Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amazi atanga ubuzima atemba mu misozi ya Andes

Amazi atanga ubuzima atemba mu misozi ya Andes

Amazi atanga ubuzima atemba mu misozi ya Andes

Imisozi ya Andes inyura muri Peru rwagati, ikagabanya icyo gihugu mo akarere k’ubutayu ku nkombe y’uburengerazuba n’akarere k’ishyamba ry’inzitane ritoshye kandi rinese mu burasirazuba. Muri ako karere k’imisozi miremire, hatuye abantu basaga kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Peru bagera kuri miriyoni 27. Usanga batuye mu bitwa byo mu misozi no mu mabanga y’imisozi ihanamye ya Andes cyangwa mu misozi isa n’aho itagira imibande no mu bibaya birumbuka byo muri urwo ruhererekane rw’imisozi.

KWINJIRA muri iyo misozi y’ibihanamanga ya Andes uturutse hanze ntibikunze koroha. Ingaruka ziba iz’uko abantu babarirwa muri za miriyoni batuyeyo bitaruye abandi mu rugero runaka, akenshi ugasanga ibibera mu tundi turere n’amajyambere yaho bitabagiraho ingaruka.

Hari imidugudu mito mito yagiye yubakwa hafi y’imigezi kugira ngo abantu begere amazi akenewe kugira ngo imyaka yere kandi buhire ingamiya zo mu bwoko bwitwa llamas, alpacas, vicuñas, n’intama. Ariko kandi, hari amazi y’ubundi bwoko y’ingenzi atemba mu misozi ya Andes​—amazi afutse yo mu buryo bw’umwuka aturuka kuri Yehova, we “sōko y’amazi y’ubugingo” (Yeremiya 2:13). Imana ikoresha Abahamya bayo kugira ngo ifashe abantu batuye iyo hejuru mu misozi ya Andes kuronka ubumenyi nyakuri ku biyerekeyeho no ku byerekeye imigambi yayo.​—Yesaya 12:3; Yohana 17:3.

Kubera ko Imana “ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri,” nta mihati n’imwe abo bakozi badakoresha kugira ngo basure abantu batuye mu turere turuhije kugerwamo, babashyiriye ubutumwa ntangabuzima bwo muri Bibiliya (1 Timoteyo 2:4). Ubwo butumwa bushingiye kuri Bibiliya butuma abantu bahumuka kandi ni ubwo mu rwego rwo hejuru. Bwabohoye ku miziririzo abantu bo muri ako karere bafite imitima itaryarya, bubabatura ku migenzo n’ibitekerezo byatumaga batinya abapfuye, imyuka mibi n’imbaraga zo mu bintu kamere. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ubwo butumwa butuma abantu bagira ibyiringiro bihebuje by’ubuzima buzira iherezo muri paradizo ku isi.

Bashyiraho Imihati

Ababwiriza b’Ubwami basura abantu bo muri utwo turere twitaruye utundi bagomba kugira ibintu byinshi bahindura. Kugira ngo abo bigisha ba Bibiliya bagere ku mitima y’abantu batuye aho, bagomba kumenya ururimi rwa Quechua cyangwa Aymara, zikaba ari indimi zikoreshwa aho ngaho.

Kugera mu midugudu yo mu misozi ya Andes ntibyoroshye. Imihanda ya gari ya moshi ijya muri utwo turere si myinshi. Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu nta mutekano bufite, kandi hari igihe ­usanga ikirere cyifashe nabi n’akarere gateye nabi. None se, ni gute Abahamya bagera ku bantu kugira ngo babagezeho ubutumwa bw’Ubwami?

Ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’intwari biyemeje guca agahigo maze babyitabira bafite umwuka nk’uwo umuhanuzi Yesaya yari afite igihe yavugaga ati “ni jye: ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Bagiye bakoresha amazu atatu yimukanwa kugira ngo bazenguruke akarere k’amajyaruguru, ako hagati n’ako mu majyepfo. Abo bapayiniya b’abanyamwete, cyangwa abakozi b’igihe cyose, bagiye bitwaje amakarito menshi ya Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bajya kubiba imbuto z’ukuri kwa Bibiliya mu bantu batuye muri ako karere barangwa n’urugwiro, bakunda kwakira abashyitsi kandi bafite imitima itaryarya.

