Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka

Gira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka

Gira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka

“Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye.” —ZABURI 51:12, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.

1, 2. Kuki twagombye gushishikazwa n’umutima wacu?

YARI muremure kandi afite uburanga. Mu gihe umuhanuzi Samweli yamukubitaga amaso, byaramushimishije cyane ku buryo yahise yibwira ko uwo muhungu w’imfura wa Yesayi ari we Imana yari yahisemo ko aba umwami uzazungura Sawuli. Ariko kandi, Yehova yaravuze ati “nturebe mu maso h[’uwo muhungu] cyangwa ikirere cye ko ari kirekire; namugaye, . . . abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” Uwo Yehova yahisemo yaje kuba umuhungu w’umuhererezi wa Yesayi, ari we Dawidi​—akaba yari “umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka.”​—1 Samweli 13:14; 16:7.

2 Imana ishobora kureba ibiri mu mutima w’umuntu, nk’uko nyuma y’aho yaje kubigaragaza neza igira iti “jye, Uwiteka, ni jye urondora umutima, nkawugerageza [“nkawugenzura,” NW ] nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, nk’uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri” (Yeremiya 17:10). Ni koko, “Uwiteka ni we ugerageza [“ugenzura,” NW ] imitima” (Imigani 17:3). Ariko se, umutima uba mu muntu Yehova agenzura ni uwuhe? Kandi se, twakora iki kugira ngo tugire umutima umeze nk’uko ashaka?

“[Umuntu] w’Imbere, Uhishwe mu Mutima”

3, 4. Mu buryo bw’ibanze, ijambo “umutima” rikoreshwa rite muri Bibiliya? Tanga ingero.

3 Ijambo “umutima” riboneka mu Byanditswe Byera incuro zigera ku gihumbi. Incuro nyinshi, rikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, Yehova yabwiye umuhanuzi Mose ati “bwira Abisirayeli banture amaturo; umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.” Kandi mu baturaga amaturo ‘hazaga umuntu wese utewe umwete n’umutima we’ (Kuva 25:2; 35:21). Uko bigaragara, kimwe mu bintu bigize umutima w’ikigereranyo ni intego isunikira umuntu kugira icyo akora​—ni ukuvuga imbaraga iturimo imbere idushishikariza kugira icyo dukora. Nanone kandi, umutima wacu w’ikigereranyo ugaragaza ibyiyumvo byacu, ibyifuzo byacu n’ibyo dukunda. Umutima ushobora kuzabiranywa n’uburakari cyangwa ugashya ubwoba, ugashegeshwa n’agahinda cyangwa ugasagwa n’ibyishimo. (Zaburi 27:3; 39:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera; Yohana 16:22; Abaroma 9:2.) Ushobora kurangwa n’ubwibone cyangwa ukicisha bugufi, ukagira urukundo cyangwa urwango.​—Imigani 16:5; Matayo 11:29; 1 Petero 1:22.

4 Mu buryo nk’ubwo, incuro nyinshi, ijambo “umutima” ryerekeza ku ntego isunikira umuntu kugira ibyo akora no ku byiyumvo, mu gihe “ubwenge” bwo bwerekeza mu buryo bwihariye ku bushobozi bwo gutekereza no gusobanukirwa. Nguko uko ayo magambo agomba kumvikana iyo yombi avuzwe mu mirongo yerekeza ku kintu kimwe mu Byanditswe (Matayo 22:37; Abafilipi 4:7). Ariko kandi, umutima n’ubwenge byombi ni magirirane. Urugero, Mose yihanangirije Abisirayeli ati “ugishyire mu mutima wawe [cyangwa ngo “ugomba kubyibutsa ubwenge bwawe,” NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji], yuko Uwiteka ari we Mana” (Gutegeka 4:39). Yesu yabajije abanditsi barimo bacura umugambi mubisha wo kumugambanira ati “ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?” (Matayo 9:4). “Kujijuka,” “kugira ubumenyi” no “gutekereza” na byo bishobora kwerekeza ku mutima (1 Abami 3:12; Imigani 15:14; Mariko 2:6). Ku bw’ibyo, umutima w’ikigereranyo ushobora no kuba ukubiyemo ubushobozi bw’ubwenge bwacu​—ni ukuvuga ibitekerezo byacu cyangwa uko dusobanukirwa ibintu.

