Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukora ibyo dushoboye byose!

Dukora ibyo dushoboye byose!

Dukora ibyo dushoboye byose!

“KORA ibyo ushoboye byose.” Iyo nama y’ingirakamaro yigeze guhabwa umumisiyonari, ayigiriwe n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Ariko se, kuki yagiriye umukozi w’inararibonye inama y’ibanze nk’iyo? Mbese, abamisiyonari bose si abantu b’intwari, buri munsi bahangana n’ibirondwe, inzoka, ubushyuhe, indwara n’izindi ngorane zinyuranye?

Mu by’ukuri, abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova ni abagabo n’abagore b’Abakristo basanzwe, baba barasunitswe n’urukundo rwimbitse bakunda Yehova na bagenzi babo bakajya gukorera umurimo mu bihugu by’amahanga. Bihatira gukorera Yehova uko ubushobozi bwabo buba bungana kose, bakamwishingikirizaho kugira ngo abahe imbaraga.​—Abefeso 6:10.

Kugira ngo tumenye byinshi kurushaho ku birebana n’umurimo w’ubumisiyonari, nimucyo duse n’aho tugiye kumara umunsi wose dusura icumbi ry’abamisiyonari muri Afurika y’i Burengerazuba, rikaba rimeze nk’andi yose.

Ibyo Abamisiyonari Bakora Buri Munsi

Bigeze hafi saa moya za mu gitondo. Tugeze ku icumbi ry’abamisiyonari hakiri kare kugira ngo twifatanye mu gusuzuma umurongo w’Ibyanditswe ugenewe uwo munsi. Abamisiyonari icumi baduhaye ikaze basusurutse, maze batwereka aho twicara ku meza bafatiraho amafunguro. Mu gihe tucyibwirana, umwe mu bamisiyonari umaze imyaka myinshi muri uwo murimo, atangiye kutubwira inkuru ishekeje y’ibyo yabonye mu murimo wo kubwiriza. Ariko ikiganiro cyacu gitangiye kugenza make mu gihe uhagarariye gahunda y’uwo munsi yibukije abagize itsinda bishimye ko igihe cyo gusuzuma isomo ry’umunsi kigeze. Ikiganiro kiri mu Gifaransa. N’ubwo tutazi urwo rurimi, urebye ukuntu abamisiyonari bavukiye mu mahanga baruvuga, biragaragara neza ko barimo bagira amajyambere cyane mu kwiga urwo rurimi.

Nyuma y’ikiganiro gishingiye ku Byanditswe, hatanzwe isengesho rivuye ku mutima, hanyuma hakurikiraho igihe cyo gusamura. Mu gihe dutangiye gufata porici itubutse, umumisiyonari wicaye iruhande rwacu aduteye inkunga yo gukatiramo imineke. Natwe tumusobanuriye ko tudakunda imineke, ariko atwijeje ko nitumara kurya ku mineke yeze muri aka karere tukumva uko imera duhita tuyikunda. Bityo, dukatiye muri porici uduce duke tw’imineke. Yemwe, yabivuze ukuri! Ino mineke iraryoshye​—wagira ngo ni crème glacée! Kandi batwijeje ko imigati y’Abafaransa tugiye kurya yatetswe kare muri iki gitondo, itekewe muri butike yo hakurya y’umuhanda unyura imbere y’icumbi ry’abamisiyonari.

Nyuma yo gusamura, turi bwiriranwe n’umugabo n’umugore we b’abamisiyonari, reka tubite Ben na Karen. Twumvise ko ifasi yo muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika irumbuka, none dufite amatsiko yo kwirebera niba barabivuze ukuri.

Mu gihe tugeze aho bisi ihagarara, tuhasanze abantu barenga icumi bategereje. Bidatinze, abamisiyonari turi kumwe batangiye kugirana n’umugore hamwe n’umuhungu we ikiganiro gishyushye gishingiye kuri Bibiliya. Kubera ko tutazi Igifaransa, twihagarariye aho gusa, turamwenyura! Mu gihe umugore atangiye kwakira amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, bisi ihise iza, none abantu bose barabyigana bashaka kwinjirira icyarimwe! Mu gihe duhatana twurira, abantu bari inyuma yacu baradusunika. Kubona aho dukandagiza ikirenge mu gihe dutambuka tujya inyuma muri bisi ni ikibazo cy’ingorabahizi. Shoferi amaze guhaguruka, duhise twitegura urugendo turafata turakomeza. Rimwe na rimwe, hari aho bisi igera igahagarara maze abandi bantu benshi bakipakiramo. Dusekera abagenzi turi kumwe na bo bakadusekera. Mbega ukuntu twari kwishima iyo tuza kuba dushobora gushyikirana na bo!