Amakorosi yo mu mihanda yo muri iyo misozi usanga ari mabi mu buryo bwihariye. ­Kugira ngo imodoka zinyure muri iyo mihanda neza, zigomba kugenda zikata incuro nyinshi. Igihe bisi yarimo ikata ikorosi, umumisiyonari umwe wari wicaye ku ntebe y’inyuma yarebye hanze mu idirishya, maze abona amapine y’inyuma abura ho akantu gato ngo arenguke ku mugunguzi wa metero zisaga 190! Yahise ahumiriza kugeza igihe bisi yarangirije gukata.

Imihanda imwe n’imwe usanga ari mibi cyane kandi ari mito cyane. Mu gihe imodoka yakururaga imwe muri ayo mazu yimukanwa yamanukaga mu gahanda gato karimo imikuku myinshi yahuye n’igikamyo kizamuka. Byabaye ngombwa ko iyo nzu yimukanwa yegera ku mukingo, ahantu izo modoka zombi zashoboraga kubisikanira ariko bigoranye cyane.

Icyakora, imihati idacogora yashyizweho yagize ingaruka zihebuje. Mbese, wifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’iyo mihati?

“Buhira” Ikiyaga cya Titicaca

Mu kibaya kimwe cyo mu Misozi ya Andes kiri ku butumburuke bwa metero 3.800, hari Ikiyaga cya Titicaca, akaba ari yo mazi ari ku butumburuke burebure kurusha andi yose ku isi ubwato bushobora kugendamo. Impinga z’imisozi zitwikiriwe n’urubura, zimwe muri zo zikaba zifite ubutumburuke bwa metero zisaga 6.400, zivamo amasoko y’inzuzi 25 ziroha mu kiyaga cya Titicaca. Kubera ko ako karere kari ku butumburuke burebure, usanga hakonje, kandi ugasanga abantu batahavuka bagomba guhangana n’ikibazo cyo kumererwa nabi bitewe no kuba ahantu h’imisozi batamenyereye.

Mu minsi ishize, itsinda ry’abapayiniya bavuga ururimi rwa Quechua na Aymara bagiye ku birwa bya Amantani na Taquile byo mu Kiyaga cya Titicaca. Bagiye bitwaje diyapozitive z’ikiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo “Tumenye Neza Amadini,” kikaba cyaribandaga ku binyoma bya Kristendomu nta kubica ku ruhande. Abantu babyakiriye neza. Umugabo umwe yakiriye abavandimwe, maze abaha icyumba kinini mu nzu ye, aho bashoboraga gucumbika bakabigisha Bibiliya.

Mu materaniro ya mbere yabereye ku kirwa cya Amantani, hateranye abantu 100; naho mu materaniro yabereye i Taquile hateranye abantu 140. Ikiganiro cyatanzwe mu rurimi rwa Quechua. Umugabo n’umugore bashakanye bahoze batuye hakurya y’amazi bagize bati “igihe cyari kigeze kugira ngo mwebwe Abahamya ba Yehova mutwibuke. Twahoraga dusenga dusaba ko mwaza.”

Uretse ibyo birwa bibiri binini, ibindi birwa bigera nko kuri 40 “bireremba” mu Kiyaga cya Titicaca na byo byagejejweho ubutumwa bwiza. Ngo ibirwa bireremba? Yee! Ibyo birwa bigizwe n’ibyatsi byitwa totoras, bukaba ari ubwoko bw’urubingo rumera ahari amazi magufi muri icyo kiyaga. Totoras zikurira mu mazi zikazamuka hejuru. Kugira ngo abaturage bo muri ako karere bakore ikirwa, baraza bagahina urubingo ruba rugishinze imizi hasi mu mazi, maze bakaruboheranya kugira ngo bakore ikintu kimeze nk’igitanda. Hanyuma, muri icyo gitanda batsindagiramo urwondo maze bakagikomeza bakoresheje urubingo batemye. Abantu bubakaho amazu y’urubingo bakayaturamo.

Abahamya ba Yehova baguze ubwato bakoresha babwiriza abantu batuye ku birwa byo mu kiyaga cya Titicaca. Ubwo bwato bushobora gutwara abantu 16. Iyo Abahamya bamaze gutsika ubwato kuri ibyo birwa bireremba, bagenda kuri icyo gitanda gikozwe mu mbingo bava ku nzu imwe bajya ku yindi. Bavuga ko ubusanzwe bumva munsi gisa n’ikigenda gahoro. Aho rwose si ahantu abantu bakunze kugira isereri bapfa kwisukira!