5. Umutima w’ikigereranyo ni iki?

5 Dukurikije uko igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kibivuga, umutima w’ikigereranyo uvugwaho kuba ari wo “cyicaro muri rusange, ahantu h’imbere, kandi ukaba ari wo muntu w’imbere, nk’uko yigaragariza mu bikorwa bye byose binyuranye, mu byifuzo bye, mu byo akunda, ibyiyumvo, ibimushishikaza, imigambi, mu bitekerezo bye, ibyo yiyumvisha, ibyo yibwira, mu bwenge bwe, ubumenyi, ubuhanga, mu myizerere ye n’uburyo atekereza, ibyo yibuka n’ibyo azirikana.” Ugaragaza abo turi bo imbere by’ukuri, “[umuntu] w’imbere, uhishwe mu mutima” (1 Petero 3:4). Ibyo ni byo Yehova areba kandi ni byo agenzura. Ni yo mpamvu Dawidi yashoboraga gusenga agira ati “Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye.” (Zaburi 51:12, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Ni gute twagira umutima wera?

“Mushyire Imitima Yanyu” ku Ijambo ry’Imana

6. Ni iyihe nama Mose yahaye Abisirayeli igihe bari bakambitse mu Kibaya cya Mowabu?

6 Igihe Mose yari arimo agira inama Abisirayeli bari bateraniye mu Kibaya cya Mowabu mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano, yarababwiye ati “mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y’ayo mategeko bayumvire” (Gutegeka 32:46). Abisirayeli bagombaga ‘kuyitondera rwose’ (Knox). Mu gihe bari kuba bamaze kumenya amategeko y’Imana mu buryo bunonosoye, ni bwo gusa bashoboraga kuyacengeza mu bana babo.​—Gutegeka 6:6-8.

7. ‘Gushyira umutima wacu’ ku Ijambo ry’Imana bikubiyemo iki?

7 Ikintu cy’ibanze gisabwa kugira ngo umuntu agire umutima wera ni ukugira ubumenyi nyakuri ku byerekeranye n’ibyo Imana ishaka n’imigambi yayo. Hari isoko imwe rukumbi y’ubwo bumenyi, ni ukuvuga Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16, 17). Icyakora, kugwiza ubumenyi mu mutwe byonyine ntibizadufasha kugira umutima ushimisha Yehova. Kugira ngo ubumenyi bugire ingaruka ku bo turi bo by’ukuri imbere, tugomba “gushyira ku mutima” ibyo turimo twiga cyangwa ‘tukabyerekezaho imitima yacu’ (Gutegeka 32:46, An American Translation). Ibyo bikorwa bite? Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yagize ati “nibutse iminsi ya kera; nibwira ibyo wakoze byose: ntekereza umurimo w’intoki zawe.”​—Zaburi 143:5.

8. Ni ibihe bibazo dushobora gutekerezaho mu gihe twiga?

8 Natwe twagombye gutekereza ku byo Yehova yakoze tubigiranye ugushimira. Mu gihe dusoma Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, tugomba gutekereza ku bibazo nk’ibi ngo ‘ni iki ibyo binyigisha kuri Yehova? Ni iyihe mico ya Yehova mbona igaragazwa aha ngaha? Iyo nkuru inyigisha iki ku bihereranye n’ibyo Yehova akunda hamwe n’ibyo yanga? Ni izihe ngaruka zituruka ku gukurikira inzira Yehova akunda uzigereranyije no gukurikira izo yanga? Ni gute ibyo nize bifitanye isano n’ibyo nari nsanzwe nzi?’