Mu gihe bisi turimo ikomeje urugendo, turungurutse mu idirishya tubona abantu banyuranamo ku muhanda. Hari abagore babiri bagenda n’amaguru bikoreye imitwaro iremereye. Umwe muri bo yirengereye ikibindi kinini kirimo amazi. Umugabo uzi kwishakira imibereho yarambuye ikiringiti hasi aho abanyamaguru banyura maze ashyiraho utuntu duke tw’imitako yiringiye ko ari butugurishe. Ahantu hose hari abantu bagura cyangwa bagurisha ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kugurwa cyangwa kikagurishwa.

Mu buryo butunguranye, Ben uhagaze iruhande rwanjye, yumvise ikintu kimushonda ku kaguru. Icyo cyaba ari igiki? Bisi yuzuye abantu, ariko icyo kintu kirongeye. Ashoboye kureba hasi. Mu mufuka uri ku birenge bye, harimo imbata nzima, rimwe na rimwe izamura umutwe maze ikamushonda! Ben ansobanuriye ko nyir’iyo mbata ashobora kuba ayijyanye ku isoko.

Igihe tugeze mu ifasi yacu, dushimishijwe no kumenya ko turi busure umudugudu umeze nk’ibindi biturage byose byo muri Afurika. Tumaze kugera ku nzu ya mbere, Ben akomye mu mashyi cyane kugira ngo amenyeshe nyir’inzu ko tuhageze. Uko ni ko abantu “bakomanga ku rugi” muri aka gace k’isi. Haje umuhungu w’umusore maze adusobanurira ko agihuze, ariko adusabye ko twaza kugaruka hatoya.

Ku nzu ikurikiraho, tuhasanze umugore uvuga ururimi Ben atumva. Ahamagaye umuhungu we maze amusaba kumusemurira ibyo Ben agiye kuvuga. Ben amaze kuvuga, uwo mugore yakiriye agatabo gakubiyemo ingingo zishingiye kuri Bibiliya, kandi umuhungu we amusezeranyije ko azakamusobanurira. Ku nzu ya gatatu, hari abasore benshi bicaye ku mbuga yo ku irembo. Babiri muri bo bahise bahaguruka ku ntebe kugira ngo abashyitsi bicare. Ubwo hakurikiyeho ikiganiro gishishikaje ku bihereranye no gukoresha umusaraba mu gusenga. Hakozwe gahunda zo kuzakomeza ibiganiro mu cyumweru gitaha. Ubu noneho igihe kirageze kugira ngo dusubire gusura wa musore wari uhuze twasanze ku nzu ya mbere. Mu buryo runaka, yari yumvise ikiganiro twagiranye n’abasore twasanze ku muhanda. Afite ibibazo byinshi bishingiye kuri Bibiliya kandi adusabye ko yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Nyuma yo kureba kuri gahunda ye, Ben yemeye ko azagaruka mu cyumweru gitaha ku isaha nk’iyi. Mu gihe turi mu nzira dusubira ku icumbi ry’abamisiyonari tugiye kurya ibya saa sita, Ben na Karen badusobanuriye ko bagomba gukora gahunda yo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya babyitondeye cyane kubera ko bashobora mu buryo bworoshye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya birenze ibyo bashobora kuyobora.

Turabashimiye bitewe n’ukuntu bavuga Igifaransa badategwa. Ben asobanuye ko we na Karen bamaze imyaka itandatu ari abamisiyonari, kandi ko bumva batangiye kumenyera ururimi rw’Igifaransa. Batwemereye ko kwiga ururimi rushya bitari byoroshye, ariko ko kuba barihanganye byagize ingaruka nziza.

Saa sita n’igice, abamisiyonari bose bateraniye ku meza kugira ngo bafate ibya saa sita. Tumenye ko buri munsi hari umumisiyonari uhabwa inshingano yo guteka ibya mu gitondo na saa sita, hanyuma akoza n’ibyombo. Uyu munsi, umwe mu bamisiyonari yatetse ibiryo ureba amazi akuzura akanwa, bigizwe n’inkoko yokeje n’ifiriti hamwe na salade y’inyanya​—ni umuhanga wabyo!