Abantu bavuga ururimi rwa Aymara, bakunze guturana ari benshi mu midugudu yo ku nkombe no ku turondorondo tw’ubutaka dukikijwe n’amazi y’icyo kiyaga. Kuhagera ukoresheje ubwato ni byo byoroshye kuruta kunyura iy’ubutaka. Muri rusange, bavuga ko ugereranyije hari abantu 400.000 batuye mu karere ubwo bwato bukoreshwamo mu kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami. Mu gihe kiri imbere, ubwo bwato buzagira akazi kenshi.

Kwica Inyota yo mu Buryo bw’Umwuka

Flavio yari atuye mu mudugudu wa Santa Lucía, hafi y’i Juliaca mu karere k’imisozi ya Andes. Mu idini rye rya Église évangélique yari yarigishijwe inyigisho y’umuriro w’iteka. Yamaze imyaka myinshi atinya icyo gihano cyo gushya iteka. Akenshi yajyaga yibaza ukuntu Imana y’urukundo ishobora kubabaza abantu urubozo ubuziraherezo mu muriro. Igihe Tito, umukozi w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova yasuraga abantu bo muri uwo mudugudu, yasuye na Flavio.

Kimwe mu bibazo bya mbere Flavio yamubajije cyagiraga kiti “mbese, idini ryanyu ryigisha ko abantu bazababarizwa mu muriro w’iteka?” Tito yamushubije ko igitekerezo nk’icyo giteye ishozi mu maso y’Umuremyi, kandi ko gishyira umugayo ku izina rya Yehova, Imana y’urukundo. Tito yakoresheje Bibiliya Flavio yari afite, maze amwereka ko abapfuye nta kintu na kimwe bazi, kandi ko bategereje kuzazukira ku isi izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana (Umubwiriza 9:5; Yohana 5:28, 29). Ibyo byatumye Flavio akanguka. Yahise yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze bidatinze aba Umukristo wabatijwe.

Umudugudu Ugaragaza Ugushimira

Tekereza ukuntu bishimisha kujyana Ibyanditswe mu baturage batigeze na rimwe babona Bibiliya mbere y’aho, cyangwa kubwiriza mu midugudu ituwe n’abantu batigeze na rimwe bumva Abahamya ba Yehova cyangwa ubutumwa bwiza babwiriza. Uko ni ko byagendekeye bashiki bacu batatu b’abapayiniya​—Rosa, Alicia, na Cecilia​—babwirije mu midugudu ya Izcuchaca na Conayca, iri ku butumburuke bwa metero zisaga 3.600 muri Peru rwagati.

Igihe bari bageze mu mudugudu wa mbere, ntibari bafite aho bacumbika. Baganiriye n’umukuru w’abapolisi muri ako karere, bamusobanurira impamvu bari bahaje. Ingaruka zabaye izihe? Yarabaretse barara ku biro by’abapolisi. Bukeye bwaho, abo bapayiniya bashoboye kubona inzu baturamo, ikaba yarabaye ihuriro ry’ibikorwa byabo.

Bidatinze, igihe cy’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwizihizwa buri mwaka cyarageze. Abo bapayiniya bari baramaze gusura ingo zose zo mu mudugudu wa Izcuchaca, baratanze za Bibiliya nyinshi, kandi baratangije abantu batari bake ibyigisho bya Bibiliya. Mbere y’uko Urwibutso ruba, batanze impapuro zitumirira abantu kwifatanya muri ibyo birori, basobanura intego y’uwo munsi mukuru n’icyo ibigereranyo bikoreshwa muri uwo muhango bisobanura. Itsinda ry’abavandimwe ryari ryaratumiwe kugira ngo rizaze gufasha muri ibyo birori, kandi umwe muri bo yatanze disikuru. Mbega ukuntu byari bishimishije kubona abantu 50 bo muri uwo mudugudu muto baza kwifatanya muri ibyo birori bidasanzwe! Byari bibaye ubwa mbere bashoboye gusobanukirwa icyo Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba risobanura. Mbega ukuntu nanone byari byiza cyane kuba bari bafite Ijambo ry’Imana mu ntoki zabo!