9. Kugira icyigisho cya bwite no gutekereza ku byo twiga ni iby’agaciro mu rugero rungana iki?

9 Uwitwa Lisa * ufite imyaka 32 asobanura ukuntu yaje kwiyumvisha akamaro ko kugira icyigisho cya bwite no gutekereza ku byo yize mu buryo bufite intego, agira ati “nyuma y’aho mbatirijwe mu mwaka wa 1994, namaze imyaka ibiri mfite ishyaka mu kuri pe! Najyaga mu materaniro yose, nkamara amasaha 30 kugeza kuri 40 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza, kandi nkifatanya n’Abakristo bagenzi banjye. Hanyuma, natangiye gusubira inyuma. Narahenebereye cyane ku buryo nageze n’ubwo nica itegeko ry’Imana. Ariko kandi, naje kugarura agatima maze niyemeza guhuza imibereho yanjye na Bibiliya. Mbega ukuntu nshimishwa no kuba Yehova yaremeye ukwicuza kwanjye kandi akanyakira! Ni kenshi usanga nibaza nti ‘kuki naguye?’ Igisubizo gikomeza kunza mu bwenge buri gihe ni uko nari narirengagije icyigisho gifite intego no gutekereza ku byo niga. Ukuri kwa Bibiliya ntikwari kwarangeze ku mutima. Uhereye ubu, icyigisho cya bwite no gutekereza ku byo niga buri gihe bizajya biba igice cy’ingenzi kigize imibereho yanjye.” Uko tugenda turushaho kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova, Umwana we, ndetse n’Ijambo rye, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twagena igihe cyo gutekereza ku byo twiga mu buryo bufite ireme!

10. Kuki ari ibyihutirwa ko tugena igihe cyo kwiyigisha mu buryo bwa bwite no gutekereza ku byo twiga?

10 Muri iyi si irangwa n’imihihibikano, kubona igihe cyo kwiga no gutekereza ku byo twiga ni ikibazo cy’ingorabahizi rwose. Ariko kandi, Abakristo muri iki gihe bahagaze ku irebe ry’umuryango w’Igihugu cy’Isezerano gihebuje​—ni ukuvuga isi nshya ikiranuka y’Imana (2 Petero 3:13). Ibintu bitangaje, urugero nk’irimbuka rya “Babuloni Ikomeye” n’igitero “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” azagaba ku bwoko bwa Yehova, biregereje cyane (Ibyahishuwe 17:1, 2, 5, 15-17; Ezekiyeli 38:1-4, 14-16; 39:2). Ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere bishobora kuzagerageza urukundo dukunda Yehova. Ni ibyihutirwa ko ubu twacungura igihe gikwiriye maze tukerekeza umutima wacu ku Ijambo ry’Imana!​—Abefeso 5:15, 16, gereranya na NW.

‘Tegurira Umutima Wawe Gusuzuma Ijambo ry’Imana’

11. Ni gute umutima wacu wagereranywa n’ubutaka?

11 Umutima w’ikigereranyo ushobora kugereranywa n’ubutaka bushobora guhingwamo imbuto z’ukuri (Matayo 13:18-23). Ubusanzwe, ubutaka ubu tuzi burahingwa kugira ngo imyaka ikure neza. Mu buryo nk’ubwo, umutima wagombye gutegurwa kugira ngo ushobore kwakira Ijambo ry’Imana. Umutambyi Ezira ‘yamaramaje mu mutima [“yateguriye umutima we,” NW ] gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze’ (Ezira 7:10). Ni gute twategura umutima wacu?

12. Ni iki kizadufasha gutegura umutima kugira ngo twiyigishe?

12 Uburyo bwiza cyane bwo gutegura umutima mu gihe dushaka mu Ijambo ry’Imana ni isengesho rivuye ku mutima. Amateraniro ya Gikristo y’abasenga by’ukuri abimburirwa kandi agasozwa n’isengesho. Mbega ukuntu bikwiriye ko igihe cyose tugiye gutangira icyigisho cya bwite cya Bibiliya twagitangira tuvuga isengesho rivuye ku mutima, hanyuma mu gihe cyose cy’icyigisho tugakomeza kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana!

13. Kugira ngo tugire umutima uhuje n’uko Yehova ashaka, ni iki tugomba gukora?

13 Umutima w’ikigereranyo ugomba gutegurwa kugira ngo wamagane ibitekerezo umuntu aba asanganywe. Abayobozi ba kidini bo mu gihe cya Yesu ntibari biteguye kubigenza batyo (Matayo 13:15). Ku rundi ruhande, nyina wa Yesu, ari we Mariya, yageze ku mwanzuro “mu mutima we” ashingiye ku kuri yari yarumvise (Luka 2:19, 51). Yabaye umwigishwa wizerwa wa Yesu. Ludiya w’i Tuwatira yateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, ‘[maze Yehova] amwugururira umutima, kugira ngo abyiteho.’ Na we yarizeye (Ibyakozwe 16:14, 15). Ntituzigere na rimwe dutsimbarara mu buryo butagoragozwa ku bitekerezo bya bwite cyangwa ibitekerezo bishingiye ku nyigisho twumva twikundiye. Ahubwo, nimucyo tube abantu biteguye kubona ko ‘Imana ari inyangamugayo, n’ubwo umuntu wese yaba umubeshyi.’​—Abaroma 3:4.

