo Imana ivuga binyuriye mu gusoma no kwiyigisha Ijambo ryayo. Ndetse n’abakiri bato bashobora kubikora. Pawulo yavuze ko Timoteyo yigishijwe na nyina na nyirakuru ‘ibyanditswe byera, uhereye mu buto bwe.’ Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko mu buryo runaka bamwogeje ubwonko bakamupakiramo ibyo bashaka? Oya! Timoteyo nta wamugize igikoresho cye cyangwa ngo amushuke mu buryo ubwo ari bwo bwose. ‘Yijejwe’ ibyo yari yarumvise n’ibyo yari yarasomye.​—2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15.

Sarah Jayne yijejwe mu buryo nk’ubwo. Kimwe n’abaturage b’i Beroya bo mu kinyejana cya mbere, ‘yakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze,’ iryo ababyeyi be hamwe n’abandi bigisha bamubwiraga. Nk’uko kamere y’abana imera, nta gushidikanya ko igihe yari akiri muto yiringiraga ibyo ababyeyi be bamubwiraga. Nyuma y’aho, igihe yari amaze kuba mukuru, ntiyari acyemera buhumyi ibintu byose bamwigishaga. ‘Yashakaga mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo amenye yuko ibyo bamubwiye ari iby’ukuri koko.’​—Ibyakozwe 17:11.

Ushobora Kugira Ukwizera Nyakuri

Nawe ushobora kugira ukwizera nyakuri​—ukwizera kumeze nk’uko intumwa Pawulo yasobanuye mu rwandiko yandikiye Abakristo b’Abaheburayo. Yavuze ko bene uko kwizera ari “ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” (Abaheburayo 11:1, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu gihe ufite ukwizera nk’uko, uzamenya neza rwose ko ibyiringiro byawe hamwe n’ibyo witeze byose, hakubiyemo n’isezerano ry’Imana ry’umuzuko, bizasohozwa. Uzamenya udashidikanya ko ibyo byiringiro bishingiye ku bintu bifite ibyemezo bifatika aho kuba bishingiye ku bitekerezo byo kwifuza gusa. Uzamenya ko nta na rimwe Yehova yigeze ananirwa gusohoza amasezerano ye (Yosuwa 21:45; 23:14; Yesaya 55:10, 11; Abaheburayo 6:18). Uzabona ko isi nshya y’Imana yasezeranyijwe izabaho koko, usigare uyibona nk’aho waba waramaze kuyigeramo (2 Petero 3:13). Kandi uzibonera neza n’amaso yawe yo kwizera ko Yehova Imana na Yesu Kristo babaho koko, kandi ko Ubwami bw’Imana buriho, ko atari ibinyoma.

Niba wifuza kwihingamo ukwizera nyakuri, ntiwatereranywe. Uretse no kuba Yehova atuma Ijambo rye riboneka mu buryo bworoshye, nanone yatanze itorero rya Gikristo ryo ku isi hose ryiyemeje gufasha abantu bafite imitima ikiranuka kwizera Imana (Yohana 17:20; Abaroma 10:14, 15). Jya wemera ubufasha bwose Yehova atanga binyuriye kuri uwo muteguro (Ibyakozwe 8:30, 31). Kandi kubera ko ukwizera ari imbuto y’umwuka wera w’Imana, jya usenga buri gihe usaba ko uwo mwuka wagufasha kugira ukwizera nyakuri.​—Abagalatiya 5:22.

Ntugacibwe intege n’abemeragato bakoba umuntu wese uvuga ko yizera Imana n’Ijambo ryayo (1 Abakorinto 1:18-​21; 2 Petero 3:3, 4). Mu by’ukuri, ukwizera nyakuri ni ukw’agaciro kenshi mu birebana no gutuma ukomera ku cyemezo wafashe cyo kunanira ibyo bitero (Abefeso 6:16). Sarah Jayne yiboneye ko ibyo ari ukuri, kandi buri gihe yateraga abazaga kumusura mu bitaro inkunga yo kubaka ukwizera kwabo bwite. Yarababwiraga ati “ukuri mukugire ukwanyu. Mujye mwiga Ijambo ry’Imana. Mukomeze kuba hafi y’umuteguro w’Imana. Mujye musenga buri gihe. Mukomeze kugira umwete mu murimo wa Yehova.”​—Yakobo 2:17, 26.

Umwe mu baforomokazi bamwitagaho amaze kubona ukuntu yizeraga Imana kandi akizera n’umuzuko, yagize ati “ibyo bintu urabyemera rwose, si byo?” Igihe bamubazaga icyatumye abona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere bene ako kageni n’ubwo yari afite ibyo bigeragezo byose, yarashubije ati “ni ukubera ko nizera Yehova. Ni incuti yanjye magara, kandi ndamukunda cyane.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Reba igitabo Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 12 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Timoteyo yigishijwe na nyina na nyirakuru ‘ibyanditswe byera uhereye mu buto bwe’

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Abaturage b’i Beroya bashimiwe ko basuzumaga Ibyanditswe buri munsi

[Aho ifoto yavuye]

Byavuye muri “Photo-Drame de la Création,” 1914

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kumva Bibiliya no kuyitondera, aho kuyitunga gusa, ni byo byubaka ukwizera

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

“Nzongera kubabona mwese mu isi nshya y’Imana”