Batuwe Imitwaro Iremereye

Kugeza amazi afutse y’ukuri kwa Bibiliya ku bantu baboshywe n’idini ry’ikinyoma, buri gihe birashimisha. Pisac yari igihome cy’ubwami bwa kera bwa Inca. Abantu batuyeyo muri iki gihe hafi ya bose bigishijwe inyigisho idahuje n’Ibyanditswe y’umuriro w’iteka. Abapadiri babo bababwira ko bashobora kujya mu ijuru ari uko gusa padiri abasabiye.

Mu buryo bwumvikana, abo bantu baba bafite inyota y’amazi afutse y’ukuri kwa Bibiliya. Mu gihe Santiago, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova, yabwirizaga ku nzu n’inzu, yaboneyeho uburyo bwo gusobanurira umugabo umwe ko abantu bakiranuka bateganyirijwe kuzaba ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:11). Santiago yamweretse muri Bibiliya ko abapfuye bazazuka, kandi ko abantu bazigishwa inzira zitunganye za Yehova kugira ngo bazagere ku buzima bw’iteka (Yesaya 11:9). Mbere y’aho, uwo mugabo yari Umugatolika w’ikigugu, yivurugutaga mu bikorwa by’ubupfumu kandi yari umusinzi. Icyo gihe noneho yari agize ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya, kandi yari abonye intego mu buzima​—ari yo yo kuzaba muri Paradizo. Yatwitse ibintu bye byose bifitanye isano n’ubupfumu kandi areka ubusinzi. Yakoranyirije umuryango we hamwe maze yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Nyuma y’igihe runaka, abagize uwo muryango bose biyeguriye Yehova Imana barabatizwa.

Umuco wo Kwakira Abashyitsi Wakiriwe Neza

Abaturage bo muri iyo misozi bakunda kwakira abashyitsi cyane. N’ubwo amazu yabo aciriritse, kandi abantu bakaba ari abakene, bazimanira abashyitsi icyo bafite. Mbere y’uko umuntu amenya amahame yo mu rwego rwo hejuru ya Bibiliya, ashobora guha umushyitsi we ibibabi bya kokayine akabihekenya mu gihe baganira. Ariko iyo amaze kuba Umuhamya, ashobora kumuha agasukari ku kayiko, na ko kakaba gafite agaciro nk’ak’ibyo bibabi bya kokayine muri izo ntara zitaruye izindi.

Umuvandimwe yasabye umumisiyonari ko amuherekeza bagasubira gusura umuntu. Baminutse agasozi gaterera cyane, bakomye mu mashyi kugira ngo bamenyeshe nyir’urugo ko bahageze. Nyir’urugo yabasabye kwinjira mu nzu yari isakajwe ibyatsi, biba ngombwa ko babanza kunama kugira ngo bace mu karyango kagufi. Banyuze iruhande rw’ahantu handuye hagati mu nzu bigengesereye, aho umubyeyi w’umugore yari yacukuye umwobo, asasamo ikiringiti maze aterekamo umwana we. Kubera ko uwo mwana atashoboraga kwivanamo, yarakomeje arisakuriza, annyigira yishimye, mu gihe abantu bakuru baganiraga. Mu gihe bari bamaze kugirana ikiganiro gishishikaje ku bihereranye n’imigisha y’Ubwami, uwo mugore yazanye agacuma karekare karimo inzoga yo muri ako karere. Bidatinze, abo bavandimwe bafashe inzira baramanuka bajya gusura abandi bantu.

Umusaruro Utubutse

Ubu muri ako karere hari amatsinda agera ku ijana yitaruye andi arimo abantu basaga igihumbi bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo i Lima boherejwe muri ako karere kugira ngo bafashe ayo matsinda azabe amatorero. Abantu bafite imitima iboneye bari bamaze igihe kirekire cyane barabaswe n’idini ry’ikinyoma hamwe n’imiziririzo, babonye umudendezo binyuriye ku butumwa bwiza bw’Ubwami (Yohana 8:32)! Barimo barica inyota y’amazi y’ukuri.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kubwiriza ku kirwa “kireremba” mu Kiyaga cya Titicaca