14. Ni gute twategura umutima wacu kugira ngo dutege amatwi mu materaniro ya Gikristo?

14 Gutegurira umutima kugira ngo dutege amatwi mu materaniro ya Gikristo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye. Ibirangaza bishobora gutuma tuterekeza ubwenge ku birimo bivugwa. Amagambo aba avugwa ashobora kutugiraho ingaruka mu rugero ruto gusa mu gihe ubwenge bwacu bwaba buhugiye mu bintu byabayeho kuri uwo munsi cyangwa mu gihe twaba duhangayikishijwe n’ibizatubaho ejo. Niba twifuza kungukirwa n’ibivugwa, tugomba kwiyemeza tumaramaje gutega amatwi no kwiga. Mbega inyungu dushobora kubona turamutse twiyemeje tumaramaje gusobanukirwa umurongo w’Ibyanditswe uba urimo usomwa mu buryo bwumvikana hamwe n’ibisobanuro biba birimo biwutangwaho!​—Nehemiya 8:5-8, 12.

15. Ni gute umuco wo kwicisha bugufi udufasha kuba abantu biteguye kwiga?

15 Nk’uko gushyira ifumbire ikwiriye mu butaka bishobora gutuma burushaho kurumbuka, ni na ko kwihingamo umuco wo kwicisha bugufi, kugira inzara y’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kurangwa n’icyizere, gutinya Imana no kuyikunda bishobora gutuma umutima wacu w’ikigereranyo ukungahara. Kwicisha bugufi bituma umutima woroha, bikagira uruhare mu gutuma turushaho kuba abantu biteguye kwiga. Yehova yabwiye Yosiya, Umwami w’u Buyuda, ati “kuko umutima wawe wari woroheje, . . . ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, . . . ukandirira imbere, nanjye ndakumvise” (2 Abami 22:19). Umutima wa Yosiya warangwaga no kwicisha bugufi kandi wari witeguye kwitabira ibintu. Umuco wo kwicisha bugufi watumye abigishwa ba Yesu bari “abaswa batigishijwe” bashobora kwiyumvisha no gushyira mu bikorwa ukuri kw’ibintu by’umwuka kwari kwarisobye abagabo b’ “abanyabwenge n’abahanga” (Ibyakozwe 4:13; Luka 10:21). Nimucyo “twicishe bugufi imbere y’Imana yacu” mu gihe tugerageza kugira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka.​—Ezira 8:21.

16. Kuki ari ngombwa gushyiraho imihati kugira ngo twihingemo gusonzera ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka?

16 Yesu yagize ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW ). N’ubwo twaremanywe ubushobozi bwo kumva dushishikajwe n’ibintu by’umwuka, ibigeragezo bituruka kuri iyi si mbi cyangwa ingeso runaka, urugero nk’ubunebwe, bishobora gutuma tutabangukirwa no kumenya ibyo dukeneye (Matayo 4:4). Tugomba kwihingamo ipfa ryiza ry’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. N’ubwo mu mizo ya mbere tutabonera ibyishimo mu gusoma Bibiliya no mu cyigisho cya bwite, mu gihe twaba tutadohotse twazibonera ukuntu ubumenyi ‘buzanezeza ubugingo bwacu,’ ku buryo twazajya dutegerezanya amatsiko ibihe byo kwiyigisha.​—Imigani 2:10, 11.

17. (a)Kuki dukwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye? (b) Ni gute twakwihingamo kwiringira Imana?