Ben na Karen barateganya gukora iki nyuma ya saa sita? Badusobanuriye ko kuva saa saba kugeza saa cyenda abantu bose bajya kugama izuba, bityo ubusanzwe abamisiyonari bakaba bakoresha icyo gihe biyigisha cyangwa baruhuka. Ntidutangajwe no kuba Karen atubwiye ko abamisiyonari bashya badatinda kumenyera uwo muco!

Nyuma y’ikiruhuko, dusubiye mu murimo wo kubwiriza. Umugabo ushimishijwe Ben amaze igihe runaka agerageza gusura nanone nta bwo ari imuhira, ariko mu gihe Ben amaze gukoma mu mashyi, abasore babiri baje mu muryango. Batubwiye ko nyir’urugo yari yababwiye ko Ben abasura, kandi ko yabihanangirije ababwira ko bagomba gusigarana igitabo kiyoborerwamo icyigisho cya Bibiliya cy’Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Twishimiye kubasigira kopi y’icyo gitabo. Hanyuma, tugiye gufata bisi iri butujyane aho Karen agiye kuyoborera umugore ushimishijwe icyigisho cya Bibiliya.

Mu gihe tugenda tunyura mu mihanda irimo abantu benshi, Karen atubwiye ko yabwirije uwo mugore igihe bombi bari muri tagisi hamwe n’abandi bagenzi benshi. Karen yamuhaye inkuru y’Ubwami ngo abe asoma mu gihe barimo bagenda. Uwo mugore yasomye iyo nkuru y’Ubwami, hanyuma asaba indi. Iyo yo yayisomye abishishikariye cyane. Bageze aho baviragamo, Karen yakoze gahunda yo kujya gusura uwo mugore iwe mu rugo, maze amutangiza icyigisho cya Bibiliya kigira ingaruka nziza mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? Uyu munsi Karen akaba agiye kwigana na we isomo rya gatanu muri ako gatabo.

Uyu munsi twifatanyije mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye, ariko hari ibibazo tucyibaza ku birebana n’umurimo w’ubumisiyonari. Abatwakiriye batwijeje ko nidusubira imuhira bari budushakire ibyokurya byoroheje maze basubize ibibazo byacu.

Uko Bakomeza Kugendera ku Muvuduko Ukwiriye

Mu gihe turya amagi atogosheje, umugati w’Abafaransa na foromaje, turagenda tumenya byinshi kurushaho ku birebana n’imibereho y’abamisiyonari. Ubusanzwe, ku wa Mbere ni umunsi abamisiyonari baruhukaho cyangwa bakita ku bibazo byabo bwite. Abamisiyonari benshi, kuri uwo munsi bamara igihe runaka bandikira incuti n’abavandimwe. Kuri bo, amakuru y’iwabo ni ay’ingenzi cyane, kandi abamisiyonari bakunda kohereza amabaruwa no kwakira andi.

Kubera ko abamisiyonari babana begeranye cyane, ni ngombwa ko bakomeza gushyikirana neza binyuriye mu kwifatanya n’abandi bamisiyonari no kuganira ku bintu by’umwuka. Kubera iyo mpamvu, uretse kugira gahunda ya buri gihe y’icyigisho cya bwite cya Bibiliya, buri wa Mbere nimugoroba abamisiyonari bigira hamwe Bibiliya bakoresheje igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Ben atubwira ko mu gihe abamisiyonari barerewe mu mimerere inyuranye babana, byanze bikunze habaho kudahuza ibitekerezo mu tuntu duto duto, ariko ko gahunda y’iby’umwuka y’icyigisho cy’umuryango ibafasha gukomeza kubumbatira amahoro n’umwuka w’ubumwe. Atsindagiriza ko nanone ituma umuntu atiyumva ko akomeye cyane.

Kugira umuco wo kwicisha bugufi na byo ni ngombwa. Abamisiyonari ntiboherezwa kugira ngo bakorerwe, ahubwo boherezwa gukorera abandi. Abamisiyonari babona ko ikintu kiruhije cyane mu ndimi zose ari ukuvuga ngo “mbabarira,” cyane cyane iyo umuntu asaba imbabazi z’ikintu yavuze cyangwa yakoze atabigambiriye. Ben atwibutsa urugero rwo muri Bibiliya rwa Abigayili, wasabye imbabazi z’imyifatire ya kinyamaswa yagaragajwe n’umugabo we, maze muri ubwo buryo agacubya imimerere yashoboraga gutuma habaho amakuba (1 Samweli 25:23-​28). Kugira ubushobozi bwo ‘kubana amahoro’ n’abandi ni ikintu cy’ingenzi mu bintu bituma umuntu aba umumisiyonari mwiza.​—2 Abakorinto 13:11.