17 Umwami Salomo yatanze inama agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 3:5). Umutima wiringira Yehova uba uzi ko icyo adusaba cyangwa adutegeka binyuriye mu Ijambo rye buri gihe kiba gikwiriye (Yesaya 48:17). Nta gushidikanya ko dukwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ashobora gusohoza ibintu byose yagambiriye (Yesaya 40:26, 29). N’ikimenyimenyi, izina rye ubwaryo rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Atuma Biba,” bikaba bituma turushaho kwiringira ko afite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yasezeranyije. “Akiranuka mu nzira ze zose, ni umunyarukundo [“indahemuka,” NW ] mu mirimo ye yose” (Zaburi 145:17). Birumvikana ko kugira ngo twihingemo umuco wo kumwiringira, tugomba ‘gusogongera, tukamenya yuko Uwiteka agira neza,’ binyuriye mu gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya bwite ibyo twiga muri Bibiliya, kandi tugatekereza ku byiza bituruka kuri byo.​—Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.

18. Ni gute gutinya Imana bidufasha kuba abantu biteguye kwitabira ubuyobozi bwayo?

18 Mu kwerekeza ku wundi muco utuma umutima wacu witabira ubuyobozi bw’Imana, Salomo yagize ati “ujye wubaha [“utinya,” NW ] Uwiteka, kandi uve mu byaha” (Imigani 3:7). Yehova yerekeje kuri Isirayeli ya kera agira ati “icyampa bagahorana umutima umeze utyo, ubanyubahisha, [“utuma bantinya,” NW ] ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugira ngo babone ibyiza, bo n’urubyaro rwabo iteka ryose” (Gutegeka 5:29)! Ni koko, abatinya Imana barayumvira. Yehova afite ubushobozi bwo ‘kwerekana ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye’ no guhana abatamwumvira (2 Ngoma 16:9). Turifuza ko gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha, dutinya kuyibabaza, ari byo bigenga ibikorwa byacu byose, ibitekerezo byacu byose n’ibyiyumvo byacu.

‘Ukundishe Uwiteka Umutima Wawe Wose’

19. Ni uruhe ruhare urukundo rugira mu gutuma umutima wacu witabira ubuyobozi bwa Yehova?

19 Mu by’ukuri, urukundo rutuma umutima wacu witabira ubuyobozi bwa Yehova kurusha uko bimeze ku yindi mico yose. Umutima wuzuye gukunda Imana utuma umuntu ashishikazwa no kumenya ibishimisha Imana n’ibitayishimisha (1 Yohana 5:3). Yesu yagize ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Nimucyo turusheho kwihingamo gukunda Imana mu buryo bwimbitse binyuriye mu kugira akamenyero ko gutekereza ku neza yayo, tuyivugisha buri gihe nk’uko umuntu avugisha incuti ye y’amagara, kandi tukabwira abandi ibiyerekeyeho tubishishikariye.

20. Ni gute twagira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka?

20 Tubaye nk’abasubiramo: kugira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka bikubiyemo kwemera ko Ijambo ry’Imana rigira ingaruka ku bo turi bo imbere, ku muntu w’imbere uhishwe mu mutima. Kwiyigisha Ibyanditswe mu buryo bufite ireme no gutekereza ku byo twiga tubigiranye ugushimira ni ngombwa. Uburyo bwiza cyane bwo kubigeraho ni ukugira umutima wateguwe​—umutima utishingikiriza gusa ku bitekerezo umuntu aba asanganywe, ahubwo umutima wuzuye imico ituma tuba abantu biteguye kwiga! Ni koko, tubifashijwemo na Yehova, dushobora kugira umutima uhuje n’uko Imana ishaka. Ariko se, ni izihe ngamba dushobora gufata kugira ngo turinde umutima wacu?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Izina ryarahinduwe.

Ni Gute Wasubiza?

• Umutima w’ikigereranyo Yehova agenzura ni uwuhe?

• Ni gute dushobora ‘gushyira umutima wacu’ ku Ijambo ry’Imana?

• Ni gute twagombye gutegurira umutima wacu gusuzuma Ijambo ry’Imana?

• Nyuma yo gusuzuma iki gice, wumva usunikiwe gukora iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Dawidi yajyaga atekereza ku bintu by’umwuka abigiranye ugushimira. Mbese nawe ni uko?

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Jya utegura umutima wawe mbere y’uko usoma Ijambo ry’Imana