Buri kwezi, abamisiyonari bakorana inama kugira ngo basuzume ibibazo umuryango ufite, hamwe n’ibikeneye guhinduka muri porogaramu. Hanyuma, bose basangira akantu kadasanzwe ko kurenza ku biryo. Turabona ibyo bisa n’aho ari gahunda nziza cyane​—kandi ihwitse.

Tumaze kurya ibya nimugoroba, tugiye gutembera gato mu icumbi ry’abamisiyonari. Turabona ko n’ubwo iyo nzu iciriritse, abamisiyonari bafatanyiriza hamwe kugira ngo ihore ikeye ifite isuku. Hari firigo, imashini yo kumesa n’ishyiga ryo gutekaho rikoresha amashanyarazi. Karen atubwiye ko mu bihugu bishyuha, urugero nk’iki cyo muri Afurika y’i Burengerazuba, icyuma cyo kuzana ubukonje mu nzu na cyo gishobora kuboneka. Amacumbi akwiriye, ­ibyokurya byiza n’ingamba zoroheje zo kwita ku buzima ­bifasha abamisiyonari gukomeza kugira amagara mazima n’umusaruro.

Bibanda ku Bintu Byiza

Twashimishijwe n’ikintu cyose mu byo twabonye. Mbese, natwe dushobora gukora umurimo w’ubumisiyonari? Twabibwirwa n’iki? Abatwakiriye baraduha ibintu bike tugomba gutekerezaho.

Batubwira ko icya mbere, abamisiyonari b’Abakristo batishora mu bintu byabakururira akaga. Baba bashakisha abantu bafite imitima itaryarya bifuza kwiga ibyerekeye amasezerano y’Imana ahebuje. Abamisiyonari bamara amasaha nibura 140 mu murimo wo kubwiriza buri kwezi, bityo ni ngombwa ko bakunda umurimo.

Wenda twakwibaza tuti ‘bite se ku bihereranye n’inzoka, imiserebanya n’ibirondwe?’ Ben atubwira ko n’ubwo ibyo bintu bishobora kuboneka mu turere twinshi abamisiyonari bakoreramo umurimo, abamisiyonari babimenyera. Yongeraho ko ahantu hose hakorerwa umurimo w’ubumisiyonari haba hafite ibintu byihariye bihagira heza, kandi ko nyuma y’igihe runaka abamisiyonari batangira kwibanda ku bintu byiza by’aho bakorera umurimo. Imimerere ishobora kuba yarabonwaga ko “itandukanye” mu mizo ya mbere, nyuma y’igihe gito iba ari ibintu bisanzwe, kandi rimwe na rimwe igashimisha. Umumisiyonari umwe wamaze imyaka myinshi akorera umurimo muri Afurika y’i Burengerazuba mbere y’uko inshingano zimureba zimuhatira gusubira iwabo, yavuze ko kuva aho yakoreraga umurimo byamugoye kurusha uko byari byaramugoye mbere y’aho igihe yavaga mu gihugu cye kavukire. Aho yakoreraga umurimo w’ubumisiyonari hari harabaye iwabo.

Mbese, Uriteguye?

Ben na Karen batumye dutekereza ku bintu byinshi. Bite se kuri wowe? Mbese, wigeze utekereza ku byo kuba umumisiyonari mu gihugu cy’amahanga? Niba ari ko biri, ushobora kuba uri hafi kugera kuri iyo ntego kurusha uko wabitekerezaga. Kimwe mu bintu by’ingenzi bisabwa, ni ugukunda umurimo w’igihe cyose no kwishimira umurimo wo gufasha abandi. Wibuke ko abamisiyonari atari abantu b’ibihangange, ahubwo ko ari abagabo n’abagore basanzwe. Bakora ibyo bashoboye byose kugira ngo basohoze uwo murimo w’ingenzi.

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Buri munsi bawutangira basuzuma umurongo wa Bibiliya

[Amafoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Amafoto agaragaza ubuzima bwo muri Afurika

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Imibereho y’abamisiyonari ishobora gutuma umuntu anyurwa cyane